urukiko rwisumbuye rwa muhanga ruri muhanga

Transcription

urukiko rwisumbuye rwa muhanga ruri muhanga
RP 0025/011/TGI/MHG
1
URUKIKO RWISUMBUYE RWA MUHANGA RURI MUHANGA
RUHABURANISHIRIZA MU RWEGO RWA MBERE IMANZA
Z’INSHINJABYAHA RUHAKIRIJE RUBANZA RP
0025/011/TGI/MHG MU BURYO BUKURIKIRA NONE KU WA
24/01/2011
UREGA:UBUSHINJACYAHA
BIKORIMANA David mwene MWONGEREZA John
ABAREGWA
na MUKAMURIGO Pauline wavutse 1962 utuye NYARUSAVE –
MWIRUTE-RUKOMA-KAMONYI-Intara y’Amajyepfo.
- BIKORIMANA Janvier mwene MUNYAKAZI Zaburoni na UWIMANA
Patricie wavutse 1984
utuye NYIRABIHARI-TABA-RUKOMAKAMONYI-Intara y’Amajyepfo.
- BARIGIRA mwene NGIRABANZI
na MUKAMUZUNGU wavutse
1978 utuye TAGA-RUKOMA-KAMONYI-Intara y’Amajyepfo.
ICYAHA AKURIKIRANYWEHO:Kuba tariki ya 09/01/2011 bari mu
karere ka KAMONYI mu ntara y’Amajyepfo ,abaregwa babigambiriye
barakoze icyaha cy’ubujura buciye icyuho ,icyaha giteganywa kandi
kigahanishwa ingingo ya 400 y’igitabo cya kabiri cy’urwunge rw’amategeko
ahana ibyaha mu RWANDA.
I.IMITERERE Y’URUBANZA
1.Mu ijoro ryo ku wa 09/01/2011 abaregwa bacuje umugambi wo kwiba,
bajya mu rugo rwa BIZIMANA Céléstin bakuaho imyugario bafata inka bye
bayitera icyum iasohok bajya kuyibagira ku gasozi,aho nyiri inka abiboneye
bakurikirana abajura ink iza gufatwa.
2.Ubushinjacyaha bukabashinja buvuga ko ubwo mu gitondo batoraguraga
icyuma ahibwe inka basanze ari icya BIKORIMANA David abajijwe yemera
icyaha ndetse anavuga abo bafatanyije nabo babajijwe bemera icyaha.
3.Mu rukiko abashinjwa bose bemeye icyaha bagisabira imbabazi.
RP 0025/011/TGI/MHG
2
4.Ikibazo kiri mu rubanza akaba ari ukumenya
icyo cyaha.
igihano cyahabwa abakoze
II.GUSESENGURA URUBANZA
5.KU
BIJYANYE
N’ICYAHA
BAKURIKIRANYWEHO
ABASHINJWA
Ubushinjacyaha bukurikiranye BIKORIMANA David, BIKORIMANA
Janvier na BARIGIRA icyaha cy’ubujura buciye icyuho bakoze ubwo
bibaga inka k’uwitwa BIZIMANA mu ijoro bakinguye urugo rwe bagafatwa
bamaze kuyiba banayishe nabo bakaba barabyemereye imbere y’urukiko mu
iburanisha ibi rero bakaba bagomba kubihanirwa hashingiwe ku ngingo ya
400 y’igitabo cya kbiri cy’uwnge rw’amategeko mpanabyaha ivuga ko
Igihano ntarengwa gishobora kugezwa ku myaka cumi
y'igifungo:
1. iyo ubujura bwakoreshejwe guca icyuho, kurira cyangwa
imfunguzo
zidakoreshejwe
na
nyir'inzu;
2. iyo bwabaye mw'ijoro mu nzu ituwemo cyangwa
isanzwe ibamo abantu cyangwa mu biyikikije;
6.KU BIJYANYE N’IGIHANO YAHABWA
Kuba BIKORIMANA David, BIKORIMANA Janvier na BARIGIRA
baremeye icyaha imbere y’urukiko ndetse bakanagisabira imbabazi urukiko
rusanga mu kubagenera igihano hagomba no gushingirwa ku ngingo ya 35
y’itegeko ryerekeranye n’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ivuga
ko Iyo ucyekwaho gukora icyaha acyiyemereye mu buryo
budashidikanywa, hubahirizwa mu kumukurikirana
ibiteganywa n’ingingo ya 33 y’iri tegeko mu gika cyayo cya 2
n’icya 3, kandi umucamanza waregewe urwo rubanza
ashobora kugabanya ibihano byari biteganyijwe kugeza kuri
kimwe cya kabiri (½) cyabyo.
RP 0025/011/TGI/MHG
3
III.ICYEMEZO CY’URUKIKO
7. Urukiko rwisumbuye rwa MUHANGA rwemeye kwakira ikirego
rwashyikirijwe n’ubushinjacyaha kuko cyaje mu buryo no mu nzira
bikurikije amategeko.
8.RWEMEJE ko icyo kirego gifite ishingiro .
9.RWEMEJE ko BIKORIMANA David, BIKORIMANA Janvier na
BARIGIRA bahamwa n’icyaha cyo cy’ubujura buciye icyuho.
10.RUHANISHIJE BIKORIMANA David, BIKORIMANA Janvier na
BARIGIRA igihano cy’igifungo cy’imyaka 5 ariko kuko baburanye bemera
icyaha icyo gihano kikaba kigizwe imyaka 2 kigatangira kubarwa uhereye
umunsi bafatiwe na police ni ukuvuga ku wa 11/01/2011.
11. RUTEGETSE BIKORIMANA David, BIKORIMANA Janvier na
BARIGIRA kwishyura amagarama y’uru rubanza ahwanye n’amafaranga
12350 agomba gushyirwa mu isanduku y’Akarere ka MUHANGA ,
bitakorwa mu gihe cy’iminsi 8 bagafungwa iminsi 15 y’ubugwatira mubiri
agakurwa mu byabo ku ngufu za LETA.
12. RWIBUKIJE ko kujurira ari iminsi 30 kuva uru rubanza rusomwe.
NI UKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME RWA
BENSHI NONE KUWA 24/01/2011 MU RUKIKO RWISUMBUYE
RWA MUHANGA RURI MUHANGA RUGIZWE NA :
UMUCAMANZA
AMAHORO CLAUDINE
UMWANDISTI
DUKUZUMUREMYI Annonciata

Documents pareils

Arrêt KAGABE Corn c Hotel Des Milles Collines 16 08 06

Arrêt KAGABE Corn c Hotel Des Milles Collines 16 08 06 y’umusongero wa Leta ku giteranyo cy’indishyi zose zavuzwe haruguru agomba kwinjira mu isanduku ya Leta, itayatanga mu gihe cy’iminsi cumi n’itanu urubanza rusomwe, akavanwa mu byayo ku ngufu za Le...

Plus en détail

rc 0729/09/tgi/nyge urupapuro rwa 1 urukiko rwisumbuye

rc 0729/09/tgi/nyge urupapuro rwa 1 urukiko rwisumbuye ibi bikaba nta shingiro bifite kubera ko nk’uko byasobanuwe haruguru ari Fonds de Garantie Automobile igomba kwishyura kubera impamvu zasobanuwe haruguru. III. ICYEMEZO CY’URUKIKO (7) RWEMEJE ko ik...

Plus en détail

urukiko rw`ikirenga ruri i kigali, ruhaburanishiriza imanza

urukiko rw`ikirenga ruri i kigali, ruhaburanishiriza imanza bushake cyane cyane kuwatanze ikirego. Kuba RWAMIGABO Etienne yaranze kuburana kandi ariwe wajuriye, n’abaregwa bakanga kugira icyo bavuga cyangwa basaba, Urukiko rusanga byafatwa kimwe n’uwajuriye...

Plus en détail