Abashingamategeko bo mu Bwongereza barasaba ko u Rwanda

Transcription

Abashingamategeko bo mu Bwongereza barasaba ko u Rwanda
Abashingamategeko bo mu Bwongereza barasaba ko u
Rwanda rwahagarikirwa imfashanyo
http://rwandarwiza.unblog.fr
Posté dans 22 juin, 2012
Umushingamateka Mike Hancock
Umushingamategeko wo mu Bwongereza witwa Mike Hancock wo ma ba
Liberal Democrats uva mu gace Portsmouth y’amajyepfo afatanije na bagenzi
be b’abashingamateka ubu bamaze kugera kuri 20, baravuga ko bakurikijwe
Rapport ya ONU yerekana ko u Rwanda rufasha inyeshyamba zo muri Congo,
bibutsa kandi ko mu Kuboza 2008, ibihugu bya Suwedi n’u Buhorandi
byahagarikiye u Rwanda imfashanyo kuko rwafashaga abarwanya ubutegetsi
muri Congo. Basanga u Rwanda rudafite imfashanyo z’amahanga rutakomeza
gushyigikira intambara muri Congo.
Bakaba ngo bashyigikiye ibyasabwe na Save Congo ko Umunyamabanga wa
Leta w’u Bwongereza ushinzwe ububanyi n’amahanga n’umuryango wa
Commonwealth yafatira ibyemezo Leta iyo ariyo yose, abantu cyangwa ibigo
by’ubucuruzi bifasha inyeshyamba zo mu burasirazuba bwa Congo. Ndetse
Leta y’u Bwongereza igasabwa kwiga ku nkunga mu rwego rwa gisirikare
n’imali u Bwongereza buha u Rwanda.
Marc Matabaro
Rwiza News

Documents pareils