URUBANZA N°R.COM 0008/11/HCC Urupapuro rwa 1 URUKIKO

Commentaires

Transcription

URUBANZA N°R.COM 0008/11/HCC Urupapuro rwa 1 URUKIKO
URUBANZA N°R.COM 0008/11/HCC
Urupapuro rwa 1
URUKIKO
RUKURU
RW’UBUCURUZI
RURI
I
KIGALI,
RUHABURANISHIRIZA
KU
RWEGO
RW’UBUJURIRE,
RUCIYE
URUBANZA N°R.COM 0008/11/HCC KU WA 22/07/2011 MU BURYO
BUKURIKIRA :
ABABURANYI
COLOR LINES COMPUTERS (LLC), Sosiyete ibarizwa ku Isanduku k’Iposita
45071 DUBAI/U.A.E mu izina ry’Uyihagarariye...................................UWAJURIYE.
RWANDA COMPUTER NETWORK, ibarizwa KIGALI/RWANDA, mu izina
ry’Uyihagarariye……………………………………………………………………UREGWA
IKIREGO
Ubwishyu bwa 25,731 USD
---------------------------------------------------------------------------------------------------------------------
I. IMITERERE Y’URUBANZA MU NCA MAKE
[1] COLOR LINES COMPUTERS yatanze ikirego muri uru Rukiko ku wa
13/01/2011 yishyuza RWANDA COMPUTERS NETWORK USD 25,731 y’umwenda
remezo ukomoka ku bicururuzwa by’ikoranabuhanga RWANDA COMPUTERS
NETWORK yagurishijwe na COLOR LINES COMPUTERS ariko ntiyishyura.
[2] COLOR LINES COMPUTERS yashyikirije Urukiko ibimenyetso by’uwo
mwenda bigizwe na invoice no 3161 yo ku 12/06/2009 igaragaza ibicuruzwa
RWANDA COMPUTERS NETWORK yaguze ndetse n’ibiciro byabyo.
[3] FOUNTAIN LAW CHAMBERS uhagarariye COLOR LINES COMPUTERS
yandikiye RWANDA COMPUTERS NETWORK ku wa 14/06/2010 ibaruwa ya ‘final
URUBANZA N°R.COM 0008/11/HCC
Urupapuro rwa 2
notice’ iyiha iminsi itarenze 7 kugira ngo yishyure ibicuruzwa yahawe itishyuye
ariko RWANDA COMPUTERS NETWORK nubwo yakiriye iyo baruwa ku wa
07/07/2010 ntabwo yishyuye
II. IMIGENDEKERE Y’URUBANZA
[4] Mw’iburanisha ry’urubanza ku wa 30/05/2011 hitabye COLOR LINES
COMPUTER ihagarariwe na Me MUBANGIZI Frank naho RWANDA
COMPUTERS NETWORK ntiyitabye kandi yaramenyeshejwe itariki y’iburanisha
mu buryo bukurikije amategeko.
III. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA
[5] - Ikibazo gisuzumwa muri uru rubanza n’ukumenya niba ikimenyetso
cyatanzwe na COLOR LINES COMPUTERS cyerekana ko RWANDA
COMPUTERS NETWORK imufitiye umwenda gishobora guhabwa agaciro.
[6] Ingingo ya 9 y’Itegeko ryo ku wa 2 Kanama 1913 ryerekeye Abacuruzi
n’Ibimenyetso by’inshingano z’Ubucuruzi igiri iti: «Hatitaweho uburyo bwo
gutanga
ibimenyetso
bwemewe
n'amategeko
y'imboneza-mubano,
inshingano z'ubucuruzi zishobora kugaragazwa n'imvugo y'abagabo,
cyangwa ibimenyetso bindi bicukumbuwe, mu gihe cyose urukiko
ruzabyemera rutanyuranyije n'ibiteganywa n'amategeko. Mu bihe bimwe,
hashobora gutangwa ibimenyetso bivuguruza ibikubiye mu nyandiko.»
[7] Iyo ngingo yavuzwe haruguru yemeza ko mu bibazo by’ubucuruzi hashobora
gukoreshwa ibimenyetso ibyo ari byose; ibyo bikaba ari ihame rya “liberté de la
preuve en matière commerciale” ishimangirwa ndetse n’abahanga mu mategeko
nka Marie LAMENSCH na Me Simont BRAUN1 bavuga bati: «En droit
commercial, l’on définit traditionnellement le principe de la liberté de la
preuve, fondé sur l’article 25 alinéa 1er du Code de commerce, par la
constatation que dans cette matière, les preuves par témoins et par
présomptions sont admissibles quelle que soit la valeur de l’engagement
contesté, et ce, même si elles vont à l’encontre d’actes écrits, de sorte qu’un
commencement de preuve par écrit, au sens de l’article 1347 du Code civil,
n’est pas requis pour leur admissibilité…On justifie généralement l’absence
1
Marie LAMENSCH & Me Simont BRAUN, “Revue Générale de Droit Civil Belge”, Editions Kluwer, 2006, p.50.
URUBANZA N°R.COM 0008/11/HCC
Urupapuro rwa 3
de réglementation de l’administration de la preuve en matière commerciale
par la célérité que requiert la pratique des affaires.»
[8] Hakurikijwe ingingo y’amategeko yavuzwe ndetse n’ibyanditswe n’abahanga mu
mategeko, Urukiko rusanze COLOR LINES COMPUTERS ishobora gukoresha
ibimenyetso ibyo ari byose kugira ngo igaragaza ukuri muri uru rubanza.
[9] Urukiko rusanze ko usibye fagitiri nomero 3161 yo ku wa 12/06/2009 igaragaza
ko RWANDA COMPUTERS NETWORK yaguze ibicuruzwa by’ikoranabuhanga na
COLOR LINES COMPUTERS, hari n’ibaruwa y’uhagarariye COLOR LINES
COMPUTERS yo ku wa 14/06/2010 isaba RWANDA COMPUTERS NETWORK
kwishyura ibyo bicuruzwa igaragaza ko RWANDA COMPUTERS NETWORK
atishyuye ibyo yaguze kuko ntiyigeze isubiza iyo baruwa ngo ihakana umwenda
wishyuzwa.
[10] Kubera izo mpamvu zose zasobanuwe, Urukiko rusanze ko RWANDA
COMPUTERS NETWORK igomba kwishyura amafaranga y’ibicuruzwa yahawe
itishyuye ariko hakavanwamo ibiciro by’ibicuruzwa yahawe bidakora nk’uko
bigaragazwa mu nyandiko ababuranyi basinye mbere ya Notaire ku wa 10/06/2010
babyemeza.
[11] Amafaranga yishyuzwa ni USD 25.731 cyangwa Frw 15.536.377 (hakurikijwe
cours de change ya Banki Nkuru y’U Rwanda2 ivuga ko 1 USD = 603,8) hakuwemo
1. MOTHERBOARD : 12 x 37 USD = 444 USD = Frw 268.087
2. PINS : 19 x 0.68 USD = 12, 9 USD = Frw 7245
2. CPU : 27 x 35,5 USD = 958 USD = Frw 578.440
3. HDD : 48 x 35,4 USD = 1699 USD = Frw 1.025.856
4. FAN: 55 x 6 USD3 = 330 USD = Frw 265.254
TOTAL = Frw 2.144.882
2
http://www.bnr.rw/
3
Cfr http://www.alibaba.com/showroom/cpu-fan-price.html
URUBANZA N°R.COM 0008/11/HCC
Urupapuro rwa 4
Frw 15.536.377 - Frw 2.144.882 = Frw 13.391.495
[12] Urukiko rusanze ko RWANDA COMPUTERS NETWORK igomba kwishyura
Frw 1.061.945 (Taux de 7.93%4) y’indishyi zo kutishyura umwenda ifitiye COLOR
LINES COMPUTERS kubera ko 10% y’amafaranga yishyuzwa zisabwa na COLOR
LINES COMPUTER ari ikirenga hakurikijwe umubare w’amafaranga wishyuzwa.
[13] Urukiko rusanze ko nta nyungu zigomba kubarwa ku mafaranga yishyuzwa
kubera ko hari indishyi zagenewe kandi byose bigamije guhoza COLOR LINES
COMPUTERS kubera kutishyurwa.
[14] Urukiko rusanze ko RWANDA COMPUTERS NETWORK igomba kwishyura
Frw 150.000 y’ikurikirana-rubanza na Frw 500.000 y’igihembo cy’Avoka bigenewe
mu bushishozi n’ubwitonzi bw’Urukiko kubera ko ibisabwa na COLOR LINES
COMPUTERS ari ikirenga hakurikijwe ibisanzwe bikorwa.
[15] Ku bijyanye n’irangiza-rubanza ry’agateganyo risabwa na COLOR LINES
COMPUTERS, Urukiko rusanze ko ritagomba kwemezwa kubera ko nta
nyandikomvaho yemeza umwenda kandi RWANDA COMPUTERS NETWORK
nayo ikaba itigeze yemera umwenda mu rubanza (devant le juge) nk’uko
biteganywa n’ingingo ya 210, 1 y’Itegeko n°18/2004 ryo ku wa 20/6/2004 ryerekeye
imiburanishrize
y’imanza
z’imbonezamubano,
iz’ubucuruzi,
iz’umurimo
n’iz’ubutegetsi nk’uko ryavuguruwe rikuzuzwa kugeza ubu.
[16] Urukiko rusanze kandi ko RWANDA COMPUTERS NETWORK agomba
kuzihyura Frw 5000 buri munsi ni itinda kwihyura COLOR LINES COMPUTERS
uru rubanza rwabaye itegeko.
IV. ICYEMEZO CY’URUKIKO RUKURU RW’UBUCURUZI
[17] RWEMEYE kwakira ikirego cya COLOR LINES COMPUTERS, RWEMEJE
kandi ko gifite ishingiro kuri bimwe.
[18] RWEMEJE kandi RUTEGETSE RWANDA COMPUTERS NETWORK
kwishyura COLOR LINES COMPUTERS umwenda ungana na Frw 13.391.495,
4
Reba taux de dépôt kuri website ya Banki Nkuru y’U Rwanda : http://www.bnr.rw/
URUBANZA N°R.COM 0008/11/HCC
Urupapuro rwa 5
indishyi zingana na Frw 1.061.945 n’amafaranga y’ikurikirana-rubanza avanze
n’igihembo cy’Avoka angana na Frw 650.000
[19] RUYITEGTSE kwishyura umusogongero wa Leta uhwanye na 4% ya Frw
1.061.945 no kwishyura amagarama y’uru rubanza angana na Frw 5.100.
[20] RUYITEGETSE kuzishyura Frw 5.000 buri munsi ni itinda kwishyura mu gihe
urubanza ruzaba rubaye itegeko.
[21] RUVUZE ko rutasomwe ku wa 13/07/2011 kubera ko umucamanza yagize
ibirarane byinshi by’akazi nyuma y’ikiruhuko cyo gupfusha.
NI UKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KUWA
22/07/2011.
MUNYANTWALI Charles
RWANYINDO K. Fanfan
Umwanditsi
Umucamanza
Sé/
Sé/
Copie conforme à l’original
Fait à Kigali le………………
Le Greffier :………………….

Documents pareils