R. COM. AA 0001.05.CS-Jgt-BK v - pour fusion
Transcription
R. COM. AA 0001.05.CS-Jgt-BK v - pour fusion
URUBANZA R. COM AA 0001/05/CS Urupapuro rwa 1 URUKIKO RW’IKIRENGA RURI I KIGALI, KU WA 24 KAMENA 2005, RUHABURANISHIRIZA MU RUHAME IMANZA Z’IMBONEZAMUBANO, IZ’UBUCURUZI, IZ’UMURIMO N’IZ’UBUTEGETSI, RWACIYE URUBANZA R. COM. AA 0001/05/CS MU BURYO BUKURIKIRA: Ababurana: Uwajuriye: Banque de Kigali (B.K.), SA B.P.175 Kigali, ihagarariwe na Me Rusanganwa Jean Bosco, Me Kazungu Jean Bosco na Me Nkurunziza FrançoisXavier; Uregwa: NSENGIYUMVA Jean de Dieu mwene Makeke Pierre na Ntabwoba Suzanne utuye Kimihurura, Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, wunganirwa na Me Nzamukwereka Venant na Me Rwagatare Janvier. Ikiregerwa -Kwishyurwa umwenda wa 125.179.179 Frw n’inyungu zawo; -Amafaranga yo gukurikirana urubanza n’ayo kwishyuza umwenda. URUKIKO; Rushingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda; Rushingiye ku Itegeko Ngenga nº 01/2004 ryo kuwa 29/01/2004 rigena imitunganyirize, imikorere n’ububasha by’Urukiko rw’Ikirenga; Rushingiye ku Itegeko Ngenga nº 07/2004 ryo kuwa 25/04/2004 rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’inkiko; Rushingiye ku Itegeko nº 18/2004 ryo kuwa 20/06/2004 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi; Rumaze kubona ko uru rubanza rwatangiriye mu Rukiko rwa Mbere rw’Iremezo rwa Kigali kuri R.C. 30.524/99 rucibwa ku wa 10/12/1999 mu buryo bukurikira : « Rwemeye kwakira no gusuzuma ikirego B.K. yashyikirije urukiko irega Nsengiyumva umwenda n’icya Nsengiyumva Jean de Dieu cyuririye ku cya B.K. kuko byatanzwe mu nzira zemewe kandi ko bifite ishingiro ; Rukijije ko B.K. na Nsengiyumva Jean de Dieu batsindaguranye ; Rutegetse Nsengiyumva Jean de Dieu kuriha B.K. umwenda wa 92.934.319 Frw (142.579.319 Frw -49.645.000 Frw) n’inyungu zizawukomokaho mu gihe cy’amezi 18 nk’uko bisobanuwe muri za « Rusanze »; URUBANZA R. COM AA 0001/05/CS Urupapuro rwa 2 Rutegetse B.K. kuriha Nsengiyumva Jean de Dieu amafaranga 49.645.000 Frw, ariko agakurwa mu mwenda we ungana na 142.579.319 Frw nk’uko asobanuwe muri « Rusanze » ; Rutegetse Nsengiyumva Jean de Dieu gutanga umusogongero wa Leta ungana na 142.579.319 Frw x 4%=5.703.173 Frw akayatanga mu gihe giteganyijwe, atayatanga akavanwa mu bye ku ngufu za Leta ; Rutegetse B.K. kuriha umusogongero wa Leta ungana na 49.645.000 Frw x4% =1.985.800, itayatanga agakurwa mu byayo ku ngufu za Leta ; Rutegetse ko ifatira ryakozwe na huissier rivuyeho, imodoka zigasubizwa nyirazo ; Rubategetse bombi gufatanya kuriha amagarama angana na 3.500 Frw B.K. ihereye ku 2.500 Frw yatanzeho ingwate »; Rumaze kubona ko B.K. itishimiye imikirize y’urubanza iyijuririra mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Kigali, urubanza rwandikwa kuri RCA 12.918/Kig. rucibwa ku wa 10/12/2001 mu buryo bukurikira : « Rwemeye kwakira ubujurire bwakozwe na B.K. kuko bwaje mu nzira zemewe n’amategeko ; Rwemeje ko ubujurire bwuririye ku bundi bwakozwe na Nsengiyumva Jean de Dieu bufite ishingiro kuri bimwe nk’uko byasobanuwe muri « rusanze »; Rukijije ko urubanza RC 30524/99 ruhindutse kuri bimwe; Rukijije ko B.K. na Nsengiyumva Jean de Dieu batsindaguranye ; Rubategetse gufatanya gutanga amagarama y’ibyakozwe muri uru rubanza uko ari 7.200 Frw, umwe agatanga 3.600 Frw ariko B.K. igahabwa n’ingwate yatanze ijurira »; Rumaze kubona ko B.K. itishimiye icyemezo cy’Urukiko rw’Ubujurire maze ikagisabira iseswa mu Rukiko Rusesa Imanza, ikirego cyandikwa kuri RCP 1305 ariko amategeko ahinduka urubanza rutaraburanishwa, maze rushyirwa mu Rukiko rw’Ikirenga kugirango ruzaburanishwe hakurikijwe ububasha bushya bw’inkiko ; Rumaze kubona itegeko rya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga n°004/2005/R.COM ryo ku wa 21/3/2005 rishyira iburanisha ry’uru rubanza ku wa 12/4/2005; Rumaze kubona ko uwo munsi ugeze urubanza rwatangiye, B.K. ihagarariwe na Me Kazungu Jean Bosco na Me Rusanganwa Jean Bosco, naho Nsengiyumva Jean de Dieu yunganirwa na Me Nzamukwereka Venant; URUBANZA R. COM AA 0001/05/CS Urupapuro rwa 3 Rumaze kumva Me Nzamukwereka avuga ko atiteguye kuburana, kuko ababuranira B.K bamuhaye ako kanya umwanzuro ugaragaza inyungu Nsengiyumva yishyuzwa, asaba igihe cyo kuzisuzuma no kuzivuganaho n’uwo yunganira; Rumaze kumva asaba ko Me Rusanganwa ataburanira B.K. ngo kuko yari asanzwe aburanira Nsengiyumva akaba ashobora kuba hari amabanga yamubwiye yerekeye urubanza rwe; Rumaze kumva ababuranira B.K. bavuga ko urupapuro bahaye Me Nzamukwereka nta bishya birimo kuko ari urugaragaza aho inyungu Nsengiyumva yishyuzwa zigeze; kandi ko urwo rupapuro rushobora kugaragazwa umunsi w’iburanisha cyangwa igihe cyo guca urubanza; bemera ariko ko uburanira Nsengiyumva afite uburenganzira bwo guhabwa umwanya uhagije wo gusuzuma izo nyungu ; Rumaze kumva bahakana inzitizi yatanzwe na Me Nzamukwereka y’uko Me Rusanganwa adashobora kuburanira B.K., bemera ko yigeze kuburanira Nsengiyumva mu manza zitandukanye ariko ko nta masezerano ahoraho bagiranye kandi ko izo manza zindi nta sano zifitanye n’urubanza ruburanwa; ko rero nta nyungu afite mu rubanza ruburanwa, ko ariko haramutse hari ikibazo urukiko rwabaza Umukuru w’Urugaga rw’Abavoka; Rumaze kubona ko nyuma yaho urukiko rwiherereye rugafata umwanzuro kuri izo nzitizi, rugasanga nta kimenyetso kigaragaza ko hari ibyo Me Rusanganwa yaba yaramenye mu zindi manza bifitanye isano n’urubanza ruburanwa, rusanga kandi Me Nzamukwereka yahabwa umwanya wo gusuzuma inyandiko yashyikirijwe, maze urubanza rwimurirwa ku itariki ya 24/05/2005; Rumaze kubona ko urubanza rusubukuwe Me Rwagatare Janvier wunganiraga Nsengiyumva uwo munsi yavuze ko Me Nzamukwereka wari watangiye kuruburana yari arwaye, ko we hashize igihe gito abonye dosiye, asaba ko urubanza rwimurwa kugirango abone umwanya wo kuyitegura, maze urubanza rwimurirwa kuwa 26/05/2005; Rumaze kubona ko kuri iyo tariki B.K. yari ihagarariwe na Me Kazungu, Me Rusanganwa na Me Nkurunziza Francois Xavier, naho Nsengiyumva yunganirwa na Me Nzamukwereka na Me Rwagatare; Rumaze kumva raporo y’umucamanza wateguye urubanza; Rumaze kubona ko iburanisha ritangiye ababuranira Nsengiyumva basabye urukiko kutakira ikirego cya B.K. bashingiye ku ngingo ya 18 n’iya 258 z’itegeko n° 06/1988 ryo ku wa 12/2/1988 ritunganya amasosiyete y’ubucuruzi, ngo kuko B.K. yagaragaje ko amategeko ayigenga yatangajwe mu Igazeti ya Leta n° 3 yo ku wa 1/2/1967 aho kwerekana aho yatangajwe hakurikijwe iryo tegeko rishya; URUBANZA R. COM AA 0001/05/CS Urupapuro rwa 4 Rumaze kumva ababuranira B.K. bavuga ko stati nshya zayo zatangajwe hakurikijwe itegeko rishya kandi ko babigaragaje mu nkiko zibanza, basaba ko urubanza rwakomeza bakazabigaragaza mbere y’uko urubanza rusomwa, maze urukiko rwemeza ko iburanisha rikomeza bakazerekana aho amategeko ayigenga yatangajwe hakurikijwe itegeko rishya; Rumaze kumva bibutsa inyandiko zikubiyemo amabwiriza ya BK akurikizwa mu gufungura konti, mu gutanga inguzanyo n’ingwate, ko ibyo byose Nsengiyumva yari yarabisinyiye, bikaba byaranagendaga byibutswa mu nguzanyo yagiye ahabwa; ko rero nta nyandiko nshya BK yazanye mu rubanza ku byerekeranye n’ayo mabwiriza kimwe no ku byerekeranye n’ikigero cy’umwenda Nsengiyumva yishyuzwa; Rumaze kumva bibutsa nanone ko ubusanzwe umuntu wese ufunguye konti muri BK ahabwa amabwiriza rusange yayo (Règlement général des opérations) ayemerera gukoresha amafaranga ari kuri konti ye mu kwiyishyura umwenda ayibereyemo warengeje igihe, ko ari nako byagenze kuri Nsengiyumva; Rumaze kumva bavuga ko B.K. yishyuza Nsengiyumva amafaranga 125.179.179 Frw y’umwenda w’iremezo, inyungu zawo zingana na 198.966.885 Frw na 10% yo kuwishyuza (frais de recouvrement) ahwanye na 12.517.917 Frw nk’uko agaragara mu rupapuro bashyikirije urukiko tariki 24/5/2005, ko kandi Nsengiyumva atigeze ahakana uwo mwenda yishyuzwa n’inyungu zawo mu nkiko zabanje; Rumaze kumva bavuga ko Urukiko rw’Ubujurire rwavuze amafaranga rwategetse B.K. kwishyura Nsengiyumva nyamara rutavuze aho ava, impamvu zayo n’uko yabazwe, bahakana n’inyungu za 16% ku mafaranga y’amahanga (devises) bavuga ko zitabaho; Rumaze kumva bavuga ko mu mabwiriza ya banki hari ihame ryo guhuza konti (principe de l’unicité de comptes) rivuga ko konti zose umukiriya afite muri banki ziba zishamikiye kuri konti nkuru yafunguye mbere; zikaba zinashobora gukoreshwa mu kwiyishyura umwenda afitiye banki; Rumaze kumva bavuga ko B.K. yakoresheje amafaranga yari kuri konti za Nsengiyumva yiyishyura hakurikijwe ihame ryo guhuza konti n’amasezerano bagiranye, kandi na Nsengiyumva akaba atarigeze abihakana mu gihe cy’iminsi 30 giteganywa n’amabwiriza ya banki (règlement); Rumaze kumva bavuga ko ku birebana na 80.000 US $, Nsengiyumva yari yarayahayeho B.K. ingwate hakurikijwe amasezerano yihariye (nantissement de créance) bagiranye avuga ko naramuka atishyuye yakoreshwa mu kwiyishyura; Rumaze kumva bavuga ko mu gufatira 80.000 US $ B.K itagombaga kubishakira inyandiko-mpesha ngo kuko yari yaratanzweho ingwate mu masezerano yihariye URUBANZA R. COM AA 0001/05/CS Urupapuro rwa 5 (nantissement de créance) iyashyira mu maboko ya banki (gage avec dépossession), bakomeza basobanura ko ingingo ya 496 y’igitabo cya gatatu cy’amategeko mbonezamubano (CCL III) yerekeye kudakoresha ibintu byabikijwe, abunganira Nsengiyumva baburanisha, ikurwaho n’ingingo ya 33 CCL III iha agaciro amasezerano bumvikanyeho; Rumaze kumva bavuga ko hari ihame ryerekeye guhwanya imyenda riteganyijwe mu ngingo ya 181 na 182 CC L.III rikoreshwa umuntu atarinze kubisaba urukiko (de plein droit); Rumaze kumva ku byerekeye inyungu kuri ayo madorali 80.000, ababuranira B.K bavuga ko zitagomba gutangwa, kuko yari yarayabikije kuri konti itabyara inyungu (dépot à vue), kandi ko n’ubusanzwe inyungu zihabwa umuntu wabikije amafaranga zidashobora kujya hejuru y’9% ku manyarwanda na 1% ku madorali (US $); Rumaze kumva bavuga ko Nsengiyumva atagomba nanone guhabwa 80.000 US $ kuko yayavuze bwa mbere mu Rukiko rw’Ubujurire asobanura impamvu atishyuye, bavuga ko ubujurire bwuririye ku bundi buyasaba butagombaga kwakirwa n’urwo rukiko Nsengiyumva aterekanye ko yayatse mu rukiko rubanza rukayamwima; Rumaze kumva ku byerekeranye n’imodoka za Nsengiyumva zafatiriwe, ababuranira B.K bavuga ko izo modoka zashoboraga gufatirwa hakurikijwe ingingo ya 12 y’Iteka ryo ku wa 12/1/1920 ryerekeye ingwate ku bucuruzi (gage du fond de commerce, escompte et gage de la facture commerciale) n’amasezerano bagiranye, kuko zari mu bucuruzi bwe yatanzeho ingwate (gage sur le fond de commerce); Rumaze kumva ababuranira B.K. bavuga ko hakurikijwe iyo ngingo B.K. yashoboraga gufatira ibyo yatanzeho ingwate nta nyandiko-mpesha, ko gusaba uruhushya rw’umucamanza byari gukorwa ari uko ishaka kubiteza cyamunara; Rumaze kumva bavuga ko B.K. itagomba kwishyura amafaranga Nsengiyumva avuga ko yakoresheje mu gukodesha imodoka zisimbura izafatiriwe haramutse hari amakosa yabaye, kuko umuhesha w’inkiko wazifatiriye yashyizweho na Minisiteri y’Ubutabera; Rumaze kumva bemeza ko imodoka zitarekuwe n’Urukiko rwa Mbere rw’Iremezo rwa Kigali, ko ahubwo zahise zirekurwa na BK bisabwe na Avoka wa Nsengiyumva, ko rero atagombaga kubisabira indishyi; Rumaze kumva bavuga ko hari inyandiko Nsengiyumva yakoze kuwa 15/07/2003 ivuga ko aretse gukoresha impapuro zishyuza amafaranga yo gukodesha imodoka zasimbuye izari zafatiriwe, ko kandi B.K. atariyo yamuhatiye kuyikora, bakomeza bavuga ko ababuranira Nsengiyumva bivuguruza iyo bavuga ko yahatiwe gukora URUBANZA R. COM AA 0001/05/CS Urupapuro rwa 6 iyo nyandiko kugirango adafungwa, ku rundi ruhande bakavuga ko umunsi ayikora ari nabwo yajyanywe gufungwa muri gereza nkuru ya Kigali; Rumaze kumva bavuga ko ibyavuzwe n’abunganira Nsengiyumva ko atahawe integuza mbere yo gufatira imodoka zatanzweho ingwate atari byo, muri dosiye hakaba hari integuza zirenga 4; Rumaze kubona ko iburanisha rigikomeza batanze Igazeti ya Leta n°19 yo kuwa 1/10/89 yerekana ko amategeko agenga BK yayitangajwemo kuva ku rupapuro rwa 1529 kugeza kurwa 1564; Rumaze kumva abunganira Nsengiyumva bavuga atigeze ahabwa amabwiriza yo guhabwa umwenda (réglement d’ouverture de crédits) na BK, ko ayo yahawe ari aya Banki y’Ubucuruzi y’u Rwanda (BCR) ari nayo ari muri dosiye, ko rero amabwiriza ya B.K. batanze mu Rukiko rw’Ikirenga ari ikimenyetso gishya; Rumaze kumva bemera ko B.K. yishyuza Nsengiyumva amafaranga y’umwenda hakurikijwe amasezerano bagiranye, ariko bakavuga ko kudashobora kuwishyura mu gihe byatewe n’impamvu B.K. yagombaga kumva zirimo imodoka ze yafatiriye, imanza yagize n’igihombo yatewe n’abantu batandukanye harimo na B.K. ubwayo; Rumaze kumva bemera ko mu masezerano yakozwe, imodoka za Nsengiyumva zari zatanzweho ingwate ariko ko ayo amasezerano atagaragaza imodoka zagombaga gufatwa izo arizo n’umubare wazo, ngo kuko Nsengiyumva yari afite amakamyo n’izindi modoka mu bucuruzi bwe; Rumaze kumva bavuga ko ifatira ry’izo modoka ryakozwe na BK mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’imihango yo gufatira ibyatanzweho ingwate (saisie et réalisation du gage), ngo kuko itari ifite uburenganzira bwo kwiyishyura itabisabiye uruhushya, kandi iryo fatira rikaba ritarabanjirijwe n’integuza; Rumaze kumva bavuga ko mu gufatira imodoka za Nsengiyumva, B.K. yamushyize mu buryo butuma adashobora kwishyura kuko arizo yakuragaho ubwishyu; Rumaze kumva bavuga ko B.K. yemera ko habaye amakosa mu gufatira izo modoka ariko ikayashyira ku muhesha w’inkiko wazifatiriye, ngo kuko yashyizweho na Minisitiri w’Ubutabera, basaba ko B.K ariyo yaryozwa amakosa ye kuko yari umukozi wayo, ikamuha amabwiriza nk’uko byemejwe n’urubanza rw’Urukiko rw’Ubujurire rwa Kigali; Rumaze kumva bavuga ko imodoka za Nsengiyumva zarekuwe n’Urukiko rwa Mbere rw’Iremezo rwa Kigali tariki ya 10/12/1999 kandi ko ibyo bigaragara muri “Rutegetse“ya nyuma aho byanditse ko “ifatira ryakozwe n’umuhesha w’inkiko ku modoka rivuyeho”; URUBANZA R. COM AA 0001/05/CS Urupapuro rwa 7 Rumaze kumva basaba ko ibaruwa yo kuwa 15/7/2003 Nsengiyumva yandikiye B.K. avuga ko atagishingiye ku mpapuro (reçus) yari yashyikirije inkiko zo kwishyuza amafaranga yo gukodesha imodoka zisimbura izafatiriwe itahabwa agaciro, kuko yayandikishijwe ku gahato na Parike ibisabwe na B.K., akaba yarayanditse agirango bamurekure ku cyaha cyo kwandika no gukoresha inyandiko mpimbano yari akurikiranyweho; Rumaze kumva bavuga ko B.K. yagombaga kuzana mu rukiko impapuro zigaragaza uburyo Nsengiyumva yagiye afata imyenda n’uburyo yishyuraga, aho kuvuga aho umwenda ugeze gusa (actualisation); Rumaze kumva bahakana ko ikirego kireba 80.000 US $ atari gishya mu rwego rw’ubujurire, kuko Me Muligande waburaniye Nsengiyumva mbere yayaburanye avuga ko mu mpamvu zatumye ananirwa kwishyura ari uko B.K. yayafatiriye, na nyuma abigira ikirego mu bujurire bwuririye ku bundi kubera ko Urukiko rwa Mbere rw’Iremezo ntacyo rwari rwayavuzeho; Rumaze kumva basaba ko 80.000 US $ yasubizwa Nsengiyumva n’inyungu zibazwe kuri 25%, babajijwe uko bazibara bavuga ko n’ubwo umwenda utangwa ku nyungu zo hasi, ariko ko iyo umuntu atinze kwishyura banki ishyiraho inyungu z’ubukererwe bikagera kuri 25%, bongeraho ariko ko izo nyungu zidashoboye gukoreshwa ku madolari urukiko rwazareba izemewe mu manyarwanda; Rumaze kumva bavuga ko Nsengiyumva yakoranaga neza na BK kugeza ubwo imwimye uruhushya rwo gutumiza amamodoka mu mahanga (licence d’importation), n’amafaranga yaca kuri konti ze ikayafatira, bituma yimukira muri BCDI bamuha amafaranga mu buryo buruhanyije, bimutera igihombo asabira B.K. indishyi hashingiwe ku ingingo ya 258 CCL III ; Rumaze kumva basaba ko urubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire rwagumaho uko ruteye usibye ibijyanye no gushyira inyungu ku gihe; Rumaze kubona ko nyuma yaho urukiko rwiherereye rugaca urubanza mu buryo bukurikira: Rusanze igihe cy’iburanisha ababuranira B.K. barerekanye Igazeti ya Leta n° 19 yo ku wa 1/10/1989 yatangajwemo amategeko mashya ayigenga kuva ku rupapuro rwa 1529 kugeza ku rwa 1564 hakurikijwe itegeko rishya no 06/1988 ryo kuwa 12/2/1988 ritunganya amasosiyete y’ubucuruzi; bityo inzitizi yatanzwe n’ababuranira Nsengiyumva basaba ko ikirego cyayo kitakwakirwa ikaba nta shingiro ifite; Rusanze Nsengiyumva yari umukiriya wa B.K. kuva mbere ya 1994, ikaba yaragiye imuguriza amafaranga nawe yishyura mu buryo butandukanye ku buryo tariki 20/5/99 umwenda w’iremezo wari ugeze kuri 125.179.179 Frw n’inyungu zawo URUBANZA R. COM AA 0001/05/CS Urupapuro rwa 8 zingana na 7.562.223 Frw, Nsengiyumva akaba atarabihakanye mu nkiko zibanza; ubu inyungu zawo zikaba zibarirwa kuri 198.966.885 Frw, ku itariki ya 12/4/2004 nk’uko byagaragajwe n’abunganira B.K. kandi na Nsengiyumva akaba atarabihakanye; Rusanze hari agatabo gahabwa umuntu ufunguye konti muri B.K. gakubiyemo amabwiriza agenga imirimo yayo (Règlement général des opérations), ndetse no muri dosiye y’urubanza kakaba karimo karatanzwe mbere mu nkiko zibanza, hakaba n’amabwiriza agenga inguzanyo (clauses et conditions de règlement des ouvertures de crédits) yahawe Nsengiyumva akanayasinyaho, ayo mabwiriza akaba ariyo izindi nguzanyo yahawe nyuma zagiye zishingiraho nk’uko bigaragara mu nzandiko zinyuranye banki yagiye imwandikira; Rusanze ingingo ya 15 n’iya 16 z’amabwiriza agenga inguzanyo (clauses et conditions de règlement des ouvertures de crédits) kimwe n’ibikubiye mu gatabo k’amabwiriza rusange agenga imirimo ya B.K. (Règlement général des opérations) ku mpampuro za 9,10 na 12 biteganyijwe ko banki ifite uburenganzira bwo guhuza konti zitandukanye umukiriya afite muri banki n’amashami yayo zikaba konti imwe rukumbi banki ishobora guheraho yiyishyura umwenda iberewemo; Rusanze hakurikijwe ibiteganywa n’ingingo ya 33 y’igitabo cya gatatu cy’amategeko mbonezamubano, amasezerano yakozwe mu buryo buhuye n’amategeko afatwa nk’itegeko kubayagiranye (les conventions légalement formées tiennent lieu de loi à ceux qui les ont faites); Rusanze amasezerano yasinywe hagati y’ababuranyi bombi yarahaye B.K. uburenganzira bwo gukoresha amafaranga ari kuri konti za Nsengiyumva mu kwishyura umwenda ayibereyemo, ibyo bikaba bitabangamiye ingingo ya 496 y’igitabo cya gatatu cy’amategeko mbonezamubano ivuga ko uwabikijwe adashobora gukoresha ubwe ikintu yabikijwe, atabiherewe uruhushya ku buryo bweruye cyangwa buteruye n’uwabikije (Il ne peut se servir de la chose déposée, sans la permission expresse ou présumée du déposant); kuko urwo ruhushya B.K. iruhabwa n’amasezerano yihariye bagiranye; Rusanze hakurikijwe ibivugwa n’abahanga mu mategeko kimwe no mu bijyanye n’imikorere y’amabanki, amasezerano yerekeye guhuza konti (conventions d’unité ou de fusion de comptes) akurikizwa nta yindi mihango igombye kubahirizwa; (Michel Cabrillac & Christian Mouly, Droit des Suretés, 1999, 5ème Edition, p.557); Rusanze rero B.K. yari ifite uburenganzira bwo gufata amafaranga yacaga kuri konti za Nsengiyumva kugirango yiyishyure umwenda yari ayibereyemo; Rusanze mu buryo bw’umwihariko, B.K. yari ifite uburenganzira bwo gukoresha amadolari 80.000 yari kuri konti ya Nsengiyumva mu rwego rwo kwiyishyura URUBANZA R. COM AA 0001/05/CS Urupapuro rwa 9 umwenda yayigombaga, akaba yaranayahayeho B.K. ingwate mu masezerano yihariye bagiranye (nantissement de créance) yo ku wa 23/2/1996; Rusanze ikirego Nsengiyumva yatanze kirebana n’ayo madolari 80.000 cyaratanzwe bwa mbere mu rwego rw’ubujurire, ariko hakurikijwe ibiteganyijwe mu ngingo ya 233 y’Itegeko ryo kuwa 15/7/1964 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano n’ubucuruzi ryakoreshwaga igihe ubujurire bwakorwaga, ibyo bikaba byarashobokaga mu gihe bigamije kwiregura ku kirego cy’ibanze; ko ariko ibyo ntacyo bishobora kumarira Nsengiyumva kubera ibyasobanuwe muri rusanze zibanziriza iyi; Rusanze ibyerekeranye n’inyungu Nsengiyumva avuga ko yatakaje (manque à gagner) asaba ngo kubera ko B.K. yafatiraga amafaranga ye ikayiyishyura bituma yimukira muri BCDI, naho bamuha inguzanyo ariko mu buryo buruhanyije bimutera igihombo nta shingiro bifite ryatuma B.K. ibiryozwa, kuko ibyo B.K. yakoze bitanyuranyije n’amategeko; Rusanze ku byerekeye imodoka za Nsengiyumva zafatiriwe na B.K., hari amasezerano yo kuwa 22/11/1993 Nsengiyumva yagiranye n’iyo banki atangaho ingwate ubucuruzi bwe (gage sur le fond de commerce), bugizwe n’ibintu bitandukanye birimo amamodoka; Rusanze kandi ayo masezerano yaravuze imodoka muri rusange, bivuga ko imodoka zose za Nsengiyumva zatanzweho ingwate; Rusanze hakurikijwe ingingo ya 12 y’Iteka (Décret) ryo kuwa 12/1/1920 ryerekeye ingwate ku bigize ubucuruzi (gage du fond de commerce, escompte et gage de la facture commerciale), uberewemo umwenda ashobora, abikoreye rimwe no guha umubereyemo umwenda integuza (mise en demeure), gufatira ibigize ubucuruzi yahaweho ingwate, atagombye kubisabira uruhushya mu nkiko; Rusanze hakurikijwe ibisobanuro by’abahanga, integuza (mise en demeure) ari inyandiko uberewemo umwenda ashyikiriza uwumubereyemo amwishyuza, ishobora gukorwa mu buryo bunyuranye nk’urwandiko rw’Umuhesha w’Inkiko rumwihanangiriza ko agomba kwishyura (sommation), urwandiko rusanzwe cyangwa indi nyandiko imeze nkazo; Rusanze B.K. yarandikiye Nsengiyumva amabaruwa atandukanye imwereka aho umwenda ayibereyemo ugeze, hakaba n’itegeko ribanziriza ifatira ry’ibicuruzwa ryatanzwe n’Umuhesha w’Inkiko kuwa 23/10/1996 ryasinyweho na Madame Nsengiyumva witwa Mukasafari Clementine; Rusanze B.K.yari ifite uburenganzira bwo gufatira imodoka zatanzweho ingwate, kuba hari izindi Nsengiyumva yaba yarakodesheje asimbura izafatiriwe bikaba bitaryozwa B.K.; URUBANZA R. COM AA 0001/05/CS Urupapuro rwa 10 Rusanze imodoka za Nsengiyumva zari zafatiriwe zararekuwe na B.K. bisabwe na Me Mutagwera wamwunganiraga, zisubizwa Madame we n’ibyangombwa byazo, ariko ntihabaho umuhango wo kuzirekura; Rusanze n’ubwo nta muhango wo kuzirekura (main-levée) wakozwe bitavuga ko B.K. nta burenganzira yari ifite bwo kuzifatira; Rusanze ariko kuba uwo muhango utarakozwe na B.K. byafatwa nk’aho zari zigifatiriye kugeza igihe zarekuwe n’icyemezo cy’urukiko cyo ku wa 10/12/1999, bityo Nsengiyumva akaba yasubizwa amafaranga yakoresheje mu kuzirinda; Rusanze Nsengiyumva akwiye guhabwa amafaranga 740.000 Frw yo kwishyura umuzamu warinze imodoka ze zari zafatiriwe nk’uko yari yagenwe n’Urukiko rwa Mbere rw’Iremezo kandi uko angana na B.K. ikaba itarabihakanye; Rusanze ibibazo Nsengiyumva yaba yaragiranye n’andi mabanki bitaryozwa B.K., kuko ibyo B.K. yakoze bishingiye ku mategeko no ku masezerano bagiranye; Rusanze B.K. ikwiye kugenerwa amafaranga 1.500.000 Frw yo kwishyuza umwenda (frais de recouvrement) kuko 12.517.917 Frw ahwanye na 10% y’umwenda-remezo yasabye akabije kuba menshi kandi ikaba itaragaragaje aho ashingiye mu mategeko; Rusanze B.K. kwiye guhabwa amafaranga yakoresheje mu gukurikirana urubanza angana na 631.300 Frw nk’uko yayasabye kandi umuburanyi wayo ntayahakane; Kubera izo mpamvu: Rwemeye kwakira ubujurire bwatanzwe na B.K. kuko bwaje mu nzira no mu buryo bukurikije amategeko; Rwemeye kwakira ubujurire bwuririye ku bundi bwatanzwe na Nsengiyumva kuko bwaje mu nzira no mu buryo bukurikije amategeko; Rukijije ko B.K. itsinze ; Rukijije ko na Nsengiyumva Jean de Dieu atsinze ku byerekeye amafaranga y’umuzamu wacunze imodoka ze; Ruvuze ko urubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire rwa Kigali ruhindutse; Rutegetse Nsengiyumva kwishyura B.K. umwenda w’iremezo ungana n’amafaranga 125.179.179 Frw n’inyungu zawo zingana n’amafaranga 198.966.885 zibazwe kugeza tariki 12/4/2005, amafaranga yo kwishyuza umwenda ahwanye na 1.500.000 Frw hamwe n’amafaranga 631.300 Frw yo gukurikirana urubanza, yose hamwe akaba 326.277.364 Frw ; URUBANZA R. COM AA 0001/05/CS Urupapuro rwa 11 Rutegetse Nsengiyumva kwishyura umusogongero wa Leta wa 4% wa 326.277.364 Frw ungana na 13.051.094 Frw, atayatanga mu gihe gitegetswe agakurwa mubye ku ngufu za Leta ; Rutegetse B.K. kwishyura Nsengiyumva amafaranga 740.000 Frw y’umuzamu wacunze imodoka ze ; Rutegetse B.K. kwishyura umusogongero wa Leta wa 4% wa 740.000 Frw ungana na 29.600 Frw ; Rutegetse B.K na Nsengiyumva gufatanya kwishyura amagarama y’uru rubanza angana n’amafaranga 13.500 Frw, BK igahera kuyo yatanzeho ingwate ijurira, batayatanga mu gihe gitegetswe agakurwa mu byabo ku ngufu za Leta; RUKIJIJWE RUTYO KANDI RUSOMEWE MU RUHAME KU WA 24/6/2005 N’URUKIKO RW’IKIRENGA, RUGIZWE NA CYANZAYIRE ALOYSIE: PEREZIDA, KAYIHURA DESIRE NA HAVUGIYAREMYE JULIEN: ABACAMANZA, BAFASHIJWE NA RUSINGIZA GERMAIN UMWANDITSI W’URUKIKO. KAYIHURA Désiré Umucamanza Sé CYANZAYIRE ALOYSIE HAVUGIYAREMYE Julien Perezida Umucamanza Sé Sé RUSINGIZA Gérmain Umwanditsi Sé Copie certifiée conforme à l’oroginal Délivée le…………………………… Greffier à la Cour Suprême ………………………………………