Urutonde rw`abagore 10 b`abaperezida bafite uburanga kurusha

Transcription

Urutonde rw`abagore 10 b`abaperezida bafite uburanga kurusha
Urutonde rw’abagore 10 b’abaperezida bafite uburanga kurusha abandi muri
Africa-REBA AMAFOTO
http://bwiza.com/
Posted date: December 02, 201
1) Igikomangomakazi Lalla Salma (Morocco)
Igikomangomakazi Lalla Salma (Morocco)
Igikomangomakazi Lalla Salma ni umugore w’umwami w’igihugu cya Morocco, Mohammed
wa VI. Uyu mugore afite uburanga bugaragarira buri umwe wese kandi akagira ubwenge
bwinshi kuko afite impamyabumenyi mu bijyanye na ’’Engineering’’. Lalla Salma afite mu
maso heza ndetse n’umusatsi mwiza nta bwo bigarukira aho kuko afite uruhare runini mu
kubaka ighugu cye akaba yarashinze ishyirahamwe rifite intego yo kurwanya indwara ya
kanseri.
2) Sylvia Bongo Ondimba (Gabon)
Sylvia Bongo Ondimba (Gabon)
Sylvia Bongo Ondimba nawe ari mu bagore b’abaperezida baza mu myanya yo hejuru mu
kugira uburanga uretse muri Africa no ku isi hose aza mu myanya y’imbere. Slyivia yaje ku
mwanya wa 7 mu bagore b’abaperezida bafite uburanga ku isi kandi akaba akunda akunda
ibijyanye n’imirimbo bikagaragarira mu myambarire ye.Uyu mugore washakanye na Perezida
Bongo azwiho guharanira uburenganzira bw’abana n’abagore kubera kugira umutima
w’impuhwe bituma ubwiza bwe bwiyongera.
3) Chantal Biya (Cameroon)
Chantal Biya (Cameroon)
Chantal Biya ni umugore uzwiho kurimba kubera uburyo imisatsi ye ayitaho mu buryo
budasanzwe bikongera ubwiza bwe,uyu mugore akunda gusabana kuko yagiye ahura
n’ibyamamarekazi nka Paris Hilton akaba anakunda Chanel na Dior bazwi cyane mu
guhanga udushya mu bijyanye n’imirimbo.Chantal Biya ari mu muryango witwa ’’African
Synergy’’.
4) Hinda Deby Itno (Chad)
Hinda Deby Itno (Chad)
Hinda Deby Itno ni umugore wa Perezida w’igihugu cya Chad akaba azwiho kugira uburanga
kandi akarangwa n’ubwitonzi ariko azwiho ko akunda kurimba.Hinda akunda kwambara
imyenda miremire iri mu bwoko bwa ’’Sali’’ akagira amabara atandukanye bigatuma baerwa
cyane.Umugabo we aramukunda cyane kubera ubwenge bwe n’uburyo amufasha mu kazi
nk’umuyobozi w’igihugu kandi akagira inseko nziza ituma arushaho gukundwa cyane
5) Zeinab Suma Jammel (Gambia)
Zeinab Suma Jammel (Gambia)
Zeinab Suma afite inkomoko yo mu gihugu cya Morocco akaba afite abana babiri kandi
akaba ari mwiza,Zeinab nta bwo abantu bose bamukunda kuko bamuvugaho amagambo
atari meza,umugabo we Perezida Yahya Jammeh yashakiye undi mugore wa kabiri Alima
Sallah mu maso ya Zeinab Suma.Haje kuba imyigaragabyo biba ngombwa ko amwirukana
agarukana n’umugore we wa mbere Zeinab gusa uburanga bwe nta ho bujya .
6) Umwamikazi Inkhosikati LaMbikiza (Swaziland)
Umwamikazi Inkhosikati LaMbikiza (Swaziland)
Ku isi bizwi ko umwami Mswati the III afite abagore 15 ariko umwamikazi LaMbikiza niwe
mugore we wa mbere yitoranyirije nta ho ahuriye n’abandi bagore be bandi.Umwami Mswati
yashatse LaMbikiza afite imyaka 16 y’amavuko bituma acikisha amashuri ariko aza
kuyakomeza abaye umugore ubu afite impamyabumenyi mu bijyanye n’amategeko.
Uyu mugore nubwo ibyo yigiye atabikora kubera urwego rwe ariko azwiho kugira umurava
ndetse agakora n’ibindi bikorwa bituma izina rye rimenyekana.Ikirenze kuri ibyo afite
uburanga kagira n’impano zitandukanye kandi akagira ijwi rituje bituma agira umwihariko.
7) Paula dos Santos (Angola)
Ana Paula dos Santos (Angola)
Ana Paula mbere yuko aba umugore wa Perezida Jose Eduardo dos Santo yari
umunyamiderikazi kandi agakora n’akazi ko kwakira abantu mu ndege cyangwa se ’’air
hostess’’ akaba ari naho yamenyaniye n’umugabo we.
Uyu mugore ufite uburanga afite abana 3 akaba yarize ibijyanye n’amategeko n’uburezi.
8) Olive Lembe di Sita Kabila (Democratic Republic of Congo)
Olive Lembe di Sita Kabila (Democratic Republic of Congo)
Marie Olive ni umugore wa Perezida Kabila akaba aza mu bagore ba b’abaperezida bakiri
bato kandi bafite uburanga kuko afitev imyaka 38 y’amavuko.
Olive Lembe yakundaye na Perezida Kabila igihe kinini mbere yuko bashakana.
9) Dominique Folloroux-Ouattara (Ivory Coast)
Dominique Folloroux-Ouattara (Ivory Coast)
Dominique ni umugore w’imyaka 61 y’amavuko ariko uburanga bwe nta ho bwajyiye kuko
aza mu myanya ya mbere mu bagore bafite ubwiza ku isi,uyu mugore akomoka muri Algeria
akaba n’umucuruzi.Dominique amaze kuba umugore wa perezida iby’ubucuruzi yabivuyemo
kuko yari yinjiye mu zindi nshingano
10) Margaret Gakuo Kenyatta (Kenya)
Margaret Gakuo Kenyatta (Kenya)
Margaret ni umugore wa Perezida wa Kenya Uhuru Muigai Kenyatta akaba aza ku mwanya
wa 10 mu bagore bafite b’aba ba perezida bafite ubranga muri Africa.Margaret ni umugore
utuje kandi akagira uburanga bw’umwimerere bigatuma arushaho kuba mwiza.
Angel Onxy-Bwiza.com

Documents pareils