BBC yatumijwe na komiti ishinzwe kugenzura filimi yayo yatonetse

Transcription

BBC yatumijwe na komiti ishinzwe kugenzura filimi yayo yatonetse
BBC yatumijwe na komiti ishinzwe kugenzura filimi yayo yatonetse
Abanyarwanda
Yanditswe kuya 2-12-2014 na IGIHE
Nyuma y’igihe gishize humvwa abatangabuhamya batandukanye, komiti yashyiriweho
kugenzura filimi mbarakuru yiswe “ Rwanda’s Untold Story” yatumije Igitangazamakuru BBC
kuzaza gutanga ubusobanuro,yatumije icyo gitangazamakuru cy’Abongereza kuzayitaba ku
wa Gatanu w’icyumweru gitaha taliki 12 Ukuboza 2014.
Nkuko byemezwa n’umwe mu bagize iyi komiti utashatse kumenyekana kuko atari umuvugizi
wayo, ubutumire bwamaze kwandikirwa Umuyobozi Mukuru wa BBC,Tony Hall, bukaba
bwaroherejwe kuwa Mbere w’iki cyumweru.
Yakomeje avuga ko ubwo butumire bugamije guha umwanya BBC ikisobanura imbere y’iyi
komiti ku birego byagejejwe ku Rwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imirimo imwe ifitiye
Igihugu Akamaro(RURA), harimo kwica nkana ubwisanzure bw’itangazamakuru, kurenga ku
mategeko amwe y’ u Rwanda no kutubahiriza amahame y’umwuga agenga abanyamakuru
ba BBC ubwabo.
Ibi bikaba byiyongera ku birego byuko muri iriya filimi mbarankuru, BBC yapfobeje
ikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bikaba byarakomerekeje umubare
munini w’Abanyarwanda baba mu gihugu no mu mahanga.
Komite yiteguye kwakira intumwa ya BBC
Kuva iriya komiti yatangira imirimo yayo, abatangabuhamya icumi bamaze kuyitaba, harimo
abashakashatsi mpuzamahanga, abanyamakuru n’abarimu muri za kaminuza bakaba
n’inararibonye kuri Jenoside yakorwe Abatutsi n’amateka y’ u Rwanda.
Kuri uyu wa Kabiri , Tom Ndahiro yongeye gutanga ubuhamya bwe ku mikorere ya BBC
imbere y’iyo komiti ku nshuro ya gatatu.
Yavuze ko BBC yirengagije nkana inkuru zishingiye ku kuri kuri Jenoside ifite mu bubiko
bwayo zakozwe n’abanyamakuru bayo bari mu Rwanda mu 1994, ikajya gutara amakuru
avugwa na bamwe mu bantu bazwi ku Isi yose ko ari ‘abahakanyi ba Jenoside.’
Ndahiro yagize ati “Biratangaje kubona BBC muri Mata 1994 yaravuze ko intagondwa
z’abahutu zari zibasiye Abatutsi n’abandi batavugaga rumwe nazo, ariko nyuma y’imyaka 20,
ikongera kwibaza ku kuri yivugiye ubwayo muri icyo gihe cya Jenoside!”
Yakomeje avuga ko niba koko BBC yari igamije kongera kubwira Isi ibyabaye mu Rwanda,
ari cyo gitangazamakuru cyakabivuze neza kurusha ibindi byose kuko ni yo ifite ububiko
bunini cyane bwuzuyemo inkuru z’umwimerere zakozwe n’abanyamakuru bayo bari mu
Rwanda kuva Jenoside yatangira kugeza irangira.
Ndahiro yatanze urugero rw’abanyamakuru ba BBC bari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside
nka Mark Doyle na Fergal Keane batanze abandi banyamakuru bose kuvuga ukuri
kubyaberaga mu Rwanda.
Filimi mbarankuru ya BBC imaze gukurura impaka ndende haba mu Rwanda ndetse no mu
mahanga, aho abenshi bayamaganye bavuga ko ipfobya ikanahakana Jenoside yakorewe
Abatutsi.

Documents pareils