Mu Rwanda hashyizweho Radar ya mbere muri Afurika itanga
Transcription
Mu Rwanda hashyizweho Radar ya mbere muri Afurika itanga
Mu Rwanda hashyizweho Radar ya mbere muri Afurika itanga amakuru yihuse y’ikirere Yanditswe kuya 1-07-2015 saa 15:28' na Cyprien Niyomwungeri Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe (Rwanda Meteorology Agency), Kuwa Kabiri tariki 30 Kamena, cyatashye ku mugaragararo Radar ya mbere muri Afurika ifite ubushobozi bwo gutanga amakuru ako kanya ku ihindagurika ry’ikirere. Iyi radar yashyizwe ku musozi wa Maranyundo mu Karere ka Bugesera, gifite ubushobozi bwo kwegeranya amakuru ari mu birometero 200 uvuye aho yashyizwe, ifite ubushobozi wagereranya n’amaso abiri, ayemerera kureba mu byerekezo bitandukanye. Radar igezweho izajya itanga amakuru y'ihindagurika ry'ikirere Umuyobozi ushinzwe ubwunganizi mu ikoranabuhanga mu Kigo cy’iteganyagihe, Kamanzi Fidele, yavuze ko ikoranabuhanga ry’iyi radar nta rindi ririsumba ku isi. Yagize ati’’Ifite ikoranabuhanga rigezweho ku rwego rwa nyuma, izindi radar zigira icyerekezo kimwe ariko yo ifite bibiri biyifasha kureba neza uko ikirere gihagaze ako kanya.’’ Ataha ku mugaragaro iyi Radar, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’umutungo Kamere Evode Imena, yasabye abashakashatsi kuyibyaza umusaruro kugira ngo amakuru izatanga yifashishwe no mu bindi bikorwa. Iyi Radar yitezweho gukuraho uburyo bwakoreshwaga bwo gukusanya amakuru agatangazwa mu gihe runaka, yo izajya iyerekana ako kanya; byaba kuburira abantu ingano ya nyayo y’imvura iri bugwe mu gace runaka, bagafata icyemezo bitewe n’amakuru yatanzwe. Radar u Rwanda rwatashye ku mugaragaro izatanga amakuru ku bibuga by’indege bya Kanombe na Bugesera. Izafasha kumenya imiterere y’ikirere mu kubungabunga umutekano z’indege. [email protected]