urukiko rw`ikirenga ruri i kigali, ruhaburanishiriza imanza

Transcription

urukiko rw`ikirenga ruri i kigali, ruhaburanishiriza imanza
URUBANZA RCAA 0024/09/CS
URUPAPURO RWA 1
URUKIKO RW’IKIRENGA RURI I KIGALI, RUHABURANISHIRIZA IMANZA
Z’IMBONEZAMUBANO, RUKIJIJE MU RUHAME URUBANZA RCAA0024/09/CS
KUWA 18/02/2011 MU BURYO BUKURIKIRA :
HABURANA:
RWAMIGABO Etienne wajuriye, mwene Kijamahe na Kandenzi, utuye mu Kagali
ka Nyakabungo, Umurenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu, Intara
y`Iburengerazuba, uburanirwa na Me KARANGWA Vincent
Na
- EGLISE NEO –APOSTOLIQUE du RWANDA, iburanirwa na Me BAHATI
Anastase
- EGLISE NEO-APOSTOLIQUE de FRANCE, iburanirwa na Me NIYIBIZI Jean
Baptiste
IKIREGERWA. Amafaranga angana na 1000 dollars nahaye Allain Loeuillet avuga
ko azajya anyungukira 400 dollars buri kwezi kandi akabikora mu izina rya EGISE
NEO- APOSTOLIQUE.
I. IMITERERE Y’URUBANZA
(1)
Ikibazo gikomoka ku masezerano RWAMIGABO Etienne yagiranye na Alain
Loeuillet ahagarariye Eglise Néo- Apostolique amuha 1000 $ agomba kujya
amwungukira 400 $ buri kwezi.
(2)
Ababuranyi baje kutumvikana mu ishyirwa mubikorwa ry’ayo masezerano
bituma RWAMIGABO yiyambaza inkiko.
(3)
Uru rubanza rwatangiriye mu Rukiko rwa Mbere rw’Iremezo rwa Gisenyi
RWAMIGABO arega Alain Loeuillet amadorari 1000 amubwira ko azajya
amwungukira amadorari magana ane buri kwezi akabikora mu izina rya Eglise
Néo- Apostolique.
(4)
Ikirego cyahawe n° RC 238/R1/96 ruburanishwa hari RWAMIGABO gusa,
rucibwa kuwa 26/3/1997 hemezwa ko Eglise Néo- Apostolique ihagarariwe na
Alain Loeuillet igomba kwishyura RWAMIGABO 155.509 USD.
(5)
Eglise Néo-Apostolique yasubirishijemo ingingo nshya urwo rubanza mu
Rukiko rwa Mbere rw’Iremezo rwa Gisenyi irega RWAMIGABO na Alain
Locuillet ruhabwa n° RC761/R2/1998 rukizwa kuwa 04/06/1998 ko ikirego cya
Eglise Néo Apostolique nta shingiro gifite ko itsinzwe.
(6)
Eglise
Néo-Apostolique
ntabwo
yishimiye
imikirize
y’urubanza
RC761/R2/1998 iyijuririra mu rukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri kuri RCA
185/R/RUH rukizwa kuwa 17/12/1998 ko Eglise Néo Apostolique itsinzwe.
URUBANZA RCAA 0024/09/CS
URUPAPURO RWA 2
(7)
Eglise Néo- Apostolique ntabwo yishimiye iyo mikirize, isaba iseswa ry’urwo
rubanza RCA 185/R/RUH mu Rukiko rw’Ikirenga, Ishami Risesa Imanza
ruhabwa RA 0021/13.03/99 rukizwa kuwa 13/06/2000 ko ikirego cy’isaba
seswa kitakiriwe (déclare le pourvoi irrecevable).
(8)
Eglise Néo- Apostolique de France yatambamiye imikirize y’urubanza RC
761/R2/1998 rwaciwe kuwa 04/06/1998 mu Rukiko rwa Mbere rw’Iremezo
rwa Gisenyi ( RC 3249/R9/2000), rukizwa kuwa 07/10/2003 ko Eglise NéoApostolique de France itsinzwe.
(9)
Eglise Néo- Apostolique de France ntabwo yishimiye iyo mikirize iyijuririra mu
Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze narwo ruca urubanza RCA
0096/06/HC/MU kuwa 06/03/2009 mu buryo bukurikira : ko urubanza
RC3249/R9/2003 rwaciwe n’urukiko rwa mbere rwiremezo rwa Gisenyi kuwa
07/10/2003 ruhindutse kuri byose ; ko ikirego cyo gutambamira urubanza RC
761/R2/98 rwaciwe n’Urukiko rwa Mbere rw’Iremezo rwa Gisenyi kuwa
04/06/1998 gifite ishingiro ; ko Eglise Néo-Apostolique
igomba guha
Rwamigabo 1.111,38 USD y’inyungu ku mwenda Alain Loeuillet yari yarafashe
, 400. 000 frw y’igihembo cya avoka na 500.000 frw y’indishyi z’akababaro.
(10)
Rwamigabo yajuririye urwo rubanza mu Rukiko rw’Ikirenga avuga ko :
(11)

Urukiko rwirengagije nkana gusuzuma igihe Eglise Néo-Apostolique
yamenyeye imikirize y’urubanza n’igihe yitabiye kugira ngo hasuzumwe
ibyerekeye ibihe biteganywa n’amategeko.

Urukiko Rukuru rwaciyemo kabiri amateka ni ukuvuga imigendekere
y’urubanza.

Urukiko Rukuru rwarashingiye kuri attestation ya Apotre Président wa
Eglise Néo- Apostolique de France rwemeza ko Alain Loeuillet yari
umukozi wayo, anayihagarariye igihe yafataga umwenda.

Iyo Eglise Néo-Apostolique de France ibona ifitiye impuhwe mugenzi
wayo, yari kuyishyurira aho kugira ngo iharanire kuvanaho imikirize
y’Urubanza rwabaye itegeko.
Urubanza rwaburanishijwe kuwa 18/01/2011, hari RWAMIGABO Etienne,
Néo –Apostolique du RWANDA, ihagarariwe na Me BAHATI Anastase naho
EGLISE Néo-Apostolique de
France, iburanirwa na Me NIYIBIZI Jean
Baptiste.
II.
IBIBAZO BIGIZE URUBANZA N’ISESENGURA RYABYO

Isaba ry’isubikarubanza rigomba gutangwa buri gihe cyose
Avocat amenyesheje Urukiko ko afite urugendo umunsi
w’iburanisha ?
URUBANZA RCAA 0024/09/CS

URUPAPURO RWA 3
Uwajuriye iyo yitabye Urukiko akavuga ko adashaka kuburana ,
n’abaregwa bakanga kugira icyo babivugaho cyangwa basaba,
bigenda gute ?
1.Ku kibazo cy’isaba ry’isubikarubanza
(12)
Ku munsi w’iburanisha, Me RWABUSAZA Thierry yamenyesheje Urukiko ko
yatumwe na Me KARANGWA Vincent wagombaga kuba ahagarariye
RWAMIGABO Etienne muri uru rubanza, kurumenyesha ko adahari kubera
urugendo yagiyemo, ko nambere yo kugenda yanditse ibaruwa yageze mu
bwanditsi bw’Urukiko kuwa 17/01/2011 asaba isubikwa ry’urubanza.
(13)
Me NIYIBIZI Jean Baptiste yabajijwe icyo atekereza kuri iri subikwa risabwa
na Me KARANGWA Vincent, avuga ko rifite ishingiro kubera urugendo
yagiyemo, ariko ko nabo batari biteguye kuburana kubera ko batabonye
imyanzuro ya RWAMIGABO Etienne . Kuri iryo saba ry’isubikwa, Me BAHATI
Anastase nawe yavuze ko asanga ryatangwa hakaba kwitegura ku buryo
buboneye, ariko yongeraho ko bo kubiberekeye imyanzuro bayibonye.
(14)
Urukiko rwibukije RWAMIGABO Etienne ko mu nyandiko ntegurarubanza yo
kuwa 07/08/2009, yiyemereye ubwe aranabisinyira ko nihashira amezi
atandatu(6) ataratunganya ibisabwa byose kugirango urubanza ruburanishwe,
ruzasibwa. Urukiko rwamubajije icyo abivugaho asubiza ko koko ibyo
yabyemeye, ko ariko ikibazo atariwe cyaturutseho, ko byatewe nuko
umuburanira yagiye mu butumwa.
(15)
Mu iburanisha ryo kuwa 18/01/2011, Urukiko rwahamagaye uru rubanza
rusanga Me KARANGWA Vincent uburanira RWAMIGABO Etienne atitabye
urukiko ariko yatumye Me RWABUSAZA kumusabira isubikwa ry’urubanza
ngo kuko yagiye mu butumwa bw’akazi. Urukiko rubajije ababuranyi icyo
babivugaho, RWAMIGABO avuga ko adashobora kwiburanira, Me NIYIBIZI
Jean Baptiste avuga ko isaba ry’isubikarubanza rifite ishingiro, binakubitiyeho
ko atigeze abona imyanzuro y’uwajuriye; naho Me BAHATI Anastase we
avuga ko yumva remise yasabwe yatangwa hakaba kwitegura ku buryo
buboneye, ariko ko imyanzuro we yayibonye.
(16)
Avocat wa RWAMIGABO Etienne ariwe Me KARANGWA Vincent yanditse
ibaruwa kuwa 17/01/2011 igera mu bwanditsi bw’Urukiko uwo munsi asaba
isubikwa ry’urubanza kubera inama yagombaga kujyamo kuri uwo munsi
yandikiyeho ibaruwa.
(17)
Urukiko rushingiye ku mpapuro zikubiye muri dosiye cyane cyane « e-mail »
yohererejwe Me KARANGWA Vincent imutumira muri iyo nama, rwasanze
zigaragaza ko kuwa 01/12/2010 yari azi ko kuwa 17/01/2011 azagira
URUBANZA RCAA 0024/09/CS
URUPAPURO RWA 4
urugendo I Nairobi muri Kenya, ni ukuvuga ko yari afite igihe gihagije cyo kuba
yabimenyesheje uwo aburanira agashaka undi uzamuburanira cyangwa se
nawe agashaka uzamusimbura mu rubanza. Kuba atarabikoze, biragaragara
ko yabigizemo uburangare, akaba atabirengaho ngo asabe isubikwa
ry’urubanza ku munota wa nyuma, Urukiko rukaba rwarafatiye mu ntebe
icyemezo cyo kudaha agaciro isubikarubanza Me KARANGWA Vincent
yasabaga.
2. Ku kibazo cy’uwajuriye udashaka kuburana n’abaregwa
ntibagire icyo basaba.
(18)
RWAMIGABO Etienne yabajijwe niba yakwiburanira avuga ko adashobora
kwiburanira, ko ahubwo asaba ko urubanza rwakwimurirwa ku itariki ya hafi.
(19)
Ingingo ya 50 y’itegeko n°18/2004 ryo ku wa 20/06/2004 ryerekeye
imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo
n’iz’ubutegetsi, nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu, iteganya inzira
eshatu iyo uregwa atitabye Urukiko nta mpamvu arizo zizi :
-
uregwa ashobora gusaba ko urubanza rusibwa,
-
uregwa ashobora gusaba ko urubanza ruburanishwa mu mizi yarwo, urubanza
ruciwe rukazafatwa nk’aho rwaburanishijwe ababuranyi bahari,
-
Urukiko ku nyungu z’ubutabera rushobora kurwimurira ku yindi tariki kugirango
uregwa yongere ahamagarwe.
(20)
RWAMIGABO Etienne wajuriye yitabye Urukiko nkuko yari yabimenyeshejwe,
ariko ahageze avuga ko adashobora kwiburanira ahubwo ko asaba itariki ya
hafi kubera ko Avocat we ari mu rugendo.
(21)
Abaregwa, ari nabo bagombaga gusaba ko urubanza rusibwa cyangwa
rukaburanishwa mu mizi yarwo rukazafatwa nk’aho rwaburanishijwe
ababuranyi bahari hakurikijwe ingingo yavuzwe haruguru, nabo bavuze ko
bataburana kubera ko basanga isubikarubanza ryasabwe na Me KARANGWA
Vincent rifite ishingiro.
(22)
RWAMIGABO Etienne wajuriye yitabye Urukiko yanga kuburana, n’abaregwa
nabo banga kugira icyo bavuga kuri iyo myifatire ye mu rubanza. Nubwo
itegeko ryacu ridateganya uko bigenda iyo habonetse imigendekere iteye itya,
Urukiko rurasanga byafatwa nko gukinisha inkiko no gutinza imanza ku
bushake cyane cyane kuwatanze ikirego. Kuba RWAMIGABO Etienne
yaranze kuburana kandi ariwe wajuriye, n’abaregwa bakanga kugira icyo
bavuga cyangwa basaba, Urukiko rusanga byafatwa kimwe n’uwajuriye
ntiyitabe Urukiko kandi yarahamagawe mu buryo bukurikije amategeko, bityo
URUBANZA RCAA 0024/09/CS
URUPAPURO RWA 5
no kuri iki kibazo, ingingo ya 50 y’itegeko ryavuzwe haruguru, ikaba
yakurikizwa urubanza rugasibwa nubwo ntawabisabye bwose.
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO
(23)
RWEMEJE ko ikirego cy‘ubujurire cya RWAMIGABO Etienne
gitabo cy’ibirego.
(24)
RUMUTEGETSE kwishyura 38.800 frws y‘amagarama y’urubanza atayatanga
mu gihe cy’iminsi 8, ayo mafaranga agakurwa mu bye ku ngufu za Leta .
gisibwe mu
RUKIJIJWE RUTYO KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KUWA 18/02/2011
N’URUKIKO RW’IKIRENGA HARI:
MUTASHYA Jean Baptiste
Perezida
HATANGIMBABAZI Fabien
Umucamanza
MUSENGAMANA Viateur
Umwanditsi w’Urukiko
MUNYANGERI N. Innocent
Umucamanza

Documents pareils

urukiko rwisumbuye rwa muhanga ruri muhanga

urukiko rwisumbuye rwa muhanga ruri muhanga Ubushinjacyaha bukurikiranye BIKORIMANA David, BIKORIMANA Janvier na BARIGIRA icyaha cy’ubujura buciye icyuho bakoze ubwo bibaga inka k’uwitwa BIZIMANA mu ijoro bakinguye urugo rwe bagafatwa bamaze...

Plus en détail

Arrêt KAGABE Corn c Hotel Des Milles Collines 16 08 06

Arrêt KAGABE Corn c Hotel Des Milles Collines 16 08 06 Urukiko Rusesa Imanza, nyuma bikimurirwa mu Rukiko rw’Ikirenga rushya hakurikijwe ingingo ya 181, 6° y’inzibacyuho y’Iteg eko ngenga n° 07/2004 ryo kuwa 25/4/2004 rigena imiterere, imikorere n’ubub...

Plus en détail

Ministre w`ubuhinzi mu Rwanda ngo ntanzara ihali kuko ntantumbi

Ministre w`ubuhinzi mu Rwanda ngo ntanzara ihali kuko ntantumbi turumva ko n’igihe kigiye gutangira biri bushoboke…Nta nzara yo kwica abantu iriho mu gihugu.” Asobanura ko leta buri mwaka ihora yiteguye kugira ngo hagize ahaba ikibazo cy’amapfa, kubera ikibazo...

Plus en détail