socete civile rwandaise en belgique

Transcription

socete civile rwandaise en belgique
SOCETE CIVILE RWANDAISE EN BELGIQUE
Rue de la Colonne 54/4 – 1080 Bruxelles
[email protected] - Tél/Fax : +32 816 011 13 - Mobile +32 488 534 743
IBARUWA IFUNGUYE IGENEWE IMILYANGO IBUKA, AVEGA, AERG NA GAERG
Buruseli, 11 Ukwakira 2014
Bavandimwe bacu muhagarariye amashyirahamwe y’abacikacumu Tutsis,
Tuboneyeho umwanya wo kubasuhuza tubamenyesha ko ibarwa mwandikiye BBC
twayibonye bityo tukaba twifuje kubagezaho ibikurikira :
•
Documentaire yamamajwe na BBC tariki ya 01/10/2014 nta hantu na hamwe
ihakana cyangwa ipfobya ubwicanyi bwabahekuye natwe bukaduhekura, bukatugira
imfubyi n’abapfakazi. Nta nahamwe iyo filimi ikomeretsa cyangwa ishinyagurira
abacikacumu abo aribo bose. Baba abiciwe mu Rwanda guhera 1990 cyangwa mu
mashyamba ya Kongo guhera 1996 kugeza muri uyu mwaka wa 2014 iyi filimi
isohotsemo.
•
BBC yahaye ijambo ABATANGABUHAMYA (Kayumba Nyamwasa,
Karegeya Patrick, Rudasingwa Théogène, Ruyenzi Paul), ABASHAKASHATSI (ba
porofeseri b’abanyamerika, Christian Davenport na Allan Stam), ABAHAGAZE kuri
ubwo bwicanyi (témoins nka Colonel Luc Marchal), abigeze kuyobora Urukiko rwa
TPIR (nka procureure Carla Del Ponte), ABACIKACUMU ry’ingabo za Kagame muri
Kongo, n’abandi benshi.
•
Umunyamakuru wa BBC, Jane Corbin, mu gihe yari mu Rwanda muri Mata
2014, yashatse guha ijambo abategetsi n’abandi babyifuza barimo na Perezida Paul
Kagame baramuhunga. Benshi mu bategetsi bo mu Rwanda bafite ako kamenyero ko
kudatinyuka gusubiza ibibazo by’abanyamakuru igihe bikenewe. Basanzwe bakwepa
abanyamakuru b’Ijwi rya Amerika cyangwa BBC Gahuzamilyango nkuko byakunze
kugaragara, hishwe cyangwa hanyerejwe abantu mu Rwanda. Ndetse niyo habonetse
imirambo y’abishwe mu kiyaga cya RWERU i Burundi, abategetsi b’u Rwanda
barushanwa mu guhakana no kubeshya. Uko gutinya abanyamakuru kandi niko
kwatumye itangazamakuru ryigenga rizima mu Rwanda abanyamakuru bigenga
bamwe bakicwa :
1/2
 Charles Ingabire wayoboraga Inyenyeri News,
 Rugambage Jean Léonard wa Journal Umuvugizi,
 Hakizimana Apollo wa Journal Umuravumba wiciwe i Kigali ku Mumena kuri
27 Mata 1997,
 Mutsinzi Edouard wa Journal Le Messager bakamugira ikimuga kuri
31/01/1995).
 Abandi banyamakuru barafungwa cyangwa barahunga. None na BBC iribasiwe
nta soni koko!
•
Imilyango yanyu nk’abacikacumu nta burenganzira na bumwe ifite bwo
gukingira ikibaba abicanyi niyo baba bakomoka mu bwoko mubarirwamo. Nta
burenganzira mufite bwo gusisibiranya amateka mabi yaranze itsembamoko
ryakorewe mu Rwanda no muri Kongo nkuko byagaragajwe na Raporo MAPPING ya
LONI kw’iyicwa ry’impunzi z’abahutu n’abakongomani muri Kongo. BBC irigenga
kuko mwabonye muri iyo filimi ko na TONY BLAIR na Bill CLINTON bavugwaho
kuba bakingira ikibaba Perezida Kagame.
•
IBUKA, AVEGA, AERG na GAERG muhagarariye abacikacumu TUTSIS
bafite umubabaro wumvikana wo gupfusha ababo. Twabasabaga kugira ubutwari bwo
kwemerera ko n’abandi bacikacumu biciwe ababo n’ingabo za FPR nabo bakibukwa,
bakarengerwa kandi bagahabwa ijambo n’ibinyamakuru nka BBC, Ijwi ry’Amerika,
RFI, Deutshe Welle, CNN, France 24, RTBF, RTL-TVI, n’ibindi.
Nta mpamvu nimwe mufite yo kwamagana BBC kuko yakoze akazi kayo ko gutara
amakuru. Turangije tubasaba kudahinduka ibikoresho bya Leta ya Perezida Kagame
mu gukingira ikibaba abahekuye abanyarwanda mu bwicanyi bwayogoje u Rwanda na
Kongo.
Mugire amahoro kandi namwe muyatange.Twese tworoherane, twirinde gusibanganya
amateka yacu kandi dutange ihumure ku banyamakuru, abashakashatsi,
abatangabuhamya n’abandi bacikacumu batari muri IBUKA nabo bavugishe ukuri
kuzira iterabwoba.
Uhagarariye Société Civile Rwandaise en Belgique,
Joseph MATATA, Umuhuzabikorwa wa CLIIR
2/2

Documents pareils