Arrêt KAGABE Corn c Hotel Des Milles Collines 16 08 06

Transcription

Arrêt KAGABE Corn c Hotel Des Milles Collines 16 08 06
Urubanza n°R.SocAA0004/04/CS- 0004/05/CS.
Urupapuro rwa 1
URUKIKO RW’IKIRENGA, RURI I KIGALI, KUWA 16/08/2006,
RUHABURANISHA MU RWEGO RW’ IMANZA Z’UMURIMO ,
RUKIJIJE MU RUHAME URUBANZA MU BURYO BUKURIKIRA :
---------------------------------------------------------------I. ABABURANA :
HOTEL DES MILLES COLLINES
na
KAGABE Corneille,fils de Nyirihene Pierre et de Mukobwajana Bernadette, résidant à
Nyamirambo, District Nyarugenge, M.V.K.
II. IKIBURANWA :
-Rupture abusive du contrat de travail
-Préavis
-Salaire d’avril 1994 au 15/9/1994
- Congés payés
-Indemnités de logement de Janvier1992 au 15/9/1994
-Frais de procédure et de recouvrement
URUKIKO ;
Rushingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda;
Rushingiye ku Itegeko Ngenga n° 07/2004 ryo ku wa 2 5/4/2004 rigena imiterere,
imikorere n’ububasha by’inkiko nk’uko ryahinduwe kandi rikuzuzwa n’Itegeko-Ngenga
n°14/2006 ryo kuwa 22/03/2006 ;
Rushingiye ku Itegeko Ngenga n°01/2004 ryo ku wa 29 /01/2004 rigena
imitunganyirize, imikorere n’ububasha by’Urukiko rw’Ikirenga nk’uko ryahinduwe
kandi rikuzuzwa n’Itegeko-Ngenga n° 13/2006 ryo kuw a 21/03/2006 ;
Rushingiye ku Itegeko n° 18/2004 ryo kuwa 20/06/200 4 ryerekeye imiburanishirize
y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi nk’uko
ryahinduwe kandi rikuzuzwa n’Itegeko-Ngenga n°09/20 06 ryo kuwa 02/03/2006;
Rumaze kubona urubanza RC 28227/98 rwo ku wa 12/02/98 rwaciwe n’Urukiko rwa
mbere rw’iremezo rwa Kigali, KAGABE arega HOTEL DES MILLES COLLINES kuba
yaramwirukanye ku kazi nta mpamvu, rukemeza ko HOTEL DES MILLES COLLINES
itsinzwe, ikaba igomba guha KAGABE 588 222 frw y’indishyi kubera ko yasheshe
amasezerano y’akazi bagiranye imurenganyije, ikanamuha 49 018 FRW y’integuza
(préavis), na 98 037frw ya congé payé na 100 000frw y’ikurikiranarubanza, yose
hamwe akaba 835 244 frw ;
Rumaze kubona urubanza RCA12635/Kig rwo ku wa 08/06/1999 rwaciwe n’Urukiko
rw’ubujurire rwa KIGALI, ku bujurire bwa KAGABE, rukemeza ko HOTEL DES
MILLES COLLINES itsinzwe, rukagenera KAGABE Indishyi zihwanye na 1 184 296
frw ;
Urubanza n°R.SocAA0004/04/CS- 0004/05/CS.
Urupapuro rwa 2
Rumaze kubona isaba seswa ry’urubanza KAGABE na HOTEL DES MILLES
COLLINES bashyikirije Urukiko Rusesa imanza ku wa 27/08/1999 no ku wa
07/09/1999, nyuma urubanza rukimurirwa mu Rukiko rw’Ikirenga rushya, hakurikijwe
amategeko mashya agenga ububasha bw’inkiko, ubujurire bwa HOTEL DES MILLES
COLLINES bugahabwa n°0004/05/CS, naho ubwa KAGABE b ugahabwa
n°0006/05/CS ;
Rumaze kubona Itegeko n° 0012/2005 ryo ku wa 10/04/ 2006 rya Perezida w’Urukiko
rw’Ikirenga rihuriza mu rubanza rumwe ubujurire bwa HOTEL DES MILLES
COLLINES n’ubwa KAGABE ;
Rumaze kubona Itegeko n°0002/2006/R.Soc ryo ku wa 1 1/04/2006 rya Perezida
w’Urukiko rw’Ikirenga rishyira iburanisha ry’uru rubanza ku wa 16/05/2006, uwo
munsi wagera ababuranyi bakitaba, KAGABE yunganiwe na Me NKURUNZIZA J.
Chrysostome naho Hotel Des Milles Collines ihagarariwe na Me NDONDERA
Christian, uwo munsi rukaburanishwa maze ababuranyi bakamenyeshwa ko
ruzasomwa ku wa 15/06/2006;
Rumaze kumva, ku byerekeye ububasha bw’Urukiko rw’Ikirenga, Me NDONDERA
avuga ko uru rubanza ruri mu bubasha bw’Urukiko rw’Ikirenga kuko ikiburanwa
kirebana n’ibibazo by’umurimo;
Rumaze kubona urubanza n° R.SOC 0004/05/CS – R SOC 0005/05/CS rubanziriza
urundi rwo kuwa 15/06/2006 rwemeza ko iburanisha rizongera gufungurwa kuwa
27/06/2006, uwo munsi wagera, urubanza rukaburanishwa hari ababuranyi ku
mpande zombi nk’uko bari bitabye mbere;
Rumaze kumva Me Nkurunziza avuga ko uru rubanza ruri mu bubasha bw’Urukiko
rw’Ikirenga kuko indishyi ziburanwa zigeze kuri miliyoni 25 z’amafaranga y’u
Rwanda, kandi urubanza rwajuririwe rukaba rutaratanze impamvu rushingiye ho;
Rumaze kumva Me NDONDERA avuga ko Hotel des Milles Collines yajurijwe n’uko
Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ko KAGABE yahagarikiwe amasezerano y’akazi
amategeko atubahirijwe kandi nyamara nta tegeko ryirengagijwe ; ko rwanagenye
indishyi rutagaragaje aho ruzishingiye n’uburyo zibazwe, bityo rero urwo rubanza
rukaba rutagaragaza ingingo rushingiyeho, ibyo bikaba binyuranye n’ibiteganywa
n’Ingingo ya 141 y’Itegeko Nshinga, hamwe n’ingingo ya 147 y’Itegeko rigenga
imiburanishirize
y’imanza
z’imbonezamubano,
izubucuruzi,
iz’umurimo
n’iz’ubutegetsi;
Rumaze kumva avuga ko hari n’ingingo z’imiburanire yabo Urukiko rw’Ubujurire
rutashubije ho, nko kuba bararusabye kujya gushakira kuri Radio Rwanda itangazo
batanze bahamagarira abakozi kugaruka ku kazi ariko ntirubikore, kimwe
n’amabwiriza rutashatse, yatanzwe na Gouvernement ku byerekeye abakozi bari
batinze kugaruka ku kazi nyuma y’intambara muri 1994, Urukiko rukaba
rwaranashoboraga kubaza no mu yandi masosiyete, bityo, rukaba rutarubahirije
ingingo ya 18, igika cya gatatu y’Itegeko Nshinga, yerekeye uburenganzira
bw’umuntu bwo kwiregura;
Urubanza n°R.SocAA0004/04/CS- 0004/05/CS.
Urupapuro rwa 3
Rumaze kumva avuga ko nyuma y’intambara abantu bagombaga kugaruka ku kazi
guhera ku wa 19/07/1994 ari nabwo Gouvernement yagiyeho, by’umwihariko
amahoteli akaba yari akeneye abakozi kubera abantu bayaganaga badafite ahandi
bacumbika , Hotel des Milles Collines ikaba yaratanze itangazo kuwa 09/09/1994
ihamagarira abari bataraza ku kazi ko bakagarukaho batarengeje ku wa 14/09/1994
ariko KAGABE ntaboneke , Hotel ikaba rero itarashoboraga gukomeza gutegereza;
Rumaze kumva avuga ko KAGABE yakorewe décompte final ku wa 20/09/1994
agahabwa 418.424 frw, ndetse bakanamwemerera congé payé, mu buryo
budasanzwe ;
Rumaze kumva Me NDONDERA asoza avuga ko Hotel des Milles Collines isaba
indishyi za 500.000 frw kuko KAGABE yabakuruye mu rubanza nta mpamvu ;
Rumaze kumva Me NKURUNZIZA avuga ko impamvu Hotel des Milles Collines
itanga zo kuba yarahagaritse amasezerano y’akazi yari ifitanye na KAGABE
zidashyitse ; ko yasabwe kugaragaza itangazo yatanze ntibikore kandi mu manza
z’umurimo umukoresha ari we usabwa gutanga ibimenyetso ;
Rumaze kumva avuga ko bitari ngombwa ko Urukiko ari rwo rujya gushaka
ibimenyetso Hotel des Milles Collines itarugaragarizaga kuko ibyo ahubwo byari
inshingano z’uwo muburanyi ;
Rumaze kumva avuga ko, ku byerekeye ibisobanuro by’indishyi zatanzwe, Urukiko
rwavuze ko mu gihe cy’intambara KAGABE atakoraga nyamara icyo gihe hari ibyari
bigikorwa muri Hotel ; ko hari n’abandi bakozi bari bahari kandi bahembwe, bari mo
Abias na MUHIRWA Frédéric, bikaba bitumvikana ukuntu bamwe bahemberwa icyo
gihe abandi ntibagihemberwe ;
Rumaze kumva Me KURUNZIZA avuga ko KAGABE yirukaniwe ubugome kuko
nyuma y’uko agarutse ku kazi ntibamwakire, hari abandi bakozi baje kandi
bagasubizwa ku kazi, bari mo NDASUBIRA, BUKI, SEMAHANE, MUHOZI,
NYANDWI na SINIZEYE ;
Rumaze kumva KAGABE avuga ko yavuye kuri Hotel des Milles Collines ku wa
25/06/1994 akahagaruka mu mataliki ya 2 cyangwa 3 z’ukwezi kwa munani, icyo gihe
ubuyobozi bwa Hotel bukamwemerera kujya gushaka umuryango we nyuma
akongera kugaruka ku wa 16/09/1994 ;
Rumaze kumva avuga ko Urukiko rw’Ubujurire rwanze gutanga indishyi
mbonezamusaruro rutanga gusa indishyi zijyanye no kwirukanirwa ubusa kandi ubwo
bwoko bwombi bw’indishyi butandukanye nk’uko binemezwa n’inyandiko z’abahanga
mu mategeko, izo ndishyi akaba arizo basabaga ko zibarwa kugeza igihe urubanza
ruzacibwa kuko kugeza icyo gihe nta kazi KAGABE yari afite, ibarwa ryazo kuva ku
wa 15/09/1994 kugeza urubanza ruciwe akaba ari ryo ryagaragazaga 5.571.772 frw,
usibye ko ubu noneho imyaka ibaye 11 kuva KAGABE yirukanywe, naho andi
mafaranga yakwaga akaba ari ay’igihombo cyateganywaga kugeza igihe yari
kubonera pansiyo(préjudice prévisible) kubera imyaka yari agezemo idatuma
bimworohera kongera kubona akazi, uburyo yashimwaga ku kazi, n’ibindi…., akaba
ari ho KAGABE yahereye asaba miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda;
Urubanza n°R.SocAA0004/04/CS- 0004/05/CS.
Urupapuro rwa 4
Rumaze kumva avuga ko ikindi kitumvikana mu mikirize y’urubanza rwajuririwe ari
uko rwavuze ko indishyi mpozamarira nta shingiro zifite, bakaba basaba Urukiko
rw’Ikirenga kuzibagenera, naho kubyerekeye préavis hakazibukwa ko iyo umukozi
arengeje imyaka itanu, amafaranga ya préavis agomba gukubwa kabiri ; izindi
ndishyi basaba akaba ari 2.000.000 frw y’ikurikiranarubanza ; naho indishyi Hotel
des Milles Collines yaka ngo zo kuba yarashowe mu rubanza ikaba itazihabwa kuko
bwari uburenganzira bwa KAGABE bwo kurega kugira ngo arenganurwe ;
Rumaze kumva avuga ko itegeko ry’umurimo ryagengaga KAGABE na Hotel des
Milles Collines ari iryahozeho muri 1994, akaba ari ryo rikwiye gukurikizwa, usibye ko
hanarebwe ingingo ya 26 y’iryarisimbuye nyuma usanga KAGABE atarahawe ibyo
yari akwiye ;
Rumaze kumva Me NDONDERA nawe avuga ko itegeko ry’umurimo rigomba
gukurikizwa muri uru rubanza ari iryariho muri 1994; ko ku byerekeye abandi bakozi
bato nka SEMAHANE baje nyuma y’italiki ntarengwa bari basabwe kugarukiraho
nyamara bagasubizwa ku kazi byatewe n’uko bo bakoreshwaga nka
nyakabyizi bakaba atari kimwe na Maître d’Hotel ; ko ku byerekeye indishyi KAGABE
asaba, ntazo akwiye guhabwa kuko nta kazi yakoze, n’izo kuba yarahagaritswe
akaba atazibona kuko byabaye mu buryo butanyuranyije n’amategeko , kandi ko nta
n’indishyi z’ikurikiranarubanza zatangwa kuko nta bimenyetso byazitangiwe ;
Rumaze kubona ko iburanishwa ryashojwe, ababuranyi bakamenyeshwa ko
urubanza ruzasomwa ku wa 15/06/1994, nyuma Urukiko rukiherera, rugaca urubanza
mu buryo bukurikira :
RUSANZE ikirego cya Hotel des Milles Collines n’icya KAGABE byarashyikirijwe
Urukiko Rusesa Imanza, nyuma bikimurirwa mu Rukiko rw’Ikirenga rushya
hakurikijwe ingingo ya 181, 6° y’inzibacyuho y’Iteg eko ngenga n° 07/2004 ryo kuwa
25/4/2004 rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’inkiko, n’ingingo ya 43 y’Itegeko
ngenga n° 01/2004 ryo kuwa 29/01/2004 rigena imitun ganyirize, imikorere
n’ububasha by’Urukiko rw’Ikirenga, izo ngingo zombi zirebewe hamwe zikaba ziha
Urukiko rw’Ikirenga ububasha bwo kuburanisha uru rubanza mu rwego rwa nyuma
kuko ruri mu zigomba gutangirira mu nkiko zisumbuye, zikajuririrwa bwa mbere mu
Rukiko Rukuru rwa Repubulika, zikaba zanajuririrwa bwa kabiri mu Rukiko
rw’Ikirenga mu gihe zujuje kimwe mu bisabwa n’igika cya kabiri cy’ingingo ya 43
y’iryo tegeko ngenga, birimo kuba indishyi zikurikiranwe zigejeje ku gaciro ka
20.000.000 frw nk’uko bimeze kuri uru rubanza;
Rusanze kandi ibyo birego byombi byarageze mu Rukiko Rusesa Imanza bitarengeje
igihe cy’amezi atatu y’isaba-seswa cyateganywaga n’ingingo ya 68 y’Itegeko ryo
kuwa 23/2/1963 ryerekeye Itunganywa ry’Urukiko rw’Ikirenga; bityo bikaba byaraziye
igihe;
Rusanze ariko muri dosiye nta kigaragaza ko ikirego cya HOTEL DES MILLES
COLLINES cyubahirije ingingo ya 69 y’Itegeko ryo ku wa 23/02/1963 ryerekeye
Itunganywa ry’Urukiko rw’Ikirenga nk’uko ryahinduwe n’Itegeko ngenga n° 17/1985
ryo ku wa 31/07/1985, yateganyaga ko uwasabye iseswa agomba kumenyesha
uregwa ikirego cy’isabaseswa mu gihe cy’amezi atandatu, bitaba ibyo icyo kirego
Urubanza n°R.SocAA0004/04/CS- 0004/05/CS.
Urupapuro rwa 5
nticyakirwe, bityo, ikirego cya HOTEL DES MILLES COLLINES kikaba kitakwakirwa
ngo gisuzumwe ;
Rusanze, kubirebana n’ingingo z’urubanza mu mizi, Hotel Des Milles Collines
yarahagaritse, mu ibaruwa yayo yo ku wa 15/09/2006, amasezerano y’akazi yari
yaragiranye na KAGABE, iyo baruwa ikavuga ko bahereye ku byo bari
bamenyeshejwe na Ministeri ifite umurimo mu nshingano zayo, banyujije
amatangazo menshi kuri Radiyo bahamagarira abakozi bose kugaruka ku kazi, ngo
itangazo rya nyuma akaba ari iryo ku wa 07/09/1994 ryasobanuraga ko utazaba
yageze ku kazi ku italiki ya 09/09/1994, azafatwa nk’uwiyemeje kukareka burundu,
ko rero basanga KAGABE yariyemeje kureka akazi guhera kuri iyo taliki ya
09/09/2006, bakaba batakimubara mu bakozi babo;
Rusanze Hotel des Milles Collines nk’umukoresha, ariwe usabwa gutanga
ibimenyetso ku bijyanye n’amakimbirane yagiranye n’umukozi wayo, nk’uko bigenda
mu manza z’umurimo ;
Rusanze Hotel des Milles Collines yarasabwe, kuva mu Rukiko rwa mbere
rw’iremezo, kugaragaza amabwiriza ya Gouvernement ndetse n’itangazo ivuga
yatanze rihamagarira abakozi bayo kugaruka ku kazi, ariko ikaba itarigeze
ibyerekana, bityo ikaba itabishingiraho imiburanire yayo mu gihe itabigaragaza ngo
hasuzumwe ibibikubiyemo;
Rusanze Hotel des Milles Collines, mu guhagarika amasezerano y’akazi yagiranye
na KAGABE, no kwemeza ko abari basanzwe ku kazi bagombaga kukagarukaho
igihe Gouvernement ishyirwa ho ku wa 19/07/1994, ari ukwirengagiza ibihe bikomeye
by’intambara byatumye abantu bava mu byabo bagahunga muri 1994 ndetse benshi
bakajya mu mahanga , kuba rero KAGABE yarabashije kugaruka ku wa 16/09/1994
bikaba bitaragombaga gufatwa ho ubushake bwo kureka akazi bituma uwo mukozi
yirukanwa nk’uko Hotel des Milles Collines ibivuga, nyamara ku rundi ruhande ikaba
yemera ko hari abandi bakozi bagarutse ku kazi nyuma ya KAGABE
bakagasubizwaho, bityo Hotel des Milles Collines ikaba igomba kuryozwa ikosa ryo
kuba yarahagaritse nta mpamvu amasezerano y’akazi yari yaragiranye na KAGABE ;
Rusanze iperereza Hotel des Milles Collines isaba urukiko ritari ngombwa kuko
itagaragaza icyo ryaba rigamije cyakwerekana ko yirukanye KAGABE mu buryo
bukurikije amategeko ;
Rusanze iseswa ry’amasezerano y’umurimo ryaregewe muri uru rubanza ryarabaye
mu gihe abayagiranye bagengwaga n’Itegeko ryo kuwa 28/02/1967 rishinga
amategeko agenga umurimo; ingaruka zituruka ku iseswa ry’ayo masezerano zikaba
zigomba gukemurwa hakurikijwe iryo tegeko; bityo indishyi zisabwa muri uru rubanza
zikagomba kugenwa zirishingiyeho;
Rusanze, hakurikijwe ibiteganywa n’ingingo ya 38 y’itegeko rimaze kuvugwa,
umukozi adashobora kwirukanwa hatagaragajwe impamvu yemewe n’amategeko ;
ingingo ya 43 y’iryo tegeko, igateganya ko indishyi zigenerwa uwahagarikiwe
amasezerano y’umurimo nta mpamvu, zishyirwaho hakurikijwe ibintu byose
bishobora kugaragaza urugero rw’ibyo yangirijwe cyangwa yavukijwe;
Urubanza n°R.SocAA0004/04/CS- 0004/05/CS.
Urupapuro rwa 6
Rusanze indishyi mbonezamusaruro KAGABE yaka, azibarira ku mishahara
yashoboraga kuzahembwa kugeza igihe cya pansiyo atazihabwa, kuko atagaragaza
ko uko kwirukanwa aho yakoraga gutuma azitirwa kuba yagira ikindi akora , ahubwo
indishyi z’ibyo yavukijwe igihe ahagarikirwa imirimo muri HOTEL DES MILLES
COLLINES zikaba zagenwa harebewe hamwe, nk’uko bigaragara muri dosiye,
imyaka y’amavuko yari afite(imyaka 37), urwego rw’umurimo yari agezeho (Maître
d’Hotel), umushahara yahembwaga (98037 frw), igihe yari amaze akorera HOTEL
DES MILLES COLLINES (imyaka 17), n’amahirwe yari agifite yo kuba yabona akazi
ahandi; KAGABE akaba yagenerwa indishyi zigereranyirijwe ku mezi arindwi
y’umushahara yari agezeho, ni ukuvuga 686.259 frw (= 98037 x 7) ;
Rusanze ku byerekeye indamunite yo guhagarikirwa umurimo nta nteguza, itegeko
ryo kuwa 28/02/1967 rishinga amategeko agenga umurimo, mu ngingo yaryo ya 41,
iteganya ko gusesa nta mpamvu amasezerano y’akazi atagira igihe, kandi nta
nteguza itanzwe bituma nyirukuyasesa agomba gutanga indamunite y’integuza
ibariwe ku mushahara n’ibindi byose bijyana na wo umukozi yagombaga kuzabona
mu gihe cy’iyo nteguza atabonye;
Rusanze iteka rya Minisitiri n° 23/06/03 ryo ku wa 23/10/1968 riteganya, mu ngingo
yaryo ya 12, ko indamunite y’integuza idashobora kujya munsi y’iminsi mirongo itatu
ku bijyanye n’integuza igomba gutangwa n’umukoresha iyo umukozi arengeje imyaka
itanu y’uburambe nk’uko bimeze kuri KAGABE, bityo akaba agomba guhabwa muri
urwo rwego, amafaranga 98037 angana n’umushahara
w’ukwezi kumwe
yahembwaga ;
Rusanze indishyi z’akababaro KAGABE yaka zifite ishingiro kuko byumvikana ko
kuba yarirukanywe nta mpamvu, mu buryo butunguranye byamuteye akababaro
bikamuhungabanya, Urukiko rukaba rwamugenera, mu bushishozi bwarwo indishyi
zihwanye na 600 000 frw, kuko 3.000.000 frw asaba ari ikirenga ;
Rusanze kandi, nk’uko na HOTEL DES MILLES COLLINES ibyemera, KAGABE
agomba kugenerwa indamunite ya konji atahawe, ihwanye n’umushahara
yahembwaga ku kwezi, ni ukuvuga 98037 frw ;
Rusanze KAGABE agomba no guhabwa indishyi zijyanye n’ikurikirana rubanza,
zigereranyirijwe kuri 500 000 frw, kuko we atagaragaza aho avana urugero
rw’umubare yaka;
Rusanze amafaranga y’umushahara KAGABE yaka, abariwe kuva ku kwezi kwa
kane 1994 kugeza ku wa 15/9/1994 atayahabwa, kuko imirimo yari yarahagaritswe
n’intambara muri ibyo bihe, akaba atagaragaza ko we yari agikora akazi ke, usibye
kuvuga ngo hari ibyari bigikorwa ;
KUBERA IZO MPAMVU:
Rwemeje ko ikirego cya HOTEL DES MILLES COLLINES kitakiriwe ngo gisuzumwe
kuko cyatanzwe mu buryo butubahirije amategeko ;
Rwemeye kwakira no gusuzuma ikirego cya KAGABE Corneille kuko cyaje mu nzira
zikurikije amategeko ;
Urubanza n°R.SocAA0004/04/CS- 0004/05/CS.
Urupapuro rwa 7
Rwemeje ko ikirego cya KAGABE Corneille gifite ishingiro kuri bimwe ;
RUKIJIJE ko KAGABE Corneille atsinze; ko HOTEL DES MILLES COLLINES
itsinzwe ;
Rutegetse HOTEL DES MILLES COLLINES guha KAGABE Corneille igiteranyo
cy’indishyi zavuzwe haruguru muri « rusanze », gihwanye na 1.982.333 frw ;
itayatanga mu gihe cy’iminsi cumi n’itanu akavanwa mu byayo ku ngufu za Leta ;
Rutegetse HOTEL DES MILLES COLLINES gutanga 79.293 frw hwanye na 4%
y’umusongero wa Leta ku giteranyo cy’indishyi zose zavuzwe haruguru agomba
kwinjira mu isanduku ya Leta, itayatanga mu gihe cy’iminsi cumi n’itanu urubanza
rusomwe, akavanwa mu byayo ku ngufu za Leta ;
Rutegetse HOTEL DES MILLES COLLINES gusubiza KAGABE Corneille 7000 frw
yatanze aregera Urukiko Rusesa imanza, itayatanga mu gihe cy’ iminsi cumi n’itanu
akavanwa mu byayo ku ngufu za Leta;
Ruyitegetse gutanga amagarama y’uru rubanza ahwanye na 15.400 frw itayatanga
mu gihe cy’iminsi umunani agakurwa mu byayo ku ngufu za Leta;
Ruvuze ko imikirize y’urubanza RCA 12635/Kig rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire rwa
Kigali kuwa 08/06/1999 ihindutse kuri bimwe.
RUKIJIJWE RUTYO KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KUWA 16/08/2006
N’URUKIKO RW’IKIRENGA, RUGIZWE NA MUGENZI LOUIS-MARIE: PEREZIDA,
NYIRINKWAYA IMMACULEE NA HAVUGIYAREMYE JULIEN : ABACAMANZA,
BAFASHIJWE NA RUSINGIZA GERMAIN : UMWANDITSI W’URUKIKO.
MUGENZI Louis-Marie
Perezida
Sé
NYIRINKWAYA Immaculée
Umucamanza
HAVUGIYAREMYE Julien
Umucamanza
Sé
Sé
RUSINGIZA Germain
Umwanditsi w’Urukiko
Sé
Iyi kopi ihuje n’inyandiko y’umwimerere
Itanzwe none kuwa …/…/………….
Umwanditsi mu Rukiko rw’Ikirenga
Urubanza n°R.SocAA0004/04/CS- 0004/05/CS.
Urupapuro rwa 8

Documents pareils

urukiko rwisumbuye rwa muhanga ruri muhanga

urukiko rwisumbuye rwa muhanga ruri muhanga Ubushinjacyaha bukurikiranye BIKORIMANA David, BIKORIMANA Janvier na BARIGIRA icyaha cy’ubujura buciye icyuho bakoze ubwo bibaga inka k’uwitwa BIZIMANA mu ijoro bakinguye urugo rwe bagafatwa bamaze...

Plus en détail

rc 0729/09/tgi/nyge urupapuro rwa 1 urukiko rwisumbuye

rc 0729/09/tgi/nyge urupapuro rwa 1 urukiko rwisumbuye yakwishyurwa urubanza rukaza mu rukiko ibyo bitasabirwa inyungu kuko urukiko arirwo biyambaje mu kugena indishyi z’iyo mpanuka , ibyo rero batabisabira inyungu kuko bidashingiye ku nshingano uregwa...

Plus en détail

urukiko rw`ikirenga ruri i kigali, ruhaburanishiriza imanza

urukiko rw`ikirenga ruri i kigali, ruhaburanishiriza imanza nabo banga kugira icyo bavuga kuri iyo myifatire ye mu rubanza. Nubwo itegeko ryacu ridateganya uko bigenda iyo habonetse imigendekere iteye itya, Urukiko rurasanga byafatwa nko gukinisha inkiko no...

Plus en détail