Uzafata Kadhafi azahabwa miliyoni 1.7 y`amadorali.

Transcription

Uzafata Kadhafi azahabwa miliyoni 1.7 y`amadorali.
Uzafata Kadhafi azahabwa miliyoni 1.7 y’amadolari, ese aya
mafaranga niyo atuma abantu bafatwa ?
http://www.leprophete.fr
Iminsi ya Kadafi irangiye nabi, arahigwa bukware, agiye kwicwa nk'igikoko! Ese umunyagitugu Paul Kagame
ntiyakuramo isomo ?
(Note de notre site)
Ba RWIYEMEZAMIRIMO nababwira iki, ntimutangwe ku kiraka: uwafata Kadafi mpiri
akamwerekana yaba asezeye ku bukene !
N'abandi banyagitugu bica abenegihugu uko bishakiye, bumvireho , amaherezo yabo
ni mabi cyane , niba batiyemeje guhindura imvugo n'ingiro amazi atararenga
inkombe ! Kereka rero niba ubutegetsi butera ibisazi ababufite !
Source: Igihe.com
Ibi birava cyane ku ntambara imaze iminsi iba muri Libya aho amahanga yafatiye
ingamba Col. Mouammar Kadhafi, n’igihugu cye agafasha inyeshyamba kumuhirika
ku butegetsi n’ubwo bitararangira neza ariko ikigaragara ni uko bashoboye
kumushegesha, aho amahanga akomeza amushinja kuyoborana igitugu. Ese mu
myaka 42 amaze ayobora, no mu byo yagejeje kuri Afurika ndetse na Libya nibwo
bigaragaye ko yayoboje igitugu.
Icyo tuvugaho hano ni inkuru nshya yasesekaye ko umuntu wese uzafata Khadafi
cyangwa se akamwica azahabwa n’inyeshyamba akayabo ka miliyoni 1.7
y’amadolari ndetse akanakurwaho ibyaha abaye hari ibyo yari afite cyane cyane
nko kuba yari ashyigikiye Khadafi. Dore bamwe mu bantu bagiye bashyirwaho
ibihembo by’amafaranga mu myaka mike ishize.
1. Ossama Ben Laden
Yari muyobozi w’mutwe w’iterabwoba Al Qaida, washinjwe kuba yarateguye
akanashyira mu bikorwa ibitero kuri ambasades za Amerika muri Kenya na Tanzania,
ndetse n’ibitero simusiga ku minara ya World Trade Center. Uyu mugabo rero nyuma
yaje kuba umuntu wa mbere ushakishwa cyane na Amerika, ashyirirwaho igihembo
cya miliyoni 25 z’amadolari y’Amerika ku muntu wese uzamufata cyangwa agatanga
amakuru yamufata, ese byarangiye afashwe ? Oya yararashwe, ayo ntawayabonye
kuko yiciwe mu gikorwa cya gisirikare ntawahaye Leta amakuru (wavuzwe kugera
ubu).
Ossama Ben Laden
2. Ramzi Youssef
Uyu Youssef nawe yigeze gutega ibisasu kuri World Trade Center ahagana mu
mwaka wa 1993 byahitanye abantu bagera kuri 6, bikomeretsa abagera ku gihumbi.
Uyu nyuma yo gucika Polisi inshuro zirenze imwe yaje gufatirwa muri Pakistan ubu
akaba afungiwe muri Amerika, Colorado, byatangajwe ko uwatanze amakuru
yafashije kumuta muri yombi yaba yarahawe miliyoni 2 z’amadolari. Uyu mugabo
kandi akaba yarigeze kugerageza gutegura ibitero byo guhitana Papa Jean Paul II.
Ramzi Youssef
3. Uday na Qusay Hussein
Aba bari abahungu ba Saddam Hussein wahoze ayobora Iraq, aba bahungu bari
bamwe mu bantu bashakishwaga cyane na Amerika aho bari barashyizwe ku mutwe
igihembo cya miliyoni 30 z’amadolari ku muntu watanga amakuru abafatisha
cyangwa se akabafata, baba ari bazima cyangwa bapfuye.
Aba bombi baje kwicirwa mu nzu ahitwa Mosul taliki ya 22 Nyakanga 2003,
uwatanze amakuru yabakozeho ntabwo yatangajwe izina ariko byavuzwe ko yahawe
izo miliyoni 30 z’amadolari nk’uko byari byaravuzwe.
Uday na Qusay Hussein
4. Saddam Hussein
Yahoze ayobora Iraq akaza kwicwa amanitswe ku mugozi, yafashwe tariki ya 13
Ukuboza 2003 i Tikrit mu gace yavukiyemo, igihembo ku watanga amakuru
yamufatisha cyari miliyoni 25 z’amadolari, gusa aya ntawashoboye kuyatahana
kubera ko bivugwa ko uwavuze aho yihishe ari umwe mu bari abarinzi be ndetse wo
mu muryango we witwa Mohammed Ibrahim Al Musslit, ariko aya makuru yayatanze
kubera inkoni nyinshi zari zimuri hejuru bityo ntabwo ari ubushake, ibyo byatumye
adahabwa n’urutoboye.
Saddam Hussein
5. Mouammar Kadhafi
Umuyobozi wa Libya uri kumeneshwa muri iyi minsi, yashyizweho igihembo cya
miliyoni 1.7 y’amadolari ku muntu wamufata, agatanga amakuru y’aho ari cyangwa
se akamwivugana, nabyo byaje kongerwaho. Ese azafatwa mu minsi ya vuba nk’uko
byagendekeye Saddam Hussein ? Ni kubitega amaso.
Col. Mouammar Kadhafi

Documents pareils

Gen Sultani Makenga yishyize mu maboko y`ingabo za Uganda

Gen Sultani Makenga yishyize mu maboko y`ingabo za Uganda Umusirikare wa Uganda wavuganye na BBC yagize ati : "Ndababwiza ukuri ko Sultani Makenga ari kumwe natwe kuva kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ugushyingo kandi tumufungiye ahantu ari kumwe n’abandi b...

Plus en détail