Umuvugizi n°77

Transcription

Umuvugizi n°77
Andikira
Umuvugizi
kuri
IKINYAMAKURU KIVUGIRA
A B A T U R ARWANDA
[email protected]
UMUVUGIZI VOL.77, 13 - 30 Kanama, 2010
Ukuri kubujura bwakoreshejwe
mu matora yo mu Rwanda.
Kaminuza
nkuru y’u
Rwanda mu
mazi abira
Col Karegeya
azafasha
umuntu
uwari wese
uzarwanya
igitugu cya
Kagame
General
Kayumba
bamutangiye
cyera
Amnesty
International
iramagana
KAGAME
ihohoterwa ry’
IKIBAZO
MU
abanyapoltiki
n’abanyamakuru RWANDA
NO MU KARERE
mu Rwanda.
Urup. 2
AmAtorA
UMUVUGIZI VOL.77, 13 - 30 Kanama, 2010
Ukuri kubujura bwakoreshejwe mu
matora yo mu Rwanda.
“… inzego z’umutekano ziba arizo zishyikiriza
amajwi ya Kagame Komisiyo y’amatora”
A
masomo Kagame yabonye mu matora
yo 2003 no mu bihugu by’abaturanyi
cyane Kenya yatumye yiyambaza
inzego z’umutekano hamwe n’urubyiruko
rwa Rucagu (Intore) barara inkera yo
kwiba amatora.
Nyuma y’amasomo FPR yakuye mu matora
yo 2003 aho byayigoye cyane kugaragaza ko
itibye bwana Twagiramungu waruhatanye
na Kagame wari wamutsinze kumugaragaro
bakamwiba nawe agahitamo kunuma ahasigaye
agakizwa n’amaguru.
Bamwe mubamufashije kwiyamamaza,
n’indorerezi ze babareze ingengabitekerezo ya
jenoside abandi bahimbirwa ibyaha imitungo
yabo itezwa cyamunara n’ibindi byinshi.
Imvururu zabaye mu matora ya Kenya
zatumye Kagame n’abagenzi be bicara hamwe
biga uburyo bazapanga neza ibyo kwiba
amatora nta mvururu zibayemo, kuko babonaga
abanyarwanda batangiye kugira inyota ya
demokarasi, bamaze kurambirwa igitugu
n’ibinyoma bya FPR.
Mu ntwaro bakoresheje iyambere yari
gucecekesha itangazamakuru binyuze mu
mategeko bashyizeho bafite intego yo
kubangamira itangazamakuru ryigenga
kandi baha ingufu zidasanzwe inama
nkuru y’itangazamakuru zo gufunga no
kuniga umunyamakuru uwariwe wese ufite
ibitekerezo bitandukanye nibyo ishyaka (FPR)
riri kubutegetsi rishaka aribwo bafungaga
ibinyamakuru Umuseso n’Umuvugizi.
Indi ntwaro bakoresheje kandi bagezeho
yari ugukoresha ibiro byiperereza rya gisirikare
J2 rifatanyije na maneko z’abapolisi “Special
Inteligence” gutera ibisasu abaturage kugirango
bashinje abatavuga rumwe na Kagame ko aribo
babatera ibisasu, bityo bafatwe abandi bicwe,
ikindi bikaba byari ukumvisha amahanga
ko FDU INKINGI ikorana na FDLR bityo
bigatuma babigira urwitwazo rwo kuniga
abatavuga rumwe na FPR. Icya gatatu kwari
uguhahamura abaturage basanzwe bafite
ikibazo cyo guhahamuka kubera intambara
banyuzemo bityo ibisasu byaterwa byari
ukugaragaza ko abatavuga rumwe na Kagame
bose bazanye ibintu bibi ko bashaka kongera
kubasubiza mu ntambara.
Ikindi nuko bagombaga gukoresha iyi
nzira yo kwiteza umutekano muke bityo
bagashora abasirikare n’abapolisi mu mihanda
n’amakaritsiye abaturage batuyemo arinako
bafunga abo bacyekaho gushyigikira abatuvuga
rumwe na Kagame.
Gufunga abo FPR yise inzererezi, yari inzira
y’ubusamu yo gutera ubwoba abaturage no
gukubura umuntu uwo ariwe wese batazi neza
kugirango abo bantu batazaba ikibazo mu gihe
cy’amatora .
Kuniga no kunaniza imiryango iharanira
uburengazira bw’ikiremwa muntu banyuze
mu kwima visa uwari uhagarariye Human
Rights Watch mu Rwanda Carlina nayo yari
[email protected]
Gen Kabarebe
inzira yo gutera ubwoba umuntu uwo ariwe
wese washaka kunenga ibirimo kubera mu
Rwanda .
Kunaniza amashyaka atavuga
rumwe na FPR
Indi migambi yacuzwe n’inzego z’umutekano
za FPR byari kunaniza amashyaka atavuga
rumwe n’ubutegetsi bwa FPR ( FDU INKINGI ,
GREEN PARTY na PS IMBERAKURI) kugira
uruhare mu matora y’umukuru w’igihungu.
Ikindi bakoze n’uguhimbira ibyaha
abayobozi bamashyaka atavugarumwe na
FPR nka Madame Ingabire Victoire umuyobozi
wa FDU INKINGI kugirango bamuhoze mu
inkiko na polisi kugeza amatora arangiye,
bityo ntazagire uruhare mu matora y’umukuru
w’igihungu kuko babonaga baramutse
bamuretse akiyandikisha byazabagora kumwiba
amajwi kuberako bari bamaze kumenyako
ibihungu byishi byagombaga kohereza
indorerezi kandi bari banamaze kumenyako
amahanga yamaze kumenya amayeri yabo yo
kwiba amajwi.
Mu ishyaka rya Green Party byari byoroshye
kuberako bari bafitemo abantu babo bagombaga
kurisenya vuba cyane ariko nyakwigendera
Kagwa Rwisereka yarabananiye kugura,
bahitamo kumwica. Amakuru dufite avuga ko
mbere yo kumwica yari amaze kubwira bene
wabo benshi bari muri Green Party kutazatora
Kagame na FPR, ibyo kuri Kagame akaba
yarabibonye nk’umugambanyi wa FPR, kandi
ufite abantu benshi bashobora kumwumva
kubera ubunyangamugayo bwe no kumenyana
n’abantu beshi bo muri FPR kubera akazi
yakoze akiri muri Congo igihe yafashaga FPR
ikiri mu ishyamba.
PS IMBERAKURI nta gushidikanyako
FPR yabonye ko Mme Ntaganda yari agiye
kwifatanya na FDU INKINGI hamwe na Green
Party bityo bakoresha bamwe mu bantu bahoze
mu FPR gusenya Ntaganda. Uwo mugambi
ariko ntacyo watwaye Ntaganda kuko yari
afite abandi bayoboke benshi, kandi babonaga
ibyo bakoze bitagize icyo bimutwara, bahitamo
gucura umugambi wo kumwohereza muri
Gereza kugirango amatora abe afunze.
Ifungwa ry’avoka w’umunyamerika
Prof. Karangwa
Kagame Election
n’iyicwa ry’umunyamakuru Jean Leonard
Rugambage byari ukwereka abanyarwanda ko
Kagame ntakintu atinya kandi akomeye cyane
kuburyo yakora icyo ashaka amahanga ntagire
icyo avuga.
Amafaranga menshi nayo yarapanzwe
kugirango ahabwe itangazamakuru cyane
mpunzamahanga mu gutaka perezida Kagame
kandi bagasiga amavuta amafuti ya Kagame
na leta ye barimo gukora, arinako ba koresha
itangazamakuru bahaye ruswa kurwanya
umuntu cyangwa imiryango mpuzamahanga
inenga ibirimo gukorwa na leta ya Kagame.
Abaturage bafashwe nk’igwate.
Ikindi ni uko abayobozi b’Uturere n’inzego
z’umutekano bahawe amabwiriza yo kuzana
abaturage ku ngufu ahantu aho ariho hose
Kagame yagombaga kwiyamamariza,
amaduka yagombaga kuba afunze, imirimo
yose y’abaturage ibatunze yarahagarikwaga
bakajya kwakira umukuru wa FPR, abaturage
banze kujya kuri stade bafashwe nk’abanzi ba
FPR bityo bakaba bagomba gufatwa nk’abanzi
b’igihugu kandi bakabzahura n’ingorane
nyuma y’amatora, zirimo guhimbirwa ibyaha
bagafungw bateganyirijwe ibihano nko
kwamburwa akazi bakoraga no gucyeneshwa
kubakoraga imirimo yabo bwite.
Umusanzu wa FPR wagizwe itegeko,
bityo buri muntu akaba agomba kuwutanga
atabikora nabwo akazahura n’ingorane, ndetse
n’umuyobozi w’Akarere utagaragaje ko
abaturage be batanze agatubutse agomba
kweguzwa.
Ibigo bya leta cyangwa se ibyikorera kugiti
cyabyo n’abacuruzi, bagombaga gushaka
uburyo batanga umusanzu kandi utubutse,
kubadafite amafaranga bagashaka aho bayakura
bityo FPR ikazashaka uburyo ibibafashamo
kugirango bazayagaruze, ibaha ibiraka
n’amasoko adaciye mu buryo bw’amategeko
agenga amasoko ya Leta.
Kagame yiremeye “OPPOSITION”
Nyuma yo kubona ko abaturage benshi
bamaze kurambirwa Kagame na FPR kugezaho
nabayirimo nabo bagera aho gutora umuntu
uwariwe wese waza atavuga rumwe nawe
byatumye bafata inzira igayitse barashinyiriza
bakumira amashyaka ayo ariyo yose babona ko
batavugarumwe, biremera abo bise ko batavuga
rumwe na FPR ariko mu byukuri akorera mu
kwaha kwa FPR Inkotanyi .
FPR ninayo yagennye abahagararanye
na Kagame baturuka muri utwo dushyaka
tubarizwa mu kwaha kwa yo aritwa PL
, PSD na PPC, kugirango ayo mashyaka
cyane nka PSD atazabazanira abantu nka Dr
Ryambabaje ukunze kwigenga bityo itazamera
nka wamugani ngo “umanika agati yicaye yajya
kukamanura agahagarara”.
Uko byagenze umunsi w’amatora
nyirizina
Abayobozi b’inzego z’ibanze, bafashe
abaturage batizewe babaka amakarita y’itora,
kumunsi w’itorera, inzego z’umutekano
za Kagame, igipolisi n’igisirikare, ndetse
n’urubyiruko rwa FPR ruzwi kw’izina ry’
Intore ruyobowe na Rucago, rwazindikiye
ahantu hose hagombaga kubera amatora, saa
cyenda z’ijoro (3 a.m) ku itariki ya 9Kanama
bari bageze aho bagomba gutorera batangira
gutora Kagame batorera babaturage batse
amakarita. Bwagiye kugera saa mbiri indorerezi
ziza kubiro by’amatora amatora asa naho
yarangiye cyera, kandi bose batoye Kagame.
Ikindi bakoresheje ni uko indorerezi zose
zahawe zamaneko, ndetse n’izarizitwawe
n’imodoka z’abadiplomate bagerageje gukoresha
uburyo bamenyereye bwa ruswa bagura abantu
bose bagombaga kuzitwara. Bityo aho bajyaga
kugera babaga bamenyeshejwe aho indorerezi
zigeze kugirango basange baziteguye. Kuko izo
zamaneko zabaga zifite amaterefone y’ahantu
hose abahagaririye amatora bari. Bityo inzego
z’umutekano ziba arizo zishyikiriza amajwi
ya Kagame Komisiyo y’amatora.
Ikindi kandi kuko urupapuro rw’amatora
rwari ruriho abakandida bane, uwabanzaga yari
Kagame, hari impapuro zari zizinze kuburyo
hasigara ifoto ya Kagame gusa, iyo babonaga
uje gutora batamwizeye nirwo bamuhaga bityo
akabona kurupapuro hariho umukandida umwe
gusa. Ibyo babikoze mu giturage cyane kuburyo
hari abaturage bavugagako urupapuro bahawe
hariho Kagame wenyine.
Gasasira.
Urup. 3
UMUVUGIZI VOL.77, 13 - 30 Kanama, 2010
Gikondo, Makuza House 2nd Floor, B.P. 2147, Kigali - RWANDA (E.A)
Tel: (+250) 08417942, 08300668 E-mail: [email protected]
Ijambo ry’ibanze
CPJ iranenga amatora atagira
itangazamakuru ryigenga
Ubwicanyi bwo mu
Rwanda bwahagaritse
byishi.
Mu Rwanda hamaze iminsi haba ibikorwa bigayitse
bikorwa na leta ya Kagame,
Nk’uko itangazamakuru ryigenga, ndetse n’imiryango
iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu yakomeje
kubivuga ihohoterwa riri mu Rwanda rikomeje gufata
intera yo hejuru.
Amashyaka atavurugarumwe na Perezida Kagame
yangiwe kugira uruhare mu matora y’umukuru w’igihugu,
abanyamuryango bayo barishwe kuburyo bwa kinyamaswa,
abanyamakuru barishwe, ibinyamakuru byarafunzwe,
abahagarariye imiryango iharanira uburenganzira
bw’ikiremwa muntu barirukanywe, n’ibindi bibi byinshi
byakorewe abanyarwanda bikorwa n’ubutegetsi bwa FPR
buyobowe na Kagame.
Ayo marorerwa ntabwo yasize gusa inkovu ku banyarwanda,
ahubwo yagize ingaruka zikomeye mu buzima bwishi
bw’igihugu.
Ikinyamakuru umuvugizi nacyo cyahuye n’ibibazo
byishi cyane, nyuma yo gufungirwa ibikorwa byacyo mu
Rwanda kigatangira gukorera mu buhungiro, bishe umwe
mu banyamakuru bacyo kandi akaba yri n’umuyoibozi
wungirije Jean Leanard Rugambage, arasiwe imbere
y’urugo rwe Inyamirambo Kigali, azizwa akazi ke
k’itangazamakuru.
Ibyo kandi byakurikiwe n’ihingwa ry’abayobozi
n’abanyamakuru b’Umuvugizi aho bari hose ndetse n’abari
mu buhungiro, babasanze aho bihishe.
Gupfusha, guhigwa, guhunga ndetse no gutakaza byishi
mu bikoresho twakoreshaga byatumye ikinyamakuru
Umuvugizi kidashobora kubahiriza igihe cyagombaga
gusohocyeraho nk’uko cyari cyabyiyemeje. Ntabwo
byadushobokeye ko dukora ikinyamakuru ahubwo
twakomeje gusohora inkuru mu makuru ashyushye.
Ubuyobozi ndetse n’abanyamakuru b’ikinyamakuru
Umuvugizi buboneyeho umwanya wo kwisegura
kubakunzi bacyo kuko kitashoboye kubahiriza gahunda
nk’uko cyari cyari yemeje.
Kiboneyeho kandi gushimira abantu bose bakomeje kukiba
hafi muri ibi bihe bigoye cyane byo kwicwa, guhigwa,
no guhunga.
Tuzakomeza gukora ibishoboka byose ngo itangazamakuru
ryigenga, ryo nkingi ya Demokarasi ko ridacibwa mu
Rwanda nk’uko ubutegetsi bwa FPR bubyifuza.
Ubwanditsi.
[email protected]
Kagame mu matora
PJ iherutse gusohora icyegeranyo cyamagana Epiphanie nawe akaba yarahunze igihugu we n’umwana
ihohoterwa ry’itangazamakuru ryo mu we w’imyaka 2 atinya kugirirwa nabi kubera ibibazo
Rwanda n’iyicwa ry’abanyamakuru.
yaramaze iminsi ahatwa n’inzego z’iperereza, bigaragara
“Nta wundi cyereka wowe” ayo ni amagambo ko nawe ashobora kugirwa nk’umufashawe.
yavugwaga nabayoboke ba Paul Kagame bavugaga
Mugihe gito abanyamakuru b’Umuseso nk’uko
biyamamaza, bambaye imyenda y’umutuku, Gasana akomeza abivuga, basohoye ikinyamakuru The
n’umuweru n’ubururu aribyo bigaragaza amabara newsline, ariko cyafatiwe ku mupaka kibuzwa gucuruzwa
aranga ishyaka riri kubutegetsi FPR.
ndetse n’uwarigitwaye umufasha wa shoferi ( Conduct)
Ariko ibyo byose byakorwaga nta tangazamakuru atagize aho ahuriye n’ikinyamakuru arafungwa. Gasana
rihari, rishobora kugira icyo rinenga Kagame ati “ ntabwo twacyekaga ko bakora ibintu bigayitse
kuko ryari ryarafunzwe ndetse lata yagize uruhare gutyo”.
mu kubirukana mu gihugu, ibakorera ibikorwa
Abo banyamakuru bakomeje bavuga ko kuba u Rwanda
by’iterabwoba.
rudafite itangazamakuru ryigenga ari ikibazo, kandi ko
Nk’uko byakomejwe gutangazwa na CPJ amatora kubona amakuru bibagora kubera ko aho bayakuraga
aherutse kuba, yashyize yahaye Kagame indi myaka batinye cyane nyuma y’urupfu rwa Rugambage.
irindwi yo kuyobora. Yayatsinze bitagoranye kuko
Byose bya kanze abanyamakuru n’aho bakura
ntawe bari bahanganye, amashyaka akomeye abiri inkuru(sources).
yari guhangana nawe bayangiye kwiyandikisha ngo
Abantu baribaza ukuntu amatora yaba nta
abashe guhangana, ndetse n’ibinyamakuru byagomba tangazamakuru ryigenga rihari. Mulama Patrick
kugira uruhare mu kunenga ibikorwa bye nabyo umunyamabanga w’ inama nkuru y’itangazamakuru
barabifunze babibuza gukorera mu Rwanda.
yabwiye CPJ ko itangazamakur ryigenga n’irya leta
Muri Mata, leta yategetse inama nkuru byose ryafashijwe gukurikirana uko abakandita bose uko
y’itangazamakuru gufunga ibinyamakuru byigenga ari bane biyamamazaga, akomeza avuga kandi ko ngo
bizira kunenga leta Umuseso, n’Umuvugizi igihe bashyizeho ikigo gifasha itangazamakuru kwiyubaka.
cy’amezi atandatu.
Ariko ibyo Gasana avuga ko ari ikinyoma kuko nta
Abayobozi b’ibinyamakuru byafunzwe ( Umuseso nabakandida bigenga bari bariho bahanganye na Kagame,
n’Umuvugizi) Jean Bosco Gasasira w’Umuvugizi avuga ko bose bashyizweho n’ishyaka riri kubutegetsi.
na Didas Gasana w’Umuseso, bavuga ko bahunze Yakomeje avuga ko koko itangazamakuru rishobora
igihugu nyuma yo gufunga ibinyamakuru byabo, gutangaza uko kwiyamamaza n’amatora byagenze ariko
nabo bagatangira guhigwa n’inzego z’iperereza z’u byose babikoraga bitonze kuko nta muntu washoboraga
Rwanda, zishaka kubagiriranabi.
kuvuga ikibi kuri Kagame.
Nkuko Gasana akomeza abivuga igihugu kugezubu
Umwe mubanyamakuru bari mu Rwanda, yatangarije
ntawe ushobora ku kibamo afite icyo anenga leta ya CPJ, ko Kagame aniga itangazamakuru ryigenga ndetse
Kagame, haba itangazamakuru cyangwa amashyaka n’urubuga rwa Politiki kuruta Mugabe muri Zimbambwe.
atavuga rumwe na leta ya Kagame.
Yakomeje avuga atakamba ko amazina ye yagirwa
Ibi binyamakuru kandi bikimara kugera mu ibanga.
buhungiro byahise bifungura imbuga z’Internet
Mu byukuri itangazamakuru ry’u Rwanda riri mu
(Website) ariko byahise bifungwa bibuzwa kuboneka buhungiro ryakomeje gukora kimwe nabangenzi babo
mu Rwanda na leta ya Kigali.
bo muri Zimbabwe. “ itangazamakuru riri mubuhungiro
Gasasira yakomeje abwira CJP ko nyuma ryo muri Zimbabwe nirimwe mu itangazamakuru rikora
yo guhunga, uwari umwungirije Jean Leonard neza ku umugabane w’Afrika.
Rugambage yarasiwe imbere yiwe i Nyamirambo
Radiyo yo muri Zimbabwe WS RADIO na The
mu mujyi wa Kigali, atashye. Mu gihe gito cyane ZIMBABWEAN ni bimwe mu itangazamakuru rikora
leta yavuze ko yishwe n’abantu bihoreraga kubera gahunda yaryo neza cyane byo muri Zimbabwe. Gasana
umuntu wabo ngo Rugambage yishe muri jenoside ya yakomeje avuga ko niba ntagihindutse no mu Rwanda
1994. Ariko ibi byose nta bimenyetso leta yerekana ariko bigiye kumera kuko ntakundi byagenda bagomba
bifatika. Kugeza ubu umufasha wa Rugambage, gukora itangazamakuru byanze bikunze.
Iyan
C
Urup. 4
POLITIKI
UMUVUGIZI VOL.77, 13 - 30 Kanama, 2010
Col Karegeya azafasha umuntu uwari
wese uzarwanya igitugu cya Kagame
“… nanze kwirirwa ngira icyo mvuga kubirego Kagame yamvugagaho kuko narinzi ko ari uguta igihe”
“… dutegereje ko Leta y’u Rwanda itanga ikirego tukaburana, jye na mugenzi wanjye twese turi
abanyamategeko ntabwo tuzirirwa dushaka utwunganira, turiteguye kandi ntakibazo dufite, iki n’ikibazo
cyoroshye kandi cya politiki, tuzahurira mu nkiko.”
M
gucececyesha abatavuga rumwe
nawe. Ati “ nanze kwirirwa ngira
icyo mvuga kubirego Kagame
yamvugagaho kuko narinzi ko ari
uguta igihe”
u kiganiro yagiragiranye
n’ikinyamakuru Obsever
cyandikirwa muri
Uganda, Col Karegeya yabwiye
umunyamakuru Mukombozi ko
azafasha umuntu uwariwe wose
uzarwanya igitugu cya Kagame.
Col Karegeya ubu ubarizwa mu
buhungiro mu gihugu cy’Afrika
y’Epfo, akaba yarahunze u Rwanda
yari umusirikare wakoranye na
Kagame igihe kirekire, ndetse
akaba ari umwe mubantu bari
bakomeye muri FPR bafashije
Kagame kugera kubuyobozi
hamwe n’ishyaka ayoboye FPR,
yatangarije ikinyamakuru Obsever
ko icyo barwaniye kitagezweho
kuko umugambi baribafite wo
gukuraho ingoma y’igitugu Kagame
yawushimuse, agahindura gahunda
ibyo barwaniye akabigira zimwe
mu ntego ze bwite adasangiye n’abo
bafatinyije urugamba, kugeza ubu
akaba asigaye ariwe munyagitugu
urenze ingoma barwanije.
Col Karegeya yabwiye ikinyamakuru
Observer ko yafatanyije na bagenzibe
gupanga urugagamba rwa FPR
inkotanyi, avuga ko icyo gihe yari
afite ipeti rya liyetona kandi afite
n’impamyabushobozi ihanitse mu
mategeko yakuye muri Kaminuza
ya Makerere. Atangiye urugamba
yakomeje imirimo ye yo gukora
akazi ka Maneko mu gisirikare cya
FPR, ndetse n’aho bafatiye igihugu
yakomeje gukora akazi ko guhuza
inzego za meneko z’igihugu, yemeza
ko bitari byoroshye mu gihe igihugu
cyari kikiva mu ntambara kigifite
abanzi benshi cyane. Ariko nk’uko
yakomeje abivuga yashoboye
kubaka afatanyije na bangenzi be
urwego rwa maneko mu gihugu
rukoraneza kandi rufitewe ikize muri
icyo gihe, yamaze imyaka icumi
yose ayoboye.
Yakomeje atangariza ikinyamakuru
Obsever ko yatunguwe cyane
n’ukuntu Kagame bakoranye
[email protected]
Col Karegeya ati “twarwaniye
ukwishyira no kwizana
kw’abanyarwanda ariko
ntitwakonye, ntawundi muntu azava
ahandi kurwanira uburenganzira
n’ubwigenge bw’abanyarwanda,
cyeretse abanyarwanda bo ubwobo”
kuri Col Karegeya abanyarwanda
bakwiye guhaguruka bakarwanya
umunyagitugu Kagame, “ igihe
kirageze ko abanyarwanda
bamubwira (Kagame) ko
barambiwe igitugu cye, kandi
niteguye kuzafasha umuntu wese
uzahaguruka agamije kurwanya
igitugu cya Kagame”.
Col Karegeya yiteguye gufasha uwo ariwe wese uzarwanya igitugu
cya Kagame
yafashije ibintu byishi akamwita
umwanzi akamwita umugambanyi,
akamutesha umutwe kugezaho
afungiwe ahantu adashonora
gusurwa n’umuntu uwo ariwe wese
ndetse n’umuryango utashoboraga
kumugeraho. Kuri Col Karegeya
kandi w’umunyamategeko avuga ko
ibyo ari igikorwa cya Kinyamaswa
kibangamira uburenganzira
bw’ikiremwa muntu, kandi
kiranga imikorere y’abanyagitugu.
Yakomeje avuga ko leta mubyukuri
ikurikiza amategeko idashobora
gufunga umuntu kuri ubwo buryo
bwa kinyamaswa bukoreshwa
n’abanyagitugu nka Kagame.
Abajijwe k’ibikorwa by’iterabwaba
avugwaho na perezida Kagame,
Col Karageya yasubije ko ibyo
aribimwe mu biranga abanyagitugu
nka Kagame. Yakomeje asobanura
ko mubyukuri nawe byamutangaje
kumva Kagame amushinja ibikorwa
by’iterabwoba kandi nawe (Kagame)
azineza ko amubeshyera. Akomeza
avuga ko imikorere ya Kagame
ariyo guteranya abantu kugirango
akomeze ashobore kuyoborera
mu gitugu cye, yatanze urugero
rw’ukuntu yagiranye ikibazo na Gen
Kabarebe igihe bamuregaga icyaha
cy’ubugande ariko mubyukuri byose
uwari ubirinyuma ni Kagame.
Yavuze ko yibuka igihe igisirikare
kibazaga icyo kiribumushinje
ariko Kagame ubwe umugaba
w’ikirenga w’ingabo agahamagara
abaza abasirikare batari bazi n’icyo
azira aho ari bufungirwe. Kagame
agatanga amategeko ko bamufungira
aho adashobora gusurwa n’umuntu
numwe, ibi bigaragara nk’igikorwa
kiyicwa rubozo ryo mu mutwe
( Psychology torture) bitemewe
n’amasezerano mpuzamahanga
arengera uburenganzira
bw’ikiremwa muntu u Rwanda
rwashyizeho umukono. Kuriwe
aya mabwiriza yose yavaga kwa
Kagame.
Yakomeje atubwira ko ibi arizimwe
mu ntwaro Kagame akoresha mu
Yakomeje avuga we na mugenzi Gen
Kayumba bari muri Afrika y’Epfo
kuburyo bwemewe n’amategeko,
kandi ko biteguye gusubiza ibirego
bashijwa na Porikirere mukuru
wa Repuburika y’u Rwanda. Kuri
Col Karegeya “ dutegereje ko
Leta y’u Rwanda itanga ikirego
tukaburana, jye na mugenzi
wanjye twese turi abanyamategeko
ntabwo tuzirirwa dushaka
utwunganira, turiteguye kandi
ntakibazo dufite iki n’ikibazo cya
politiki tuzahurira mu nkiko”
Umunyamakuru yarangije amabaza
ukuntu yashoboye gutoroka u
Rwanda, col Karegeya amusubizako
uburyo yakoresheje atabutangaza
kuko hari benshi mu Rwanda
bakeneye kubukoresha. “n’ ibanga
ryanjye kuko ndamutse mbutangaje
naba mfunze inzira z’abandi benshi
cyane bashaka gukoresha inzira
nakoresheje”.
Charles I.
[email protected]
Urup. 5
UBUREZI
UMUVUGIZI VOL.77, 13 - 30 Kanama, 2010
Kaminuza nkuru y’u Rwanda mu mazi abira
B
Hagati y’ukuri n’ikinyoma cy’abanyapolitiki
avandimwe, mwumvise ko mu
mpera z’umwaka ushize wa 2009,
Inteko ishinga Amategeko yakoze
itohoza ku bibazo byugarije Kaminuza z’u
Rwanda. Mumaze igihe kandi mwumva
ko kaminuza Nkuru y’u Rwanda(UNR)
yugarijwe n’ibibazo by’ingutu. Ni muri
urwo rwego , kuwa 13/7/2010 aba biyita
Intumwa za Rubanda baherutse gutumiza
Ministri ushinzwe uburezi Dr MURIGANDE
Charles, ngo atange ibisobanuro ku bibazo
bivugwa muri icyi cyegeranyo bakaba
baribanze kuri UNR, akaba ariyo mpamvu
uyu Ministri yari aherekejwe n’umuyobozi
( Recteur) wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda
, Profeseri Lwakabamba Silas. Mu bibazo
n’ibisobanuro byatanzwe, wasangaga
Ministri yerekana ko nta bibazo bihari, ariko
abamutumiye bakerekana ko iriya Kaminuza
igeze aharindimuka. Nubwo Lwakabamba
wafatwaga nka Nyirabayazana wa biriya
bibazo atahawe ijambo, ntibyamubujije
kwerekana kuva akiva muri iryo tumizwa, ko
ibyo bavuga kuri kaminuza ye ari ibinyoma
akoresheje Internet n’amanama muri
Kaminuza. Hagati ya Lwakabamba na ziriya
ntumwa za Rubanda, ukuri kuri he ? Nkaba
mbere ya byose nshimira UMUVUGIZI
umpaye aka kanya ngo ngeze ku basomyi,
uko byifashe muri iyi kaminuza nigishamo,
maze bishakire ukuri.
“Illuminatio et salus populi” yanenzwe na
Lwakabamba irasimburwa.
Burya ngo ibijya gushya birashyuha,
umuyobozi w’iyi kaminuza, Profeseri
Lwakabamba Silas,umunyarwanda wanze
kuvuga ikinyarwanda akizi akaba yiyita
Umutanzaniya kugirango yihemberwe
umushahara utubutse nk’uko turi bubibone
hasi,akiza kuyobora iki kaminuza avuye
muri KIST yivugira ko abayobozi b’u
Rwanda bamusabye kuza guhindura byinshi.
Yarahageze rero yemeza ko abamubanjirije
ntacyo bakoze. Ikintu cya mbere yabanje
guhindura nyuma y’impaka nyinshi, akaza
gufata icyemezo yari yahawe na Leta,
ni indangakerekezo(motto) cya UNR
yatangiranye igishingwa muri 1963:
”Illuminatio et Salus Populi”( Urumuri
n’agakiza ka Rubanda ).Ati abakoresheje iyi
ndagakerekezo bakoze Jenoside.
Ubucucike mu mashuri, inzozi mu
isomero
Iyi kaminuza yari yarateganijwe kwakira
abanyeshuri batarenga 800 ubu ifite abagera
ku bihumbi birenga icumi(10,000). Icyumba
cy’isomero (classroom)cyagenewe abantu
80, usanga higiramo abanyeshuri 200,
abahagaze nk’uko mureba baba baruta
umubare w’abicaye. Hari aho no guhagarara
bitabonerwa umwanya uhagije, abanyeshuri
bakigabanyamo amatsinda, bityo itsinda
rimwe rikiga uyu munsi rigafata notes , irindi
rigakomereza aho ubutaha,ibi bigaragara
cyane nko mu ishami( faculty) rya Sciences
Economiques. Ibi bituma abanyeshuri batize
bigira kubuyera mu mugi wa Butare.
[email protected]
Uburezi mu marembera
Ingaruka y’indi yo kwakira abanyeshuri
benshi barenze ubushobozi bwa UNR, ni
uko isomero (Library) ry’iyi kaminuza ryari
ryarateganirijwe abanyeshuri batarenga
magana ane (400),nkuko twabivuze
hejuru,urabona ko ugereranije n’umubare
w’abanyeshuri bose, 99% barangiza
amashuri yabo batarakandagiza ikirenge
muri ririya somero.
Iki kibazo cy’ubucucike mu mashuri,
abanyeshuri bigeze kukibaza Ministri
Mutsindashyaka, maze ararakara ati:
“ Murashaka kuvutsa amahirwe abana
b’abanyarwanda bariho bashaka kuza hano
muri kaminuza?”. Uku kwakira abanyeshuri
birenze ubushobozi bwa kaminuza bikaba
ngo bituruka kubyo Perezida Kagame Paulo
yasezeranyije abanyarwanda yiyamaza mu
matora yo muri 2003, ko natorwa buri mwana
aziga amashuri yisumbuye na Kaminuza.
Iterabwoba ku Barimu
Inteko yemeza ko nta gushyikirana (
lack of communication) hagati y’abayobozi
n’abarimu kuba muri kaminuza ya Butare,
ahubwo hakoreshwa uburyo bwa internet
n’amatangazo yanditse, ibi bikaba bituma
abarimu badatanga ibitekerezo byabo.
Lwakabamba we siko abibona kuko yemeza
ko abonana n’abarimu gatatu mu mwaka.
Ubwo izindi kaminuza mu bindi bihugu,
umwarimu yemerewe mu kugira ubwisanzure
mu kazi ke,usanga abarimu hano muri
kaminuza twarapfukiranwe kurusha
itangazamakuru ryacu. Iyo usobanura isomo
ugomba kwikandagira mubyo uvuga byose
kuko uba uzi ko birara bigeze kwa ba maneko
ba Kagame.Sibyo gusa ariko kuko na Rector
Lwakabamba ubwe yishyiriyeho uburyo bwe
bwo kuneka abarimu, bunabatesha agaciro
imbere y’abanyeshuri.
Mubyukuri Profeseri Lwakabamba
yabwiye abanyeshuri mu Manama yagiye
agirana nabo kujya batanga raporo ku barimu,
aba nabo bamenyeshejwe iryo terabwoba
mu nyandiko yabagejejeho abereka nimero
ye ya telefoni na email abanyeshuri bazajya
bakoresha babarega. Abanyeshuri rero
bahawe numero za telerefone bazajya
boherezaho ubutumwa bugufi( messages)
kuri telerefone ya Lwakabamba no :
0788300166 cyangwa kuri email ye :rector@
nur.ac.rw.
Abanyeshuri bagiye barega abarimu
babona batabaha amanota y’agatsi , bakavuga
ko banze kwigisha mu cyongereza, ibi bikitwa
ko upinga politike ya Leta. Lwakabamba
ntatinya guharanga no kwandagaza abavuzwe
muri ubwo butumwa bugufi, bw’ibihuha
bwavuye ku banyeshuri. Urugero mu
kwa gatandatu 2009, mu nama y’abarimu
n’abakozi ba UNR, yandagaje Umwarimu
witwa Mugunga wigisha muri Sciences
Economiques, ngo yavuze ko azigisha mu
gifaransa ngo nacyo ni rumwe mu ndimi
zemewe na Leta mu burezi.
Ati “ndamwirukana nta kindi, kuko apinga
politike ya guverinema.” Abarimu twese
twaguye mu kantu, twinginga Lwakabamba
ngo ace inkoni izamba ababarire uriya
mugenzi wacu wari ugiye kubura akazi
no kubuzwa amahoro na za maneko za
Kagame.
Ni kenshi abarimu bagiye basaba ko
habaho inama zinyuranye n’umuyobozi
mukuru wungirije wa Kaminuza ushinzwe
Imali(VRAF)n’umuyobozi ushinzwe abakozi
ariko ibyifuzo byabo ntibihabwe agaciro.
Akenshi uyu Recteur abonana n’abarimu
iyo hari umuyobozi mukuru ( Guverinema)
uzagenderera iyi kaminuza,kugirango
abacace yumve ibyo uwo muyobozi
ashobora kubwirwa. Aha mubwirwa ibyo
muzavuga wabirengaho ugahanwa. Ni
muri urwo rwego ubwo Mutsindashyaka
na Mujawamariya baheruka gusura UNR,
hari abanyeshuri barenze 3 birukanwe;
n’umwarimu wirukanwe ubwo Kagame
aheruka kugenderera Kaminuza Nkuru ya
Butare.
Imishahara mibi ku banyarwanda
,indengakamere ku banyamahanga.
Inteko yemeje ko abarimu benshi bahunga
UNR buri mwaka kubera imishahara mibi .
Aha Lwakabamba aremeza ko koko abarimu
b’inzobere bagera kuri mirongo irindwi(70),
bahunga UNR buri mwaka bajya gukora
muri za ministeri n’imiryango itegamiye kuri
Leta (NGOs).Iyi nteko iratangazwa n’ukuntu
Lwakabamba ntacyo akora ngo abarimu
boye kuva muri iyi kaminuza ( Teaching
Staff retention)
Mu nama y’Abaterankunga n’Abayobozi
ba UNR, yabereye muri Hotel SERENA
muri Mata 2009 yafunguwe n’uwari Ministri
w’uburezi Dr Gahakwa Dafrose, abayobozi
ba kaminuza bagaragarije abanyamahanga
bari batumijwe, ko kaminuza ikeneye
inkunga yo kwagura inyubako zayo. Abo
bayobozi bongeyeho kandi ko kuva mu
mwaka w’2002 iyi kaminuza imaze gutakaza
abarimu barenga 100 ku barimu 500 yari ifite,
abarimu benshi bakaba bakomeje guhunga iyi
kaminuza kubera imishahara y’intica ntikize
kandi hakaba nta n’agashimo ku burambe
ku kazi kagitangwa. Abari mu nama bose
babwiye abayobozi ba UNR ko ikihutirwa
atari ukubaka amazu , ahubwo ari ugushaka
ukuntu abarimu batakomeza guhunga iyi
kaminuza, kuko hari amazu n’abanyeshuri
nta burere bwaboneka nta barimu.
Ibi byongeye kugarukwaho n’Inteko
ishinga amategeko ubwo yatumizaga Ministri
ushinzwe uburezi na Lwakabamba ku wa
kabiri 13/7/2010 aho bemezaga ko kuva 2002
kugeza ubu, UNR imaze gutakaza abarimu
barenga 175 kubera imicungire mibi.
Muri SERENA, umuyobozi wungirije
wa UNR ushinzwe inyigisho, umwongereza
nawe uhembwa akayabo( +12,000 Pound
Sterlings), yabwiye abari aho ko atumva
ukuntu Leta y’u Rwanda ikora buriya
busumbane mu mishahara udasanga mu
bindi bihugu.Yatanze urugero rwa za
kaminuza zindi yakozemo mbere yo kuza
gukora mu Rwanda, aho umunyamahanga
n’umwenegihugu bahembwa amafranga
amwe: Nairobi University, Dar Es Salaam
University na Kaminuza Nkuru ya Malawi.
Zimwe mu ngero z’ubwo busumbane hagati
ya’abarimu I Butare:
Umuyobozi Wungirije
ushinzwe Amasomo ”Academic Vicerector” Martin O’Hara( Umwongereza,
ufite grade Doctor), ahembwa amafranga
y’amongereza( Pound) ibihumbi cumi na
bibiri( 12,000 Pound ), akaba ahwanye
n’amafranga y’u Rwanda miliyoni cumi
n’ibihumbi maganacyenda na makumyabiri
(10,920,000FRW)buri kwezi udashyizemo
uduhimbazamusyi tundi aba banyamahanga
bahabwa, recteur(Umunyarwanda wiyita
Umutanzaniya), ahembwa amadolari
y’amanyamerika ibihumbi cumi( 10,000
US$) bikaba bingana na hafi miliyoni
esheshatu z’amanyarwanda(6,000,000FRW),
udashyizemo utundi duhimbazamusyi.
Reba uko abadepite bavuga kuri utwo
duhimbazamusyi duhabwa Recteur wo muri
KIST :transport ni Ibihumbi magana inani
na mirongo ine n’amafranga magana atanu
na mirongo icyenda n’ane (840,594FRW),
inzu= miliyoni imwe n’ibihumbi magana
abiri (1,200,000FRW), agahimbazamusyi
ko kurangiza umwaka(annual graduity=
gahabwa abanyamahanga gusa) ni Miliyoni
imwe n’ibihumbi magana atatu na mirongo
inani na birindwi, n’amafranga magana
abiri (1,387,200FRW ), gusukura urugo
ni Amafranga y’amongereza ibihumbi
makumyabiri n’icyenda na magana
atanu(29,500 Pound) angana na miliyoni
cumi n’esheshatu n’ibihumbi magana inani
na mirongo ine na bitanu by’amafranga
y’u Rwanda (16,845,000FRW), hejuru
y’umushahara ungana n’amadolari y’amerika
Komeza kurup. 6
Urup. 6
UBUREZI
UMUVUGIZI VOL.77, 13 - 30 Kanama, 2010
Bivuye kurup 5
ibihumbi bitandatu na magana atanu (6,500
US$), hafi miliyoni enye za buri kwezi
z’amanyarwanda(4,000,000FRW).
Umuyobozi wungirije wa
kaminuza ushinzwe imari( Vice-Recteur
Financier,ufite grade Doctor), ahembwa
ibihumbi magana inani by’Amanyarwanda(
8 0 0 , 0 0 0 F RW ) , u y u a k a b a a r i
umunyarwanda.
Umwarimu ufite Ph.D
impamyabushobozi y’ikirenga
w’umunyarwanda(Dr), ahembwa ibihumbi
Magana atatu y’u Rwanda( 300,000FRW)
bingana n’amadolari maganatandatu (600
US$) gusa, mu gihe mugenzi we w’umurundi
, umuhinde, cyangwa umuganda ufite iyo
mpamyabushobozi afata byibura amadolari
ibihumbi bitatu buri kwezi (3000US$) ,
bikaba bingana n’amafranga miliyoni imwe
n’ibihumbi magana arindwi na mirongo
ine y’u Rwanda (1,740,000FRW),ubwo
ni ukuvuga ko bakuba mugenzi wabo
w’umunyarwanda incuro hafi esheshatu,
maze ugerekeho na twa duhimbazamusyi
twavuze haruguru.
Ukurikije rero uko ubuzima
bugenda buhenda mu Rwanda uko iminsi ije
indi igataha, cyane cyane muri Butare, usanga
aya mafaranga yarahindutse nka ya serum
ya mbere ya 1994. Umwarimu uhembwa
iriya serum agomba kuyikodeshamo inzu,
akayihahamo ibyo kurya, akayikuramo aya
transport, ayo kujyana abana mu mashuri, ayo
gufasha umuryango, kwambara n’ibindi.
Inzu zirahenze ku buryo , nta mwarimu
ushobora kwigondera gukodesha inzu ya
hariya ku i Taba usibye abanyamahanga
bahembwa akayabo. Abarimu benshi usanga
bajya gukodesha za Tumba, Cyarwa cyangwa
i Ngoma, aho inzu ya make cyane usanga iri
mu bihumbi ijana( 100,000FRW).
Transport kuva hariya navuze hejuru, taxi
moto iguca byibura amafrana magana ane ,
ubwo ni ukuvuga magana inani (800FRW)
kugenda no kugaruka buri munsi, aha
nabamenyesha ko abarimu b’abanyamahanga
aribo akenshi bashobora kugura imodoka
kuko, iyo ugiye kuri banki kuguza amafranga
y’imodoka baraseka bakakubwira ngo
umushahara wawe ntiwagura na
gikumi(Toyota Crolla)!, Abanyarwanda
bahitamo kugendesha amaguru bakeya
bashobora gutega moto, bataraca amagare
mu mujyi wa Butare bategaga amataxi
y’amagare.
Amashuri y’abana n’ikibazo kiremereye
ufite umwana wiga ayisumbuye(Secondaire),
ugomba guteganya byibura ibihumbi Magana
atatu(300,000FRW) kuri buri mwana buri
mwaka.
Guhaha byo birakanganye, ikilo
cy’ibishyimbo muri Butare kigura hagati
y’amafranga magana ane na magana inani
(400FRW-800FRW), ikilo cy’inyama
y’inka kigakabakaba amafranga ibihumbi
bibiri(2,000FRW), ikilo cy’umuceri
wo hasi bita kigori kikagura amafranga
igihumbi(1,000FRW).
Gufasha umuryango n’inzozi, ngo
utirahuriye ntarahurira undi, murabona ko
umuntu adashobora kugira uwo afasha muri
kariya kaga; niyo mpamvu usanga mwarimu
yarabaye ruvumwa mu muryamgo ngo ni
nyamwigendaho nk’ubugi bw’intorezo.
Kuri iki kibazo, Lwakabamba n’Inteko
Ishinga mategeko ntibakibona kimwe.
Lwakabamba yemeza ko imishahara
[email protected]
y’abarimu b’abanyarwanda yongereweho
30%( hagati y’ibihumbi mirongo irindwi na
mirongo icyenda y’amafranga y’u Rwanda(
70,000F na 90,000F). Ariko aha arabeshya
kuko nawe ubwe ariyemerera ko iyi nyongera
iterwa n’umutungo UNR yasaruye( Income
Generation). Aya mafranga rero aza aturutse
nko ku mafi ava mu byuzi bya UNR, no mu
banyeshuri; hari igihe amara amezi n’amezi
ntawe uyaciye iryera. Wabaza bati ntabwo ari
uburenganzira bwawe ahubwo azajya ahabwa
abakoze neza kurusha abandi, ugaceceka ngo
batavuga ko uzanye amacakubiri!
Ikibabaje cyane muri ubu busumbane
Aba banyamahanga bahembwa imishahara
y’indengakamere usanga abenshi bashyirwa
mu nzego z’ubuyobozi(Abayobozi
b’udushami,departments, Deans (abayobozi
b’amashami) n’ahandi aho gufata ingwa
ngo bajye mu ishuri nkatwe twese. Ibiri
amambu, usanga aribo bariho bahiga abarimu
b’abanyarwanda babatangira amaraporo ngo
bagiye gukora ikiraka muri kaminuza zindi
kandi bibujijwe!
Ikindi kibabaje nuko usanga abenshi
muri aba banyamahanga, bari mu biruhuko
by’izabukuru (retraite cg retirement) iwabo
cyane cyane abongereza bakaza bagahabwa
kontaro mu Rwanda mu gihe abanyarwanda
birukanwa hasigaye umunsi umwe ngo
icyo kiruhuko cy’izabukuru kigere kandi
bo bakiyemerera ko bagishoboye, bafite
n’ubushake bwo gukomeza gukorera
Kaminuza ariko bakangirwa. Natanga
urugero rw’umwongereza witwa Roger
Sapsford , uri mu myaka 70, akaba ari mu
kiruhuko cy’iza bukuru iwabo, ariko akaba
ari umwe mu bayobozi ba UNR, naho abasaza
barya ingwa banayoboye UNR nyuma
ya jenoside nka Prof Kambanda bakaba
barajyanwe mu biruhuko by’izabukuru ku
ngufu bakigeza ku myaka 65.
Nanone Inteko yemeje ko hari
abanyamahanga bahabwa akazi abanyarwanda
bashoboye bagahembwa indengakamere. Aha
bamuhaye urugero rw’umunyamabangakazi(
Secretary) wa Recteur . Uyu muyobozi
yashubije ko uyu mukobwa ahembwa
amanyarwanda kandi ngo yaba yigisha!
Niyo yaba ahembwa amanyarwanda ntabwo
byumvikana ukuntu umuntu yava muri
Canada cyangwa Arusha akaza gukora akazi
umunyarwandakazi ashoboye!!
Inyungu za politiki mbere y’uburezi
Inteko yemeza ko abarimu hafi ya
bose bategetswe kwigisha mu cyongereza
nta
bushobozi babifitye. Lwakabamba
yemeza ko iki ari icyemezo cya Leta y’u
Rwanda cyafashwe muri 2008, abarimu bose
bakaba bagomba kucyubahiriza ubirenzeho
agahanwa!
Mubyukuri Icyemezo cya Leta cyo
gutanga amasomo mu cyongereza ku buryo
butunguranye kuva mu kwa mbere 2009,
cyateye ibibazo byinshi bizakomeza kugira
ingaruka mbi mu gihugu.
Abarimu benshi ba UNR n’abari barize
muri sisitemu ikoresha igifransa,n’abanyeshuri
benshi hafi 90% ni abari bararangije
mu mashuri yisumbuye aho inyigisho
zatangwaga mu gifransa.Niyo mpamvu hari
harashyizweho umwaka w’indimi ( Igifransa
n’icyongereza) muri UNR kugirango buri
munyeshuri azashobore gukurikira amasomo
mu gihe haje umwarimu wigisha mu
cyongereza cyangwa mu gifransa(Bilinguism
system). Ni ukuvuga ko iki cyemezo cyo
gushyira inyigisho mu cyongereza gusa
cyatunguye abanyeshuri n’abarimu cyane.
Ikindi nuko inzu y’isomero(Library) ibitabo
byinshi biyirimo byanditse mu gifransa,
ntabwo Leta ijya gushyiraho ririya tegeko
yahise yumva ko igomba no kuzana ibitabo
byo kwigishirizamo biri mu cyongereza.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa UNR
ushinzwe inyigisho(Umwongereza), yavuze
ko abarimu batazi icyongereza bagomba
kwirwanaho bakajya bashyira isomo ryabo
ku byuma maze bagashyira isomo ku
rukuta (projection) abanyeshuri bakirwariza
ariko ntubumbure akanwa ngo usobanure,
hato utavaho uvuga igifransa ku barimu
batumvaga icyongereza.
Ibi ntibyashobotse kuko n’ibyo byuma
ntibihagije kuko usanga buri shami (
Faculty) rifite icyo cyuma kimwe gusa.
Kandi ubwo buryo nabwo ntibuhwitse kuko
kwigisha hagomba kuba ibyo twita mu
gifransa“ interaction” ( ibaza-subiza) hagati
y’umwarimu n’umunyeshuri.Kugirango rero
abarimu batitwa ibipinga bahisemo kujya
bajya kuri internet bagafata ibijyanye n’isomo
maze bakabiha abanyeshuri bakirwariza.
Bityo, icyemezo cyafashwe huti huti ngo u
Rwanda rujye muri Commonwealth cyazanye
uburyo bushya bwo kwigisha umuntu yakwita
“INDAGI”. Aha niho abanyeshuri bamwe
batishimira ubu buryo bw’indagi bazanye
imvugo nshya y’amarozi muri kaminuza;
bati “ Mwarimu kanaka araroga”, bikaba
bivuga ko adatanga isomo rye neza.
Ubucuruzi mu burezi: Diplomu kuri
buri wese
Ikindi kintu mbona jyewe nk’umwarimu
wigisha muri UNR cyashubije uburezi muri
za kaminuza z’u Rwanda inyuma, ni ikintu
nakwita guhatana mu bucuruzi kwa za
kaminuza (Business Competition) atari mu
gutanga ubumenyi ahubwo ari ugushaka uko
buri kaminuza imenyekana cyane kugirango
ubutaha izabone abakiliya benshi bayizanira
inoti nyinshi. Bityo aho biga ntibatsindwe ,
niho abanyarwanda benshi birukira.
Ni muri urwo rwego no muri UNR
umunyeshuri ahabwa umukoro wo mu
rugo akenshi akorana na bagenzi be (
travail pratique en groupe), uwo mukoro
ukababa ufite 40% y’amanota muri iryo
somo , ikizamini kikagira 60%. Ariko
usanga abarimu benshi babusanya ikizamini
kigahabwa 40%, uriya mukoro ugafata 60%,
cyangwa se hakabarwa uriya mukoro gusa (
TP) 100%. Akenshi usanga hari abanyeshuri
benshi barangiza batarigeze bakora uriya
mukoro byose bigakorwa n’umuntu umwe
wo mu gatsinda ( groupe) cyangwa se uwo
yahaye amafranga iyo ari umukoro wa buri
muntu nko muri Sciences,cyangwa se mu
Buvuzi. Ibi bikitwa mu mvugo y’abanyeshuri
KUDODESHA. Na za memoires zisigaye
zandikwa gusa nta kuzisobanura(Defence),
inyinshi zikaba zidodeshwa nta gihano .
Ubundi buriganya bukorwa n’abanyeshuri
bukareberwa n’abayobozi ni ibyo bita
GUHEKA, ibi bikaba bivuga gukopera , aho
usanga umunyeshuri wafashwe akopera nta
gihano gikarishye abona. Ikindi nuko umuntu
watsinzwe isomo, usanga yakoze ikizami cya
kabiri ( 2e session) yagitsindwa agahabwa iya
gatatu,atayitsinda ubwo Senat ya UNR ikaba
yashyizeho amategeko mashya yo kurengera
abo baswa, bityo umwaka utaha ba baswa
bose mugahurira mu wa kabiri niba bari
mu wambere.Niba hari abatsinzwe Recteur
ategeka abakuru b’amashami kwisobanura,
ati aba bantu kuki bagiye kuducika bajya
ahandi, bityo mbere ya Déliberation , ba
Doyens bashyira igitutu ku barimu ngo
bagende bashaka uko abanyeshuri bose
batsinda bakazajyana amalistes muri sena
imbere ya Lwakabamba n’ibyishimo byinshi
ko nta muntu watsinzwe iwabo!
Uburyo bwo kwigisha butirano
n’ibikoresho bidahagije
Inteko yemeza ko Abarimu batigeze
bahugurwa mu buryo bushya bigishamo muri
Kaminuza (MODULES).Lwakabamba we
akemeza ko habaye amahugurwa kuri ubu
buryo bushya.Icyo navuga aha nk’umwarimu
wigisha muri iyi kaminuza nuko, usibye
n’abarimu n’abazanye ubu buryo bushya
bwo kwigisha batabusobanukiwe. Mubyo
ukuri usanga nk’amasomo ane cyangwa
atatu ashyirwa hamwe akigishwa n’abarimu
banyuranye.Wareba icyahindutse ugereranije
n’igihe buri somo ryigishwaga ukwaryo
ukakibura!Ikindi kibazo kiboneka kuri ubu
buryo ni ukuntu Amashami ( Faculties) yifata
mu gihe cy’Ibizami.
Usanga hari amashami afata ya masomo
ane agize module ,abarimu bayo bagaterana
bagategura ikizami kimwe!Aha murumva
uko umunyeshuri amererwa mu gihe agomba
gusubiramo amasomo ane icyarimwe akaza
yose kuyasuzumirwaho icyarimwe.Ubundi
buryo bukoreshwa n’andi mashami ni uko
buri mwarimu ategura ikizami cy’isomo rye
akagishyikiriza abanyeshuri maze amanota
yose agashyirwa hamwe akaza kwitirirwa
Module yose.
Inteko yemeje kandi ko ibitabo biri mu
isomero rya UNR(Library), bidahagije ,
ndetse ngo hari n’ibindi usanga byaratumijwe
kera ubu bikaba binyanyagiye hasi mu
isomero. Aha Lwakabamba yemeje ko ibitabo
bihagije ku buryo buri munyeshuri afite
ibitabo bigera kuri 12 . ( 12books/student).
Nkuko nigeze kubivuga hejuru, ibitabo biri
muri kaminuza birashaje cyane kandi ibyinshi
biri mu gifransa mu gihe amasomo yose ubu
atangwa mu cyongereza.
Ikindi cyagarutsweho n’abo twita Intumwa
za rubanda, ni Mudasobwa zidahagije
n’ibindi bikoresho , bakaba batanga
urugero mu ishuri ry’Itangazamakuru,
aho abanyeshuri maganabiri na batandatu
(206)basangira mudasobwa icumi (10)gusa
n’ibyuma bifotora bitandatu (6) ! Aha ntacyo
Lwakabamba yongeraho.
Ikindi kibazo cyagarutsweho ni uburaro
budahagije bw’abanyeshuri, ku buryo abenshi
barara kure ya Kaminuza abandi inkuta
zikaba zigiye kubagwaho kubera amazi
yinjira murizo , cyane cyane amazu yubatswe
nyuma ya 1994. Aha Lwakabamba avuga ko
UNR iriho yubaka amazu hazabamo uburaro
igihumbi na magana abiri (1200).
Iyo abanyeshuri bakubwiye ubuzima
babamo wumva bibabaje cyane! Iyo umwaka
utangiye mu kwa mbere abenshi usanga barara
ku muhanda Ruhande-Tumba akenshi n’ imvura
rugeretse, bategereje ko babona udufranga
( bourse) ngo bajye gupangisha i Tumba.
Abandi bakaba barara ari babiri (2) ku gatanda
kamwe. Ibi bikaba ari ibyo bita kumakiza. Uwo
igitanda cyanditseho ( boss) asembereza undi
Komeza kurup. 7
Urup. 7
UBUREZI
UMUVUGIZI VOL.77, 13 - 30 Kanama, 2010
Bivuye kurup 6
( maquisard), akenshi uyu usembera atanga
ibihumbi mirongo itanu (50,000F akabiha boss
we) byo kugura icyo bita URUBAVU rumwe
ku mwaka. Ubu byabaye itegeko muri 2010,
kubera impamvu z’umutekano muri Kaminuza,
nta boss nta maquisard, bose bandikwa ku
gitanda kimwe na UNR.
Urugaga rw’abarimu” APARU “baringa
mu kwaha kwa FPR
Uru rugaga rw’abarimu rugizwe n’abarimu
bose ba Kaminuza, wabishaka utabishaka. Iyo
umaze kwemerwa kwigisha muri kaminuza
UNR, usanga ku gapapuro uhemberwaho
bagukuyeho amafranga buri kwezi . Uru
rugaga rero mubyukuri aho kuvuganira
abarimu usanga abayobozi batowe buri gihe
baba ingwate za Recteur na FPR. Uyu Recteur
, usanga ari umukozi wa FPR kurusha kuba
umuyobozi wa Kaminuza ubundi utagombye
kwivanga mu bibazo bya Politike.
Ni muri urwo rwego rero aba barimu
iyo bamaze gutorerwa kuyobora APARU,
recteur abihererana akabaha amabwiriza
ndakuka aranga icyama cya FPR. Ati: “
imyigaragambyo ntiyemewe muri kaminuza,
ku banyeshuri no ku barimu, ibibazo byose
murabimbwira nkabikemura.”. Hagira
ubaza ikibazo cy’imishahara akarebwa
ikijisho , Recteur ati :”uze neza , ntuze ufite
AMACAKUBIRI no KUGOMESHA.Ibibazo
by’imishahara naje mbisangaho, nta muti
w’icyo kibazo. Ni ukwicara mugashaka uko
muzajya mukora ubushashatsi maze mukabona
amafranga.” Bati ese ko (Consultancy) ari nke
kandi niyo umuntu yanditse ibidashimishije
Leta abizira(Bagatanga nk’urugero kuri
Dr Mushara Herman igihe yandikaga
k’ubukungu bw’u Rwanda(Assessment of
Poverty Reduction in Sub-Sahara:The Case
of Rwanda-OSSREA 2008), bikarakaza
Kagame agategeka Ministri w’imari
Musoni wari mu muhango wo kumurika
ibyagezweho n’itsinda ry’abarimu riyobowe
na Dr MUSAHARA, gusaba imbabazi muri
Guverinoma; kuva icyo gihe kandi Kagame
yaba yarabwiye abatanga Consultancy
kutazajya batanga ibiraka byazo ku bantu ba
UNR I Butare), Lwakabamba ati:” Mujye
mwandika ibishimisha Leta cyangwa mureke
kwandika. ”
Ikindi aba batowe babwirwa kumvisha
bagenzi babo ko kujya mu bushakashatsi(
Paper presentation, research )hanze y’igihugu
bigomba kwakirwa impushya zidasanzwe.
Ibi rero bikaba binyura mu nzego nyinshi
zinyuranye za kaminuza akenshi zikorana
n’inzego z’Iperereza. Iyo ushaka kujya hanze
mu bushakashatsi, ugomba kubaha ibyo ugiye
gukoraho ubushakashatsi, aho uzaca, uzarara,
igihe uzagarukira,n’ibindi. Aha rero hasoka
umuntu uri mu kwaha kwa FPR. Ikindi uru
rugaga rugomba gusobanurira abarimu nuko
abantu batagomba guteranira mu nyubako za
UNR (Gusenga cyangwa amanama) batatse
uruhushya.
Ikindi uru rugaga rwumvisha abarimu
ni ukutavuga Politike y’u Rwanda unenga
icyo aricyo cyose mu gihe wigisha kabone
niyo waba uriho utanga isomo rijyanye na
politike.Kubera rero uku gufatwa bugwate
kw’aba bayobozi ba APARU usanga,
abarimu badashishikarira kwiyamamaza ku
buyobozi bwayo, nkuko badashishikarira
kwitabira inama zayo akenshi usanga
zuzuyemo amabwiriza y’i Bukuru aho
guharanira inyungu z’abarimu babatoye
[email protected]
Uburezi mu marembera
kubahagararira.
UNR yararumbije.
Mubyo ukuri ntawavuga ko iyi
kaminuza itagize uruhare mu iterambere
ry’u Rwanda cyane cyane gato nyuma
y’ubwigenge ikimara gushingwa muri 1963.
Ibi byagezweho kuko akenshi ubuyobozi
bwari mu maboko y’abantu wabonaga
bashaka koko iterambere ry’iyi kaminuza
n’igihugu muri rusange, bagashyirwaho
hakurikijwe ubushishozi bw’abayoboraga
igihugu hakurikijwe inyungu z’u Rwanda.
Ubu rero siko bimeze usanga n’abantu
bagiye barangiza muri iyi kaminuza bakora
muri Leta banafata n’ibyemezo politike byo
hejuru baratereranye iyi kaminuza. Abenshi
bazi ko kunenga Lwakabamba uri mu kwaha
k’ubutegetsi byabaviramo kwitwa ibipinga,
cyangwa kugira ingengabitekerezo bakaba
bakwiburira umugati wabo, bagahitamo
kwicecekera.
Bivugwa ko Lwakabamba yagiye anengwa
kenshi kwa Kagame ariko Ministri MUSONI
James akemeza ko ari amashyari bamugirira,
bikaba bivugwa ko uyu muyobozi afitanye
ubucuruzi bukomeye n’abantu b’ibukuru
ibizwi cyane akaba ari sosiyete y’ubwubatsi,
imwe muzinjiriza akayabo icyama cya
FPR, Fair Construction. Abasenateri
n’Abadepite bakoraga muri iyi kaminuza,
nabo usanga ntacyo bayimariye.Abarimu
twagiye tubabaza impamvu batatuvugira
bati:”Byabindi mwatubwiye, mwatwandikiye
byose twabishyize muri raporo, maze Perezida
wa Sena Dr BIRUTA, adutegeka gukuramo
ikintu cyose kivuga Lwakabamba.
Abarimu b’iyi kaminuza ntibazibagirwa
amagambo yavuzwe na ba Ministri Dr
MUJAWAMARIYA Jeanne d’Arc na
Mutsindashyaka ubwo basuraga UNR, ubwo
abarimu babazaga ibyerekeye ubusumbane
mu mishahara burangwa muri iyi kaminuza,
maze uyu mudamu agasubizanya agasuzuguro
ngo “ Utishimye azazinge uturago agende,
ubwenge buragurishwa ku isoko!!!!”.
Ndabibutsa ko uyu mudamu yari
mugenzi wacu hano muri kaminuza mbere
yuko Kagame amuha umugati mu rwego
rw’itekinika. Mu ruzinduko rw’aba bategetsi
bombi, Murwanashyaka yaboneyeho akanya
ko gutuka abarimu arabandagaza, ariko
asiga aduhaye na ka byendagusetsa, ati
“Muranga kwigisha mu cyongereza
kubera iki ko ari ururimi rworoshye ko
rutagira sexe nk’igifransa!”. Twasanze
aha yarashakaga kuvuga genre( masculin na
Feminin). Ministri Murigande na Karangwa
bayoboye iyi kaminuza, Ntawukuriryayo
yabaye umuyobozi wungirije, abasenateri
n’abadepite batandukanye, bose baciye muri
iyi kaminuza, ibibazo bayisiganye barabizi
ariko igitangaje ni ukuntu bakimara kugera
mu myanya y’icyubahiro n’imishahara
y’indengakamere bahise bayitera umugongo
aho kuba abavugizi beza.
Kubera ibyo , ntitwatangajwe na diskuru
yavuzwe na perezida Kagame ubwo aheruka
kudusura kuri 23/08/2009, aho yemezaga ko
nta burezi bufatika iyi kaminuza igitanga; maze
impamvu zose z’uku kudohoka akazishyira
ku barimu; akarangiza agira ati:” Yego nziko
mushaka ko babongeza kubera ko imishahara
yanyu itajyanye n’igihe tugezemo, ariko se
kandi barabongeza mwakoze iki ? Nimubanze
munyereke igikorwa.” Uyu Kagame ,
ntawamurenganya kuko mubyo ukuri
ntiyaciye muri iyi kaminuza, ndetse ’ibya
Kaminuza ntabizi,ariko se nk’aba navuze
hejuru bayirerewemo ,abenshi bakayikoramo
kuki badasobanurira Kagame ko ikibazo
atari abarimu ahubwo ari politiki ye mbi
ariko ahanini akaba biterwa no kutamenya
ibyakamenuza, ubutegetsi bwe n’abo
yagabiye bayigejeje aharindimuka!Uwavuga
ko aba bayobozi bayisotsemo bakaba bari
muri bamwe bayisonga , bayibereye ibirumbo
ntiyaba abeshye.
Kwitana Bamwana no gutekinika
Icyadutangaje rero twebwe abarimu ba
UNR, ni ukuntu Lwakabamba yatumijwe
mu Nteko Ishinga Amategeko akavamo
atisobanuye, akavugirwa nk’umwana
w’igitambabuga na Ministri Murigande.!
Ibiri amambu Lwakabamba yakoresheje inama
muri kaminuza kuri 15/7/2010 yumvisha
abantu ko muri Kaminuza ibintu bigenda neza,
ko abakoze raporo yashyikirijwe Intumwa za
Kagame ari ibihubutsi by’injiji kuko bavuze
ko hari mudasobwa 50 kandi hari izirenga 800.
Ariko kumva ko umubare wa mudasobwa ari
munini ntawe byashitura, kuko izo mudasobwa
nazo niyo zaba 1000, ntacyo zimaze kuko ibyo
ukoreraho byose baba bagucunga bakubuza
amahoro. Ukumva umuhinde atanze itangazo
ko umukuru w’isosiyete muri Japan yavuze
ko hari uwamwinjiriye muri system wo
muri UNR, bati twaracukumbuye dusanga
iyo computer ari no--- kandi iri aha n’aha:
Bwacya bati abafite laptops mwese muze
kuzandikisha muri serivisi ibishinzwe. Ikindi
Lwakabamba yongeyeho kugirango yerekane
ko UNR yateye imbere ngo nuko yavuye mu
mwanya uyu n’uyu mu mwaka uyu n’uyu
ikaba iri muri uyu mwanya muri uyu mwaka.
Ibi iyo abivuze wumva bishekeje cyane.
Iri piganwa rya za kaminuza ntaho ryigeze
riba. Ahubwo ni abantu birebera za sites za
internet za kaminuza , bakavuga bati iyi ifite
amabara meza, iragaragara neza,….etc. Sinzi
ko icyo hari icyo cyunguye mu iterambere
ry’u Rwanda?
Nkuko mu Rwanda rero tumenyereye
itekinika, uko kwerekana ko Kaminuza ya
Butare yateye imbere usanga, Abahinde
n’Abongereza aribo birirwa kuri izo za
mudasobwa bavuga ibitangaza twagezeho
n’ukuntu UNR iri hafi kugeza u Rwanda
ku ntego z’ikinyagihumbi ( Millenium
Development Goals MDGs)no mu cyerekezo
twihaye cya 2020(Vision 2020).soma izi
website zitangwa n’uyu muhinde Jawahar
MANICKAM (umwe mu bayobozi ba
UNR ngo ushinzwe ICT muri Kaminuza
ya Butare )
Abarimu ba kaminuza twishimiye
ihamagarwa rya Ministri Murigande mu
Nteko ishinga amategeko kuri 13/7/2010
ariko twanenze amagambo yahavugiye.
Kuvuga ko nta bibazo biri muri UNR ngo
hari utubazo duto byerekana ko leta y’u
Rwanda ititaye ku burezi mu gihugu.Ya
viziyo 2020 birirwa baririmba bazayigeraho
bate mu gihe nta burezi bw’ukuri buhabwa
abanyarwanda ngo bazahangane na bagenzi
babo ku isoko ry’akazi mu muryango
w’Afrika y’Iburasirazuba?Ikindi kerekana
ko inyungu z’abantu ziza mbere y’izigihugu
ni ukuntu uyu muministri yavuze ngo niba
Lwakabamba yananiwe bazamwimurira
ahandi! Ni gute umuntu akwereka ko
adashoboye ukamushyira mu wundi mwanya
naho ajya kuzambya kandi hari ababishoboye
? Ibi birasa naba baministri abantu bavuga ko
bananiwe ariko kubera inyungu za politike
ugasanga bariho barimurirwa muzindi za
ministeri!Twishimiye imvugo ya Depite
MUKANDAYISENGA Yvone, wavuze ko
Lwakabamba yananiwe kandi ko abifitiye
ibihamya, igitangaje ni ukuntu uyu mudepite
atashyize hanze izi gihamya,maze na
Lwakabamba yisobanure ngo abanyarwanda
bamenye aho ibintu bipfira.Niyo mpamvu
nsabye abasoma iyi nyandiko, ko bongeraho
ibyo babwiwe n’ibyo biboneye bagashaka aho
ukuri kuri hagati y’ukuri kwa Lwakabamba
wemeza ko ibintu ari munangi muri UNR,
n’ukuri kw’Inteko Ishinga Amategeko
kwemeza ko nta kigenda. Ariko njye uko
mbyumva, guhamagaza Lwakabamba mu
Nteko umuharanga uvuga ko yazambije
UNR, ni nko gutumiza mu nteko umukuru
w’Akagari runaka umubaza impamvu
Gacaca zamariye abantu mu buroko, abantu
bariho bishyuza imitungo muri Gacaca, mu
kagari ke! N’ubundi ngo ziteshwa umubazi
zigafatira umufashi! Icyo njye nagaya
Lwakabamba gusa ni ukuntu yataye umurimo
we w’ubwarimu wamuheshaga ishema muri
Kaminuza ya Dar Es Salaam,akaza gufatanya
ubushoramari na FPR abukomatanyije
n’uburezi, bityo aho kuba umuyobozi,
akaba yarahindutse Umupolisi wa FPR muri
Kaminuza ya Butare. Erega n’ubundi ngo
imirimo ibiri yananiye impyisi.
Nziza N.
[email protected]
Urup. 8
Politiki
UMUVUGIZI VOL.77, 13 - 30 Kanama, 2010
KAGAME IKIBAZO MU RWANDA
NO MU KARERE
Nyakubahwa Muyobozi Mukuru w’Ikinyamakuru Umuvugizi gikorera mu buhungiro
N
k’uko nabibasezeranyije,
nongeye kubandikira nifuza
kubagezaho ibitekerezo byanjye
kandi nabashimira ko imwe munyandiko
naboherereje mwayitambukije.
Nkaba mboneye ho n’umwanya wo
gushimira abasomyi b’iki kinyamakuru,
banyandikiye ari benshi bashimira kandi
bana ngezaho ibitekerezo bishya kandi
byubaka ndetse harimo n’ibibazo, ndimo
kugerageza kubishyira hamwe nzongere
nandike inyandiko nzabagezaho vuba.
Byanyeretse ko abanyarwanda bafite
inyota yo kwibohoza, muhumure
tuzabigeraho, bitinde bitebuke, icya
ngombwa n’ukubitekereza.
Rero basomyi, banyarwanda,
banyarwandakazi, uru rugamba
twiyemeje rwo gushyira ahagaragara
ibikorwa bibi bya Paulo Kagame, ni
mwambare tururwane, dushirike ubwoba,
n’ubundi “ NTAHOTURI N’UMWANA
W ’ U M U N YA RWA N D A ” .
Nkabitsamuye, twamagane
iterabwoba ry’uyu mugabo ahejejemo
abanyarwanda bari imbere mu gihugu
ndetse akanaryambukana mu mahanga
arisangishayo na bamuhunze ngo
bamuhe amahoro ari nako nabo bishakira
amahoro.
Akoresheje Escadron de la mort iyobowe
ku isonga na Brig. Gen Jack Nziza,
harimo Umukuru wa Polisi y’Igihugu
Big. Gen Emmanuel Gasana, Col. Dan
Munyuza, Col. Gacinya Rubagumya,
Col Emmanuel Ndahirio,Musoni James
, Capt. Jacques Kabengera, Capt.
Karangwa, tutaretse na Gen Kabarebe
James.
Aka gatsiko niko Kagame akoresha
mu kworeka ingogo mu Rwanda no
kw’isi hose.
Mu magambo ye ati “...Ndahamya
ko mu Rwanda tuzabigeraho, ariko
abari hanze ni mureke tubabuze
urwinyagamburiro”, guhera ku ntumwa
ze (abadepite) zose zikoma amashyi,
zishimiye ko atutse abantu cyangwa
zigasobanura zibeshya amahanga ibyo
zizi ko ataribyo.
Abo bantu iyo baje mubutumwa hanze,
bazana n’abo bicanyi kugira ngo
biyenyegeze(infiltration) aho turi, igihe
nikigera batangire bice uwo bashaka,
bakomeretse uwo bashaka.
Tubavumbure aho bari hose, tubamenye,
[email protected]
gihugu. Abana bari bayobowe na Lt
Murenzi binjira ishyamba batyo, bagiye
gushoza intambara. Muri bwabugome
bwa Kagame na Kabarebe wabaye
esikoti we mu gihe cyose cya struggle,
barabashuka
nk’uko
babikoreye
Nkunda, Kabarebe arabahamagaza
ngo nibaze baganire barebe icyo
bakora aho guhangana kandi ari
abavandimwe. Abana baremeye baraza,
arangije, baraba zingira( barabagota)
babarasa urufaya hapfamo 21 na Lt
Murenzi arimo. Ari nabwo hatangiye
ikibazo hagati y’abana bavuye Congo
n’ubuyobozi bwa APR ubu yabaye
RDF, kugira ngo babiyegereze,
babajyanye bamwe mu PPU aho Tom
Byabagamba na I.O Silas Udahemuka,
babamariye kw’icumu.
Perezida Kagame
kandi duhangane nabo pe kahave.
Tubereke Polisi yaho tuba kugira ngo
ikore akazi kayo.
Iyi nyandiko nyanditse nifuza kugeza
kubasomyi ibintu bibi Kagame uyu
akorera abaturanyi, ashaka nanone
kunyura mu muryango w’inyuma
ngo azanayobore Akarere niharamuka
hemejwe Political Federation.
Kwica Deni SEMADWIGA si
uguhemuka gusa ahubwo birimo no
kwikora mu nda, ariko ibi ntacyo
bibwiye Kagame na Escadron de la Mort
ye. Kuri bo “ni mukureho umwanda
tuzasigare tuburana n’intumbi”.
Mbere gato, intambara ya AFDL
iyobowe na Kabila, amaze gutungurana
abantu agakora coup d’Etat muri
Revolution, Kagame na Kabarebe,
baboneyeho umwanya wo kugera
k’ubyo bashakaga, byo kuguma muri
Congo, ari nabwo Kabila yamugiraga
Umugaba Mukuru w’Ingabo za
Congo. Noneho rimwe aza gusaba ko
habaho abasirikare bamwe bataha mu
Rwanda, ashaka ko habanza gutaha
abana bavukiye muri Congo. Abana
baranga, bati “twe aha n’iwacu ahubwo
nimusubize abavuye Uganda na handi
kuko bo n’abanyarwanda, twe tura
bakongomani.” Kabarebe ashaka
kubasubizayo ku ngufu, ariko, bageze
kuri Goma banga kwambuka bati
ahubwo turabarwanya, mutuvire mu
Maze rero, Kagame ati: “ Jye nibonamo
Nyerere!” wamugabo we wigeze ubona
Nyerere yifuza gutuza abatanzaniya
muri Uganda amaze gufasha Obote 1,
amusubiza k’ ubutegetsi? None kuki
wowe, udashaka kuva muri Congo,
ahubwo ugashaka gutuza abanyaranda
muri Congo rwihishwa?
Ko wigereranya na Nyerere, muri za
1964, Kayibanda, arambiwe ibitero
by’inyenzi,abifashijwemo na Kasavubu
bashatse ko impunzi z’abanyarwanda
zijya muri Amerika no muri Canada
kugira ngo u Rwanda rutekane, ariko
Nyerere yitegereje abo bategetsi n’abandi
bari kumwe, abasaba ko babasaranganya
aho kubajyana kure y’igihugu cyaba.
Baranga, ariko we yaremeye arabatwara
kugira ngo bazahore bareba iwabo,
bahakumbure, kera kabaye bazahanire
gutaha kuneza cyangwa ku nabi. Uko
niko Camp ya Mwese yavutse, bapakira
impunzi indege bazijyana Tanzania
batyo.
Bwana Kagame iyo vision uyifitiye izo
mpunzi zabanye Congo ziri Byumba
na Kibuye nahandi hose aho zigiye
kwicirwa n’ubworo? Oya kabisa.
Ejo bundi leta yawe yasinyanye na
UNHCR na Canada amasezerano yo
kuzijyana muri Canada, sibyo se? Ubwo
urumva utabohereje kujya muburetwa
n’ubucakara kweli?
Hanyum uti rwose Nyerere!Ariko rata
ntacyo bigutwaye kuko gahunda yawe
yo kwimurira abanyarwanda nyabo
muri Congo harimo n’ingabo zo kurinda
u Rwanda uzayigeraho bitakugoye
amasambu yabo muzayigarurira
ntankomyi kuko ntamuntu azabamenya
ngo abatangarize isi.
Intambara ushaka gushoza mu karere
izakugaruka kandi izakugora pe.
Washatse kwigira Musa w’abatutsi
bo mukarere, ariko gukunda amaraso
byawe wapi, ntibigukundira, na Nkunda
washatse Ubumwe bwa ba Kongomani
waramwibikiye, ejo atazaba icyamamare
akavugwa kukurusha, ugakoresha
Bosco Ntaganda, mukwica bene wabo
ndetse utaretse na bamwe mubayoboye
urugamba rwo kubohoza u Rwanda
barimo Capt Rwija, wishwe na Ntaganda
abisabwe na Kabarebe.
Basomyi, bakunzi b’Ikinyamakuru
Umuvugizi, Kagame ibyo akora
mu karere, aho bukera, abihaye ku
mwamamaza no kumushyigikira
bazibona imbere ya BEN LADEN
wo mukarere k’Ibiyaga Bigari amazi
yararenze inkombe. Buri akanya abonye
ko kuyobora umuryango uwo ariwo
wose wo mu karere( COMESA cyangwa
se EAC), akoresha uburyo bwose
burimo amafaranga( ibi nzabigarukaho
muburyo burambuye vuba aha) na moral
corruption kugira ngo abayobozi bizo
organizations bamushime, berekane
ko rwose ariwe utuma ibintu bikorwa
iyo afite mandat, naho bingwa arimo
kwiyamamaza abandi baraho. Arateza
akavuyo mu bihugu bya bandi, ariko
kubera ubupfura no kwihangana kwa
bayobozi babyo bagaceceka, akibwira
ko hari cyo abarusha cyangwa bamuca.
Noneho yadukiye na Afurika y’Epfo,
ashaka kwereka amahanga ko aho ashatse
hose yahageza imbunda kandi agakora
ibyo ashaka. Icyo ashaka aragikora,
yashatse kuserereza abanyarwanda baba
muri Tanzania, abigeraho akoresheje
uburiganya n’amayeri y’uzuye
ubugome. Akabakoresha mubutasi
bwe, yarangiza, akerekana naho inkuru
azikura, bagasanga arazihabwa nabo
banyarwanda bahasigaye kandi bafite
n’ubwenegihugu bwaho. Bakabarira
amatungo, bakabakubita, bamwe
bakanicwa kubera Kagame. Ntawe
ugisinzira kubera Kagame.
Ndoba Cyusa
MICHIGAN
[email protected]
Urup. 9
Politiki
UMUVUGIZI VOL.77, 13 - 30 Kanama, 2010
Abunganira Laurent NKUNDA barasaba
Ibihugu biha imfashanyo u Rwanda ko
bya zihagarika.
K
uwa gatanu tariki ya
11 , K a m e n a u r u k i k o
rwagisirikare rwa Kigali,
rw’urubanza rwongeye gutinza
urubanza rwa Laurent Nkunda
usaba gufungurwa aho afungiye
azira akarengane rurushyira ku
itariki ya 24 Nzeri 2010.
Perezida w’urukiko yitwaje ko
uwunganira Nkunda, umunya
Canada Stéphane BOURGON,
atashoboye kuboneka kuri iyo tariki
ya 11 Kamena, bakaba baravuze ko
ntawundi mwanya uhari kugeza 24
Nzeri 2010, kandi yari azi neza ko
yavuze ko guhera ku itariki ya 14
Kamena azaba aboneka ntakibazo.
Munyandiko Me Stéphane
BOURGON, yahaye urwo rukiko
rwanditse mu rurimi rw’igifaransa
n’ikinyarwanda, yasabye ko
bakwimura urwo rubanza
rugashyirwa ku wambere ku itariki
14 aho gushyirwa ku wa gatanu
itariki ya 11. Cyane bari bazi
ko agomba yari afite akazi muri
International Criminal Tribunal
for the former Yugoslavia (ICTY),
kurangiza urubanza rwa jenoside ya
Srebrenica yagombaga kwitaba ku
wa Kane ku itariki 10 Kamena, urwo
rubanza ndetse rukaba rwacishijwe
no kuri Television y’u Rwanda.
Ntabwo urukiko rwanze gusa ikifuzo
cy’uwunganira Laurent NKUNDA,
Me BOURGON cyari kimaze hafi
ukwezi gisabwe, kandi kitarigezwe
cyangwa na Gen Kabarebe James,
urwo rukiko rugahitamo gukomeza
umugambi wo kumva urubanza rwo
ku wagatanu itariki ya 11, hitwajwe
umwunganira wo mu gihugu cya
Canada bakimurira ko ngera kumva
urwo rubaza mu mezi atatu yose
ari mbere.
Imyanzuro y’Urukiko rwa
Gisirikare ntikwiye kwemerwa.
Nk’uko Me BOURGON abivuga
“Uburyo urukiko rwa gisirikare
[email protected]
Mose Nkunda mu maboko ya Aroni Kagame
rufatamo imyanzuro buragaragaza
ko rudafite ubwisanzure bw’urukiko,
ntirushaka kugira kucyo ruvuga ku
kifuzo cyo kurekura Gen Laurent
Nkunda n’ubwo umwanzuro
w’urukiko rw’ikirenga rw’u
Rwanda rwasabye ko byakorwa.
Mu gihugu cyubaha amategeko
ikifuzo cyo kureba ko uwafashwe
yafashwe mu mategeko gisuzumwa
mu gihe gito cyane, ubusanzwe
ntikirenga amasaha 24.
Ariko ibyo siko bimeze mu Rwanda
aho Gen NKUNDA amaze umwaka
hafi n’igice afunze (amezi 17), atagira
manda imuhagarika, atamenyeshwa
icyo afungiye,atagezwa imbere
y’umucamanza,anabuzwa
uburenganzira bwe bw’ibanze
bwo kubonana n’umwunganira
(Avocat), none bakaba bahindura
igihe cyo kwiga ku kifuzo
cy’umwungana bakagishyira mu
mezi atatu yose arimbere! Biragara
ko urukiko rwa gisirikare rwaba
rwahawe amabwiriza na minisitiri
w’ingabo Gen Kaberebe ufite nawe
ibyo abazwa muri uru rubanza,
kuko nk’uko Laurent NKUNDA
abivuga niwe watanze amabwiriza
yo kumufata no ku mufunga guhera
mu kwezi kwa Mutarama 2009.
Kandi imiryango mpuzamahanga
ikaba ikomeje gutanga amamiriyoni
y’amayelo (Euros)iyaha leta ya
Kigali itubaha uburenganzira
bw’ikiremwa muntu!
Ikibazo cya NKUNDA ntabwo
kigomba gupfundikiranwa, igihe
kirageze ko ibihugu bikomeye
bigira uruhare muri iki kibazo
rugasaba u Rwanda kubaha
uburenganzira bw’ikiremwa muntu
mbere yo gukomeza guhabwa ayo
ma miriyoni.”
Kubera iyi myanzuro y’Urukiko
rwa Gisirikare, abunganira Laurent
NKUNDA basanga bagomba
kuziyambaza izindi nkiko,
bahereye ku Urukiko rw’Afurika
rw’Uburenganzira bw’Ikiremwa
muntu.
Kubashaka ibindi bisobanuro
birenzeho baterefona umuryango
wa Laurent NKUNDA kuri +31
614 88 5103 cyangwa +1 514 951
4133.
Charles I.
[email protected]
Politiki
Urup. 10 UMUVUGIZI VOL.77, 13 - 30 Kanama, 2010
Ikiganiro cya Sankara n’ikinyamakuru Umuvugizi
N
kuko twabibatangarije
ubushize mu kiganiro
Umuvugizi wagiranye
n’umusirikare Thomas Sankara umaze
imyaka 11 mu buhungiro ahunga
leta ya Kagame yari yararwaniye,
tukabasezeranya ko hari ibindi
tuzabageza ho mu byo twaganiriye, mu
minsi ishize twavuganye kubirebana
no kwicungira umutekano. Yatubwiye
ko u Rwanda rwanyuze mu bibazo
byinshi, abanyarwanda babona
ubuzima butandukanye n’ubwabandi
bantu mu rwego rwo gupfusha abantu
benshi bitewe n’intambara, ndetse no
gukomeza gupfusha abantu benshi
nyuma y’intambara. Ababazwa
n’urubyiruko ruriho muri iki gihe, ubu
rukaba rwigishwa ubwo bugome gusa,
bakaba bazibwira ko ariko igihugu
kigomba kubaho.
Sankara yatubwiye ko bimubabaza
cyane kubona abantu batavuga ubugome
bwa perezida Kagame, n’ubivuze
bakavuga ko ari ibyo bapfa hagati
yabo abandi bitabareba. Ubwo,bamwe
mu babihakanaga ugasanga nabo
rubageze ho.
Ati “ umugambi wanjye ni uko
ngomba kubwira Abanyarwanda
ubugome n’ubwicanyi bwa perezida
wabo, abashaka kubyumva
bakabyumva, abafite ibyo bajunditse
bakiziba amatwi, ariko bamenye
neza ko u Rwanda ruzacungurwa
n’Imana bakicuza icyo ibyo bibi
babikoreye!”.
Akomeza avuga ko “ burya ntagahora
gahanze”. Yatubwiye ko nta muntu
wicwa no kuvuga ukuri ngo kandi
ukuri niko kuzavana Abanyrwanda
mu bubata bwa Kagame. Uko usanga
bamwe bavuga ngo ni perezida
bagomba kubimwubahira, we ngo
ntamwemera nka perezida, ahubwo
abona igihugu gitegekwa n’ibandi,
kuko nta baturage bamutoye.
Yatubwiye ko Kagame n’ingoma
ye bakora ibyaha bikomeye imbere
y’Imana n’abantu. Ati: “ barica,
bararoga, barabeshya, bariba,
baratoteza .” Ibyo byose babikorera
kugirango bacecekeshe abantu bose,
babikorera kugirango abantu babatinye
batagira icyo bahingutsa cyibangamiye
inyungu zabo.
Ibyo bibi byose ngo bakabikora mu
gisa n’amabanga y’ingoma noneho
bagashaka utuntu two gutuma abantu
bahugiramo, bene wabo bashira,
nka biriya by’intore ngo byadutse
nk’iby’interahamwe.
Yadusabye ko twa mutangariza
icyifuzo cye cyo kuburira abanyarwanda
kwirinda uburozi butangwa na leta ya
[email protected]
FPR, ati uwo bwishe ntawirirwa
amutindaho, n’amaperereza yabwo
aragoranye. Ati ariko abantu bashobora
kubwirinda. Aho kugirango upfe uzize
inda, wakwemera ugahindura umuco ho
gato kugirango wa mugani baca ngo “
isoni zirisha uburozi” utazagusohoraho.
Umuco ukwiye guhinduka ho gato
kubera ubuzima bw’Abanyarwanda
buri ku nkeke y’amarozi atangwa
n’ubutegetsi buriho. Ngo baca umugani
ngo “Uhishira umurozi akakumara
ku rubyaro.” Abantu bakwiye
gushyira iki cyorezo ahagaragara,
bagatangaza abagitera, bakaburira abo
kibangamiye, bakabibutsa bake mu bo
cyahitanye, ahari byatuma umubare
w’inzirakarengane zikomeza kwicwa
ugabanuka.
Sankara ati “ ndibuka ukuntu ubu
burozi bwatangiye kera mw’ishyamba
mu ntambara yo kubohoza u Rwanda
muri 1990-1994, aho abasilikare bakuru
bagombaga gupfa kubera gukundwa
cyane kurusha Kagame, mbese nka
kuriya kwa Kayumba. Nuko akabicisha
uburozi. Abantu bamaraga kubibona
bakabikeka ariko bakabura icyo gukora
bakikomereza kuyoboka. Ubwo burozi
bwarakomeje na nyuma y’intambara
bukomeza kwica inzirakarengane
nyinshi z’Abasilikare bari bashoje
urugamba tutaretse n’abasivili. “
ndabibutsa umusilikare Kayitare
Intarebatinya waherewe uburozi ku
Mulindi yarangiza agataha mu ngabo
ze Mukarange, akaryama mw’ihema
rye, agasinzira ubuticura” Sankara.
Ngo Kayitare yari akiri muto, yari
umuhanga w’intambara, yakundaga
abantu, abasilikare bari bamerewe
nabi kubera ubuzima bw’ishyamba
ni we wabondoraga akabajyana mu
ngabo ze mu gihe gito bakaba bagaruye
ubuyanja. Yari intwari, yari azwi
hose, umwanzi yaramutinyaga ariko
ikibabaje yapfuye atarashwe.
Sankara ati, “reba nyuma y’intambara
colonel Ngoga bahaye agatasi k’icyayi
cyiroze bamuhora ka business ko
gucuruza amata hafi y’aya Kagame.
Ngoga yari intwali, ni we wabohoje
akarere ka Ruhengeri mu gihe
cy’imirwano ya 1993, ariko amaherezo
ye basanze akwiye guhabwa uburozi,
maze intwali nk’iyo ipfa yishwe n’abo
yashyize ibere mu kanwa”. Ngo abo
avuze ni urugero ruto cyane kuko
abantu bashize bapfa uruhongohongo
akaba ariyo mpamvu asaba abantu
gufata ingamba zo kwirinda kurogwa
, kuko abantu benshi bapfuye bazira
uburozi kandi nubu bagipfa.
Ngo abantu bakwiye gufata ingamba
nyinshi zinyuranye kugirango ubuzima
bw’abantu bwe gukomeza guhohoterwa
n’abarozi. Sankara ati : Twabuze
abantu beza benshi nta mpamvu,
nubu bigikomeje, ukumva ngo kanaka
yaraye aje ari muzima , ahita afatwa
n’uburwayi tumugejeje kwa muganga
ahita apfa. Ngo umurozi yahereye kera
yica imfura abona bicamo none ubu
yaciye ibintu kandi aridegembya.
Sankara yadutangarije ko
Abanyarwanda bakwiye guhagurukira
rimwe bakirinda uburozi, ngo ni yo
ntwaro ikomeye yo kurwanya umwanzi.
Uburozi umwanzi abukoresha mu kwica
abantu b’ingirakamaro, kugirango
abasigaye abone uko abacura bufuni
na buhoro. Kandi igikorwa cyo
kuroga ni intwaro y’umwanzi mu
gutera ubwoba abatavuga rumwe na
we kugirango bamutinye niyo baba
batuye kure ya Kigali. Abantu rero
bagomba guhaguruka bakarwanya
uburozi, bakirinda uburozi nta bwoba,
bagasabana, bagasohoka, bagakundana
bakaryoherwa maze umwanzi
bukamuborera ho, n’iterabwoba rye
rigapfa ubusa.
Sankara yongeye kutubwira ko uretse
uburozi, Abanyarwanda bugarijwe
n’ubwicanyi, ndetse ni igisebo kijya
ku banyarwanda bose cyo kwitwa
ibyihebe (terrorists) Icyi gikorwa
giteye isoni ku Banyarwanda!!! Kuri
Sankara ngo bene biriya bikorwa
by’ubwihebe nkabirya baherutse
gukorera Gen Kayumba, n’ibikorwa
bisebya abanyarwanda aho bari hose,
bitma bamaze gufatwa nk’abantu
bafite isura y’ ubwicanyi aho bari
hose ku isi.
Sankara yasoje asaba abanyarwanda
kwirinda no kwamagana umwicanyi
, “mwamagane umurozi mutitaye
ku cyubahiro cye nacyo ahabwa
n’inkomamashyi kuko nawe arabizi
ko ntacyo agira” Sankara. Ngo
ni byo byonyine bizabarinda, ngo
guceceka ntacyo bizabongera ho
ahubwo bizabagira imbwa kandi abice.
Nyamwasa arinzwe nuko yavugiye
Abanyarwanda ngo akabereka ubujura
bw’uriya mugome.Ngo yavuze ukuri,
ukuri ni yo Mana, ngo ni cyo gitumye
badashobora kumuhitana. Ngo
mwirinde ubwoba kuko hica Imana,
mutangaze umurozi mumenyeshe
Abanyarwanda umwanzi wabo
uwariwe, ngo ibyo bizatuma habaho
kuramba.
Gasasira.
AMATORA
Urup. 11 UMUVUGIZI VOL.77, 13 - 30 Kanama, 2010
Amnesty International iramagana ihohoterwa
ry’ abanyapoltiki n’abanyamakuru mu Rwanda.
K
u itariki 5/08/2010 umuryango
uharanira uburengazira
bw’ikiremwa muntu
Amnesty International nayo yunze
mu rya bagenzi bawo bamaze iminsi
bamagana ibikorwa bitandukanye
by’ihohoterwa bikorerwa abatavuga
rumwe na leta y’u Rwanda hamwe n’
abanyamakuru.
ryigenga ku rupfu rwa Rwisereka
Kagwa wari visi perezida wa Green
Party byerekanako yishwe na leta ya
Kagame
Bakaba banamagana iraswa rya Jean
Leonard Rugambage wari umwanditsi
mukuru wungirije w’ikinyamakuru
Umuvugizi akaba yararasiwe imbere
y’urugo rwe ataha ku itariki ya
25/06/2010 kubera iperereza yakoraga
ku iraswa rya Gen Kayumba ngo
bamwe bishinjako babigizemo uruhare
bakaba barashyikirijwe ubutabera.
Ihohoterwa ryakorewe abanyapolitiki
n’abanyamakuru hagati y’ukwezi kwa
Kamena na Nyakanga kubera kunenga
FPR, rikomeje kuniga uburengazira
bwa muntu n’itangazamakuru kugira
ngo hatagira ikivugwa ku matora
y’umukuru w’igihungu.
Tawanda Hondora umwe mu bayobozi
bungirije ba Amnesty International
yamaganye ibikorwa byo kwica
abanyamakuru n’abanyapolitiki
hamwe no gufunga ibinyamakuru
bikomeje gukorwa na leta ya Kagame,
akaba isaba ko habaho iperereza
ryigenga abagize uruhare muri ibyo
bikorwa bahanwe kandi asabako
ibinyamakuru bifungurwa vuba
bidatinze
Ku itariki 14/07/2010 hishwe visi
perezida wa green party Rwisereka
Kagwa wahoze ari umuyoboke
wa FPR akaba yari amaze iminsi
agaragazako adafite umutekano ,
umurambo we ukaba waratoraguwe
benda kuwuraho umutwe , bityo
Amnesty ikaba isabako ko abakoze
icyo gikorwa bafatwa bagashyikirizwa
ubutabera vuba bidatinze.
Amnesty ikaba yamagana uburyo
abatavuga rumwe n’ubutegetsi nka
madame Ingabire wa FDU INKINGI
bimwe uburengazira bwo kugira uruhare
mu matora y’umukuru w’igihungu
kandi ikanasabako umuyobozi wa
PS IMBERAKURI bwana Ntaganda
arekurwa vuba bidatinze kandi
n’ibyaha yahimbiwe byo guhugabanya
umutekano n’ ingengabitekerezo bya
muhanagurwaho kuko bigaragara
nk’intwaro ikoreshwa na leta ya FPR
kuniga abatavuga rumwe nayo.
Amnesty yamaganye uburyo
kugeza ubu umuyobozi wa FDU
ataraburanishwa ibyaha aregwamo na
leta ya Kagame kugirango birangire,
ibyo bikaba bibangamiye uburengazira
bwo kwishyira ukizana bwa madame
[email protected]
Leta ya Kagame yatinye Madame Ingabire
Ingabire hamwe no kugira uruhare
muri politiki y’u Rwanda
Bwana Tawanda Hondara yavuzeko
mu gihe icyo ari cyose leta ya
Kagame itaremerako habaho iperereza
“nta Gihungu na
kimwe gikwiriye
kutamagana
ibikorwa
by’ihohoterwa
byaraze u Rwanda
mbere y’amatora”
Ikaba inamagana igikorwa kigayitse
giherutse gukorwa n’inama ishizwe
itagazamakuru mu Rwanda cyo
gufunga ibinyamakuru bigera kuri
30 bitwaje ko bitujuje ibyagobwa,
barakoresheje itegeko riherutse
gushyirwaho na leta ya Kagame,
naryo ribagamiye uburengazira
bw’itangazamakuru no kwishyira
ukizana mu Rwanda.
Bakaba baranamaganye
ifungwa ry’umwanditsi mukuru
w’ikinyamakuru umurabyo
Agnes Uwimana hamwe n’ifugwa
ry’ibinyamakuru Umuseso no
Umuvugizi byakurikiwe n’ihunga
ry’abanditsi bakuru babyo kandi
bakaba banakomeje guterwa ubwoba
na leta ya Kagame aho bari mu
buhungiro
Nyuma y’ibihungu nka Amerika,
Ubwongereza, Espagne n’umuryango
w’ibihugu byunze ubumwe (Loni)
kwamagana leta y’u Rwanda
guhohotera abaharanira uburengazira
bwa muntu, Amnesty ikaba isabako
n’ibindi bihungu bikwiriye kugaragaza
uruhande biriho ku bikorwa bigayitse
leta ya Kagame ikomeje gukorerwa
abaharanira uburengazira bwa
muntu.
Tawanda Hondora akaba yaravuzeko
“nta Gihungu na kimwe
gikwiriye kutamagana ibikorwa
by’ihohoterwa byaraze u Rwanda
mbere y’amatora” kandiko
“Kwamagana kumugaragaro ibikorwa
nkibyo ari bumwe mu buryo bwo
gusaba leta ya Kagame kurekeraho
guhohotera ibikorwa bibi bibangamiye
uburengazira bw’ikiremwa muntu”
Gasasira
Politiki
Urup. 12 UMUVUGIZI VOL.77, 13 - 30 Kanama, 2010
General Kayumba bamutangiye cyera
G
eneral Kayumba arahunze,
ararashwe, Ibinyamakuru birafunzwe,
Abanyapolitiki bishwe, umunyamakuru
yishwe, abandi barafunzwe, ndentse
hakiyongeraraho n’abafata iy’ubuhunzi.
Nibyo birimo kuba kandi birababaje kuri buri
muntu ukunda amahoro k’u Rwanda. Kuri
jye n’inkuru nizera ko Abanyarwanda bari
barabuze gihamya, ndetse bakaba baribazaga
ku nkuru zasohotse igihe kirekire zivuga kuri
General Kayumba (Cyane mu Museso kuko
nta handi nabyumvise igihe numirwaga mu
Rwanda ndetse n’ubu nkaba ndimo kumirwa
ibibera iwacu Rwanda) zivuga imibanire ya
bamwe Ibukuru.
Mu gihe Abanyarwanda bose bibuka
umutekano mubi mu majyaruguru y’u Rwanda,
ubwo hari muri za 1996 kugeza 2000, nibwo
hatangiye ibibazo bikomeye hagati ya bamwe
ibukuru. Icyo gihe twari mu ntambara ya
mbere na Congo ( icyitwa Zaire ya wa mugabo
wayiyogoje witwa Marshall Mobutu Sese seko
Wa Zabanga) ndetse hiyongeraho n’iyindi
ntambara ya kabiri ya Congo yo kurwanya
Laurent Desire Kabila, nawe aza kwitaba
rurema, hanyuma bikomereza ku muhungu
we Joseph Kabila, ubu bikaba n’ibisa nkaho
bamaze kumvikana nawe kuri bimwe kugira
ngo imbehe zitabura ibyo kurya ku mbande
zombi.
Reka dutangire kuri Congo ya Kabiri
Amakuru mfitiye gihamya kandi nakomeje
kuyabika, kandi n’ubu abayampaye bakaba
bakiri mu Rwanda, kandi bagakomeza
kuyahamya, ariko kubera ukuntu ibintu bimeze
mu Rwanda udapfa kubatura kubera cya kindi
twita umutekano wabo, ndetse n’imirimo
barimo ntabwo nakwihandagaza ngo mbavuge.
Ibyo ngira ngo buri munyarwanda aremeranya
najye.
Abo bantu bari mu nzego zimwe mu
zikomeye nka mabuye babwiye ukuntu
intambara ya Congo ya kabiri ariyo yatangiye
kuzana igitotsi ku mubano hagati ya uwari
Visi Perezida w’ u Rwanda, ubu akaba ari
Perezida watowe w’u Rwanda Majoro General
Paul Kagame.
Byatangiye bite, ayo makuru twizeye avuga
ko icyo gihe muri 1998, hari Inama nkuru
ya gisirikare ( mu cyongereza bayita Army
Council) ikaba yarimo kubera mu Ruhengeri.
Kandi yabereye hariya kugira ngo bige ku
kibazo cy’ukuntu bazarwanya Abacengezi
n’Interahamwe hagati mu Rwanda, kubera
ko Kabila mukuru ( Laurent Desire Kabila)
yari amaze gusezerera Abasirikare b’u
Rwanda k’ubutaka bwa Congo ( Abatabyibuka
yabivuze muri Kamena 1998).
Iyo nama rero yabaye muri Kanama
1998. Icyo gihe rero inama irimo, bamwe
mu bari bavuye Kinshasa bamaze no kubona
uburyohe bwa Zahabu na Diyama( Gold
and Diamond), bahise bumvisha uwari
Visi Perezida ubu akaba ari we Perezida ko
batagomba kwemera kwirukanwa gutyo,
ndetse bamwemeza ko bashobora gufata
Kinshasa mu minsi mike, kandi bigatuma
Congo yongera kuba mu maboko yabo, ariko
binyuze mu izina ry’Abanyamulenge (Ubwo
n’ukuvuga ko Abasirikare b’u Rwanda bitwa
Abanyamulenge).
Iyo nama yitwa Army Council ( Inama nkuru
ya gisirikare) iba irimo Abayoboye Ingabo z’u
Rwanda aho bava bagera, abashizwe iperereza,
[email protected]
marangamutima ko ibyabaye byose byatewe
n’ubuswa ndetse n’ukutagirana inama nzima,
bikaba aribyo byatumye habamo gupfusha
ndetse no gutsindwa urwo rugamba. Abo
bamukuriye n’abamwe bari mu kwaha
kwabo( mu giswayire babita Wapambe
Nuksi), bahise babona ko ari ikibazo, kubera
ko yagaye ibyo bateguye. Aho kugira ngo
bigaye batangiye kumwibazaho. Ariko we yari
agamije imikorere itarimo ubuswa. Igitotsi cya
mbere kiba gitangiye we atabizi.
Ibya Gen Kayumba si ibyanone
abashinzwe politiki, ndetse n’abashinzwe
imibereho myiza n’ubutegetsi bya gisirikare
( ba bandi mujya mwumva ngo bitwa
ba ADMIN) kuva mu rwego rwa batayo
(Battalion) kugeza ku rwego rw’igihugu.
Ikaba iyoborwa na Ministiri w’Ingabo, adahari
ikayoborwa n’Umukuru w’Ingabo.
Muri icyo gihe inama yabaga muri 1998
Ministiri w’Ingabo kandi akaba na Visi
Perezida yari afite imirimo myinshi, ku buryo
atashoboye kuyiyobora, ikaba yarayobowe
n’Umugaba mukuru w’Ingabo General
Kayumba.
Mu gihe inama yarimo gukomeza, General
Kayumba yahamagawe kuri telephone
imubwira ko yagaruka i Kigali ko hari ibintu
byangombwa agomba gukora. Amakuru
nizeye ambwira ko yahise yitaba vuba na
bwangu.
General Kayumba ageze i Kigali yahise
abwirwa ko bagiye gutera Congo bwa
Kabiri, ndetse bamumenyesha ko igikorwa
cyatangiye. Banamusobanuriye ko ntabwo
byitwa ko ari Ingabo z’u Rwanda, ahubwo
ko ari Abanyamulenge bivumbuye kandi
badashimishijwe n’ubutegetsi bwa Laurent
Desire Kabila. Mu bampaye inkuru,
basobanura ko General Kayumba yabyakiriye
bitamushimishije, kandi we akabona
yarahejejwe muri iyo gahunda kandi byitwa
ko ari Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda,
ndetse yahise ashaka ko byakwitonderwa,
ariko ngo byabaye ubusa, kandi aragakazwa
ni uko bamubwira ko Abasirikare bavuye
i Goma bamaze kugera ahitwa Kitona mu
burengerazuba bwa Congo berekeza Kinshasa
ku murwa mukuru.
General Kayumba amaze kwumva ko
ntacyo akiramiye nawe yahise abifata gutyo,
atangira gutekereza ukuntu ingabo ze ziri mu
birometero birenga 2000 zafashwa muri iyo
ntambara, ukuntu u Rwanda ruzabyifatamo
ndetse n’ukuntu azabyifatamo. Bukeye
byaje kuba isupu, kubera ko izo ngabo
ziyobowe n’umwe mu bayoboye izo ngabo
(General James Kabarebe) zageze ku mazuru
ya Kinshasa, ariko zidafite gishyigikira aho
zavaga muri Kitona, zahise zishwanyaguzwa
n’Ingabo za Congo, Angola, Zimbabwe na
Namibia, ariko Angola yo ikaba yaraje izanye
ibifaru ( Bulende cyangwa Tanks) zigahitana
bana b’inzirakarengane b’u Rwanda. Angola
yo ikaba yarikanze nyuma yaho Kabila mzee
ababwiye ko u Rwanda ruzafasha cya kihebe
cyitwa Savimbi na UNITA ye.
Nyamara ni ubwo abapanze iyo ntambara
batari babifite muri gahunda yo gukorana na
Savimbi yabaye ngombwa ko bamwitabaza
kubera byageze aho ingabo z’u Rwanda
zibura ubuhungiro, bahise bitabaza Savimbi,
ariko binyuze mu mayeri akomeye, icyo gihe
bivugwa ko yahise yemera ko hari ikibuga
k’indege yananiwe gufata, avuga ko ingabo z’u
Rwanda zigifashe, bahita babona aho burira
indege bagasubira iwabo, Abana b’u Rwanda
nabo ukuntu bagowe bahise batagekwa kujya
kurwana muri Angola, bahita bafata ako
kabuga, hanyuma ba biyahuzi ba Barusiya
bazana indege barabapakira babazana muri za
Goma na Bukavu aho abitwa Abanyamulenge
(Ingabo z’u Rwanda) bari bahadadiye cyera
cyane.
Bamwe barapfuye baguye za Kitona
n’ahandi hose m’uburengerazuba bwa Congo
bikavugwa ko bazize urupfu rutunguranye,
nkuko Radio imwe Rukumbi icyo gihe
yatangarizaga Abanyarwanda. Uretse nabo
hari benshi barwariyeyo indwara zikomeye,
baraza bashyirwa mu bitaro bitwa EFOTEC(
cyera ryari inshuri ry’abana b’abasirikare
bakuru ba Habyarimana, Shyaka Kanuma
yigeze kuryandikaho mu nkuru yitwa How
we are headed for the doom, iyo nkuru
yamuhaye igihembo cyambere muri Afrika,
ariko ngo akamiya nako kaba gakenewe kuri
bamwe batazi ukwihangana) hafi y’ibitaro bya
gisirikare Kanombe.
Uko byagenze kose nk’uko nawe wisomera
ntabwo byigeze bishimisha General Kayumba
na gato, kubera ko yayoboraga ibintu atigeze
agiramo uruhare, ariko yakomeje umugambi
umwe wo kureba ko ishema ry’u Rwanda
rikomeza kuboneka.
Ariko yahise agaragaza ko nta
Amafaranga yaguze Kajugujugu(Junk
Helicopter) ziboze.
Muri 1999, bivuye muri Ministeri y’Ingabo
byaje kugaragara ko Abacengezi ndetse no
kugemura ibiryo abasirikare, guzana abaguye
k’urugamba, hamwe n’abakomeretse mu
majyaruguru y’u Rwanda na Congo bigoye
ndetse hiyongeraho ni ukuntu umwanzi yari
mwinshi.
Ministeri y’Ingabo yazenye igitekerezo
cyo guhagarika imishahara y’abasirikare
b’u Rwanda mu gihe cy’amezi icumi, kugira
ngo hazagurwe za Kajugujugu ( Helicopter),
zizunganire Abasirikare barawanira hasi,
ndetse hakiyongera ho n’impamvu navuze
haruguru.
Igitekerezo nti cyari kibi, kubera ko
byajyaga kongera ubushobozi bw’ingabo
z’u Rwanda.
Nyuma y’uko byemeranyijwe ba
Private(Umusirikare wo k’ipeti ribabanza)
kugeza kuri ba Sergent bo barahagorewe,
kubera ko bahembwaga umuceri witwa
Mohammed interprises, sosiyete imwe yo
muri Tanzania yagurishaga umuceri wataye
agaciro wo muri Thailand, hakiyongeraho
n’ibishyimbo bidashya.
Abawugemuraga nabo bakoranaga
n’abamwe mu bazanye igitekerezo cyo gufata
imishara y’Abasirikare amezi icumi. Ariko
ntabwo ibyo byatumye bibuza ko umugambi
udakomeza.
Nyama y’uko bimaze gushyirwa mu
ngiro, amafaranga angana n’amadorali
y’amanyamerika angana na miliyoni enye
(4 US million Dollars), yahise ajyawanwa
muri Uganda, ahabwa uwagombaga kugura
izo Kajugujugu, uwo akaba yitwa Emmanuel
Kato, akaba ari we waguze n’izinde za
Kajugujugu ziboze cyangwa se zataye igihe
za Uganda. Iza Uganda zo zavugishije abantu
benshi muri Uganda,bamwe bahagarikwa ku
mirimo yabo.
Ay a c u u b w o n d a v u g a i m i s o r o
y’Abanyarwanda yari igenewe kwishyura
abana babo babacungira umutekano wabo
yahise agura Kajugujugu zataye igihe ( ziboze)
mu gihugu cyitwa Bellrusia, cyari muri bimwe
byahoze ari ibihugu byari byunze ubumwe
bwa Soviet ( ubu bikaba byaritandukanyije
kuva muri 1991).
Izo Kajugujugu zaraje ari eshatu, zihageze
zihabwa Abasirikare bari bavuye mu Burusiya
kwiga kuzitwara. Ntibigize kabiri ziba zigize
impanuka, ndetse sishe abazitwaye, n’abari
bazirimo. Iya nyuma yaguye ivuye mu
Ruhengeri isubiye i Kigali.
Icyo gihe umwe mu banyamakuru bigenga
wakoreraga ikinyamakuru Central Africa
Newsline cyo mu Rwanda, John Eddie Mugabi
waje no kuba mu bantu batangiye Rwanda
Independent Group, yandika Umuseso n’ibindi
Komeza kurup. 13
Politiki
Urup. 13 UMUVUGIZI VOL.77, 13 - 30 Kanama, 2010
General Kayumba bamutangiye cyera
Bivuye kurup 12
binyamakuru muzi, akomoje kubyarimo
kubera muri Uganda, ndetse n’amakuru yari
akuye muri bamwe binubiraga ukuntu izo
ndege zaguzwe, yahise yandika inkuru ukuntu
ayo mafaranga yagendeye ubusa kandi u
Rwanda rukiri mu bihe bikomeye.
Kuri we yavuze ko byabazwa uwari
Umunyabanga mukuru muri Ministeri
y’Umutekano Brigedia General Frank
Rusagara ( Icyo gihe yari LT Colonel).
Ntibyamubereye mahire, kubera ko Gen
Rusagara yumvaga ko nta cyaha afite, yahise
amurega ko yamuharabitse. John Mugabi
yahise afungwa igihe kigera ku mezi atandatu
muri gereza ya Kimironko azira ko yaharabitse
General Rusagara. John yaje gufungurwa
nyuma yaho babonye ko avuga ukuri.
Uko byagenze.
Nkuko bisanzwe inama ya gisirikare
iba buri mwaka, kubera ko ibintu by’izo
kajugujugu byari byari bimaze kugera mu
binyamakuru, umwuka mubi mu basirikare
wahise ututumba.
Mu nama nkuru ya gisirikare bamwe
bahise babaza ukuntu u Rwanda nk’igihugu
cyagura Kajugujugu ziboze kandi turi mu
bihe bibi. Kubera ko byabazwaga umukuru
w’Ingabo icyo gihe kandi akaba yari Lt
General Kayumba Nyamwasa ( Icyo gihe
yari Brigadie General). Nyuma yo kubaza
icyatumye imishahara y’Abasirikare y’amezi
agera kuri cumi aho yagiye, Kayumba
Nyamwasa yahise avuga ko we atabizi ahubwo
ko byabazwa uwari Umunyamabanga mukuru
muri Ministeri y’Ingabo icyo gihe Lt Colonel
Frank Rusagara. Lt Colonel Frank Rusagara
yahise asubiza ko nawe atabizi, avuga ko
we yabwiwe na Ministiri w’Ingabo kandi
akaba na Visi Prezida icyo gihe ko afata
ayo mafaranga akayajyana muri Uganda
ku muntu witwa Emmanuel Kato, hayuma
akazagura ibyo u Rwanda rwari rukeneye.
Ariko yongeraho ko icyo gihe byakozwe hari
uwari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare icyo
gihe Colonel James Kabarebe ( ubu akaba ari
Ministri w’Ingabo kandi akaba ari na General
wuzuye).
Brigadie General Rusagara Frank ubu
ubarizwa muri ambasade y’u Rwanda mu
Bwongereza yahise yihaniza abari mu nama ya
gisirikare ko we adafite uruhare na rumwe mu
bujura bwo kwiba ayo mafaranga y’imishahara
y’Abasirikare, ndetse akomeza avuga ko we
yatumwe kujyana izo miliyoni nyinshi ku
muntu wagombaga kugura izo kajugujugu
ziboze.
Amaze kubivuga yahise avuga ko
agiye gukurikirana Umunyamakuru witwa
John Eddie Mugabi ko yamuharabitse. Ba
bandi bamutumye bahise bumva ko ntacyo
bavuga ahubwo bahita bamushyigikira igihe
yafungishaga John Eddie Mugabi.
Bukeye bimaze gohosha ndetse bagahita
bumva ko John Eddie Mugabi afungiwe
ubuse baramufungura, ariko bahita bishyiramo
uwabyukije ikibazo cya kajugujugu ziboze
zaguzwe ku mafaranga y’Abana ba
Banyarwanda, aho niho bahise batangira
kumwishyiramo.
Ariko andi makuru atugeraho yemezako
ibyi ndege byarimo na Dr Emmanuel Ndahiro
afatanyije na madame Janet Kagame kubera
inyungu za kimwe cya cumi ariko bo bakaba
barabikoze mu bwenge bihishe inyuma ya
Kato na Col Rusagara
Kugeza ubu Abasirikare ntabwo bigeze
basubizwa imishara yabo y’amezi icumi,
[email protected]
ndetse na kajugujugu nazo zamaze igihe
cy’amezi atatu ziba ziraguye, zihitana n’inzira
karengane. Ayo mafarnga akaba yaraburiye mu
maboko y’abantu bagera kuri batatu. Uwari
Ministiri w’Ingabo ubu akaba ari Prezida w’u
Rwanda, ndetse n’uwari ushinzwe ibikorwa
bya gisirikare icyo gihe, ubundi asanzwe yitwa
J3, icyo gihe yari General Kabarebe James.
Intambara zidafite umutwe n’amaguru
Nyuma yaho intambara zarakomeje,
muri Congo ndetse n’iza abacengeezi. Ariko
abacengenzi bagiye batsindwa ariko bakagira
ingufu muri Congo y’uburasirazuba.
Icyo gihe bamwe mu basirikare b’u Rwanda
batangiye guhunga( gutangira mu 2000),
bamwe muri Uganda, ibihugu bindi duturanye,
mu Burayi ndetse n’Amerika. Icyo gihe Lt
Gen Kayumba Nyamwasa yari akiri umukuru
w’Ingabo w’u Rwanda.
Mu nama ya gisirkare yo muri 2001
mu kwezi kwa kane nibwo abari mu nama
bibajije impamvu abasirikare bafite ubumenyi
basigaye bahunga cyane. Bamaze kwibaza
cyane basanze ko abasirikare barambiwe
intambara, kubera ko basanze bamwe
bararwanye intambara kuva mu myaka yaza
mirongo inani.
Nyuma y’impaka ndende muri iyo
nama(Prezida Kagame icyo gihe ntabwo yari
ayirimo) Bahise bafata umwanzuro ko bava
muri Congo bagahita barwanira k’urubibi
rwa Congo n’u Rwanda, ndetse basanga
nta mpavu wajya kurwanira Mbujimayi
muri Kasai, cyangwa se Kalemie muri Sud
Kivu kandi wasize interahamwe muri Kivu
y’majyaruguru.
Bamaze kubyumvikanaho, Umukuru
w’Ingabo Kayumba Nyamwasa yahise ajyana
raporo kuri Prezida Paul Kagame nk’uko
bisanzwe. Akimara kuyimugeza imbere, nkuko
tubikesha bari bashinzwe akazi ko kwakira
umukuru w’Ingabo iyo agiye kubonana na
Prezida bavuga ko yahise amuha ibyemezo
bafashe mu nama ya gisirikare. Prezida
Kagame akimara kubibona, nta nubwo
yabisomye cyane, kubera ko yari yamaze
kubimenya kubera ba maneko be bari bamaze
kubimubwira.
Yahise anyuzamo amaso hanyuma ahita
arakara , ndetse abaza Kayumba Nyamwasa
impamvu batekereza kuva muri Congo, Lt
General Kayumba yahise amusubiza ko we
atari we wenyine wari muri iyo nama ahubwo
ko byemejwe n’abantu benshi bari mu nama,
kandi akomeza avuga ko we atagerageza
guhakana ibyo abantu benshi bumva ko ari
byo byagirira akamaro u Rwanda.
Prezida Kagame yahise arakara cyane, ahita
ashaka gukubita urushyi Lt Gen Kayumba,
Lt Gen Kayumba yahise yanga kongera
gukubitwa nk’uko byari bisanzwe igihe cyose
kuva no mu ishyamba, yahise amubwira
ko atazongera na rimwe, amubwira ko afite
umugore nawe akagira undi, akagira abana
nawe akagira abandi, ndetse amububwirwa
ko na General Major (icyo gihe) yayihawe
n’Abanyarwanda atari Kagame wayimuhaye.
Kagame yahise amutegeka kouya mu kiruhuko
yarakaye cyane, ibyo byose tukaba tubikesha
abakoraga mu biro bya Prezida Kagame icyo
gihe, kandi nk’uko mubizi ntabwo dushobora
gutangaza amazina yabo kubera impamvu
mutayobewe. Tukaba twaramenye iyi nkuru
mu kwezi kwa gatanu mu 2001, ariko kuberako
twari twarabuze imbarutso twarayisubitse iyi
myaka yose, inkuru ntabwo isaza.
McDowell Kalisa
RPP Imvura irasaba
Amerika n’Ubwongereza
kudakomeza gutera
inkunga u Rwanda.
M
u rwandiko umuyobozi
w’ishyaka rya RPP
Imvura rikorera mu
gihugu cy’Ubwongereza, yandikiye
umunyamabanga wa Commonwealth
kuwa 02 Kanama 2010, yasabye ko
uwo muryango u Rwanda rubereye
umunyamuryango (Member) wagira
icyo ukora mu gufasha abanyarwanda
kugera kuri Demokarasi ni kwamagana
ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR na
Kagame.
Muri urwo rwandiko bwana
Karuranga yatangaje ko abanyarwanda
bamaze igihe kirekire mu bibazo,
kuva ubutegetsi bw’abakoroni bwaza
mu Rwanda, ndetse na nyuma yaho
batahiye u Rwanda rwagize ubuyobozi
butigeze buha amahoro abaturage,
bwaje ndetse kubageza kuri jenoside
yahohitanye inzirakarengane zisaga
miriyoni. Kagame akaba atarashoboye
kugira icyo ahindura kuri ayo mateka
mabi ahubwo yakomereje ku kivi
cy’abamubanjirije.
Karuranga yakomeje avuga ko
politiki y’ubwicanyi yabanjirije
ubutegetsi bwa FPR, ntabwo yigeze
ihinduka, kugeza ubu abanbyarwandaa
baricwa ndetse bakorerwa iyicwa rubozi
ryo ry’uburyo bwose. Kuri Karunga u
Rwanda ngo rumeze nk’ikirunga
gitegereje kuruka.
Uwo muyobozi yakomeje avuga ko
abanyarwanda bakomeje kwicwa na
leta ya Kagame haba abari mu gihugu
ndetse n’abamuhunze bari hanze bose
akomeza kubakurikiranayo.
Ikimutangaza ibi byose bikomeza
kuba amahanga arebera ntacyo akora
kuri ako karengarengane gakomeza
gukorerwa abanyarwanda.
Yakome yamagana kandi ukuntu
abana benshi babanyarwanda bakomeje
gutwarwa bunyamaswa mu kirwa
cy’Iwawa, kuri Karuranga abo bana
benshi n’impfubyi, za jenoside,sida
abandi n’abarenzwe n’ubucyene,
bakomeje kugirirwanabi cyane
batwarwa Iwawa aho gufashwa. Abo
bana babakuye mu mijyi y’u Rwanda
aho guhabwa urukundo bagirwa
abacakara.
Urwandiko kandi rwasabaga
umunyamabanga wa Commonwealth
ko batakohereza indorerezi kujya
kureba ayo matora y’urukozasoni aho
amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi
yose yabujijwe kugira uruhare mu
guhatanira umwanya wa perezida wa
repuburika, ibinyamakuru byigenga
byose bigafungwa. Karuranga ati
abanyarwanda bacyeneye ubuyobozi
bwubaha amategeko, bugendera kuri
demokarasi, batagenda kugitugu
cy’umuntu umwe.Akaba ariyo mpamvu
ishyaka rikangurira abantu kwamagana
ayo matora adasobanutse.
Ishyaka RPP Imvura rikomeza risaba
ko akanama k’indorerezi kayobowe na
Bwana Salim Ahmed Salim wubahwa
n’abantu bose kahagarika kujya mu
Rwanda gukurikirana ikinamico
y’amatora idafitiye akamaro u Rwanda
n’abanyarwanda.
Karuranga kandi yavuze ko
Commonwealth nk’umuryango
wubahwa n’abantu benshi wakagobye
kwamagana ubwicanyi bumaze iminsi
bukorerwa mu Rwanda nk’uko indi
miryango yose iharanira uburenganzira
bw’ikiremwa muntu (Human Rights
Watch, Amnesty international)
yabikoze. Akomeza ko yakagobye
kureraho guterera agati mu ryinyo
kumahano arimo abera mu Rwanda
akorwa n’ubuyobozi buriho kandi
u Rwanda arikimwe mu bihugu
biherutse kwemererwa kwinjira muri
uwo muryango.
Yarangije asaba uwo mu ryango
gukoresha ububasha ufite ugafasha
abanyarwanda kuva mu bibazo barimo
bashyirwamo na perezida Kagame
ndetse n’ishyaka ayoboye.
Charles I.
[email protected]

Documents pareils