Undi mutangabuhamya ushinja Kagame kurasa indege ya

Transcription

Undi mutangabuhamya ushinja Kagame kurasa indege ya
Impamvu
ingoma
ya FPR
itazaramba
IKINYAMAKURU
KIMURIKIRA ABATURARWANDA
Manda..
Umwaka VIII: No 389, 04 - 11 Mutarama 2010, B.P 4353 Kigali-Rwanda. Tel: 0788354880. E-mail: [email protected]. Frw 500, Ush 1500, Fbu 1000,
SONARWA
Ikiguzi cyo gukuraho manda za Fernando Andreu
nk'ikimenyetso
cy'isahurwa
ry'umutungo
w'igihugu
Undi mutangabuhamya
ushinja Kagame kurasa
indege ya Habyarimana
Col. Chris Murari,
Ambasaderi
Eugene Gasana,
kurutonde
rw'abahagaritswe
ku kazi kubera
guhisha imitungo
2010: Amatora
azaba ari indya
nkurye
Miliyoni 480 zo
mu buhinzi zo
ntizizaba nka
Girinka?
This is a Rwanda Independent Media Group (RIMEG) Publication. B.P. 4353 Kigali - Rwanda, Telefone. 0788354880, Email: [email protected]. Printed by The New Vision
Urup. 2
UMUSESO
No 389, 04-11 Mutarama 2010
IBIRIMO
UKO MBYUMVA
AMAKURU
Amabanga yihishe inyuma
y’imbabazi za Kagame kuri
Duenas Herrera
Didas M. Gasana
arakwereka impamvu
ingoma ya FPR
itazaramba....P.4
IBIMBABAZA
Charles B. Kabonero
aranenga Kagame
winjiye muri 2010
akiniga abashaka
kumunenga....P.14
Umwanditsi arasanga
urwego rw'umuvunyi
rutangiye kwihwitura.. P.8
Gacaca: Abenshi
barishakira imitungo kuruta
ubutabera kubapfuye....P.6
Ni imibare: Perezida Kagame
(Photo/ Archives)
Amakuru
agera
ku
kinyamakuru
Umuseso
aremeza ko Perezida Paul
Kagame atashingiye ku
mbabazi mu kubabarira
Luis
Duenas
Herrera,
umunyesipanye wahamwe
n’icyaha cyo kunyereza
imisoro mu Rwanda.
Luis Duenas Herrera, wari
umaze hafi amezi icyenda
mu munyururu, ni Perezida
wa
kompanyi
yitwa
Espina Obras Hidraulicas,
ikora
ibikorwa
byo
gutunganya amazi. Uyu
mugabo, yinjije amakaro
agenewe Minisitiri Bikoro
Munyanganizi, adasoze.
Kimwe n’uwahoze ari
umunyamabanga
wa
Leta
ushinzwe
amazi
na mine, Munyanganizi
Bikoro,
yakatiwe
igifungo
cy’imyaka
ibiri n’ubutabera bw’u
Rwanda.
Nyuma
yo
gukatirwa,
uyu
mugabo,
kimwe
n’umuryango
we,
bandikiye
Perezida
Kagame,
bamusaba
imbabazi, ahanini bemeza
ko ubuzima bwe butameze
neza muri gereza, nkuko
byatangajwe na Minisitiri
w’ubutabera w’u Rwanda,
Tharcisse Karugarama.
Ariko ibyo sibyo Kagame
yashingiyeho,
ahubwo
habaye
imishyikirano
y’ibanga hagati ya Leta
ya Kigali na Leta ya
Espagne.
Mu
kwezi
Yatangiwe manda: Kayumba
Nyamwasa (Photo/ Archives)
Nawe: Gen. Karake (Photo/
Archives)
kw’Ukwakira
2009,
Minisitiri
w’ububanyi
n’amahanga wa Espagne,
Angel Lossado, yagiriye
uruzinduko mu Rwanda.
Bimwe mu byamugenzaga
harimo
n’ifungwa
rya
Herrera.
Leta y’u Rwanda yo
yemeza ko ziriya manda
zihishe inyungu za politiki,
atari inyungu z’ubutabera,
ikanahakana
ibyaha
abayobozi b’u Rwanda
baregwa n’umucamanza
Fernando.
Amakuru dukesha abantu
bizewe
bakora
mu
nzego z’ubutabera, ariko
badusabye
kudashyira
ahagaragara
amazina
yabo, yemeza ko mu
mishyikirano
yahuje
Minisitiri
Lossado
n’abategetsi b’u Rwanda,
bumvikanye
ko
Leta
y’u Rwanda yafungura
Herrera, na Leta ya Espagne
ntihe
agaciro
manda
zatanzwe n’umucamanza
w’umwesipanye,
Fernando
Andreu
Mirreilles.
Mu gukina dipulomasi,
asoza uruzinduko rwe,
Minisitiri Lossade akaba
yarasabye
Minisitiri
Tharcisse
Karugarama,
kuzagirira
uruzinduko
muri
Espanye,
akagaragariza abayobozi
b’icyo gihugu imapamvu
manda
za
Fernando
zidakwiye
guhabwa
agaciro,
ariko,
nkuko
ayo makuru abyemeza,
Leta ya Esipanye yamaze
kumvikana n’iy’u Rwanda
ko manda za Fernando
ziteshwa
agaciro,
nk’ikiguzi cyo gufungura
Herrera.
Nubwo
ari
ububasha
bwa Perezida kubabarira
umunyacyaha uwo ari
we
wese,
ubusanzwe,
imbabazi
za
Perezida
zihabwa
umuntu
wakatiwe urwo gupfa,
cyangwa se igifungo cya
burundu,
cyangwa
ku
mfungwa
zidasanzwe
(nk’uwabayeho umukuru
w’igihugu).
Twibutse ko umucamanza
Fernando,
yatangiye
abayobozi
bakuru
b’igihugu,
barimo
na
Perezida
Kagame,
manda, kubera ibyaha
by’ubwicanyi,
birimo
ubwicanyi
bwakorewe
abesipanyolo 9.
Twibutse
ko
bamwe
mu
basirikare
bakuru
b’igihugu
batangiwe
manda harimo Gen. James
Kabarebe, Gen. Charles
Kayonga, Gen. Sam Kaka,
Gen. Karenzi Karake, Gen.
Emmanuel Gasana, Gen.
Jack Nziza, n’abandi.
Usibye
Feranando,
twibutse
kandi
ko
n ’ u m u c a m a n z a
w’umufaransa, Jean Louis
Bruguière, nawe yatangiye
manda abayobozi bakuru
b’u Rwanda, bagera ku
icyenda.
Didas M. Gasana
UMUSESO
No 389, 04- 11 Mutarama 2010
Urup. 3
AMAKURU
Undi mutangabuhamya ushinja Kagame
kurasa indege ya Habyarimana
Uwo ni Christopher Black,
umunyamategeko waminuje
mu mategeko mpanabyaha
mpuzamahanga (International
Criminal
Lawyer),
uje
ukurikira abandi bashakashatsi
n’abatangabuhamya
batandukanye,
bashinja
Perezida Kagame n’ingabo
yari ayoboye za RPA, guhanura
indege ya Habyalimana.
Si
ukurasa
indege
ya
Habyarimana gusa, ahubwo
uwo munyamategeko ashinja
FPR ibyaha by’intambara,
n’ubwicanyi, mu ntambara RPA
yarwanaga n’ingabo zahoze ari
iza Leta y’u Rwanda, kuva mu
1990 kugeza mu 1994.
Mu
nyandiko
yashyize
ahagaragara kuwa 29 Ukuboza
2009, Umuseso ufitiye kopi,
Black anagaragaza ko Leta
zunze ubumwe z’Amerika,
usibye no kumenya umugambi
wa RPA wo gutera u Rwanda,
zanafashije RPA mu ntambara
ku buryo bugaragara.
Black agira ati: “Nyuma
y’amasezerano
y’amahoro
y’Arusha,
yahagarikaga
intambara, amatora agategurwa,
FPR yabonye itatsinda amatora,
ihitamo inzira y’ubusamo yo
gufata ubutegetsi mu Rwanda,
itangira imyiteguro y’icyiciro
cy’intambara cya nyuma,
guhera mu mpera za 1993.”
Bombe ziracyisuka: Perezida Kagame (Photo/ Archives)
Christopher Black yemeza ko
mu nama ya nyuma yateguye
umupango wa guhanura indege
ya Habyarimana, yanitabiriwe
na
Gen.
Salim
Saleh,
murumuna wa Perezida wa
Black akomeza avuga ko mu Uganda, Yoweri Museveni.
1994, FPR yananije Leta gukora,
inategura igikorwa cya nyuma Nyuma yo guhanura indege
cyo kurangiza intambara- ya Habyalimana, yanaguyemo
kwica uwari Perezida Juvenal na Perezida w’u Burundi,
Habyalimana. Ibyo, kuri we, Christopher akomeza avuga
byabaye kuwa 06 Mata 1994, ko ingabo za RPA zakwije
ubwo ingabo za APR zarasaga imirwano mu duce twose
indege ya Habyalimana, ava tw’igihugu zitari zakigaruriye,
mu nama mu gihugu cya ari nako zica abasivile nta
Tanzania, (The RPF did all it kurobanura.
could in 1994 to paralyse the
functioning of the government, Black agaruka ku buhamya
Nyakwigendera
Dr.
to exacerbate racial tensions, bwa
and prepare for war. Then on Alison Desforges, mu rubanza
April 6, 1994 they launched rwiswe Military II trial, mu
their final surprise attack by rukiko mpuzamahanga rwa
shooting down the presidential Arusha, mu mwaka wa 2006,
plane returning from a meeting aho Alison yatangaje ko RPA
intambara
in Tanzania that Museveni had itakwirakwije
igamije guhagarika jenoside,
arranged).
ahubwo yashakaga gufata
ubutegetsi (the RPF claim
that they attacked to stop a
“genocide” was a myth; just
propaganda to justify their
attempt to seize power by force
of arms).
Mu gushimangira ubwicanyi
avuga ko bwakozwe na
RPA, Black agaruka kuri
raporo yakozwe na Robert
Gersony, wa USAID, mu
1994, ivuga ko RPA yakoze
ubwicanyi
bw’abahutu
buteguwe (a systematic and
planned massacre of the Hutu
population.)
Black yemeza ko RPA
yafashijwe cyane na Leta
zunze ubumwe z’Amerika,
mu marembera y’intambara.
Akomeza yemeza ko Leta
zunze ubumwe z’Amerika
zashinze ibiro i Nairobi, byise
UN Rwanda Emergency office,
Juvenal Habyarimana (Photo/ Archives)
yakoreragamo
abasirikare
b’Amerika, bafashaga RPA ku
gutara amakuru y’intambara
n’ingendo z’ingabo za Leta.
Akomeza agira ati: “Prudence
Bushnell yatelefonye uwari
umugaba w’ingabo z’u Rwanda,
muri Gicurasi 1994, amubwira
ko nadashyira intwaro hasi,
amenya ko arwana na Leta
zunze ubumwe z’Amerika,
kandi ko azatsindwa. (Prudence
Bushnell
telephoned
the
Rwandan Army chief of staff
in May 1994 and told him that
unless he surrendered he must
know that he is fighting the
United States of America and
will be defeated).
akomeza avuga ko abasirikare
ba Leta zunze ubumwe
z’Amerika (special forces)
bari mu ngabo za APR, nabo
barwana.
Mu gusoza ubuhamya bwe,
Black avuga ko ibyabaye mu
Rwanda, bikwiye kubazwa
Leta zunze ubumwe z’Amerika,
kuko ari zo zafashije APR mu
byo yakoze byose (But the
prime responsibility rests with
the United States of America
and in particular the regimes
of Bill Clinton and George
Bush and now Mr. Obama.
As Boutros-Ghali, the UN
Secretary General at the time
stated to Canadian historian
Robin Philpot in 2004, “The
Christopher
Black,
uje United States is one hundred
wiyongera
ku
bandi percent responsible for what
bashakashatsi n’abahoze ari happened in Rwanda.”
abasirikare ba APR bashinja
APR ibyaha by’ubwicanyi no Didas M. Gasana
kurasa indege ya Habyarimana,
Urup. 4
UMUSESO
No 389, 04- 11 Mutarama 2010
IKINYAMAKURU KIMURIKIRA ABATURARWANDA
Managing Director
Charles B. Kabonero
Cell: 0788354880
Managing Editor
Didas M. Gasana
Cell: 0788691253
Design and layout
Richard M. Kayigamba
Cell: 0788671930
Dore Uko Tubibona
Utazahazwa na duke…
mu mazi abira
Umwaka twashoje ejobundi, ntiwahiriye bamwe mu baguye mu gafaranga ka Leta, bakakanyereza. Usibye abanyacyubahiro batandukanye ubu babarizwa muri gereza nkuru ya Kigali, ubu noneho haravugwa
n’itsinda ry’ibikomerezwa byanze guhishurira umuvunyi, imitungo yabyo, kuko batafatanyije kuyinyereza.
Ariko burya amategeko arusha ibuye kuremera, noneho abo ba nyakubahwa ibyabo byasubiwemo. Ubu haravugwa urutonde rw’abasaga 50
bahagaritswe by’agateganyo ku mirimo yabo, ari nako imishahara yabo
ifatirwa cyangwa bagahembwa kimwe cya kabiri.
Igitangaje ariko, ni uko kuri urwo rutonde, abagaragaraho atari abaherwe bazwi mu banyacyubahiro bo mu Rwanda. Nko muri RDF, ukomeye
washyizwe ahagaragara, ni Lt. Col. Ese nta ba General baba baranze kwereka Umuvunyi akayabo bigwijeho kandi ko bahari ? Muri Polisi naho uri
hejuru ni Superintendent, mu basivili, uri hejuru ni ambasaderi. Kandi
muri izo nzego zose, harimo abantu bazwiho kuba ari ba «Gafaranga».
Iyi ntambara yo kurwanya akaboko karekare ku mutungo wa Leta,
ikozwe mu mucyo nta marangamutima cyangwa guhumiriza kuri bamwe,
umwaka wa 2010, wazarangira ubuzima butangiye korehera benshi mu
banyarwanda. Impamvu ikaba ari uko aba bakozi ba Leta, ari bo bamira
agafaranga kakageze ku muturage, bamara kugashyikira, ntibibuke ko
hari umuturage usamira isazi mu kanwa. Ibiciro by’amazu n’ibiribwa
byazamuka ntibagire icyo babikoraho, kuko bo baba barariguyemo.
Ubwanditsi
UKO MBYUMVA
Impamvu FPR
itazaramba ku ngoma
Mu bihugu bifite demokarasi,
ingoma zihirikwa n’abaturage,
binyuze mu matora, abaturage
bagashyiraho ubutegetsi bishakiye,
nko muri Amerika. Mu bindi,
ingoma zihirikwa n’abaturage
babinyujije mu myigaragambyo
(mass revolts), nk’ibyabaye muri
Madagascar. Mu bindi, ingoma
zihirikwa n’abasirikare, bakoze
kudeta.
Muri izo nzira zose, ishoboka mu
Rwanda, ni iya nyuma (Imana
idufashe ntibikabe).
Mu Rwanda, ntabwo amatora
yavanaho ubutegetsi burihoimpamvu nakunze kuzigarukaho.
Nta nubwo kandi abaturage
bavanaho ubutegetsi, bakoresheje
‘popular mass revolts’.
Impamvu y’iki gitekerezo ni iyihe?
Ni uko bimaze iminsi bivugwa.
Hakunze kuvugwa amakuru
ya kudeta mu Rwanda kenshi,
amakuru y’abashaka guhirika
ubutegetsi bwa Kagame- nubwo
biba ari ibinyoma byambaye
ubusa, ariko kuba bivugwa, kuba
biri mu mitwe y’abantu, bifite
impamvu. Ese abantu banze
ubu butegetsi ku buryo bumva
bakeneye kudeta? Ese hari abantu
bagaragara
koko
bashobora
cyangwa se bakeneye kudeta? Ibi
ndabigarukaho mu kanya.
Hamaze iminsi handitswe amakuru
muri bimwe mu bitangazamakuru
byo mu Rwanda avuga kuri
raporo y’abanyepolitiki baba
bihishe inyuma ya Democratic
Green Party of Rwanda. Iyo
raporo yakozwe na Gen. Nziza.
Bamwe mu bavuzwe, ni abantu
bahoze cyangwa se n’ubu bakiri
abarwanashyaka b’imena ba FPR,
ariko, mu isesengura, batagifite
FPR ku mutima.
Ndemera ko ari naho Gen. Nziza
yahereye avuga ko abo bantu
bihishe inyuma ya Democratic
Green Party of Rwanda- kuba
batagifite FPR ku mutima, kabone
niyo baba bakiyirimo ubu.
Usibye no kuba ubuyobozi bwa
Green
Party
bwarahakanye
ayo makuru y’abanyepolitiki
bayiri inyuma, bashaka guhirika
ubutegetsi bwa Kagame, mu
bavuzwe, harimo abantu b’inshuti
zanjye, tuganira kenshi, nahamya
100 ku rindi ko ibyo bavuzweho,
ari ibinyoma byambaye ubusa,
ariko kuba bivugwa, nicyo
giteye ikibazo- ari nacyo nshaka
kwibandaho,
nkanagaragaza
impamvu ibyo abo banyepolitiki
na
Didas M.
GASANA
batwererwa ubu, amaherezo,
bishobora kuzaba impamo.
Si ubwa mbere raporo nk’iyo ya
Gen. Nziza ivuzwe. Mu mpera za
2007, hakwirakwijwe amakuru
nkayo, byatumye, mu kiganiro
rimwe n’abanyamakuru, mbibaza
Perezida Kagame. Icyo gihe,
Perezida Kagame yanshubije ko
nta kudeta ishoboka mu Rwanda.
Ni amahire.
Tugaruke ku mpamvu yabyo.
Ikigaragara, ni uko ubutegetsi
bwa Kagame bufite ‘paranoia’,
ni ukuvuga ubwoba bwa baringa,
kubera gutegekesha igitugu,
bigatuma bukeka umuntu uwo ari
we wese. Niyo mpamvu, umuntu
nka Ambasaderi Pascal Ngoga,
yazira gusa ko Kayumba yamuhaye
ikimasa. Gen. Kayumba akazira
kongeza amapeti abasirikare ba
RDF barwaniraga muri Congobigafatwa
nko
gushakisha
‘popularity’, n’abandi nk’abo
bagiye bazira amaherere.
Kubera icyo gitugu, kibyara
ubwoba, bituma Kagame akeka
buri umwe wese, bituma arushaho
gutana n’abari inshuti ze- byose
byongera umubare w’abakwifuza
ko ibintu bihinduka mu Rwanda.
Abantu bose bakunze kuvugwa mu
bihuha nk’ibyo, ni abantu bahoze
ari inshuti za Kagame za hafihera kuri Kayumba Nyamwasa,
Patrick Karegeya, Pascal Ngoga,
Janet Rwigema, John Nkongoli,
Patrick Mazimpaka n’abandi.
Mu gutana n’abahoze ari inshuti
ze, rimwe na rimwe kubera
amakosa yabo, ariko cyane cyane
aye, Kagame aba yiyongerera
abanzi, aba agabanya ingufu za
FPR, ari byo ntandaro yo guhirima
kwayo.
Urebye abantu baremye FPR
cyangwa se RDF ariko ubu
batarebana nayo ay’urukundonka ba Karegeya, Kayumba,
Mazimpaka, Bihozagara, ukareba
abaheze muri gereza nka Kalisa
Alfred,
ukareba
aberekeye
iy’ubuhungiro
nka
Valens
Kajeguhakwa, ntutinda kubona ko
FPR yasenyutse, kandi irushaho
gusenyuka.
Urebye nka Uganda, byatwaye
imyaka isaga 24 kugirango NRM
ya Museveni icikemo ibice- abari
ibyegera bye bya hafi, nka Col Dr
Kiza Besigye, bice ukubiri nawe.
Muri Kenya, byatwaye imyaka
isaga 30 kugirango KANU icikemo
ibice- abayiremye basubiranyemo,
kimwe na Tanzania kuri CCM,
nawe byatwaye imyaka isaga
35 kugira ngo Augustin Mrema
yitandukanye na CCM, ashinge
ishyaka rye.
Muri ibyo bihugu bibiri mvuze,
uko gucikamo ibice kwagize
ingaruka zikomeye muri KenyaKANU itakaza ubutegetsi. Muri
Uganda, ubu Kiiza Besigye
niwe uraza Perezida Museveni
adasinziriye.
Icyo nshaka kuvuga rero ni iki? Mu
Rwanda, FPR yari yitoraguriye
akarima pe. Ntiyavanwa ku
butegetsi n’amatora, keretse FPR
ihumirije ikemera ibyo Ingabire
Victoire,
Bernard
Ntaganda
na Frank Habineza, bayisaba,
kandi ntishobora- ubwo ndavuga
kuvugurura komisiyo y’amatora
n’amategeko agenga amatora.
Mu Rwanda, abaturage ni
ndiyo mubyeyi- nta pressure
bashobora gushyira kuri Leta- nka
Madagascar.
Bityo FPR yari ifite ububasha
bwose bwo kuguma ku ngoma,
ariko izazira gucikamo ibice
kwayo. Nta kwezi gushira FPR,
cyangwa se Kagame, adacanye
uwaka n’uwari inshuti ye, ni
ukuvuga nta kwezi gushira
FPR
idatakaje
imbaraga.
Bivuze kugwira kw’abakora
impinduka, kandi birakomeza.
Amaherezo? Tuzambuka ikiraro
tukigezeho, ariko FPR, nako
Kagame, nakomeza atya, ntabwo
tuzacyambuka amahoro.
E-mail: [email protected]
Cellphone : 0788691253
UMUSESO
Urup. 5
No 389, 04 - 11 Mutarama 2010
ISESENGURA
2010: Amatora ya Perezida wa
Repubulika azaba indya nkurye
Amatora mu Rwanda ni aya kera
cyane kuko Abanyarwanda bari bafite
uko batora ababayobora. Uwabaga azi
guhakwa cyane yagabanaga ubutware
mu gihe cy’umwami akazazungurwa
n’uwo mu muryango we. Uko ibihe
byagendaga bisimburana, abashefu
n’abasushefu batangiye gutorwa ariko
bikagendera ku mabwiriza y’Ababiligi
bagamije inyungu zabo bitewe n’abo
bashaka gushyira ku butegetsi. Gutegura
amatora byakomeje kubamo ibibazo
bikomeye abantu bamwe bakagenda
bigizwayo, abandi bakirukanwa mu
gihugu, hakaba n’abakiza amagara yabo
ku mpamvu zinyuranye. Uwageragezaga
kuvuga ko amatora yateguwe nabi
yagiraga ibibazo, ariko hakaba
n’abandi babibona bakanga kuvuga
kugira ngo batiteranya n’Ababiligi ngo
batabambura imyanya, bityo amata
akaba abavuye mu kanwa. Amashyaka
ya politiki mu Rwanda yaranzwe no
guhuzagurika, no kutagira gahunda
yo kugera ku butegetsi ngo agire icyo
amarira abaturage. Mu bihe binyuranye
igihugu
cyanyuzemo
hakunze
kugaragara ishyaka rimira ayandi
rigasigara ryonyine(MDR Parimehutu
na MRND) cyangwa rikabyara utwana
twitwa amazina anyuranye(ari two
umwe mu banyapolitiki aherutse kwita
twa Satelite) rikatwonsa, rikaduheka,
imyaka myinshi igashira tutaracuka,
bityo amahanga akerekwa ko mu
Rwanda hari amashyaka menshi.
Nk’uko bigaragara bikaba byaranditse
amateka, ingabo za FPR Inkotanyi
zakuyeho ingoma y’Abatabazi, jenoside
irahagarikwa. Nyuma, Umuryango wa
FPR Inkotanyi watsindiye kuyobora
igihugu ushakisha amwe mu mazina
y’amashyaka yahozeho ubita Imitwe
ya politiki, nawo uhindura inyito
ubavungurira ku myanya y’ubutegetsi.
Kuva mu nzibacyuho kugeza no ku
matora yo mu mwaka wa 2008 imyinshi
muri iyo Mitwe ya politiki yagiye mu
mugongo wa FPR babona imyanya
batagombaga kuko nta mbaraga
bari bafite. Ibi byose Abanyarwanda
barabireba
bakabicira
urubanza
bicecekeye, ariko amaherezo si uko
bizakomeza.
Mu mwaka wa 2003 amatora yatwaye
amafaranga
2.364.124.115,
mu
mwaka wa 2008 hagenda amafaranga
7.6.65.188.812, none mu mwaka
wa 2010 mu matora ya Perezida wa
Repubulika hazagenda 6.000.000.000.
Aka kayabo k’amafaranga, nubwo
amwe atangwa n’abaterankunga, andi
atangwa na Leta y’u Rwanda avuye
mu ngengo y’imari. Ikibabaza ni uko
iyo abayobozi bamaze gushyirwaho
hatanzwe amafaranga menshi mu
matora, benshi bagera mu myanya
bakanyereza ayandi menshi nk’uko
bihora bigaragazwa n’Umugenzuzi
mukuru w’imari ya Leta. Iyo
bikubitiyeho ko amatora aba atagenze
neza ngo anogere rubanda, kenshi
bagahabwa abayobozi batashakwaga
n’iyo rubanda ngo bibe bikurikije rya
hame rivuga ubutegetsi butangwa na
rubanda, ahubwo ikinyuranyo bagera
no ku butegetsi ntibakorere rubanda,
birushaho kuba agahomamunwa!
Kimwe mu bintu biranga demokarasi
mu gihugu ni amatora akozwe mu
bwisanzure no mu mucyo. Aho
demokarasi iri, Komisiyo ishinzwe
gutegura amatora iba yigenga
itavugirwamo n’ubutegetsi cyangwa
ishyaka riri ku butegetsi riba rishaka
kubugumaho ku ngufu. Mu Rwanda,
Perezida wa Komisiyo y’amatora ahora
ari Karangwa Chrisologue umusaza
ukangata cyane agakoresha n’igitugu
akorera FPR. Abatoresha ku nzego zose
baba bkkwiye kuba ari abantu batagira
aho babogamiye. Gutora kw’abaturage
ni ingenzi, ariko ikintu cy’ingirakamaro
ni uburyo amajwi abarurwa, uko
avanwa mu tuzu batoreyemo agezwa ku
Mirenge no ku Turere kugeza ku rwego
rw’igihugu.
Akenshi muri Afurika no mu Rwanda
by’umwihariko, impapuro zitorerwaho
n’udusanduka, biba bikubye inshuro
nyinshi imibare y’abagomba gutora,
maze igihe amatora arangiye kuri za
site bagahuriza imibare y’amajwi ku
nzego zo hejuru bakayinyonga ku
mukandida badashaka, bakayizamura
byanze bikunze kuwo bifuza ko atsinda.
Kubera ko indorerezi zigenga ziba
zidafite abantu bashobora kujya kuri
buri cyumba cy’itora, kandi bakaba
badashobora kugenzura uko imibare
yateranyijwe uhereye ku nzego zo
hasi kugeza ku rwego rw’igihugu,
abateguye amatora bacunga ahari
icyuho bagahuza imibare uko babishaka
bigeze hejuru! Gutegura amasanduka
n’impapuro zitorerwaho mbere y’iminsi
ibanziriza amatora, ugatoranya intore
zifite ibakwe zigakoreshwa inama ya
nyuma yo gutegura amatora, zarangiza
zikarushanwa mu gutera igikumwe
imbere y’izina zabwiwe bikabikwa aho
ibizava mu baturage bizahurizwa bwa
nyuma bikaguranwa, si ibintu bigoranye
ku bantu bazobereye mu gutekinika.
Iyo uri Perezida wa Komisiyo
y’amatora ukaba n’umwe mu bayobozi
bakuru b’ishyaka riri ku butegetsi,
hagati y’andi mashyaka n’iryo ubereye
umuyobozi, inyungu za mbere ziba iza
nde tutabeshyanye? Iyo ishyaka ryawe
ryatanze umukandida ku mwanya uyu
n’uyu, wumva hatsinda nde kandi
ari wowe uyoboye amatora? Ntacyo
wakora mu bushobozi, mu bubasha
no mu mabwiriza yo mu ibanga ngo
uhanyurane isuku?
azi neza uko bazayayobora n’uburyo
bazabikoramo!
Ariteguye: Kagame (Photo/
Archives)
Sena nitamwivugana: Ntaganda (Photo/ Archives)
Amatora ya Perezida
afitiwe
impungenge
Hanze y’igihugu hari abarakare bashaka
ubutegetsi cyane bifuza kuza guhatana
n’umukandida wa FPR bimaze
kugaragara ko azaba ari Paul Kagame
wivugiye ko ataba we ari uko hari
ikintu gikomeye cyabaye mu gihugu.
Iki kintu avuga cyashobora kumubuza,
abatera inzuzi bavuga ko gishoboka
ariko ntibagaragaza icyo ari icyo. Ibi
bikaba bivuze ko kibaye cyaba atari
ikintu cyiza. Cyaba mbere y’amatora
cyangwa cyaba mu matora? Mbese
kibaye byagenda bite? Sinzi niba hari
ufite igisubizo.
Gahunda
y’amatora ya Perezida
wa Repubulika azaba ku itariki ya
9/8/2010 nk’uko byatangajwe n’Inama
y’Abaminisitiri, ariko kugeza ubu
abahora basakuriza hanze y’u Rwanda
bavuga ko bazaza kwiyamamaza, ngo
bamwe ntibarabona ibyangombwa
bituma baza mu Rwanda rwabo kandi
ngo ubwo burenganzira barabwimwa
n’ubutegetsi bw’uRwanda. Imitwe ya
politiki mishya ishaka kuvuka yateye
ubwoba FPR, ku buryo na PS Imberakuri
bemereye bashobora kuba batangiye
kwicuza icyatumye bayemerera, akaba
ariyo mpamvu Sena itangiye kuyitunga
urutoki, abantu bakaba bategereje
ikizava mu kuba baramutumije akanga
kwisobanura ako kanya. Bamwe bakaba
barabyise kubasuzugura, bityo na Me
Ntaganda akaba atangiye kubona ko
ageze mu mahina nk’amwe ya MDR.
Nk’uko
Umunyamabanga
Nshingwabikorwa
wa
Komisiyo
y’amatora Munyaneza Charles na
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu
y’amatora Karangwa Chrisologue
babivuze, abazatora mu mwaka wa
2010 bangana na 5.200.000, ayo matora
akaba azatwara akayabo ka miriyari 6.
PS Imberakuri irashaka kuzaryaho kuko
yamaze kwemerwa nk’Umutwe wa
politiki wa 10. Imitwe ya politiki ikunze
kwiyomeka kuri FPR nk’uko bisanzwe
imwe yamaze gutangaza ko itazatanga
umukandida ku mwanya wa Perezida.
Ababaye abambere ni PDI hakurikiraho
UDPR, hakzakurikiraho PPC, PDC,
PSR na PSP, hakaba hategerejwe
icyemezo cya nyuma cya PSD na PL
ishobora kuzahabwa ubutumwa bwo
kuzirwariza ku myanya y’Abadepite.
PS Imberakuri ikaba ari yo yigaragaje
mu Mitwe ya politiki iri mu gihugu ko
ishaka kuzahatana na FPR ku mwanya
wa Perezida. Ugerernyije n’igihe
gito gisigaye, abari hanze bataraza
kwimenyereza abaturage, bakaba
bashobora kuzabihomberamo nk’uko
byagendekeye Twagiramungu kuko
bazaba basiganwa n’igihe gishobora
kkuzatuma bateshaguzwa bagahura na
Karangwa Chrisologue akabakura mu
kibuga abategeye ku ijambo.
Abazatoresha biganjemo abarimu(Intore
ziri mu itorero) benshi bakaba bamaze
gutegurwa, ndetse n’ibikoresho bimwe
bikaba byarateguwe, dore ko Komisiyo
y’Igihugu y’amatora yavuze ko isigaye
yifitiye icapiro ku buryo impapuro za
ngombwa z’amatora izazicapira.
Impungenge n’ibibazo
Ikigaragara ni uko Itegeko Nshinga
ririmo
ingingo
zikibangamiye
ubwisanzure bwa demokarasi: nka
Forum y’amashyaka yanenzwe kenshi,
ni uko mu nyungu za FPR iryo tegeko
rishobora kutazavugururwa.
Ikigaragara kuri iyi ngingo, ni uko
gutinzwa no gukererezwa kuza mu
Rwanda kuri abo bose babishaka, biri
mu nyungu za FPR kugira ngo batabona
umwanya wo kuza kwimenyereza
u
Rwanda
n’Abanyarwanda,
kugira ngo bitazabangamira FPR
n’umukandida wabo utaramenyekana,
ariko Umukuru w’Itorero ry’igihugu
n’Intore Bwana Rucagu Boniface
akaba yarabwiye Paul Kagame ko,
amatora atinze ngo bamutore, kuko
Birasaba
iki
kwiyamamariza
umwanya
wa
Perezida
wa
Repubulika?
Ku byerekeranye n’ibisabwa kugira ngo
umuntu yemererwe kwiyamamariza
umwanya wa Perezida wa Repubulika,
igisubizo cyabaye ikiri mu Itegeko
Nshinga, ingingo ya 99: agomba
kuba afite ubwenegihugu nyarwanda
bw’inkomoko; kuba nta bundi
bwenegihugu afite; kuba nibura umwe
mu babyeyi be afite ubwenegihugu
nyarwanda bw’inkomoko; kuba
indakemwa mu myifatire no mu
mibanire ye n’abandi; kuba atarigeze
akatirwa burundu igihano cy’igifungo
kingana cyangwa kirenze amezi
atandatu; kuba atarambuwe n’inkiko
uburenganzira
mbonezamubano
n’ubwa politiki; kuba nibura afite
imyaka 35 y’amavuko mu gihe cyo
kwiyamamariza uwo mwanya, no
kuba aba mu Rwanda igihe asaba
kwiyamamariza uwo mwanya. Icyo iri
tegeko rihatse ayandi ritasubije, ni igihe
aba amaze aba mu Rwanda, uretse ko
mu itegeko rigenga amatora bishobora
kunobekwamo, bityo mu gihe abari
hanze bashaka kuza kwiyamamaza
bazaba bataramara icyo gihe baba mu
Rwanda, bagahita bavamo rugikubita!
Uwiyamamariza
umwanya
wa
Perezida
ashobora
gutangwa
n’umutwe wa Politiki cyangwa akaba
ari umukandida wigenga, ariko icyo
gihe asabwa abantu 600 bamusinyira
bava mu Ntara zose z’igihugu
kandi bakaba bafite indangamuntu
zabo bemerewe no gutora. Ikindi
cyavuzwe kuri iyo ngingo, ni uko
ikirangantego cyakoreshejwe n’undi
muntu kidashobora gukoreshwa
n’undi, kabone n’iyo amatora
cyakoreshejwemo yaba yararangiye.
Mbese Imitwe ya politiki imaze imyaka
16 ikorera mu Rwanda nta muntu
bafite wujuje ibyangombwa wayobora
igihugu? Bakaba bamaranira iki niba
badashaka kugera ku mwanya wa
Perezida wa Repubulika? Me Ntaganda
niwe usubiza iki kibazo akavuga ko
Ishyaka rye atari ishyirahamwe rihinga
amateke, ko rishaka ubuyobozi kugeza
ku mwanya wa Perezida.
Nk’uko twatangiye tubivuga, iyo
umuntu amaze kureba Imitwe ya
politiki mishya yatangiye kuvuka, haba
mu gihugu cyangwa abari hanze ya cyo
bashaka kujya mumatora ku mwanya
wa Perezida wa Repubulika, ukareba
n’uburyo Ingabire Victoire ashyushya
abantu ataragera mu gihugu, ubona
ibintu bizaba bishyushye mu matora
ya 2010. Ni ukubitega amaso.
Habuhazi Innocent
UMUSESO
Urup. 6
No 389 04- 11 mutarama 2010
ISESENGURA
Gacaca: Bamwe barishakira imitungo kuruta inyungu z’ubutabera
Urukiko gacaca rw’Umurenge
wa Kimironko rumaze iminsi rukurikirana urubanza rw’umuryango wa
Higiro Martin watanze ikirego mu
manza za gacaca ku Murenge wa
Gikondo, aho boherejwe n’urwego
rw’igihugu rushinzwe inkiko gacaca.
Musengamana Felicien na Mukasa
Mustafa bamuhishiye umuryango,
aho kubagororera abashora mu
rubanza kandi bararokoye umuryango we. Nk’uko byagaragaye muri
urwo rubanza bikavugwa n’abo bagiraneza yahindutse nyuma ya jenoside, ngo byatewe nuko Higiro Martin
n’umugore we na mushiki wa Higiro
Martin basabye abo bagabo gushinja
Gatarayiha Nestol bakabangira, bityo
nabo babakurura mu rubanza.
Nk’uko byavugiwe muri urwo rukiko,
umuryango wa Gatarayiha Nestol
wose warahigwaga cyane ku buryo
bajyanywe kwicwa inshuro nyinshi bakarokoka, biza kugeza ubwo
Musengamana Felicien abishingira
ko batazabura igihe interahamwe
zizabashakira. Umuryango wa Higiro
Martin waregaga Nestol wavugaga ko,
Gatarayiha Nestol na Musengamana
Felicien bari kumwe mu gitero cyaje
gutwara abana ba Higiro Martin aribo: Epihanie na Varelie bakabasambanya bikaza kubaviramo gupfa
nyuma ya jenoside kubera uburwayi
babateye. Umugore wa Higiro Martin
akaba yarashinjaga Gatarayiha Nestol
kuzana ibitero kwa Higiro Martin,
ndetse ngo n’igihe yari avuye aho
yari yarahungishirijwe(twaje kumenya ko ari Mille Collines) aje gushaka
amafaranga yari yasize mu rugo, ngo
yasanze Gatarayiha Nestol ahagaze
ku rugo rwabo yambaye imyenda ya
gisirikare afite n’inkota, ngo bagira
ubwoba basubirayo.
Uwitwa Musengamana Felicien wahishe umuryango wa Higiro Martin,
ku itariki ya 23/12/09 yari ahagaze
imbere y’inteko gacaca asobanura
ko interahamwe yitwa Damascene
ari yo yaje igakura umukobwa wa
Martin, Valerie mu bandi yari ahishe.
Asobanura uko byagenze, yavuze ko
byageze aho, abo yari ahishe akabajyana kwa Mukuru we Hategeka wari
ufite ingufu muri jenoside akajya kuhabahisha, ariko bakaza kuhavanwa
n’imodoka y’abasirikare. Yavuze ko
iyo Nterahamwe Damascène yararanye Valerie ikamusambanya ndetse
ikamutera Sida bikaba byaramuviriyemo gupfa nyuma ya jenoside.
Abajijwe niba ayo makuru yarayatanze muri gacaca, yavuze ko yagize
ubwoba ntiyatanga amakuru yuko
Gacaca isize murage ki? Mukantaganzwa Dommitille Min. w'ubutabera; Tharcisse Karugarama
(Photo/ Archives)
(Photo/ Archives)
byagenze kubera ko yari yaramenye aho nyina umubyara atangiye ubu- yari afite, yavuze ko ari nka 28.
ko umuryango wa Higiro Martin hamya bwanditse avuga uko umury- Abajijwe impamvu atamushyize mu
washakaga kumuhitana. Ibyo bya- ango wa Higiro Martin wahungishijwe bandi yari afite yahishe, yasubije ko
tumye asaba imbabazi zo kudatanga n’abasirikare bo kwa Habyarimana, yagize intege nke bitewe n’ibibazo
amakuru kubera umutekano we akanga kuvuga ibyo bari bamusabye yari arimo by’abo ahishe, ndetse
yarengeraga. Abajijwe niba mu bitero byo gushinja Munyakazi, bikaba by- n’umugore we akaba yari umututsi.
byicaga abantu yarabonye Gatarayiha aratumye umugore wa Munyakazi Mukasa Mustafa yabajijwe niba azi
Nestol, yasobanuye ko yari amuhishe afungwa kuko yapfobeje jenoside mu amazina y’uwo muzamu, yavuze
kuko yashakwaga cyane akaba atar- rubanza ahaswe ibibazo. Gatarayiha ko atayazi, ndetse na Musengamana
igeze asohoka. Yabwiye urukiko ko, Nestol yanavuze ko umuryango we Felicien ntiyabashije kuyavuga.
interahamwe zaje kenshi zishaka witabaje uwa Higiro Martin mu gihe Umunyamakuru w’Umuseso yabajije
Nestol n’umuryango we bagamije cya jenoside ngo nabo babajyane ba- Higiro Martin n’umugore we banga
kubica, bikaza kugeza ubwo yemeza bahungishe bakanga bakabata aho, kumubwira ayo mazina. Mustafa we
ko abo bantu atari abatutsi akishin- banabatumaho ngo baboherereze yabwiye umunyamakuru ko kumugira ko batazabura akanabisinyira, MINUAR ntibagire icyo bakora. Aho saba kuvuga iby’uwo muzamu ari
kabone nubwo mukuru wa Nestol jenoside irangiriye kwa Higiro Martin ukwishyiraho etage atabasha kwikoyari yaragiye mu nkotanyi muri bagasanga umuryango wa Gatarayiha rera kuko atari amuzi neza. Icyakora
92. Musengamana Felicien ngo ya- ukiriho, ngo barabatoteje bababuza ku itariki ya 24/12/09 umugore wa
muhishe kugeza ku munsi wa nyuma amahwemo hifashishijwe zimwe mu Higiro yambwiye ko amazina ye nkamubwira ko agiye mu Nkotanyi.
nyangamugayo za gacaca mu Kagari. wiriye kuyabaza abo mu muryango
Mu gushaka uko Gatarayiha Nestol Ibyo ahanini ngo byaterwaga no kuba wo kwa Nestol bamuvuga, ndetse
yashinjwa, hifashishijwe Mukasa umuryango wa Gatarayiha Nestol yongeraho n’amagambo akarishye
Mustafa nawe wahishe umury- warashakaga gushyira ahagaragara ngo: “ndabona wabikurikiranye cyaango wa Higiro Martin afatanyije iby’umuzamu wakoreraga Higiro ne ushishikariye kumenya uwo muna Musengamana Felicein, umwe Martin wari uzwi ko ari umututsi ba- zamu nk’aho hari uwamugutumye.
agatwara abana undi agatwara aba- hungishwa bakamusiga, umugore wa Nyina wa Nestol yaraze umuhungu
kuru babashaga kwihanganira inzara. Higiro Martin yagaruka aherekejwe we imanza genda ubimubaze, nzaba
Urukiko rwabajije Mukasa Mustafa n’abasirikare batatu bagasanga ib- ndeba icyo muzageraho”.
uko yahererekanyije umuryango intu byabo byasahuwe, uwo mugore
Mu gihe Musengamana Felicien avuwa Higiro Martin bawugabana ngo agatonganya uwo muzamu bagasubi- ga ko yahishe umuryango wa Martin,
bawuhishe ntibahuza kuri bimwe, rayo, ariko uwo muzamu ntiyongere umwe mubo avuga ko yahishe ari
ariko bamubajije niba yarabonye kuboneka, kugeza n’ubu amaherezo we mushiki wa Higiro Martin yaraGatarayiha Nestol mu bicanyi avuga ye akaba atazwi, ushatse kumuvuga bihakanye avuga ko bihishe ahandi,
ko atigeze amubona, anahakana ko wese agatotezwa cyane.
ko batigeze bihisha mu nzu ye, ariko
atigeze abona Musengamana Felicien Urukiko gacaca rwa Kimironko rwa- umugore wa Musengamana Felicien
mu bikorwa bibi by’ubwicanyi muri bajije Musengamana Felicien niba Nyirabahire yavuze ko babanye mu
jenoside, ahubwo yemeza ko bafa- yari azi uwo muzamu, asobanura nzu babahishe.
tanyije guhisha umuryango wa Higiro ko azi neza ko yari umututsi, akaba Urukiko gacaca rumaze kumva abaMartin.
yaramubonye kabiri ari ku gipangu tangabuhamya bose, rumaze no guha
cy’inzu yo kwa Martin aho yakoraga, abaturage bose ijambo, rwemeje ko
Umuzamu wakoreraga Higiro ariko ngo umugore wa Martin akaba urubanza ruzasomwa ku itariki ya
Martin wishwe muri jenoside yaku- yaragarutse agasanga ibintu byabo 24/12/08 saa mbiri za mu gitondo,
ruye impaka ndende
byasahuwe akamutuka, akaba atara- ariko baje hafi saa tanu.
Gatarayiha Nestol ahawe umwanya, menye irengero rye nyuma. Abajijwe Urukiko gacaca rw’Umurenge wa
yasobanuye ko dosiye ye yakozwe imyaka uwo mukozi w’umuzamu Kimironko, rumaze kubona ikirego
cyatanzwe n’umuryango wa Higiro
Martin baregaga Gatarayiha Nestol;
Rumaze kumva abatangabuhamya
bose; Rumaze no kumenya ko uwitwa Kigingi akatiwe burundu ku
bw’ibyaha byakorewe Epiphanie
na Varelie bavuzwe mu rubanza;
Rumaze no kumva ko Kigingi ubwe
yiyemerera ko yashoreye umuryango
wa Gatarayiha Nestol ashaka kuwica;
Rumaze no guha abaturage basabye
ijambo bose bakagira icyo bavuga;
Rusanze ibivugwa kuri Gatarayiha
Nestol ko yaba yaragize uruhare muri
jenoside ari ibintu byo gushishozwa.
Rwemeje ko, Gatarayiha Nestol nta
cyaha na kimwe kimuhama, akaba
ari umwere. Rwemeje ko na Mukasa
Mustafa wari ufunzwe by’agateganyo
nta ruhare afite ku bana yashinjwaga
ba Higiro Martin aribo: Epiphanie na
Varelie. Hemejwe ko ahita afungurwa
kuko nta dosiye igomba kumukorerwa.
Icyo twamenyesha abasomyi, ni uko
umutangabuhamya Musengamana
Felicien yari afatiwe ku Murenge wa
Gikondo aho urwo rubanza rwaberaga, inyangamugayo na bamwe mu
bagize umuryango wa Higiro Martin
bakaba baravugaga ko yakatiwe
n’urukiko rwa Kanserege imyaka
19. Umunyamakuru akaba yarabajije
impamvu bashakaga kumwiba batabinyujije mu nzego zishinzwe umutekano cyangwa se ngo urupapuro
rumufunga babe bararweretse inteko
gacaca ya Kimironko hakabura igisubizo. Umunsi wo gusoma urubanza
uwo mugabo Musengamana Felicien
wahishe umuryango wa Higiro Martin
akaba yari agiye kwiturwa gufungwa,
ntabwo yigeze aza.
Bamwe mu baturage bari aho bamaze kumva uko urubanza rusomwe,
bavuze ko inyangamugayo ngo burya
zishyigikira abantu bazo, ariko umunyamakuru yayobewe abo bavuze
abo ari bo.
Ikindi twamenye ni uko Higiro Martin
yagiye kuvugana n’umuryango wa
Obed Ruzindana ufungiye Arusha
akaba yaraguze inzu ze. Ndetse hakaba hari n’amakuru avuga ko akorana
n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe mu
Rwanda Rwigema Pierre Céléstin
muri byinshi, icyo abantu bahurizaho
akaba ari ubufatanye mu bucuruzi
muri La Bonne Adresse. Abasirikare
bahungishije uwo muryango wa
Higiro Martin babajyana muri Mille
Collines bakaba barimo Kapiteni
Simbikangwa wari inshuti ye.
Habiyambere Valens
UMUSESO
No 389, 04 -11 Mutarama 2010
Urup. 7
ISESENGURA
Niba SFB yakwirukana 200, mu
zindi kaminuza hataha bangahe?
- Noneho kwigishwa byahindutse kuragirwa?
Iyirukanwa ry’abanyeshuri basaga
200 rivugwa mu ishuri rikuru ry’imari
n’amabanki (SFB) riteye agahinda.
Iryo yirukanwa ry’agahomamunwa rifite
byinshi rigomba kwibutsa kandi rigasigira
Leta, amashuri, abarimu, ababyeyi hamwe
n’abanyeshuri.
Mu mashuri abanza n’ayisumbuye gutsindwa bibaho bikanageza aho umunyeshuri yirukanwa ariko akenshi biba biterwa n’imyitwarire mibi no kuba ataramenya impamvu yiga.
Muri Kaminuza umunnyeshuri ashobora
gutsindwa bwa mbere ariko iyo asubiye
mu bizamini akenshi aratsinda.
Mu bihano biteganywa n’itegeko ku munyeshuri watsinzwe bidasubirwaho, habamo kwirukanwa akazagaruka nyuma
y’imyaka runaka uretse ko itarenga ibiri.
Nubwo ibyo bibaho, ntabwo biba ku
barenze icumi.
Ariko rero kuri SFB, ntabwo bisanzwe
kuko nta kuntu abanyeshuri basaga 200
bose batsindirwa icyarimwe maze ngo
banirukanwe.
Ibyo biramutse bibaye, byaba ari agahomamunwa kandi u Rwanda ntaho rwaba
rugana mu gihihe viziyo 2020 iteganya
ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Kwirukanwa kariya kageni
byaba
ari ikibazo kiri mu barimu cyangwa
ubuyobozi bw’ishuri bwaba butazi inshingano zabwo.
Igiteye ikibazo kandi gikiwe gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe, ni uko
umuyobozi w’agateganyo wa SFB Papias
Maringa avuga ko ‘kwirukana bisanzwe’
ariko ntarebe umubare w’abanyeshuri
birukanwe ko uteye isoni.
Birasa naho we yishimiye ibyakozwe kandi abishyigikiye cyane. Ibibazo umuntu
yakwibaza kandi nawe Bwana Maringa
wari ukwiye kubyibazaho ukanabibonera
igisubizo, ni ibi: ni gute ishuri rikuru rya
Leta kandi rijyamo abahanga rishobora
kwirukana abanyeshuri 200 bose?
Ese byaba ari ubuswa bw’abanyeshuri
cyangwa ishuri rinaniza abanyeshuri?
Byaba se bidafite aho bihuriye n’abarimu
bacu babaye abacanshuro aho babonye
amaramuko cyangwa ni uko batitaye ku
kwigisha?
Ese ubuyobozi bwo bwafashe izihe
ngamba mbere yuko bufata icyemezo cyo
kwirukana abanyeshuri?
Ese ubwo twafata SFB ko ari umurezi
mwiza kuko ngo yirukanye abaswa?
Ese ubwo igisebo ninde kicyaho? Ntabwo
ari wowe nk’umuyobozi hamwe n’ishuri
uyoboye?
Hari icyizere se umubyeyi ubwo akwiye
kugirira SFB ko ari ishuri yarereramo?
Yego ntabwo twashyigikira ubuswa
n’ubunebwe mu mashuri ariko na none
ntabwo twashimagiza ngo tunashyigikire
amashuri yo kwirukana aho kurera.
Kwirukana bityo biravuga ko kwigishwa
byahindutse kuragirwa, umurezi ahinduka
umushuma abanyeshuri bakaba amatungo.
Turemeranya ko uburezi bw’u Rwanda
bukiri hasi kandi ko amakosa akorwa ari
menshi ariko ntabwo twemeranya ko ikosa nka ririya ryo kwirukana abanyeshuri
bangana kuriya ari ikosa risanzwe.
Muri rusange nubwo bibaye kuri SFB
kandi wenda bishobora gutanga isomo ku
barezi b’u Rwanda, umuco wo kwirukana
abanyeshuri wokamye amashuri yacu.
Ndatanga urugero nko muri KIST na
Kaminuza nkuru y’u Rwanda(UNR) aho
rwose abanyeshuri bahahamutse kubera
abarimu.
Nubwo nta mibare ihari, ariko abanyeshuri birukanwa cyangwa basibizwa cyangwa bakiyirukana mu mashuri ya Leta,
ni benshi kandi bizakomeza nihatagira
igikorwa.
Byaba na byiza Minisiteri ikoze igenzura
kugira ngo imenye aho ikibazo kiri.
Niba se umwalimu yarabaye Imana imbere
y’umunyeshuri kandi uwo mwalimu akaba
ari nawe ufatira umunyeshuri ibyemezo,
ubwo hazasigara nde muri kaminuza?.
Iki cyari igihe cyo kumva ko kwiga atari
umurimo nsimburagifungo cyangwa kuragirwa nta jambo umunyeshuri afite ku byo
yigishwa n’ibyo akorerwa ahubwo kikaba
igihe cyo gushyira hamwe hagati ya mwalimu n’umunyeshuri maze bombi bakungurana ubumenyi hatarimo guhimana.
Njye kandi na benshi duhuje igitekerezo ko hari intege nke n’ubushake bucye
bwo kurera mu barimu bacu, ubuyobozi
bw’amashuri, hamwe na Minisiteri
y’uburezi kandi hari impamvu zibigaragaza.
Reka turebe uruhare rwa buri cyiciro murasanga ahari igikwiye guhinduka.
Uruhare rwa Mwalimu
Mu bihugu byateye imbere, umwalimu ni
ingenzi mu myigire y’umwana kandi iyo
umwana atsinzwe mwalimu arabibazwa.
Iyo mwalimu abonye umwana atiga
neza amubaza uko byagenze. Ariko mu
Rwanda ntabwo ari uko bimeze. Hano
rwose umwalimu ameze nk’intare ntabwo
umunyeshuri yamwegera cyangwa we
uretse kumucira urubanza rwo gutaha.
Iyo bigeze muri Kaminuza n’amashuri
makuru ho aba asa n’intare y’inkazi kuko
aza gutanga isomo gusa yarangiza akigendera.
Icyo mwalimu yiregangiza, ni uko kwigisha atari ukuza gutanga ibyo abanyeshuri basoma gusa ahubwo kwigisha, ni
ukuganira nabo wigisha ukumva icyo
bazi n’icyo batazi maze ukabafasha guku-
Uburezi: Dr Muligande (Photo/ Archives)
nda isomo.
None se niba mwalimu aza gutanga
note gusa kandi nazo ngo muzikorere
kopi, ubwo ni kuki abanyeshuri baza mu
ishuri?
Kuki se batakwigumira mu rugo maze
ngo bazakore kopi ya za note bazisomere
yo bazaze gukora ikizamini?
Niba tugifite imyigishirize nk’iyo, ntaho
tuzajya kuko abanyeshuri bacu tuba tubica.
Kandi ahenshi usanga abarimu benshi
babiterwa no kuba bakora henshi bityo
bakaza kwigisha bishakira amafaranga
atari ugutanga ubumenyi n’uburere.
Niba abarimu bareba inyungu zabo bakibagirwa inshingano zo kurera, yemwe u
Rwanda rurashize.
Wa mwalimu wanatanze za note zidasobanutse neza, ni nawe uzaza atange
ikizamini gikomeye bityo kinanire
abanyeshuri.
Hari naho usanga umwalimu yishimira
kuba abanyeshuri batsindwa. Urugero
ni nko muri KIST na UNR aho rwose
abarimu bamwe babyigamba. Ibyo rero
niba bihari kandi ubuyobozi bw’ishuri
ntibugire icyo bubikoraho, ntabwo turimo kurera. Niba se uwo mwalimu ari
we kandi ugaruka agafatira abanyeshuri
ibyemezo byo kwimuka, kwirukanwa
cyangwa gusibizwa, ubwo umunyeshuri
azabariza he?
Uruhare rw’ubuyobozi
Birazwi ko mu Rwanda umuyobozi ari
Imana ariko iyo bigeze mu burezi, ho birakabya.
Impamvu ni uko ngo bariya bantu bize
cyane bitwa ba Porofeseri ari intiti. Ariko
kuba intiti ntabwo bituma muba intare
ngo mwirengagize ko murimo gukorana
n’abantu kandi bashaka kugirango mubahe kuri ubwo bwenge mufite.
Niba mwarize murushye, nimureke gufata
ibihe bya kera ngo mubizane ubu kuko
ibihe ntabwo bisa.
Ubu haje iterambere. Ibyo wigisha
umunyeshuri ashobora kuba yabibona
n’ahandi.
Kumva ko rero ubuyobozi bw’ishuri budashaka kumva ibibazo by’abanyeshuri
biteye isoni kuko ubwo ntabwo ari
ubuyobozi.
Niba hari amatageko abanyeshuri bakumva abangamye kuki mutayaganiraho
maze mukareba koko niba abangamye
maze agakurwaho.
Urugero ni nk’itegeko ryo guhora umunyeshuri aza mu ishuri. Guhora imbere ya
mwalimu siko kwiga uretse ko no gusiba
buri munsi atari ishema.
Kuko iyo urebye mu banyeshuri bamwe
birukanwa cyangwa basibizwa, usanga
harimo abataraje mu ishuri nk’uko bikwiye ariko bakora ibizamini bakabitsinda
ariko ngo kubera batagejeje amanota
asabwa yo kwiga, ntibahabwe amanota
yabo y’ibizamiuni bityo bagatindishwa
batyo.
Ibyo rero bikwiye kwigwaho harebwa
impamvu bataza kwiga ariko bakora ibizamini bagatsinda.
Ikindi kintu ubuyobozi budakora, ni igenzura ry’abarimu.
Ese niba umwalimu aza kwigisha umwaka ugashira undi ukaza, nta genzura
akorerwa ngo harebwe uko abo yigisha
bamwumva, ubuyobozi bubwirwa n’iki
ko ari umwalimu mwiza?
Numva abarimu bakwiye kugenzurwa
maze abafite inenge bagakosorwa, abarengeje urugero bagataha kuko usanga
bamwe barenganya abanyeshuri kuko
atari abarimu b’umwuga cyangwa wenda
bafitanye inzika n’abanyeshuri kuko batabigisha neza bityo abanyeshuri bakabigwamo.
Ikindi kintu kandi kibabaza abanyeshuri, ni abakozi bo mu biro mu
mashuri.
Usanga umunyeshuri adahabwa agaciro
akwiye nk’umuntu iyo ashaka serivisi mu
biro mu ishuri yigamo.
Iyo serivisi ishobora kuba ari ikibazo
kimureba cyangwa kireba abandi muri
rusange, hanyuma akaba ashaka kukimenyesha umuyobozi runaka kugira ngo
bakijyeho inama ariko ntamuhabwe.
Urugero ngo muri KIST mu biro byakira
abanyeshuri, umugore ukoramo arasuzugura cyane ku buryo buri munyeshuri
amuzi.
Nubwo ngo benshi babimubwira, ariko
ntabwo ngo ahinduka. Ikindi ngo yi-
mana umuyobozi we cyane kandi abereyeho kwakira no gukemura ibibazo
by’abanyeshuri.
Umuntu nk’uwo rero ntwabo yakabaye
akiri aho kuko nta terambere afite muri
we.
Uruhare rwa Minisiteri
Minisiteri ifite uruhare runini rwo gukora
politiki y’uburezi nziza kandi inogeye
abigisha hamwe n’abiga. Politiki y’u
Rwanda y’uburezi yo yaba ari nziza cyangwa se mbi?
Politiki y’imyigishirize mu mashuri iracyari ikibazo kuko usanga iha ingufu umurezi cyane igakandamiza urerwa.
Iyo politiki ihuye n’amategeko y’imbere
mu bigo agenga abenyeshuri, aho usanga
abanyeshuri baraciriwe urwa pilato.
Icya mbere abanyeshuri barasuzugurwa
kandi nibo bakwiye guhabwa agaciro.
Gutanga agaciro nicyo mu Rwanda babura kuko ahandi umwana aba aje kwiga ntabwo aba aje kwerekwa ko ari ubusa.
Numwereka ko ari ntacyo avuze, nawe
azacika intege n’uko kwiga abireke.
Minisiteri rero yari ikwiye kwigisha
abayobozi b’amashuri n’abarimu ko urerwa atari imburamukoro kandi akenewe
nawe kwerekwa umutima mwiza niba
afite ikibazo kikakirwa neza kandi kikabonerwa umuti mu mucyo n’urukundo.
Ikindi kintu uburezi bw’u Rwanda budafite, ni ukuba umwana yakwiga icyo
ashaka kandi yumva ashoboye.
Aha bishobora kuba bivuga kumuha
ishuri atasabye cyangwa ishami atasabye
kandi atazashobora.
Niba umenyeshuri yumva kwigisha atabibasha ariko akabasha kuvura, kuki wamuha KIE kandi ashaka KHI?
Niba yashobora amasomo ya mudasobwa
muri KIST, kuki wambuha kiwga ubuhinzi muri ISAE?
Kuki Minisiteri itareba bino bibazo mu
mashuri ahubwo ugasanga nayo yarashyize intege mu kubuza abana uburenganzira bwo guhitamo?
Aha natanga urugero rw’uwahoze
ari Minisitiri w’uburezi Madamu
Mujawamariya Jeane d’Arc wigeze
guhagarika guhindura amashuri kandi
byarashakagwa na benshi banabifiye
amanota. Yego ntabwo buri umwe wese
yakwiga amasomo y’ubuganga(medicine)
cyangwa ngo yige amasomo ya mudasobwa( computer science), cyangwa se
ngo abanyeshuri bose bige muri UNR
cyangwa KIST, ariko nibura hakabayeho
uburyo abifuza ishuri runaka cyangwa
ishami runaka barihabwa.
Nidukomeza dutya twirukana n’abo dufite, n’abandi tutarabona ntabwo bazatugana kuko turabatera ubwoba. SFB reka
ibere urugero andi mashuri atavuzwe
kuko naho birahari, kandi naho bataha ari
benshi.
Ingabire Lydia.
[email protected]
Urup. 8
ISESENGURA
UMUSESO
No 389, 04- 11 Mutarama 2010
Politiki: Urwego rw’Umuvunyi
rutangiye kwikubita agashyi
Nk’uko byateganyijwe n’Itegeko
Nshinga u Rwanda rugenderaho, kubera ibibazo bitoroshye
abaturage bahura nabyo, iryo
tegeko rihatse ayandi ryashyizeho Urwego rw’Umuvunyi. Mu
byo rushinzwe harimo; gukumira
no kurwanya akarengane, ruswa
n'ibyaha bifitanye isano na yo,
mu Nzego z'ubutegetsi bwa Leta
n'izigenga; kwakira no gusuzuma,
mu rwego rwavuzwe haruguru,
ibirego by'abantu ku giti cyabo
n'iby'amashyirahamwe
yigenga,
byerekeye ibikorwa by'abakozi ba
Leta, iby'inzego
zayo n'iby'abikorera ku giti cyabo, no gukangurira abo bakozi
n'izo nzego gushakira umuti ibyo
bibazo iyo rusanze bifite ishingiro; kwakira inyandiko zigaragaza
imitungo nyakuri ya Perezida wa
Repubulika, Perezida wa Sena,
Perezida w'Umutwe w'Abadepite,
Perezida w'Urukiko rw’ikirenga,
Minisitiri w’Intebe n'iy'abandi
bagize Guverinoma mbere y'uko
batangira imirimo yabo n'iyo bayivuyemo.
Uru rwego rukijyaho abaturage
barwitezeho byinshi, ariko siko
byagenze kuko akarengane na
ruswa katagabanuka, kandi ahanini ugasanga abayobozi ari bo
bakomeje kurenganya abaturage,
ndetse na ruswa ikigaragaza mu batanga serivisi abaturage bakeneye.
Ubundi wabuzwaga niki? Rutaremara (Photo/
Archives)
Abanga kugaragariza uru rwego
imitungo yabo, nabo bakomeje
kwigomeka.
Mu bisobanuro Umuvunyi Mukuru
Tito Rutaremara ahora atanga mu
bitangazamakuru cyangwa muri
za raporo za buri mwaka, usanga
ibitaragenze neza byose byegekwa
ku bushobozi n’ububasha buke
bafite bahabwa n’itegeko. Aho
bigereye muri iyi minsi Urwego
rw’Umuvunyi rukaba rwifuza kuva
ku bubasha bw’ubugenzacyaha
bagahabwa ubw’ubushinjacyaha
kuko ibyaha baba bagenje usanga akenshi bidahabwa agaciro
n’inzego zimwe na zimwe, bityo
n’ubushinjacyaha ntibubishyiremo imbaraga nk’uko babyifuza,
hakaba n’ubwo batabona amadosiye kimwe, baba bayashyikirije
ubushinjacyaha, uburemere urwego
rw’Umuvunyi
bwayahaga
Ibiciro byo kwamamaza
Ku rupapuro rw’umweru n’umukara
Urupapuro rwose:
½ cy’urupapuro:
¼ cy’urupapuro:
1/8 cy’urupapuro:
Eye-Piece:
400.000 FRW
250.000 FRW
150.000 FRW
80.000 FRW
50.000 FRW
Ku rupapuro rw’amabara
Urupapuro rwose:
½ cy’urupapuro:
¼ cy’urupapuro:
1/8 cy’urupapuro:
Eye-Piece:
700.000 FRW
500.000 FRW
300.000 FRW
150.000 FRW
100.000 FRW
Uko ugenda wamamaza inshuro nyinshi, ugabanyirizwa ku buryo bukurikira:
Inshuro enye (4)
5%
Inshuro umunani (8)
10%
Inshuro cumi n’ebyiri (12)
15%
Inshuro makumyabiri n’enye (24)
20%
Inshuro mirongo ine n’umunani (48)
25%
Amafaranga yose yo kwamamaza atangwa mbere.
Ukeneye ibindi bisobanuro, wahamagara 0788686919 cyangwa 0788570640
Uri umucuruzi none urifuza ko abakiriya bakugana ku bwinshi, batumeho
Umuseso maze wirebere; ababikoze nibo bazi ibanga! Wizuyaza, kandi
imiryango ihora ikinguye!
bukagabanurwa n’ubushinjacyaha.
Nibahabwa ubwo bubasha bizabasaba no kugira abakozi benshi
bafite ubwo bushobozi mu gihugu
hose.
Nk’uko akunze kubisobanura, akaba yaranabigarutseho mu nama yo
ku wa 12/10/2009 ubwo yaganiraga n’abanyamakuru no mu nama
mpuzamahanga y’Abavunyi bakuru b’ibihugu bya Afurika yabereye mu Rwanda kuva ku itariki ya
13/10/09, Tito Rutaremara yavuze
ko byabafasha mu kurangiza inshingano bahawe itegeko ribongereye
ububasha bakajya bijyanira ibirego
mu nkiko bakabishinja.
Batabonye ubwo bubasha, byabagora baramutse babonye icyaha
kuri Prokireri, kugishyira umushinjacyaha ngo agikurikirane mu
rukiko. Bongerewe ububasha, ngo
byabafasha kujya bihutisha amadosiye ibimenyetso bitarazimizwa
cyangwa ngo abantu batoroke
kubera gutinda kugezwa imbere
y’umucamanza. Icyo twamenyesha abasomyi, ni uko umushinga
w’itegeko risaba ubwo bubasha ngo
ukiri muri Minisiteri y’ubutabera
yaje ku mwanya wa kabiri mu
barya ruswa.
Nk’uko raporo y’umwaka wa 2008
yatangajwe ku itariki ya 08/07/2009
ibigaragaza, ni uko abashinzwe umutekano mu muhanda baje ku rwego
rwa mbere(49,6%), hagakurikiraho
Minisiteri y’ubutabera iri kuri nomero ya kabiri(49,5%) mu barya
ruswa.. Iki kigereranyo gito cy’iyi
raporo kiragaragaza ko abantu
bo muri izi nzego bikurikiraniwe
n’urwego rw’Umuvunyi mu nkiko
byahindura isura y’iki gihugu,
ku buryo n’abakomeje kwigwizaho imitungo bajya bahora
biteguye kuvuga aho bayikuye.
Igihe Umuvunyi Mukuru Tito
Rutaremara yatangazaga iyi raporo,
akaba yarabwiye Abadepite Imitwe
yombi iteranye ko, iyo batahuye
aho babonye ibyaha, iyo babishyikirije inzego za Polisi zivuga ko
zanyuzwe n’ibisobanuro byatanzwe
n’abakekwa, bakaba abere ku byo
batabashije gusobanurira Urwego
rw’Umuvunyi. Akaba yaraboneyeho kuvuga ko kuba inzego nyubahirizategeko ari zo baha dosiye
kandi nabo bagaragaramo ruswa ari
ikibazo gikomeye. Ibi n’Abadepite
bose byabateye ikibazo gikomeye
baburiye ibisobanuro. Bikaba bi-
rushaho kuba bibi aho urwo Rwego
rw’Umuvunyi rwashakaga guhabwa ububasha bw’ubushinjacyaha
bikaba bitarashobotse, ahubwo
bakemererwa ubugenzacyaha gusa,
kandi bizwi ko na Parike hari ibyo
ihabwa n’ubugenzacyaha igahitamo
ibyo ijyana mu rukiko ibindi ikaba
yabyihorera kubera amarangamutima n’icyenenewabo no gutonesha!
Urugero rwa hafi ni ku rubanza
rwa Kalisa wayoboraga BCDI,
aho umucamanza uyobora Urukiko
Rukuru yatangaje ko ibyaha yashinjwaga atari kubikora wenyine
adafatanyije n’inama y’ubutegetsi,
ariko umucamanza akavuga ko
adategetse ko batumizwa, agashimangira atyo ibyo ubushinjacyaha
bwanze gukora.
Nk’uko twatangiye tubivuga, muri
iyi minsi urwo rwego rw’Umuvunyi
rutangiye kwikubita agashyi kuko
rwatangaje ko abakozi ba Leta
bagera ku 113 bataramenyekanisha
imitungo yabo, barimo abahagarariye u Rwanda mu mahanga, abayobozi bamwe b’Uturere n’abakozi
muri za Minisiteri, bakaba batangiye gufatirwa ibyemezo. Minisitiri
w’Abakozi ba Leta wari kumwe
n’Umuvunyi Mukuru yavuze ko
bahawe icyumweru kimwe gusa.
Kuri urwo rutonde harimo abashinjacyaha n’abacamanza batagaragarijwe abanyamakuru, bikaba
byaremejwe ko abagera kuri 56 bari
mu nzego zinyuranye bahagaritswe
by’agateganyo ku kazi mu gihe
cy’amezi atatu, bakazajya bahembwa ½ cy’umushahara wabo. Iyi
myanzuro irakarishye izakomereze
no ku bandi. Ibi kandi bikwiye no
kugera kuri ba bandi bose batewe
imboni n’Umugenzuzi Mukuru
w’Imari ya Leta.
Nk’uko Perezida Paul Kagame
akunze kubivuga, nawe ashyigikiye ko urwego rw’Umuvunyi
rwahabwa ingufu kugira ngo akarengane na ruswa bicike mu bihugu bya Afurika. Ibi bizanafasha
kumenya abigwizaho umutungo
wa Leta bagamije gukira vuba.
Gushyigikira icyifuzo cy’ububasha
bushya bw’urwego rw’Umuvunyi
mu Rwanda bikaba byashyigikirwa
kugira ngo inzitwazo ziveho.
Umwanditsi w’Umuseso
UMUSESO
No 388, 28 -04 Mutarama 2010
Urup. 9
ISESENGURA
Miliyari 480 zo mu buhinzi
bworozi zo ntizizaba nka Girinka?
U Rwanda rumaze gushyira
ahagaragara gahunda y’ishoramari
mu buhinzi bworozi ya miliyoni
zisaga 848 z’amadorali ahwanye na
miliyari zisaga 480 hagati ya 2009
na 2012.
Ubwo u Rwanda rwakiraga inama
ku bijyanye n’ubuhinzi bworozi
muri Afurika mu minsi yashize,
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi
yerekanye ko muri miliyoni zisaga
848 z’amadolari azajya muri iyo gahunda, ikeneye angana na miliyoni
325 z’amadolari bivuga ko asigaye
yose yari ahari.
Iyi gahunda y’ishoramari mu buhinzi bworozi nubwo ihenze ariko, ni
ingenzi ku Rwanda.
Impamvu ari ingenzi, ni uko iyo
u Rwanda rutaza kugira ubuhinzi bworozi bukomeye muri bino
bihe ubukungu bwazahaye, inzara
n’ubukene byari kurushaho kuzahaza abanyarwanda benshi bityo
ubukungu bugakomeza kuzahara.
Ubuhinzi n’ubworozi bwerekanye
ko bufite icyo bumaze kuko nibwo
bwakoze neza mu gihe izindi segiteri z’ubukungu zari zaguye.
Ingero twatanga, ni nk’inganda
aho usanga gukora ibintu byari byagabanutse hamwe n’amafaranga
abiturukamo yaragabanutse.
Ahandi haguye, ni mu byo gucukura
amabuye
y’agaciro
n’ubucuruzi bwayo kuko usanga
u Rwanda rwaratakaje amadolari
menshi rwari rutegereje mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro bitewe
n’igwa ry’ibiciro byayo ku isoko
mpuzamahanga.
Ntawakwibagirwa
ibura
ry’amafaranga muri za banki aho
inguzanyo zabaye ingume, bikageza
naho za banki zimwe zijya zimana
amafaranga yabikijwe n’abakiliya
ngo zagize ikibazo cy’ibyuma.
Ubu nubwo nta banki ikomeye yafunze, ariko icyahoze cyitwa UCT
kikaza kuba CT, cyo kigeze aharindimuka kuko amashami yacyo
amwe amaze gufunga.
Nubwo wenda dusuzugura ubuhinzi bwacu gakondo bwo guhinga
ibijumba n’ibindi biribwa bya giturage, maze ahubwo tugashima
ubuhinzi bw’ibihingwa byoherezwa hanze bikaduha amadovize
menshi, bya bijumba n’ibishyimbo
byacu hamwe n’indi myaka, nibyo
byaturwanyeho kuko ya Kawa,
Icyayi, Indabyo, Imbuto n’Imboga
Nayo ntazashirira mu mifuka yabo ayobora? Kagame
(Photo/ Archives)
byari byataye agaciro ku isi, kuko
kugeza na n’ubu isoko ryabyo ntabwo riraba ryiza kandi twanatakaje
amadovize twari tubitezemo.
Aha rero birumvikana ko ubuhinzi
ari inkingi ikomeye y’ubukungu
bw’u Rwanda kuko butanga akazi
ku bantu barenga 90% y’abakozi
mu Rwanda kandi bunatanga hejuru ya 30% y’umusaruro rusange
w’igihugu bivuga ko buramutse buhungabanye, natwe twese twahungabana kuko inzara yatumara ubundi
tukaba abasabirizi.
Mu nama rero yabaye mu ntangiriro z’uku kwezi ikanafungurwa
na Perezida Kagame muri Serena,
u Rwanda rweretse abaterankunga
hamwe n’abandi bafatanyabikorwa mu buhinzi bworozi gahunda
y’ishoramari mu buhinzi bworozi
kandi abaterankunga n’abandi bafatanyabikorwa barayemeye.
Nubwo bayemeye ariko ntabwo
bamwe, cyane cyane abakomeye, bahise batanga inkunga
y’amafaranga yari ikenewe dore ko
yari miliyoni 325 z’amadolari ariko
bavuze ko bazayitanga ari uko babanje kureba iyo gahunda nabo bakayigaho.
Abaterankunga bose bakomeye
ku isi, harimo Banki y’isi, Leta
y’Amerika, Umuryango w’ubumwe
bw’ibihugu by’u Burayi, Canada,
Banki nyafurika y’iterambere,
u
Bwongereza,
amashami
y’umuryango w’abibumbye hamwe
n’abandi benshi barimo na sosiyete
sivile, bose bari muri iriya nama
kandi bashyigikiye u Rwanda.
Ariko rero nubwo amafaranga yifuzwaga atabonetse uwo mwanya,
hari abayatanze kuko hafi miliyoni
100 z’amadolari zisa naho zemewe
gutangwa andi akaza mu mwaka
utaha.
Minisitiri w’imari w’u Rwanda
Bwana John Rwangombwa yibukije
abaterankunga ko ukwezi kwa kane
kwa 2010, ari ingenzi kuri gahunda
yo gutegura ingengo y’imari kuko
iba iri busomwe mu mwaka hagati
bityo bikaba byaba byiza abafite
inkunga, bagomba kuyitanga bitarenze uko kwezi.
Uretse ko abaterankunga benshi
bari bamenye ko itegurwa rya bije
n’isomwa ryayo byari byahindutse kubera kwinjira mu muryango w’ibihugu byo muri Afrika
y’iburasirazuba, nabo bari babizirikanye kandi bavuze ko bazabyubahiriza.
U Rwanda ruvuga ko gahunda
y’ishoramari mu buhinzi, igamije
kongera ingufu mu kubona ibyo
kurya bihagije mu gihugu.
Ivuga ko kandi igamije kongera
umusaruro w’amafaranga abonwa
n’abatuye icyaro hamwe no gutuma habaho izamuka ry’ubukungu
bw’igihugu.
Iyo gahunda igomba guhindura
ubuhinzi bworozi bukava kuri bwa
bundi bwa gakondo maze bukajya ku rwego rwiza kandi rwa kijyambere. Ibyo bivuga ko ubuhinzi
bworozi bugiye kuba ubw’umwuga
bubyarira inyugu ubukora.
Leta ivuga ko iyo gahunda izagerwaho ari uko abikorera ku giti
cyabo bayigizemo uruhare ndetse
n’abaterankunga kuko buri cyiciro
uhereye kuri Leta kugeza ku muntu
wikorera, gifite icyo kigomba gukora kugira ngo gahunda igerweho.
Gahunda yose igizwe n’inkingi
enye.
Inkingi ya mbere, ni ukongera ingufu mu buryo bukoreshwa mu
kubona umusaruro urambye kandi
mwinshi.
Iyo nkingi izatwara amafaranga
arenga kimwe cya kabiri ya gahunda yose kuko izatwara amadolari
arenga miliyoni 658.
Iyi nkingi izibanda ku kongera
umusaruro, kurwanya isuri, gufata
amazi neza, hamwe no gukoresha
neza inyongeramusaruro mu buhinzi.
Muri rusange, iyi nkingi izatuma
habaho kwiyongera kw’umusaruro
kuri hegitari kugeza ku bipimo Leta yihaye muri gahunda
y’imbaturabukungu izarangira muri
2012.
Inkingi ya kabiri, ni ugufasha kuzamura abahinzi borozi bakaba
ab’umwuga.
Nkuko biteganyijwe, iyi nkingi izatuma ubuhinzi bworozi mu Rwanda
bushingira ku bwenge kugira ngo
abikorera bazamuke naho abahinzi
batangire kureba ubuhinzi bworozi
nk’ubucuruzi bubyara inyungu.
Inkingi ya gatatu, ni uguteza imbere
ibicuruzwa hamwe n’ubucuruzi
bushingiye ku buhinzi bworozi.
Hano, Leta ivuga ko ikigamijwe,
ari ugushyiraho ibisabwa byose kugira ngo inganda zikora ibikomoka ku buhinzi bworozi hamwe
n’ibikenerwa muri izo nganda biboneke.
Inkingi ya kane, ni ukubaka ubushobozi no gushyiraho ibigo byabugenewe kugirango ubuhinzi bworozi
bukomere.
Aha minisiteri y’ubuhinzi bworozi
igomba kubakirwa ubushobozi kugirango ibashe gushyira mu bikorwa inshingano zayo.
Nubwo
ariko
iyi
gahunda
y’ishoramari ikoze neza kandi ikaba yagira ingaruka nziza ku banyarwanda benshi, ije mu gihe zimwe
muri gahunda zijyanye no kuzamura
umunyarwanda harwanywa ubukene binyuze mu buhinzi bworozi
zikemangwa kubera imicungire
mibi cyangwa kuba zidakurikiranwa ngo harebwe niba zishyirwa mu
bikorwa neza.
Izo gahunda, ni nka gahunda y’inka
imwe muri buri rugo rw’umukene,
gukoresha abakatiwe n’inkiko gacaca kubera icyaha cya jenoside mu
gukora imirwanyasuri hamwe no
kurigisa ifumbire.
Ikindi, ni nko korora bikorewe mu
mazu ariko ugasanga bivuna ariko
umusaruro ari muke.
Ikindi, ni ibiciro bihabwa abahinzi
baba ab’ikawa, icyayi n’ibirayi bahora barira kandi guhinga bibahenda nyuma bajya kugurisha ugasanga barahendwa.
Ibi byose mu gihe bikiri imbogamizi, ntabwo iyi gahunda yazagerwaho neza.
Urugero kandi rugaragaza ko Leta
ifite uburangare mu micungire ya
gahunda zihabwa abaturage, ni
gahunda ya girinka munyarwanda
yahindutse girinka muyobozi, none
ubu akaba ari bwo Leta itangiye
kuyitaho nyuma yuko bigaragaye
ko izo nka zahawe abishoboye, aho
guhabwa abatishoboye kugira ngo
zibahe umusaruro w’amata hamwe n’ifumbire kandi banakomeze
borore.
Ubu Leta ivuga ko yatanze iminsi 45 yo kugarura izo nka kandi
n’abazigurishije bakishyura amafaranga akazakoreshwa gushaka
izindi maze zigahabwa abaturage
bazikwiye.
Ubu Leta iravuga ko nibura inka
ibihumbi 17,500 ari zo zigomba
kugarurwa.
Ibi birababaje cyane kubona ingo
zingana zityo zahawe inka kandi
zitari zibikwiye.
Bisa naho abazitangaga nta maso
babaga bafite cyangwa se nabyo
byabayemo ruswa, icyenewabo
n’ikimenyane.
Ese kuki hadakorwa iperereza
rirambuye kugira ngo abakoze ayo
mahano bazahanwe n’amategeko
kuko bisa naho bavanguye, birengagije kandi banikubiye ibitari
ibyabo ku bushake?
Ese niba Minisiteri yemera ko yagize uburangare, ni iki cyakwemeza
ko na kariya kayabo ka za miliyari
kazashyirwa mu buhinzi bworozi
katazahinduka nka girinka?
Ubu Minisiteri ivuga ko hari imirongo ibiri ya telefone zitishyurwa
zo kugira ngo abaturage batange
amakuru ajyanye n’aho ziriya nka
ziri.
Iyo mirongo ni 177 hamwe na 178.
Igisabwa ni uko uwumva wese afite
amakuru y’aho inka iri kandi idakwiye kuhaba, ni uko yahamagara
kuri imwe muri izi nimero maze
akavuga aho iyo nka iherereye
maze ukareba ukuntu igarurwa.
Baturage, uru ni urubuga mukwiye
gukoresha kugira ngo murenganurwe maze muhabwe ibyo mwimwe
kandi mubikwiye.
Leta rero nihindure imikorere,
ye gukomeza kugira za girinka
muyobozi aho kuba girinka muturage ukennye maze gahunda
y’ishoramari mu buhinzi bworozi
izateze abanyarwanda imbere, aho
kugira ngo ibe yabatera agahinda
amafaranga yayigenewe yamizwe.
Hakwiye ingufu n’igenzurwa rihoraho kugira ngo amafaranga atazanyerezwa nka ziriya nka.
Ingabire Lydia.
Urup. 10
UMUSESO
No 389, 04 - 11 Mutarama 2010
IMIYOBORERE
Nta mpuhwe abaturage
bakigiriwa n’abayobozi
Raporo
y’Umugenzuzi
Mukuru w’Imari ya Leta,
iya
Komisiyo
y’Igihugu
y’Uburenganzira bwa muntu,
ndetse
n’iy’Urwego
rw’Umuvunyi zihora zitangwa buri mwaka, zigaragaza
ko abaturage bagorewe ku
bategetsi. Iyo bitabaye kurenganywa, bivamo kurya ibyari
bigenewe rubanda, abayobozi
benshi bagamije kwigwizaho
imitungo.
Muri iyi nyandiko, turashaka
kugaruka kuri gahunda yo
kubakira abacitse ku icumu,
no guha inka abatazikwiye,
abo zari zigenewe bagakomeza kuba mu bukene. Bamwe
mu bashaka kwikubira, bahera
ku magambo Yesu yavuze
ngo ufite azahabwa, udafite
yakwe n’icyo yari afite, maze
abanyantege nke bakahagwa.
Nyamara umuhanuzi Amosi
yavuze ko abarenganya abakene batwara ibyabo bakiyubakira amazu y’ibitabashwa bazahura n’ibibazo.
Iyo umutegetsi atwaye inka
yari igenewe umukene, aba
yumva uwo mukene azabaho
ari uko uwo mutegetsi yahaze, cyangwa se atakiriho?
Mbese bazahaga ryari, ko
inda itajya ihaga, ahubwo ko
uyiha none ejo ikaba igusaba
ibindi? Nubwo mu guhugu
cyacu cy’u Rwanda aho kororera atari henshi, kandi
buri muturage akaba atabona urwuri kubera integer
nke z’abamutanze aheza cyangwa bakaba baramurushije
amaboko bakahamwambura,
ariko nta wahabwa inka ngo
ayange. Nk’uko Perezida Paul
Kagame yabivuze mu nama
y’umushyikirano
yabaye
mu kwezi kwa 12/09, amaze
kumva uko abayobozi bigabiye gahunda ya Girinka bakayigira iyabo n’inshuti zabo,
umukene ufite inka aba yateye
intambwe y’ubukire.
Iyo hatanzwe inkunga yo
kubakira abacitse ku icumu,
bagakomeza kuganya bavuga
ko batabonye amabati, kandi
abayobozi barayarekeye mu
bubiko mu Turere, baba bashaka kuzayaha nde niba atari
ugushaka kuzayarigisa baga-
basaga ibihumbi 90, ni ukuvuga ko nta mirimo iriho mu
guhugu ku buryo no gutera
amashyamba cyangwa gucukura imirwanyasuri byarangiye hose mu gihugu, cyangwa
ni ugushaka guteza inzara
mu gihugu rubanda bagakomeza gusonza abo bategetsi
batagerwaho n’inzara bibereye mu nganzo y’umunezero
birira ingoma.
Yabashyize ku karubanda: Rutaremara (Photo/
Archives)
tanga raporo ko ibintu byose
ari sawa sawa mu mihigo, aho
abo baturage badashobora
kugera ngo babanyomoze?
Mu Karere ka Nyanza, amabati 96 yaburiwe irengero
gute? Imodoka yayapakiye
yayataye mu nzira, cyangwa
aho yari arunze yarashonze?
Mu Karere ka Muhanga, amabati 208 yabuze yatwawe
n’umuyaga?
Mu Karere ka Gisagara amabati 13 yabuze yujuje inzu
ya nde waburagaho ayo gusa?
Akarere ka Nyamasheke, amabati 201 yaburiye mu bubiko
bw’Akarere, yasakajwe na
nde mu bayobozi b’Akarere
ku giti cye? 163 yaburiye
mu
bubiko
bw’Imirenge
3,
Abanyamabanga
Nshingwabikorwa baba barayigabanyije, cyangwa hari umujura wabomoye Umurenge
arayiba?
None se, ku
Karere ka
Ngororero, ko habuze amabati
28, ni uwayapakuruye wihembye banze kumwishyura?
Akarere ka Rubavu, amabati 47 bayanyujije mu ryoya
bumva ko abo yari yagenewe
bazabaho bate?
Akarere ka Rulindo, kwiburisha amabati 237, bumvaga
Nawe: Everlyn Kamagaju (Photo/ Archives)
ntawe uzabimenya?
Akarere ka Nyagatare, mu
Murenge wa Rukomo hari
210, ayaburiwe irengero ni
111.
Akarere ka Ngoma, mu
Murenge wa Mutenderi amabati 20 bayatsimbye he?
Akarere ka Kayonza banze
kuzuza ijana rifunze banyereza 93, bakeka ko bitazabagaruka?
Mu Karere ka Kirehe hari
amabati yari ateganyijwe kuzubakira imiryango 30 , mu
Murenge wa Gatore bikuriramo 25 barayatsimba.
Gutanga, sima nke ugereranyije utitaye ku mazu azubakwa
haba hagamijwe iki? Cyangwa
se gusinyisha abaturage ko
bahawe ikintu ntacyo ubahaye
uba wumva ubaganisha he uri
umuyobozi wabo?
Akarere ka Nyaruguru, kagurishije imifuka 350 n’Ibitaro
bya Munini, kandi hari amazu
menshi adafite isima kumvvaga gakorera Leta ya nde?
None se kongeraho ko boherereje Umurenge wa Kibeho
imifuka ya sima 140, nyamara
ntiyagezeyo, yaba yararigitiye
he?
Mu Karere ka Rwamagana,
imifuka 347 ya sima yaburiye
mu bakozi b’akarere. Wasanga
barayigabanyije.
Iyo
uwari
umunyamabanga
nshingwabikorwa
w’Umurenge wa Ruheru
anyereje imifuka 19 ya sima
akayimurira mu Murenge wa
Ruramba, ubundi akavuga ko
hari imifuka 155 mu bubiko,
ariko abayobozi bakanga
kuyerekana, ni iki cyakwemeza ko ihari?
Hari imifuka 100 bavuga ko
yoherejwe mu Murenge wa
Cyahinda gukoreshwa Blocs
ciment, nyamara nta nzu
n’imwe igaragara yubakishijwe blocs ciment.
Mu Karere ka Rwamagana,
abakozi banyereje imifuka
347 ya sima;
Uwari
umucungamutungo
w’Umurenge wa Ngororero
mu Karere ka Ngororero
yanyereje imifuka 20 ya sima.
Muri Nyagatare, imifuka 61
ya sima yaburiwe irengero.
Ngabo
abayobozi
dufite
birirwa bavuga ko bakunda
igihugu kurusha abandi. Aho
ntibyaba biterwa nuko bakirya
cyane bikabatera kugikunda
kuko bafite ibyo bakiryamo
bikoreyemo?
Kudakoresha abagororwa bari
mu gihano nsimburagifungo
Izi nka zabagiwe he ko
zabuze?
Umurenge wa Gihango mu
Karere ka Rutsiro wahawe
inka 78, abaturage bakira 74,
izindi 4 ziburirwa irengero;
Umurenge
wa
Muhazi,
Akarere ka Rwamagana, bakiriye inka 77, abaturage bahabwa 64, izindi zirabura.
Muri uwo Murenge kandi,
hari
abaturage
bambuwe
inka ziragurishwa, abaturage
ntibahabwa amafaranga yazo.
Ibi byagaragaye no mu yindi
mirenge imwe n’imwe.
Umurenge
wa
Bukure,
Akarere ka Gicumbi, naho
bakiriye inka 56, abaturage
bahabwa 47, aho izindi zagiye
ntihazwi.
Umurenge wa Nyagisozi mu
Karere ka Nyaruguru wahawe
inka 98, abaturage babona 85,
izindi ziburirwa irengero.
Mu Murenge wa Gatare ,
Akarere ka Nyamagabe, abahungutse 14 bava Tanzaniya
bahawe inka, bose barazigurisha barigendera baburana na
zo. Aba bo nta macenga bazi.
Nk’uko
hatanzwe
igihecy’amezi abiri ngo abahawe inka batabikwiye zigaruzwe, ni nako hakwiye
gutangwa igihe ngo akarengane abacitse ku icumu bagiriwe ntibubakirwe karangire.
Umuti abagize uruhare muri
ibi bikorwa bibi akwiye guhabwa umuti binyuze mu
butabera. Minisiteri ishinzwe
ibyabaye n’ibizaza, igaca urwikekwe n’umuco wo kudahana igatanga ubutabera, ntabwo bizayorohera.
Habuhazi Innocent
UMUSESO
No 389, 04-11 Mutarama 2010
Urup. 11
AMAKURU
Lt. Col Chris Murari, Ambasaderi Eugene Gasana, ku rutonde rw’abakozi bahagaritswe
►Impamvu: guhisha umutungo wabo urwego rw’umuvunyi
►Sikandali: Ambasade y’u Rwanda muri l'ONU nta ambasaderi, nta mujyanama wa mbere
Abo ni bamwe mu bakozi
ba Leta bahagaritswe ku
mirimo yabo igitaraganya,
nyuma yo guhisha,
cyangwa se kubeshya
imitungo yabo urwego
rw’umuvunyi.Uru rutonde
rukaba rwarashyikirijwe
minisiteri y’umurimo.
Minisitiri w’umurimo,
Anastase Murekezi, akaba
yaratangaje mu cyumweru
gishize, ko abo bakozi bose
bahise bahagarikwa ku kazi
by’agateganyo.Twibutse ko
abakozi ba Leta basabwe
n’itegeko kwereka urwego
rw’umuvunyi umutungo
wabo, bitarenze kuwa
30 Kamena buri mwaka.
Abahagaritswe bakaba
ari abakozi mu nzego za
Leta zitandukanye- muri
RDF, Polisi y’igihugu,
za Minisiteri, ubutabera,
ambasade n’izindi.
Muri abo bahagaritswe,
bagera kuri 56, harimo
abahanishijwe igihano cyo
guhagarara ku kazi ukwezi
kumwe cyangwa se abiri
nta mushahara. Usibye
Lt. Col Chris Murari (ubu
uri Darfur kuva kuwa 10
Ugushyingo 2009), na
Eugene Gasana (ambasaderi
w’u Rwanda muri l'ONU
kuva Gicurasi 2009), abandi
bahagaritswe harimo Major
Leandre Hakizimana, Major
Claude Higiro, Major Paul
Matonde na Major Francis
Mutiganda.Hari kandi
abacamanza Nyirabugingo
Antoinette na Rwibasira
Joseph.Hari kandi Oda
Gasinzigwa, Emile
Rwagasana (umujyanama
wa mbere muri ambasade
y’u
Rwanda
mu
Bushinwa, Moses Rugema
(umujyanama wa mbere
muri ambasade y’u Rwanda
i New York), Kayihura
Eugene (umujyanama muri
Ambasade y’u Rwanda
mu gihugu cya Korea,
Kabandana Jeannine, wo
muri ambasade y’u Rwanda
mu Bubiligi na Mbabazi
Enid(ambasade y’u Rwanda
mu Buholandi)
Hari kandi Super Intendant
Simon Mukama, Super
Intendant Ndori na Super
Intendant Elisa Kabera.
DGM
APPEL A CANDIDATURE EXTERNE
RECEPTIONNISTE TELEPHONISTE
SECTION ADMINISTRATION
Bilingue (Français/Anglais)
Référence 20674
Statut : Agent Local de niveau IV
Lieu de travail : Délégation de l’Union Européenne au Rwanda
Durée du contrat :
Contrat à durée indéterminée, avec une période d’essai de trois mois.
Fonctions et responsabilités
Toutes tâches en rapport avec la fonction : accueillir, enregistrer et acheminer les visiteurs; opérer le standard téléphonique;
actualiser le répertoire téléphonique et les contacts; décharger et enregistrer le courrier déposé. Autres tâches ponctuelles
d’appui aux collègues de la section.
Études, expérience et connaissances
Niveau d’enseignement secondaire minimum. Au moins 3 ans d’expérience en lien avec la fonction. Une connaissance
des outils informatiques conventionnels est nécessaire. Une parfaite maîtrise du français ou de l’anglais et une bonne
connaissance de l’autre langue est indispensable.
Aptitudes
Compte tenu de l’importance des contacts en interne et avec différents interlocuteurs du secteur public et privé, une aptitude à
communiquer de manière aimable, claire, concise et précise est essentielle. Aisance relationnelle dans un contexte bilingue et
multiculturel. Efficacité, discrétion, intégrité et sens des responsabilités. Bonne présentation.
DATE LIMITE POUR L’INTRODUCTION DES CANDIDATURES:
VENDREDI 15 janvier 2010 à 12:00 heures
(le cachet de la poste ou de la Délégation faisant foi)
Veuillez adresser votre lettre de motivation, curriculum vitae actualisé et copie des diplômes/attestations/lettres de référence
sous pli fermé à l’adresse suivante:
Délégation de l’Union Européenne au Rwanda, à l’attention du Chef d’Administration, 1807 boulevard de l’Umuganda, B.P.
515 KIGALI
Urup. 12
UMUSESO
No 388, 04 -11 MUtarama 2010
AMAKURU
Sikandali: Umunyamakuru yaragambaniwe
ngo gacaca imwirenze Imana ikinga akaboko
Ku itariki ya 24/12/2009, Inteko
gacaca y Kimironko imaze gusoma
urubanza ku Murenge wa Gikondo,
yihutiye kujya gusoma urundi
rubanza yari imaze iminsi iburanisha
i Runda na Gihara. Kubera ko
umunyamakuru
Habiyambere
Valens yari yarakurikiye urwo
rubanza
nk’uko
akurikirana
n’izindi uko abishoboye, byabaye
ngombwa ko ajyayo kumva uko
rusomwa kuko hari n’amadosiye
yanditswe na bamwe mu bicanyi
bishe muri Kiliziya ya Gihara
yari yarahaye inteko gacaca ngo
izayasuzume. Byari ngombwa rero
ko amenya agaciro bahaye izo
nyandiko zanditswe n’abiboneye
ibyabereye muri iyo kiliziya izwi
ku izina rya St. Joseph, barimo na
bamwe mu bakoze ibyo byaha bya
jenoside aho hantu. Ayo mabaruwa
yashinjaga Hitimana Petero alias
Kinumanuma waburanaga. Bitewe
nuko zimwe mu nyangamugayo za
gacaca ya Gihara zitari zishimiye ko
izo nyandiko zigaragarizwa inteko
gacaca ya Kimironko, bakoze uko
bashoboye ngo bagambanire uwo
munyamakuru ngo afungwe.
Mu minsi ishize mu kinyamakuru
Umuseso nari navuze ko rushyiditse
muri gacaca ku biciwe muri
kiliziya ya Gihara muri jenoside,
ku matariki yakurikiyeho, byabaye
muzungamuzunga abacitse ku
icumu barokokeye muri kiliziya
ya Gihara batarega Hitimana
Petero alias Kinumanuma(dore
ko hari n’abamuregaga kera mu
Bushinjacyaha gacaca zitaratangira
bisubiyeho, dosiye y’urwo rubanza
rwari rwarageze mu rukiko ikaba
yari ifite nº RMP26.137/SG/
NE) n’abamurega badahuza mu
byo bavuga babonye. Byakomeje
abagororwa barimo abishe muri
iyo kiliziya nabo bavuguruzanya
ku byo babonye, abandi bivuguruza
ku nyandiko nyinshi banditse
zishinja
uwaburanaga,
maze
babuze uko babigenza babishoramo
umunyamakuru Habiyambere Valens
bamubaza aho yakuye inyandiko.
Nk’uko nari nabivuze kandi
nkazabisubiramo, abavuga ururimi
rw’igifaransa baciye umugani
ngo: “Amagambo araguruka, ariko
inyandiko igasigara”. Hari n’undi
wavuze ko akarenze umunwa
karushya ihamagara. Bishatse
kuvuga ko ibyo umuntu yamaze
kuvuga kubigarura bikaba bigoye
kandi byarumviswe n’abantu.
Gacaca isigaye ishaka gufunga n'abanyamakuru: Mukantaganzwa (Photo/ Archives)
Amagambo yari menshi muri
gacaca
Bamwe
ngo kuki haregwa
Hitimana Petero alias Kinumanuma
wenyine
mu
ikusanyamakuru
rishya, abandi ngo abamushinja
ni abakomisiyoneri, abandi ngo ni
inzangano ziterwa n’abantu bamwe
bashyashyarije inteko gacaca yari
iyobowe na Gashirabake barayisesa
none ngo niwe bashaka, hakaba
n’abavugaga ko abafungiye kwica
muri kiliziya ya Gihara bahagije(ibi
bikaba ikibazo iyo bivugwa na
bamwe mu bacitse ku icumu
batumva ko habonetse n’abandi
bafatanyacyaha bari barahishwe
byaba ari ugufasha ubutabera no
kumenya ukuri kose), mu gihe
abo bagororwa bavuga ko hari
abandi batarabibazwa bafatanyije
abatarabibazwa bibereye hanze bo
iyo babyumvise bakoma mu mashyi
ko batagikurikiranwe). Kinumanuma
we
ngo
ni
umunyamakuru
Habiyambere
wamufunze(yari
afunze by’agateganyo), kandi
ngo ntashaka kumubona no mu
rubanza rwe. Ayo magambo
yayivugiye mu ruhame muri salle
yo kwa Padiri i Gihara imbere
y’Inteko gacaca yari yaturutse mu
Murenge wa Kimironko n’imbere
y’imbaga y’abantu batungurwaga
n’inyandiko
za
kera
uwo
munyamakuru yatahuye zikagirwa
ibanga, zimwe mu nterahamwe
zazanditse zikazoherereza inteko
zikaruca zikarumira, bakabirengaho
bakanafunguramo
bamwe
bagatoroka(Nyecumi na Harerimana
Gaspard) ngo batazavuga akari
imurore, abandi bakaba basanga
abagororwa muri gereza ya Muhanga
bakabategeka
ibyo
bazavuga
bivuguruza ya mabaruwa banditse
kera yageze mu nzego zinyuranye.
Urukiko
gacaca
rwamugize
umwere
Amabaruwa anyuranye Koline
Jean Bosco yanditse mu bihe
binyuranye ashinja Hitimana Petero
Alias Kinumanuma ko yamubonye
atwaye imodoka imanuka iva ku
kiliziya imanuka ijya ku Ruyenzi
irimo abantu bahigwaga, ntiyigeze
yitabwabo.
Abacitse ku icumu bamwe
yavuze bo mu Kagari ka Muganza
baturanye bikaba batashimishijwe
nuko ashinja inshuti zabo z’abahutu
bamubuza gukomeza gushinja
ntibigeze
babazwa
cyangwa
ngo nawe abibazwe yongere
abisubiremo kuko yabyanditse
abizi kandi abishaka. Amazina
yabo twayababwiye mu Museso
n0 388 tugaragaza iyo baruwa ye.
Icyo bashakaga ngo ukutazashinja
Hitimana
Pierre(Kinumanuma),
akaba bicara bamumaho bamera
ubwoba banamukangisha ko umunsi
azapfa azihamba.
Urutonde rw’abandi bantu yashyize
ahagaragara mu yindi baruwa yo ku
wa 28/10/2009 yandikiye Inteko
gacaca ya Kigese nº B, avuga
abantu bategetse iyicwa ry’abantu
bari bahungiye muri kiliziya ya
Gihara, ababishyize mu bikorwa
n’abashoferi 10 batwaye imodoka
zajyanye abantu muri Nyabarongo,
akaba yaravugagamo na Hitimana
Pierre alias Kinumanuma yashyize
ku mwanya wa gatatu(reba
amazina yabo mu Umuseso nº388),
ntirwahamagajwe kandi benshi
bibereye hanze bikomera mu
mashyi ko bacitse gacaca kuko
zirangiye. Ibaruwa ya Bizimana
Jean de Dieu alias Nduruma yo ku
wa 27/7/2009 yandikiye Perezida
w’inama rusange y’urukiko gacaca
Umurenge wa Sheri mu Biharabuge,
aho yagaragaje urutonde rw’abantu
11 batanze amategeko yo kwica
abatutsi akavugamo na Hitimana
Pierre alias Kinumanuma yashyize
ku mwanya wa 5. Ibi byose Inteko
gacaca yaturutse Kimironko ikaba
yarabikubye na zero.
Umunyamakuru yategewe mu
isomwa ry’urubanza
Ku itariki ya 24/12/2009, Inteko
gacaca y’Umurenge wa Kimironko
imaze gusoma urubanza ku
Murenge wa Gikondo yampaye
lift, turagenda n’i Gihara ngo ba.
Aho kugira ngo umunyamakuru
agerane nabo neza mu cyumba
cy’inama mu mazu yo kwa Padiri
aho bari busomere urubanza,
umunyamakuru yabasabye kuva mu
modoka ngo atere icyumvirizo mu
baturage, ubwo nabo bagura amazi
nawe aragenda. Nyuma yo gutera
icyumvirizo mu bantu bamwe bari
aho bita ku ishusho, no kubaza
inyangamugayo yavugwagaho ko
yaba yarakubiswe na Mukasine
Monika amusanze iwabo muri
Taba, ariko iyo nyangamugayo
ikamuhakanira
ikavuga
ko
ibyo bitabayeho ari ukubeshya,
umunyamakuru yahise amenya ko
mu myanzuro yateguwe harimo ko
nawe bamuha umunyafu w’igifungo
cy’amezi runaka kuko yagaragaje
inyandiko z’abagororwa zishinja
Hitimana Petero alias Kinimanuma.
Kuko byari byaremejwe ko abavuze
bose bamushinja uretse abahohotewe
banaregaga, ko abandi bazafungwa
kugira ngo hatagira uzongera
kumuvuga. Bikaba byaranavugwaga
ko umukwe wa Hitimana yigambaga
ku bantu amaze gusoma agacupa
avuga ko Perezida w’iyo nteko
gacaca ya Kimironko bakoranye
igisirikare akizeza inshuti ze ko
sebukwe Hitimana azafungurwa.
Imana rero itaba kure y’uwo
munyamakuru yaramugurukanye,
maze batangiye gusoma urubanza
bashakisha na wa munyamakuru
Habiyambere Valens ngo ahagarare
imbere y’inteko asomerwe kandi
nta rubanza yaburanye. Ubwo
bahagurutsaga abatangabuhamya,
nawe
bashakaga
kumushyira
muri abo bari biteguye gusomera
ibihano ariko basanga yagurutse.
Umunyamakuru akaba yari azize
gushyira ahagaragara izo nyandiko
zifite
abazanditse
bashinja
uwaburanaga. Kuba yarazitahuye
abatarabyishimiye bakaba barashatse
kumugambanira ngo atabwe muri
yombi ngo nawe afungwe aceceke.
Isomwa ry’urubanza ryavuze ko
Hitimana Petero alias Kinumanuma
ari umwere, ahubwo abashatse
kumushinja
bahabwa
ibihano
by’amezi anyuranye ngo babeshye
inteko bamubeshyera. Hafunguwe
abantu babiri bari bafunzwe
by’agateganyo, hanafungwa uwitwa
Malakiya wavuzweho ko azi byinshi
byabereye muri kiliziya ya Gihara, ku
buryo ashobora kuzakorerwa dosiye
akaburana nk’umufatanyacyaha.
Icyo twavuga kuri uru rubanza,
ni uko Mukasine Monika n’undi
mugore mugenzi we bavugaga ko
barokokeye mu kiliziya, akaba ari
nabo bareze Hitimana Petero, bavuze
ko bahohotewe mu iburanishwa
ry’urwo rubanza n’abanyagihara
batashakaga ko bashinja Hitimana.
Ibyo banabibwiye Inteko gacaca ya
Kimironko ku itariki ya 20/12/09,
ko batutswe bakaba bari bagiye no
gukubitwa. Umugabo wavugaga ko
nawe yaharokokeye wari kumwe
n’abo bagore, agacika ku icumu
yiguze na Gashirabake akaba
yarabonye bikomeye agakuramo ake
karenge bitewe n’umutekano muke
wagaragaye muri urwo rubanza.
Sandra Niwenshuti
UMUSESO
No 389, 04 - 11 Mutarama 2010
IKIGANIRO
CYAHAFI: Bamwe bakoresha gacaca nk’icyambu
cyo kwambura abandi imitungo
Umuryango
w’umukambwe
Nyakwigendera
Iyaremye
Straton witabye Imana muri
1994 urarira ayo kwarika.
Bijya gutangira hari mu mpera za
2008, nibwo umuhungu w’uwo
musaza witwa Ngilimana Jean
Paul yahamagajwe n’inteko
y’akagari ka Kora mu murenge
wa Gitega(Ifasi ya Cyahafi)
iburanisha ibijyanye n’imitungo
yangijwe muri genocide.
N’ubwo
yagaragaje
ko
atahabaga muri icyo gihe,
abaturage bakanemeza ko
icyo yaregwaga cyo gusahura
boutique
y’uwitwaga
Ndindabahizi nta shingiro kuko
n’ibiri amambu uwo uvugwa ko
yasahuwe acumbitse iwabo nta
boutique yagiraga, ntibyabujije
ya nteko kwanzura ivuga ko
agomba kwishyura ibihumbi
650.
Yahise asaba ko urwo rubanza
rwasuburishwamo mu ibaruwa
yandikiye Inama Rusange
y’Ifasi ya Cyahafi ku ya 04
Ugushyingo 2008 ariko aho
kugirango abone igisubizo,
kibanzirizwa no gutumizwa
n’inzego zishinzwe irangiza
ry’imanza
ngo
atangire
yishyure.
Cyakora baje kumusubiza
nyuma bamuhakanira, niko
kwitabaza
Umunyamabanga
Nshingwabikorwa
wa
Gacaca mu rwego rw’igihugu
utarazuyaje
gutegeka
ko
urubanza ruvanwa ku izina
ry’uwaregerwaga
ibyabaye
atahaba, rugatangizwa ku izina
ry’umusaza Straton n’ubwo
yitabye Imana maze noneho
abaturage bagahabwa ijambo.
Siko byaje kubahirizwa rero
kuko abo muri uwo muryango
ahubwo baje guhamagazwa
n’inteko y’ubujurire. Bahise
bitabaza umuhuzabikorwa wa
Gacaca muri Nyarugenge mu
ibaruwa yo kuwa 14 Kanama
2009 umukecuru wasigaye
Mukabadege Godelive yanditse
asaba ko urubanza rwahera
hasi hagafatwa n’umwanya wo
kubaza abaturage bari bahari
kuko nawe atahabaga mu
ntambara.
Hongeye no kwitabazwa urwego
rw’igihugu ngo bahabwe inteko
y’ahandi itabogamye, ariko
biba iby’ubusa kuko ya nteko
y’ubujurire, ku ya 06 Nzeri
2009 ititaye ku by’uko uwo
mukecuru yari yatumijwe yari
arembeye mu bitaro i Butare
yohereje n’impapuro zo kwa
muganga ndetse yanagaragaje
ko n’iyo aza kuboneka yari
kubanza kwihana iyo nteko
yari iyobowe n’uwitwa Vital
wigeze gushinja uwo muryango
ibinyoma bigafata ubusa,maze
uwo washyirwaga mu majwi
akajyana inteko mu mwiherero
wahise ufata umwanzuro wo
kurihisha noneho miriyoni 2
n’ibihumbi magana atatu na
mirongo icyenda.
Birumvikana ko icyagombaga
gukurikira ari ukwitabaza
Inama
Rusange
urubanza
rugasubirwamo.
Mu gihe iyo baruwa yanditswe
muri nzeri 2009 kimwe
n’indi
yasabaga
urwego
rw’igihugu guhabwa inteko
y’ahandi zari zitarasubizwa,
nibwo hasesekaye umuhesha
w’inkiko w’umwuga witwa
Ngororukunda
Clement,
atangaza
cyamunara
itunguranye yaje kurangizwa
ku ya 07 Ukuboza 2009.
Inzego
z’ubuyobozi
zaritabajwe biba iby’ubusa,
kugeza
n’aho
Executif
w’akagari aza kumubwira
ngo ahagarike iyo cyamunara
itemewe n’amategeko undi
akanga akikomereza icyari
cyarateguwe.
Ndetse
uwo
muyobozi
yanamwandikiye
ibaruwa
imubwira ko nta cyamunara
igomba guhutiraho igihe Inama
Rusange itaragaragaza uko
ikibazo gikemutse.
Uwo
muhesha
w’inkiko
bigaragara
ko
yikorera
ku nyungu ze atitaye ku
Urup. 13
mategeko
y’imigendekere
n’imirangirizwe y’imanza za
Gacaca, yongeye kugaragaza ko
yikorera ibyo ashatse, akoresha
cyamunara
kandi
amaze
kwakira kopi yari yagenewe
y’ibaruwa Ngilimana Jean Paul
yari yandikiye ku ya 06 Ukuboza
2009
Umunyamabanga
Nshingwabikjorwa w’akagari
ashinganisha ibye biri muri
iyo parcelle y’umuryango yari
icyanditse ku musaza. Akaba
yaramusabaga nk’urwego mu
kagari rushinzwe irangiza
ry’imanza,
guhagarika
iyo cyamunara ya hutihuti
hakabanza kwitabaza abunzi
mu gusobanura ibyo umusaza
Nyakwigendera Straton yasize
n’ibyo
abamukomokaho
bongeyeho guhera nyuma ya
1994.
Ibi byatuma umuntu yibaza ati
ese turagana he, aho iby’umuntu
(propriété
individuelle)
byigabizwa
ku
manywa
y’ihangu n’ababigize umwuga
batakinatinya
gusuzugurira
abayobozi mu maso y’abo
bayobora.
Ese ubwo umuturage yasigara
ari uwa nde, igihe n’urwego
rw’umuvunnyi
rusanzwe
bizwi
ko
rutivanga
mu
mikorere y’inkiko Gacaca,
rwiyemereye ko rwari kugira
icyo rubikoraho iyo haba
hari urwego rw’ubuyobozi
rwabyijanditsemo.
Uyu muryango uratakambira
inzego zibishinzwe ngo zirebe
icyakorwa
ngo
utavutswa
ibyawo twese turebera.
Umwanditsi w’Umuseso
Akababaro k’Abanyabigogwe
Ingoma ibihumbi aba baturage barengana. Kuva mu gihe cya Parmehutu baziraga ko ari abatutsi wongeyeho
Abakiga. Habyalimana yarabatoteje ageze aho abamarira ku icumu yitwaza ko ari abatutsi. Bagize ngo
bagize amahoro haje Inkotanyi, basanze ibyiringiro byabo byarahindutse amarira. None ese ntibarwanye mu
Nkotanyi. Uwakwiha gukora comptabilité y’abana babo baguye ku rugamba, yakumirwa. Mbese umuntu
warwaniye uburenganzira bwe ndetse akarwanira n’ubw’umunyarwanda, yatotezwa bene ako kageni. Aha!
Amateka azatubwira!
Byaba biterwa ni iki?
Twebwe n’ubu ntitubyumva! Igihe abaturage bandi bubakirwa , bo barasenyerwa. Igihe abandi baturage
Leta ibabazwa ko bari muri nyakatsi, bo bari mu mahema. Igihe abana b’abandi bakingirwa umusonga, bo
abana babo banyagirwa n’imvura.
Mwumve amateka y’itotezwa ryabo
Mu 1997 benshi bazize intambara y’abacengezi;
Mu 1997-2000, inka zabo zanyazwe n’abasilikare bakuru. Izo nka ntibigeze bazishumbushwa. Igihe politiki
ya giri inka igeze kure, bo wagira ngo ntibaba mu Rwanda.
Dusubiye inyuma gato , kuva mu1994 hatangiye propaganda ivuga ngo batemye ishyamba rya Gishwati,
imvura ntizongera kugwa, u Rwanda rube ubutayu. Ibyo twabyumvanaga cyane abari ku ngoma mu 1994.
Ubu noneho haje indi ndirimbo ko aribo babaye intandaro y’umwuzure. Ibyo kandi byavuzwe igihe imvura
yacaga ibintu mu Rwanda n’i Bugande.
Abo baturage babaye aka ya hene umukurambere Musa yagerekagaho ibyaha byose by’abisirayeli
bose ( bouc émissaire) . Iyo ushishoje, hari ikibazo kigaragaza ko hagenderewe gushaka impamvu
y’iyicarubozo. Mbese ushobora gutera ute ubutayu, ugatera n’umwuzure! Kuko kimwe iyo kibayeho ikindi
ntikiba kikibaye.Yewe ugutegeka agukubita aryamye, koko!
Abo baturage bamaze kwimurwa gatatu. Ubutegetsi buza bukabagota, abantu bukabasohora mu mazu,
bagafatwa mpiri, bakimuka badahawe n’amasaha abiri yo kwitegura. Bakimurwa nk’abafungwa.
Mbese iryo shyamba barijemo bate?
Ubwa mbere, ni ubukonde bwabo. Umuzungu ataraza niho baragiraga inka zabo. Ndetse bakomeje
kuziragiramo kugera igihe Habyalimana n’abambari biyemeje gukuramo abo batutsi. Baricamo inzuri. Nabo
bari batangiye kworora, kandi harimo na politiki yo gukenesha abo borozi bato, ubaka aho baragiraga,
kugira ngo uce inka zabo burundu, kuko aho bari basanzwe batuye ho nta butaka bwinshi bahagiraga. Yari
amaze kuhashyira ibibuga bya gisilikare bibiri, ubutaka busigaye barabubambura.
Ubwa kabiri Jenoside imaze kwica abanyabigogwe hafi ya bose bari batuye mu Rwanda, abavandimwe
babo bavuye hanze bavuye muri Kongo bahunze interahamwe, ubuyobozi bwabonye ikibazo kiburemereye.
Nibwo bwabinjije mu Gishwati. Ndetse n’ikimenyimenyi umuntu abasilikare basangaga ku muhanda,
baramukubitaga. Ntabwo abaturage bishyizemo. Ntawe ubohoza mu Rwanda. Ariko iyo wumvise radiyo
y’igihugu ivuga ko abaturage bigabije ishyamba, aho kuvugira abababaye, ukababeshyera kugira ngo
ubutegetsi bugukamire. Abanyamakuru nkabo nibo bamamaje jenoside y’abatutsi. Abo nibo ntandaro yo
kuyobya igihugu. Dukeneye ukuri kugira ngo igihugu gitere imbere. Ntacyo ikoranabuhanga rizatumarira,
ntacyo amagorofa azamara. Igihe abanyamakuru bakibeshyera abaturage. Igihe umunyamakuru aba ikondera
ry’ubugizi bwa nabi. Ahubwo na bake bagiye muri Gishwati, ni abahunze abacengezi. Abo nabo babitewe no
gukiza amagara yabo. None ubu abana baranyagirwa, abasaza bicwa n’umusonga ndetse n’inzara. Banitse
ku gasi, katagira n’ingobyi y’urugo, barataye amazu yabo. Yewe ntibanahabwe n’igiceri ku nzu basize.
Umusomyi w’Umuseso
UMUSESO
Urup. 14
No 388, 04- 11 Mutarama 2010
IBIMBABAZA
Kagame yinjiye mu 2010 aniga
abashaka kumunenga
Ukuri:
Kuva
kuri
Kayibanda,
Habyalimana,
Kagame,
abanyarwanda
baracyategereje
ingoma
ibaha ijambo ku miyoborere
y’igihugu cyabo – ntaryo
bigeze
Umwaka
mushya
muhire
ku basomyi b’iyi nyandiko
mwese; isesengura rya politiki
y’u Rwanda ihurizo ryawo
n’umwaka
abanyarwanda
bamaze iminsi mike binjiyemo
bigaragaza ko abanyarwanda
bari mu baturage bakeneye
amasengesho menshi kurusha
benshi ku isi muri uyu
mwaka.
Impamvu ni nyinshi - njye
by’umwihariko,
muri
iyi
nyandiko
ibanziriza
izindi nzandika muri uyu
mwaka mushya, ndagaruka
ku
mibereho,
ubuzima
bw’umunyapolitiki na politiki
mu Rwanda. By’umwihairko,
ndagaruka
kuri
politiki
yimakajwe n’ubutegetsi bwa
Kagame cyane cyane ku
buryo abanyarwanda bashaka
kubunenga bafatwamo.
Mu kinyamakuru Umuseso
giherutse (cyasoje umwaka
wa 2009), umwanditsi mukuru
w’Umuseso, Didas Gasana mu
nyandiko ye-‘Uko Mbyumva’,
yagaragaje ko ibibi bikorerwa
ku butegetsi bwa Kagame,
asanga ‘byarishe’ u Rwanda,
Kagame ari we uri ku isonga
yabyo, avuga ko abavuga
avangiwra,
bamubeshyera.
Umutwe w’inyandiko yanjye,
nifuza guheraho nsobanura,
urerekana ko nsangiye na
Gasana icyo gitekerezo.
Yego, ni ukuri ko Kagame
afite uruhare runini mu bibi
bikomeje kuranga ingoma ye,
cyane cyane mu rwego rwa
politiki, ari nayo ngarukaho
cyane muri iyi nyandikoniyo
mpamvu
nahisemo
kuvuga “Kagame’ aho kuvuga
ubutegetsi
bwa
Kagame
(nubwo ijambo ubutegetsi bwa
Kagame mu nyandiko ari ryo
nkunda gukoresha cyane).
Uburyo ingoma ya Kagame
(cyangwa
se
Kagame..)
ijujubyamo abashaka kuyinega
muri politiki yayo nk’ingoma
yagaragaje ko itishimira ‘dose’
ikwiye mu kunengwa ku
byo ikora byaravuzwe cyane
kuko bimaze igihe kingana
n’icyo ingoma ubwayo imaze,
ubu ubutegetsi bwa Kagame
bukaba bwinjiye mu mwaka
wa 2010-umwaka wa 16 buri
ku butegetsi, kunenga bikiri
ikibazo mu Rwanda.
Mu
gihe
abanyarwanda
binjira mu mwaka wa 2010,
igice
cy’abanyarwanda
bamwe bahisemo gushinga
amashyaka
yahatana
na
FPR mu rubuga rwa politiki
ntabwo umwaka bawuriye
neza- by’umwihariko ishyaka
rya Democratic Green Party
ryinjiye muri uwo mwaka
mushya ritarashobora guca
imigozi yatezwe n’ubutegetsi
bwaribujije
kwiyandikisha
rigakora ku mugagaro.
Amanama atandukanye yaryo
uburyo yagiye aburizwamo
mu mayeri n’igitugu cyinshi
byagarutsweho-ni bake bari
bazi ko uyu mwaka uzinjira
ritariyandikisha, ariko niko
byagenze. Irindi, ni ishyaka
ry’imberakuri naryo nkuko
byagiye
bigarukwaho,
ryinjiye mu mwaka mushya,
ubuyobozi bwaryo bushinjwa
ingegabitekerezo ya jenoside
n’amacakubiri
kubera
kunenga.. Ibyo ni bimwe
mu bimenyetso by’uburyo
abashaka kunenga ubutegetsi
bwa
Kagame
bakomeje
kunigwa kugira ngo batagera
ku ntego yabo-abo niko binjiye
muri 2010.
Nyuma
y’imyaka
16
y’ubutegetsi bwa Kagame,
n’imyaka isaga mirongo itanu
nyuma y’icyiswe ubwigenge,
nta kimenyetso cy’uko iyo
politiki izacika mu Rwandapolitiki yo kuniga abatavuga
rumwe
n’ubutegetsi
no
kubafata nk’abanzi.
Kuva
kuri Kayibanda, Habyalimana
kugeza
kuri
Kagame,
abanyarwanda baracyategereje
ingoma izabaha ubwisanzure
bwo
kugira
ijambo
ku
miyoborere y’igihugu cyabo,
ingoma itaniga abatavuga
rumwe nayo-ntayo bigeze-uko
niko kuri.
na
Charles B.
KABONERO
Umwaka
wa
2010,
ibi
abanyawranda binjiranyemo
nabyo-harimo
ikibazo
nagarutseho
haruguru
bishobora
kuzarushaho
gukomera cyane cyane ko ari
umwaka uzabamo ibikorwa bya
politiki bijyana n’ibibazo ku
bashaka kwisanzura, kunenga
n’abashaka guhatanira ko
ingoma ya Kagame itakomeza
kuniga
abanyarwandamuri ibyo harimo igikorwa
cy’amatora.
Nkuko nabigarutseho mu
nyandiko zanjye ziherutse,
nubwo nta matora nyakuri
abanyarwanda
bateze
kubona, uretse umuhango
wayo,
ubutegetsi
bwa
Kagame nkuko amateka ya
vuba abigaragaza ntibubura
kugira abo bwikiza busanga
babubangamiye mu gikorwa
nk’icyo-mu itangazamakuru,
abanyarwanda
n’ibindi
byiciro
by’abyanyarwanda
hari abazaba ‘victim’ ya
politiki ya FPR. Nta gitangaza
ikinyamakuru
nk’Umuseso
cyisanze mu bibazo bikomeye
muri uyu mwaka kubera ko
kiwinjiyemo kigikomeye ku
kuri no kwisanzura-ibintu
ubutegetsi
bwa
Kagame
butigeze bwishimira na gato.
Abanyarwanda bamwe bagiye
bagaragaza ubushake bwo
kwisanzura bakaba barinze
bagera mu 2009, nta kibazo
baragira, 2010 ishobora kuba
ariyo yari ibategereje-icyifuzo
ni uko bitaba, ariko amahirwe
y’uko ubutegetsi bwa Kagame
bwahindukira
muri
uyu
mwaka ku bijyanye na politiki,
Kagame.
Mu
kubahiriza
uburenganzira
bwa
muntu
n’ibindi, ni make
cyane-ntabwo
umuntu yayaha
amanota arenze
abiri ku icumi.
Birababaje
ariko
nibyo
abanyarwanda
b a g o m b a
kwitegura-ni
umwaka
mubi
ku banyarwanda
benshi
kubera
imiyoborere
y’ubutegetsi
bwa
Kagamecyangwa se ya
kiganiro
kugira ku ijwi ry’Amerika,
navuze ko abanyarwanda
bakeneye amahoro kandi ari
bo bagomba kuyishakirakandi ntibashobora kuyabona
bacecetse. Muri uyu mwaka,
byari bikwiye ko abanyarwanda
bumva akamaro ko gutinyuka
ubutegetsi mu gihe bavugisha
ukuri, bagatekereza ku ngaruka
zo
gukomeza
guceceka
banigwa
n’ubutegetsi-kuko
niho igisubizo cy’ibibazo
by’abanyarwanda
cyava.
Mugire
umwaka
mwiza,
nubwo nshidikanya ku bwiza
bwawo kuri benshi nkuko
nabigarutseho haruguru.
[email protected]
mperutse
STUDY FOR CAREER SUCCESS
Invest in your future with professional study & training from
this accredited British College, respected worldwide. Gain
the skills and knowledge needed for a new or better job,
good pay, self-development, security and top qualifications.
For a FREE Prospectus and information visit the website, or
write, fax, or email your name and details to:
The Registrar, Cambridge International College,
PO Box 1378, Southampton, SO17 3WX, Britain
Email: [email protected]
Website: www.cambridgecollege.co.uk
Whatever your educational level, knowledge or experience, CIC
has study for you to achieve your potential and earn success:
Certificate, Diploma, Honours Diploma,
BA and MBA Programmes
’ Business, Management, Administration, Project Management
’ International Business, Marketing, Sales, Advertising & PR
’ Accounting, Finance, Economics, Commerce, Banking
’ Hotel, Travel, Tourism, Hospitality, Purchasing, Logistics, Transport
’ Leadership, Strategy, Business Development, Organisation
’ Human Resource/Personnel, Employee Development, Insurance
’ English, Secretarial, Communication, Computers & IT, Stores
Diploma Fees £190 or US$380 - so get ahead of others!
Fees include Study Materials, Training Guide, Tests & Answers, Exam,
Assessment, Award. Study at your pace to ensure your success.
UMUSESO
No 389, 04- 11 Mutarama 2010
Urup. 15
AMAKURU
Banki y’abaturage yahombeje
Ishyirahamwe Dusabane
Abayobozi b’u Rwanda bakunze
kuvuga amagambo menshi imbere ya
rubanda babasaba kwihangira imirimo,
kwibumbira mu mashyirahamwe
kugira ngo biteze imbere, ariko hamwe
na hamwe usanga ari bo bahindukira
bagakenesha abaturage, mu gihe
bamwe muri abo bayobozi bo bashaka
gukira batanavunitse.
Muri iyi nyandiko, Ikinyamakuru
Umuseso cyanyarukiye mu Karere
ka Kamonyi ahavugwaga ko
abantu bishyize hamwe bagakora
Ishyirahamwe ryo korora inzuki
ryitwa DUSABANE ASBL, rikaza
gusenywa n’umukozi wa Banki
y’abaturage Runda- Taba witwikiriye
ijoro akaza kubatwarira ibikoresho
byabo, none bikaba byaratumye
bahomba, amazu yabo agasenyuka,
inzuki zabo zikagenda kandi bari
bageze ku rwego rw’uruganda,
bityo ibyari uguteza imbere Akarere
n’abaturage muri rusange bikazima
abayobozi babireba, bakwandikirwa
bagahitamo kwicecekera, kuva kuri
Meya w’agateganyo Nsanzabera
Chrisostome, Meya Rutsinga Jâcques,
Meya Munyadamutsa Jean Baptiste
wakuyemo ake karenge, none hakaba
haragarutse Meya Rutsinga bwa kabiri
kuri ubwo buyobozi bakaba ntacyo
bigeze bakorera iryo Shyirahamwe,
kuva mu mwaka wa 2004 kugeza ubu.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa
b’Umurenge uko basimburanye
bose nabo bandikiwe kenshi n’iryo
Shyirahamwe ntibagira icyo basubiza.
Ikibabaje kurushaho, ni uko n’Intara
yabimenyeshwaga
ariko
nayo
ikinumira.
Nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi
w’iryo Shyirahamwe uriho ubu,
Bwana Ntashamaje Bertin, iryo
shyirahamwe ryatangiye mu mwaka
wa 2003 mu kwezi kwa gatanu rifite
abanyamuryango 65. Uyu mushinga
watangiye ari ubworozi bw’inzuki
hakoreshwa imizinga ya kinyarwanda.
Icyo gihe bari bafite imizinga 116.
Mu mwaka wa 2004 bageze ku rwego
rw’imizinga ya kijyambere inzuki
bazororera mu masanduka 200 mu
kwezi kwa 08/2004. Inzuki bazisutse
mu mizinga 60 bagura n’ibikoresho
byose bigezweho bibafasha gukomeza
korora izo nzuki. Nk’uko bigaragara
mu masezerano bari baragujije miriyoni
eshanu bagombaga kwishyura mu
mezi 36, bakazagerekaho n’inyungu
zisanzwe na 13% z’inguzanyo
ku mwaka, batakwishyurira igihe
bakazatanga 4% y’ubukerererwe.
Ku itariki ya 03/11/2005, umukozi wa
banki y’abaturage Mutabazi Théogène
ngo yitwikiriye ijoro araza atwara
ibikoresho byose by’ubuvumvu kugeza
no ku mashini bari bafite yayungururaga
ubuki. Muri iki gihe ngo umushinga
wabo w’ubworozi wari umaze kugera
ku rwego rw’uruganda rutunganya
ibikomoka ku nzuki. Abanyamuryango
bandikiye Banki bayisaba kubasubiza
ibikoresho byabo byatwawe n’umukozi
wabo kuko bitari mu ngwate batanze
baguza iyo Banki, ariko ntacyo
byatanze. Icyo gihe bari bafite ideni
rya Banki ry’amafaranga miriyoni
eshatu kandi ntabwo bari barishe
amasezerano bagiranye yo kwishyura.
Ingwate bari baratanze ryari ishyamba
ry’umuryango wa Ntashamaje Bertin.
Icyo gihe Ishyirahamwe ryayoborwaga
na Rudakubana François.
Muri iyo baruwa dufitiye kopi,
bagaragaje ibyo basahuwe byose,
ariko banki ntiyagira icyo ibasubiza.
Bakomeje kwandika amabaruwa
menshi basaba igisubizo bagakorana
n’inama
nyinshi
zafatirwagamo
imyanzuro, ariko Banki ikavunira
ibiti mu matwi. Bamaze kurambirwa
bandikiye Ubuyobozi bukuru bwa
banki(Union de Banque Populaire,
babasubiza ko bazahurira na banki
y’abaturage ya Runda- Taba ku
buyobozi bukuru bwa Banki i Kigali.
Umunyamategeko wa banki yerekanye
ibigomba kubahirizwa babiganiraho,
ariko ntibumvikana ku mafaranga
bagomba gusubizwa ajyanye n’agaciro
k’ibyangijwe biturutse ku mukozi wa
banki wabajyaniye ibintu n’uburyo
bigomba gusanwa kuko byari
byarangiritse.
Hagati aho bamwe mu banyamuryango
bandikiye umuyobozi w’Akarere
bavuga ko amafaranga y’Ishyirahamwe
yakoreshejwe nabi, basaba ko Banki
yahagarika amafaranga y’icyiciro cya
gatatu ahwanye na miriyoni imwe
n’ibihumbi 600 yagombaga kubaha.
Handitswe amabaruwa menshi basaba
ko haza abagenzuzi bakareba niba
ibivugwa ari ukuri, haje abagenzuzi
batatu basanga ikibazo cyavugwaga
kidahari. Abantu 43 baje kuva mu
Ishyirahamwe barasezera. Nyuma
haje abandi bagenzuzi nabo basanga
ibyavugwaga ari ukubeshya. Hemejwe
ko ya mafaranga y’icyiciro cya gatatu
bazayahabwa, ariko mu byiciro bitatu.
Nk’uko bigaragazwa na dosiye,
bahabwaga amafaranga ibihumbi
magana atanu bagakatwa amafaranga
uko bayahawe uhereye ku bihumbi 20
kugeza ku bihumbi 331.390.
Banki y’abatutage ya RundaTaba
yakoranye
amasezerano
n’Ishyirahamwe DUSABANE ku
itariki ya 05/10/2006, bumvikana
n’uburyo
bazasana
ibikoresho
bangije bakabibaha bimeze neza,
ibitarangiritse bakabibasubiza, ariko
icyavuyemo ni uko nk’amasanduka
basannye
bayazanye
barayasize
irange rivanze na peteroli, bazi neza
ko bidakorana n’inzuki, bityo inzuki
zanga kujyamo. Ibyo byatumye abagize
iryo shyirahamwe babyanga kuko
bitubahirije amasezerano. Muri ayo
masezerano banki yakoranye n’iryo
Shyirahamwe DUSABANE, banki
yavugaga ko izakora ibishoboka byose
ikazabikora bitarenze ukwezi kwa
12/2006. Banki yasoneye Ishyirahamwe
inyungu zose z’inguzanyo zari
zaratanzwe, ariko bavuga ko Banki
nimara kubaha ibyo ibagomba yangije,
nabo bagomba gukomeza gukora
bakazishyura miriyoni eshanu bagujije
hiyongereyeho inyungu mu buryo
bumvikanyeho. Banki y’abaturage ya
Runda-Taba yari ihagarariwe n’abantu
9, naho Ishyirahamwe DUSABANE
rihagarariwe n’abantu 7.
Banki yaje kurega iryo shyirahamwe
mu rukiko rwa Huye kuko ari ho
hari urukiko rw’ubucuruzi ruri mu
ifasi ikiburanwa kiri. Icyaregerwaga:
gusesa amasezerano y’iguriza yo ku
wa 28/12/2006; kwishyura umwenda
ungana na 5.000.000frw; inyungu
zisanzwe zingana na 13%; Indishyi
z’akababaro zingana na 2.000.000frw;
Igihembo cya Avoka wakurikiranye
urubanza gihwanye n’amafaranga
1.000.000,
bakaba
barasabaga
n’irangizarubanza
ry’agateganyo.
Icyavuyemo ni uko urukiko rwasanze
uregwa
witwa
Ishyirahamwe
DUSABANE ridafite ubuzimagatozi
mu buryo bw’amategeko kuko ryari
ritarasohoka mu Igazeti ya Leta,
bityo ikirego kikaba kitarakiriwe ngo
gisuzumwe.
Umunyamakuru yabajije umuyobozi
w’iryo Shyirahamwe impamvu badafite
ubuzimagatozi, asubiza ko babuze
amafaranga ibihumbi 200 bagombaga
gutanga ngo basohoke mu Igazeti ya
Leta kubera gukeneshwa na banki
yabasahuriye ibikoresho.
Kugeza mu kwezi kwa 08/2008,
amasezerano yose banki itubahirije
yakoranye n’iryo Shyirahamwe,
byatumye bagira igihombo gifite
agaciro k’amafaranga miriyoni 69.
212.000 frw.
Twashatse kumenya umubare w’abantu
ishyirahamwe rifite uyu munsi,
tubwirwa ko hasigaye abantu 8, bakaba
barega abagera kuri 43 bahombeje iryo
Shyirahamwe.
Amazu 5 bororeragamo yasenyutse
mu mwaka wa 2009 kuko batari
bagifite ubushobozi bitewe n’uburyo
Banki
y’abaturage
yabakoreye
ibikorwa by’urugomo. Ayo mazu
atarasenyuka hari imizinga y’inzuki
62, none hasigaye imizinga 6 yaguwe
hejuru n’ayo mazu. Inzuki zari muri
iyo mizinga 65 zarigendeye kubera
ko Banki yabatwaye ibikoresho.
Imizinga 52 Banki yari yababwiye
ko izabishyura kuko ariyo yayangije
ntiyigeze iyibishyura.
Mu buryo bwo gukomeza gutera
intambwe, umusaruro bari bamaze
kuvana mu bworozi bwabo bw’inzuki,
bari bamaze kubakamo amazu 2 ku
Ibimba rya Gihara aho bashakaga
gukomereza ubundi bworozi bw’izindi
nzuki, none ayo mazu yari yaruzuye
ashobora kuzasenyuka kuko batagikora.
Hari ikigo bari bafite mu nsi y’Abatwa
mu Mudugudu wa Kigusa, mu Kagari
ka Kagina, hakaba n’aho mu Kagari ka
Gihara, mu Mudugudu wa Gikaragata
bari bafite urwo ruganda rwasenyutse
bitewe n’ubugome umukozi wa banki
y’abaturage yabakoreye.
Kugeza ubu ikibazo cyabo kiri ku
Rwego rw’Umuvunyi, aho bahuriye
n’ubuyobozi bwa Banki y’abaturage ya
Runda- Taba, ku itariki ya 15/12/2009
bagasobanura ibibazo byabo, bakaba
bategereje igisubizo.
Icyo twaje kumenya ni uko ku itariki ya
21/10/2006, uwari Perezida w’inama
y’ubutegetsi ya Banki, Karasira Ernest
yategetse ko Ntashamaje Bertin atari
busohoke mu nama yabahuzaga, avuga
ko amufunga. Naho wa mukozi wa
Banki witwikiriye ijoro, Mutabazi
Théogène
agasahura
ibikoresho
by’iryo
Shyirahamwe
agamije
kubakenesha, ubu ngo yimuriwe
muri Banki y’abaturage ya Muhima.
Akaba yarahoraga yaka Ntashamaje
Bertin umusogongero ku mafaranga
y’inguzanyo, ndetse akaba yari
yarabigize ingeso no ku bandi, uvugwa
akaba ari Karekezi Charles wahoze mu
Ishyirahamwe ryabo wayamwimye
akamusaba gusezera muri iryo
Shyirahamwe DUSABANE.
Banki yananiwe gutanga
nziza
servisi
Iyi mikorere itari myiza, ikinyamakuru
Umurabyo cyari giherutse kuyivugaho,
ko muri Banki y’abaturage y’u Rwanda
imizinga itangiye kuvamo imyibano.
Icyo kinyamakuru cyari cyagaragaje
ko, hari ibitagenda neza bishobora
kuzatuma iyo banki igenda nka
nyomberi. Bavugaga iyegura rya
Mutabaruka Nadine ngo waba
waregujwe kubera amadeni yatanzwe
mu buryo bunyuranye n’amategeko,
bakanavuga ko umuyobozi w’iyo banki
Murekezi Dieudone yamukingiraga
ikibaba kubera umubano ukomeye
bafitanye. Bavugaga ishwana rya
Murekezi na Mutimura Sakufi Gerard
ryaturutse ku isoko ry’imashini
zibara inoti. Hanavugwaga ko hari
abakozi benshi birukanywe bazira
Mutabaruka Nadine na Murekezi.
Hanavugwaga iyegura rya Iyacu J.
Bosco wari ukuriye Ishami rya Remera
ngo waba warabitewe no kwanga
kuzagwa mu mutego wa Murekezi.
Icyo
kinyamakuru
cyanavugaga
ko ku cyicaro gikuru cy’iyo banki
hari uwitwa Nkusi Gisanabagabo
wavanguraga abakiliya bahabwa
inguzanyo abitewe no kwikuriramo
make,
none
hiyongereyeho
no
guhemukira
Ishyirahamwe
ry’abavumvu DUSABANE. Umuntu
akaba atabura kwibaza niba abambura
Banki y’abaturage bitwa ba Bihemu,
iyo banki yambuye abantu nk’aba
bari bishyize hamwe bashaka kwiteza
imbere, uko iyo Banki yo yakwitwa?
Ubuyobozi bwa Banki y’abaturage
bubivugaho iki?
Mu bihe binyuranye umunyamakuru
yagiye ku biro bikuru bya Banki
y’abaturage ashaka umuyobozi ngo
yumve icyo avuga kuri ibi bibazo,
abashinzwe kwakira abantu mbere
yo kugera ku muyobozi mukuru
bakatubwira ko abazungu bagiye muri
konji, ko umuyobozi w’umunyarwanda
adahari, umunyamategeko akaba ari
mu kiruhuko cyo kuba yarabyaye.
Mbere yuko tujya mu icapiro
twasubiyeyo dusanga uwo muyobozi
adahari badusaba kuzagaruka dusanga
twazasazira mu nzira. Ubwa nyuma
ku itariki ya 30/12/09, batubwiye ko
ari mu nama, kandi ko batazi igihe
yabonekera.
Umwanditsi w’Umuseso
Urup. 16
UMUSESO
No 389, 04 - 11 Mutarama 2010
Kwamamaza
ROTO FOSSES SEPTIQUES
Plastic Water Tank
Roto Toilets
LoftWater Tank
Horizonta Water Tank
ROTO s.a.r.l Kucukiro hateganye na Dalas Petrol Station. B.P. 6472 Kigali - Rwanda. Tel: (+250) 512310, Mob: 0788303966/ 0788530665, email: [email protected]

Documents pareils