IKIZA RY`URUBANZA R.SOC.0008/09/TGI/RSZ ,URUPAPURO RWA

Transcription

IKIZA RY`URUBANZA R.SOC.0008/09/TGI/RSZ ,URUPAPURO RWA
IKIZA RY’URUBANZA R.SOC.0008/09/TGI/RSZ ,URUPAPURO RWA
URUKIKO RWISUMBUYE RWA RUSIZI RURI KU CYICARO CYARWO
RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’UMURIMO MU RWEGO RWA MBERE, RUKIJIJE
KANDI RUSOMERA M’ URUHAME URUBANZA R.Soc 0008/09/TGI/RSZ NONE
KUWA 10/03/2010 K’ UBURYO BUKURIKIRA :
HABURANA
UREGA : BIGENIMANA Viateur mwene Kabunga na Nyirakurama,wavutse mu 1973,
akaba atuye mu mudugudu wa Gahwazi, Akagali ka Kamatita, Umurenge wa Gihundwe,
Akarere ka Rusizi, inatara y’iburengerazuba.
UREGWA : Fondation sainte Marie Eugenie de Jésus (Ecole Secondaire de Rususa)
mu izina ry’uyihagarariye, Akagali a Ryamuhirwa, Umurenge wa Nkungu, Akarere ka
Rusizi, intara y’iburengerazuba.
IKIREGERWA : Kwemeza ko Bigenimana Viateur yirukanywe ku kazi hadakurikijwe
amategeko (rupture abusive du contrat de travail) ; Gusaba indishyi zikomoka ku
kwirukanwa ku kazi hadakurikijwe amategeko no kutubahiriza amategeko y’umurimo.
I.IMITERERE Y’URUBANZA
1. Bigenimana Viateur avugako yabaye umwarimu w’ikigo cy’amashuri yisumbuye
ya Rususa, kuva tariki ya 02/01/2007, aza kwirukanwa kuwa 16/01/2009
hadakurikijwe amategeko; Yashyikirije ikibazo cye umugenzuzi w’umurimo
kirananiraga, maze kuwa 08/07/2009 aregera urukiko, maze ikirego cye
cyandikwa kuri R.Soc 0008/09/TGI/RSZ.
2. Itegeko ryo kuwa 08/07/2009 rya Perezida w’uru rukiko ryashyize iburanisha
ry’uru rubanza kuwa 14/10/2009.
II.IMIGENDEKERE Y’URUBANZA
3. Kuri iyo tariki ya 14/10/2009, urubanza ntirwaburanishijwe kuko ababuranyi bombi
batitabye, maze rwimurirwa kuwa 30/03/2010, itegeko N° 020 rya Perezida
w’urukiko ryemeza gutumiza umuburanyi mu gihe gito rirushyira kuwa
23/02/2010, iyo tariki igeze hitaba Maitre Mwizerwa Alexis uburanira Bigenimana
Viateur, naho Fondation sainte Marie Eugenie de Jésus ititabye ariko assignation
yarasigiwe secrétaire wayo witwa Bimenyimana Alfred nk’uko byemezwa na
Secrétaire Exécutif w’akagari ka Ryamuhirwa, maze urubanza ruburanishwa
idahari nk’uko byasabwe n’uburanira urega.
4. Maitre Mwizerwa Alexis uburanira Bigenimana Viateur yahawe ijambo avugako
ikibazo cyabo cyagejejwe k’umugenzuzi w’umurimo kuwa 23/04/2009 ariko
ntibyagira icyo bitanga, akomeza avugako Bigenimana yakoreye Fondation
Sainte Marie Eugenie de Jésus kuva kuwa 01/01/2007 ari umwarimu, yirukanwa
kuwa 16/01/2009 nta mpamvu, akaba yarahembwaga amafaranga 107 828 Frws
buri kwezi, amasezerano y’umurimo akaba yayagiranye na Ecole secondaire ya
R.Soc. 0008/09/TGI/RSZ Bigenimana Viateur Contre Fondation sainte Marie Eugenie de Jésus, created by Three.
IKIZA RY’URUBANZA R.SOC.0008/09/TGI/RSZ ,URUPAPURO RWA
Rususa akaba ari ikigo kidafite ubuzima gatozi, ariko kiri mu bikorwa bya
Fondation sainte Marie Eugenie de Jésus .
5. Maitre Mwizerwa Alexis yakomeje avugako mu gihe amasezerano yasinywaga
Bigenimana yahembwaga amafranga 95.0000 Frws, ariko yagiye yongezwa,
yirukanwa ageze k’umushahara ungana 107 828 Frws buri kwezi, bityo rero ibyo
basaba urukiko babishingira ku ngingo ya 20 y’itegeko N° 51/01 rishinga
amategeko y’umurimo, ari nayo mpamvu bifuza ko bahabwa indishyi zishingiye
ku ngingo ya 25 y’iryo tegeko, uregwa agatanga indishyi z’amezi abiri 107 825
Frws x 2 = 215 656 Frws kuko yirukanywe umukoresha adatanze integuza;
Indishyi zo kwirukanwa ku kazi ntampamvu zihwanye n’amezi atandatu, ni
ukuvuga 107 828 Frws x 6 = 646 968 Frws zikaba zishingiye ku ngingo ya 26
y’itegeko ry’umurimo ryavuzwe haruguru; Indishyi zuko batamuhaye attestation
de service rendu ziteganywa n’ingingo ya 30 y’itegeko ry’umurimo N°51/2001
zingana na 107 828 Frws x 6 = 646 968 Frws; akomeza avugako kandi uregwa
yakishyura ibirarane by’amezi atatu atishyuye Bigenimana zingana na 107 828
Frws x 3 = 323 484 Frws, akaba ari ibirarane by’ukwezi kw’Ukwakira, Ugushyingo
n’Ukuboza 2008, kandi agatangirwa indishyi z’ubukererwe za 1,5 % buri kwezi
kuva tariki ya 16/01/2009 kugeza ikirego gitanzwe zingana na 29 114 Frws.
6. Maitre Mwizerwa yavuzeko urukiko rwategeka Fondation Marie Eugenie de Jésus
kwishyura 8% by’umushahara wa buri kwezi yagomgaba gutangwa muri caisse
sociale itigeze itanga mu gihe cyose yabakoreye cy’amezi 13 akaba angana na
128 475 Frws x 8 % x 13 = 133 614 Frws; Fondation Marie Eugenie de Jésus
igatanga kandi igihembo cya avoka zinagana na 100 000 Frws, yose hamwe muri
rusange akaba 2 095 804 Frws.
7. Maitre Mwizerwa Alexis yavuzeko urukiko rwakurikiza itegeko ry’umurimo N°
51/2001 kuberako ariryo ryagengaga amasezerano y’umurimo yabaye hagati
y’impande zombi, kuko itegeko rishya ry’umurimo ritakoreshwa ku masezerano
yabayeho mbere y’uko ritangira gukurikizwa.
8. Uburanisha ryarasojwe, isomwa ry’urubanza rishyirwa kuwa 10/03/2010 saa tanu.
III. UKO URUKIKO RUBIBONA
9. Kubirebana no kuba Fondation Marie Eugenie de Jésus itaritabye, ingingo 52
y’itegeko N° 18/2004 ryo kuwa 20/06/2004 ryerekeye imiburanishirize y’imanza
z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi nk’uko ryahinduwe
kugeza ubu, iteganya ko ‘’ iyo mu iburanisha rya mbere uregwa atitabye nta
mpamvu, urega ashobora gusaba ko urubanza rwimurirwa ku yindi tariki cyangwa se
gusaba ko ruburanishwa uregwa adahari……’’ bityo rero hakurikijwe ibivugwa n’iyi
ngingo, icyifuzo cya Bigenimana Viateur uburanirwa na maitre Mwizerwa Alexis cyo
kuburana uwo arega adahari cyashyigikirwa kuko giteganywa n’itegeko.
10. Ku byerekeranye n’ikirego cyatanzwe na Bigenimana Viateur, ingingo ya 81
y’itegeko Ngenga N°51/2008 ryo kuwa 09/09/2008 rigena imiterere, imikorere
R.Soc. 0008/09/TGI/RSZ Bigenimana Viateur Contre Fondation sainte Marie Eugenie de Jésus, created by Three.
IKIZA RY’URUBANZA R.SOC.0008/09/TGI/RSZ ,URUPAPURO RWA
n’ububasha by’inkiko, iteganya ko’’ Ingereko zihariye ziburanisha imanza
z’imirimo zifite ububasha bwo kuburanisha impaka zivutse ku bw’umurimo
hagati y’abakozi n’abakoresha bikorera ku giti cyabo’’ bityo rero hakurikijwe
ibiteganywa n’iyi ngingo, ikirego cyatanzwe na Bigenimana Viateur cyikaba
gikwiye kwakirwa kuko cyanyuze mu nzira ziteganywa n’itegeko.
11. Kubirebana n’itegeko rigomba gukoreshwa; Urukiko rubona ari itegeko
N°51/2001 ryo kuwa 30/12/2001 kuko amasezerano y’umurimo Bigenimana
Viateur yagiranye n’umukoresha we, yasheshwe kuwa 16/01/2009 naho itegeko
ry’umurimo ryubahirizwa ubu, ryagiyeho kuwa 27/05/2009 byumvikana ko
amasezerano y’umurimo yabaye hagati ya Bigenimana Viateur n’ishuri
ryisumbuye rya Rususa yagiyeho kandi anaseswa mu gihe hakurikizwaga itegeko
ry’umurimo n° 51/2001, akaba ari ryo rigomba kureba uko ayo masezerano
yubahirijwe; ibi bishimangirwa n’umuhanga mu mategeko witwa Gérard Lyon et
al. mu gitabo yanditse cyitwa ‘’ Droit du travail, 18 édition , kuri paji ya 43 , aho
yagize ati; ‘’ Une loi nouvelle ne serait porter atteinte aux effets passés d’un
contrat de travail conclu sous l’empire d’une loi antérieure. La validité d’un
contrat ou d’une convention collective conclu sous l’empire d’une loin ne
peut être remise en cause par une loi nouvelle ni même interprétée en
corrération avec cette nouvelle loi ; On pêut parler de droits acquis1……..’’
bikaba bisobanuye mu kinyarwanda ko ‘’ Mu masezerano y’umurimo yakozwe
hakurikijwe itegeko ririho, itegeko rishya ntacyo rikora ku biyakomokaho
byarangiye. Agaciro k’amasezerano rusange yakozwe hakurikijwe itegeko
ritagikoreshwa
ntikarebwa
na
busa
n’itegeko
rishya
yewe
ntikanasesengurwa n’iryo tegeko. Mbese wavugako ari uburenganzira
bwamaze kwakirwa………’’
12. Docteur Ngagi Alphonse nawe yabivuzeho mu isomo rya introduction au Droit,
kuri paji ya 52-53, aho yagize ati ; ‘’ En matière contractuelle, les effets des
contrats conclus antérieurement à la loi nouvelle échappent à celle-ci. La
survie de la loi ancienne se recommande ici parce qu’elle sauvegarde la
stabilité des contrats et par conséquent la sécurité des contractants. Les
effets du contrat continueront donc d’être régis par la loi ancienne, loi qui
est cependant abrogée mais qui survit aussi longtemps que les effets du
contrat conclu sous son empire n’auront pas été épuisés…. ‘’, bikaba
bisobanuye mu kinyarwanda ko ; ‘’ Mu byerekeye amasezerano, inkurikizi zayo
ntizigira aho zihurira n’itegeko ryagiyeho nyuma y’uko akorwa ; agaciro
k’itegeko rya cyera rishimangirwa mu rwego rwo kugirango amasezerano
asugire kandi n’abayagiranye batekane . Inkurikizi z’amasezerano rero,
zigumya gushingira ku itegeko rya kera,ritagikoreshwa ariko rigifite agaciro
kugeza inkurikizi z’amasezerano zirangiriye….’’2
13. Kubirebana n’iseswa ry’amasezerano y’umurimo hagati ya Bigenimana Viateur
n’umukoresha we, ingingo ya 25 y’itegeko N° 51/2001 ryo kuwa 30/12/2001,
1
2
Gérard Lyon et al., Droit du travail, 18 édition, Dalloz, P.43
Dr Alphonse NGAGI, Introduction au Droit, Faculté de Droit, UNR, 2004, P 52-53.
R.Soc. 0008/09/TGI/RSZ Bigenimana Viateur Contre Fondation sainte Marie Eugenie de Jésus, created by Three.
IKIZA RY’URUBANZA R.SOC.0008/09/TGI/RSZ ,URUPAPURO RWA
iteganya ko ‘’ Iseswa ry’amasezerano y’umurimo y’igihe kitazwi asheshwe nta
nteguza cyangwa igihe cy’integuza kitubahirijwe cyose, bituma uyasheshe
yishyura undi indishyi zingana n’umushahara n’izindi nyungu z’ubwoko bwose
umukozi yagombaga kubona mu gihe cy’integuza, Hakurikijwe rero ibivugwa n’iyi
ngingo, urukiko rubona iseswa ry’amasezerano y’akazi hagati ya Bigenimana
Viateur n’ishuri ryisumbuye rya Rususa atarubahirijwe kuko nta gihe cy’integuza
cyabayeho kandi yari amasezerano y’igihe cyitazwi, ari nayo mpamvu
umukoresha agomba kubitangira insihyi zingana n’umushahara w’ukwezi kumwe
nk’uko biteganywa n’iyi ngingo kandi bigashimangirwa n’iteka rya ministre
n°11/19 ryo kuwa 14/03/2003, bityo rero amafaranga yatangwa ahwanye
n’umushahara w’ukwezi kumwe Bigenimana Viateur yahembwaga akaba ari 107
827 Frws.
14. Kubirebana n’amafaranga 323 484 Frws y’ibirarane by’imishahara y’amezi atatu
Bigenimana Viateur atahembwe kandi ayafitiye uburenganzira, urukiko rubona
ayakwiye kuko ari uburenganzira bwe, kuko no mu nama y’abarimu yo kuwa
16/01/2009 ari naho yasezererewe, ibyo birarane uwari ayoboye inama
yarabyemeye; Naho ibirebana n’indishyi z’ubukererwe zingana na 29 114 Frws
zibyo birarane, zikaba zitatangwa kuko ingingo ya 30 y’itegeko ryavuzwe
haruguru ishingirwaho na maitre Mwizerwa yaka izo ndishyi z’ubukererwe
itabiteganya.
15. Kubirebana n’iseswa ry’amasezerano y’umurimo rishingiye ku mpamvu
itumvikana, ingingo ya 26 y’itegeko N° 51/2001 ryo kuwa 30/12/2001, iteganya ko
‘’ Iseswa ryose ry’amasezerano y’akazi rishingiye ku mpamvu itumvikana,
rishobora gutuma hatangwa indishyi z’akababaro, igakomeza ivugako indishyi
z’akababaro zihabwa umukozi wirukaniwe ubusa zidashobora kurenza
umushahara w’amezi atandatu,…..’’ Hashingiwe kubivugwa n’iyi ngingo urukiko
rubona iyirukanwa rya Bigenimana Viateur ritarasobanutse ngo impamvu yaryo
imenyekane, cyane ko niyo bikiba impamvu y’amikoro make hagombaga
gukurikizwa uburyo buteganywa n’amategeko, bityo rero bikaba bigomba
gutangirwa indishyi zingana n’umushahara w’amezi atatu uhwanye na 107 828
Frws x 3 = 323 484 Frws kuko yirukanywe muburyo budasobanutse.
16. Kubirebana n’icyemezo cy’akazi, ingingo ya 30 y’itegeko ryavuzwe haruguru
iteganya ko ‘’ Iyo igihe cy’amasezerano y’akazi kirangiye ku mpamvu iyo ariyo
yose, umukoresha agomba guha umukozi icyemezo cyivuga uburambe bwe muri
icyo kigo n’imirimo yagiye agikoramo,………….ikomeza ivugako iyo umukoresha
yanze gutanga iki cyemezo, abitangira indishyi, zingana n’umushahara umukozi
yahembwaga ariko zidashobora kurenza amezi atandatu; Hakurikijwe ibivugwa
n’iyi ngingo Bigenimana Viateur afite uburenganzira busesuye bwo guhabwa
indishyi ziteganywa n’iyi ngingo kuko atahawe icyo cyemezo, zikaba zigomba
gushingira ku mezi atandatu y’umushahara yahembwaga kuko kutagihabwa
bimubuza uburenganzira bwe bwo kuba yashaka akazi ahandi, ni ukuvugako
agomba kubiherwa indishyi zingana na 107 828 Frws x 6 = 646 968 Frws.
R.Soc. 0008/09/TGI/RSZ Bigenimana Viateur Contre Fondation sainte Marie Eugenie de Jésus, created by Three.
IKIZA RY’URUBANZA R.SOC.0008/09/TGI/RSZ ,URUPAPURO RWA
17. Kubirebana n’amafaranga y’ubwiteganirize bw’abakozi y’igihe Bigenimana
Viateur yamaze akorera icyo kigo ariko ntatangirwe ayo mafranga muri C.S.R,
urukiko rubona ayo mafaranga agomba gushyirwa mu isanduka y’ubwiteganirize
bw’abakozi y’u Rwanda ( C.S.R) hashingiwe ku ngingo ya 14 y’itegeko teka ryo
kuwa 22 Kanama 1974 rishyiraho ubwiteganirize bw’abakozi, umubare wayo
mafaranga ukaba uteganywa n’iteka rya Prezida N°164/06/2 ryo kuwa
22/08/1974 rigena ingano y’ayo mafaranga atangwa mu isanduka
y’ubwiteganirize bw’abakozi y’u Rwanda akaba agomba kubarwa hakurikijwe
umushahara Bigenimana Viateur yahembwaga ungana na 107 828 Frws x 8% x
25 mois = 215 656 Frws; Ayo mafaranga kandi akaba atabuza itangwa ry’ibindi
byasabwa niyo sanduka bitewe n’uko atatangiwe igihe.
18. Kubirena n’amafaranga ibihumbi ijana ( 100. 000 Frws) y’igihembo cya avoka ;
Hashingiwe ku ngingo ya 258 y’igitabo cya gatatu cy’amategeko
mbonezamubano, urukiko rubona nayo yatangwa kuko bigaragara ko mu
iburana Bigenimana Viateur yahagararariwe na maitre Mwizerwa Alexis.
III.ICYEMEZO CY’URUKIKO
URUKIKO
19. Rwemeje kwakira no gusuzuma ikirego cyatanzwe na Bigenimana Viateur kuko
cyaje muburyo buteganywa n’amategeko, kandi rugisuzumye rusanga gifite
ishingiro.
20. Rwemeje ko amasezerano y’umurimo Bigenimana Viateur yagiranye na Ecole
seconadaire ya Rususa yashejwe hatabayeho integuza, bikaba bigomba
gutangirwa indishyi zingana na 107 828 Frws; Akaba kandi agomba guhabwa
amafaranga 323 484 Frws y’ibirarane by’ishahara y’amezi atatu; Akagenerwa
kandi ibihumbi 324 484 Frws y’uko amasezerano y’akazi yashejwe ku mpamvu
itumvikana; Akanahabwa 646 968 Frws y’uko umukoresha yamwimye icyemezo
cy’umukoresha; Kandi akanasubizwa amafaranga ibihumbi ijana ( 100.000 Frws)
y’igihembo cy’avoka; yose hamwe akangana na miyoni imwe n’ibihumbi magana
atanu na kimwe n’amafranga magana arindwi na mirongo itandatu n’ane (1 501
764 Frws), ikaba kandi igomba kumutangira amafaranga y’ubwiteganirize
bw’abakozi atatangiwe mu gihe cy’amezi makumyabiri n’atanu angana n’ibihumbi
magana abiri na cumi na bitanu magana atandatu na mirongo itanu n’atandatu (
215 656 Frws) .
21. Rukijije ko Bigenimana Viateur atsinze ko Fondation sainte Marie Eugenie de
Jésus itsinzwe.
22. Rutegetse Fondation sainte Marie Eugenie de Jésus guha Bigenimana Viateur
amafaranga angana na miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu na kimwe
n’amafranga magana aridwi na mirongo itandatu n’ane ( 1 501 764 Frws), nk’uko
byasobanuwe mu bika byo hejuru, kandi ikanamutangira amafaranga mu
isanduka y’ubwiteganirize bw’abakozi angana na n’ibihumbi magana abiri na
R.Soc. 0008/09/TGI/RSZ Bigenimana Viateur Contre Fondation sainte Marie Eugenie de Jésus, created by Three.
IKIZA RY’URUBANZA R.SOC.0008/09/TGI/RSZ ,URUPAPURO RWA
cumi na bitanu n’amafranga magana atandatu na mirongo itanu n’atandatu ( 215
656 Frws) y’amezi makumyabiri n’atanu itamuteganirije igihe yayikoreraga, kandi
bitabujije no kuba yatanga n’ibindi byose byaba ngombwa byategekwa n’iyo
sanduka byakomoka k’ukuba ayo mafaranga ataratangiwe igihe.
23. Rutegetse Fondation sainte Marie Eugenie de Jésus gutanga umusongero wa
leta wa 4% ungana n’amafaranga ibihumbi mirongo itandatu n’umunani magana
atandatu na mirongo icyenda n’arindwi (68 697 Frws), itayatanga mu gihe
cy’ukwezi imaze kumenyeshwa urubanza, akavanwa mu byayo ku ngufu za Leta.
24. Rutegetse Fondation sainte Marie Eugenie de Jésus gutanga amafaranga
ibihumbi bitanu n’ijana ( 5 100 Frws) y’amagarama y’urubanza, itayatanga mu
gihe cy’ukwezi imaze kumenyeshwa urubanza, akavanwa mu byayo ku ngufu za
Leta.
25. Rwibukije ababuranyi ko gusubirishwamo uru rubanza ari mu gihe cy’iminsi cumi
n’itanu (15) umuburanyi utari uhari arumenyeshejwe, naho kurujuririra ni mugihe
cy’iminsi mirongo itatu, kuva rusomwe k’umuburanyi wari ahari, naho k’utari ahari
kigatangira kubarwa kuva igihe arumenyesherejwe.
RUKIJIJWE RUTYO KANDI RUSOMEWE MU RUHAME KUWA 10/03/2010
N’URUKIKO RWISUMBUYE RWA RUSIZI RUGIZWE NA MUSABYIMANA Valens
(Umucamanza) AFASHIJWE NA GATERA Nyakagabo Charles (Umwanditsi).
UMUCAMANZA
MUSABYIMANA Valens
UMWANDITSI
GATERA N. Charles
R.Soc. 0008/09/TGI/RSZ Bigenimana Viateur Contre Fondation sainte Marie Eugenie de Jésus, created by Three.

Documents pareils