Gen Sultani Makenga yishyize mu maboko y`ingabo za Uganda

Transcription

Gen Sultani Makenga yishyize mu maboko y`ingabo za Uganda
Gen Sultani Makenga yishyize mu maboko y’ingabo za Uganda
Yanditswe kuya 7-11-2013 na Jean Claude Ntawitonda
Sultani Makenga witanze ku ngabo za Uganda
Igisirikare cyo muri Uganda cyatangaje ko cyafunze umugaba w’inyeshyamba za M23
Sultani Makenga mu gihe hagitegerejwe ko impande zombi (abahagarariye M23 n’aba
guverinoma) zirangiza gusinyana amasezerano y’imishyikirano i Kampala.
Nk’uko BBC yabyanditse, aho Sultani Makenga afungiwe muri Uganda ntiharamenyekana
cyane ko n’uwatanze ayo makuru yizewe ariko akaba atagaragajwe amazina ye. Gusa
biravugwa ko Sultani Makenga yitanze ari kumwe n’amajana y’abandi barwanyi ba M23 muri
pariki ya Mgahinga.
Umusirikare wa Uganda wavuganye na BBC yagize ati : "Ndababwiza ukuri ko Sultani
Makenga ari kumwe natwe kuva kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ugushyingo kandi
tumufungiye ahantu ari kumwe n’abandi bayobozi akuriye."
Uwatanze aya makuru akaba n’umusirikare ukomeye muri Uganda ni we washimangiye ko
Makenga na bagenzi be bazarekurwa ari uko amasezerano y’i Kampala amaze gusinywa.
Nyuma yo gukubitwa inshuro mu mirwano yabereye mu duce dutandukanye mu
Burasirazuba ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, M23 yari yamaze gutangaza
ko ihagaritse imirwano ku mugaragaro.
Mu ntangiro z’iki cyumweru M23 yavuze ko iri mu marembera y’amezi 19 imazemo irwana,
yari nyuma y’amasaha make Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
yigambye intsinzi ya gisirikare.
Hari abavuze ko Sultani Makenga n’abasirikare 1700 bashyize intwaro hasi kandi bakaba
bari mu maboko y’ingabo za Uganda i Mgahinga, hafi y’umupaka wa Congo.
Mu ntangiro z’iki cyumweru abayobozi ba Congo bavuze ko Col Makenga yahunze yambuka
umupaka wa Uganda cyangwa w’u Rwanda.
Uganda imaze igihe yakira ibiganiro by’amahoro hagati y’inyeshyamba za M23 na
Guverinoma ya Congo. Nyamara nta masezerano y’amahoro arasinywa.
M23 yavumbutse mu Burasirazuba bwa Congo kuva muri Mata 2012. Abenshi mu barwanyi
bayo batorotse igisirikare cya Guverinoma bajya gutangiza uwo mutwe.

Documents pareils

Uzafata Kadhafi azahabwa miliyoni 1.7 y`amadorali.

Uzafata Kadhafi azahabwa miliyoni 1.7 y`amadorali. mwaka wa 1993 byahitanye abantu bagera kuri 6, bikomeretsa abagera ku gihumbi. Uyu nyuma yo gucika Polisi inshuro zirenze imwe yaje gufatirwa muri Pakistan ubu akaba afungiwe muri Amerika, Colorado...

Plus en détail