itangazo ry`ibyemezo by`inama y`abaminisitiri yateraniye muri village
Transcription
itangazo ry`ibyemezo by`inama y`abaminisitiri yateraniye muri village
REPUBULIKA Y’U RWANDA Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri B.P. 1334 KIGALI ITANGAZO RY’IBYEMEZO BY’INAMA Y’ABAMINISITIRI YATERANIYE MURI VILLAGE URUGWIRO KU WA 14/10/2009. Ku wa gatatu tariki ya 14 Ukwakira 2009, Inama y„Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. 1. Inama y‟Abaminisitiri yemeje imyanzuro y‟Inama y‟abaminisitiri yo ku matariki ya 09, 11 na 15 Nzeri 2009, imaze kuyikorera ubugororangingo. 2. Inama y‟Abaminisitiri yemeje ko igiciro fatizo cy‟ubutaka “ Reference land price“ gishingirwaho mu kugura ubutaka mu Mujyi wa Kigali kiri hagati ya amafaranga 168 kuri m2 mu Kagari ka Muko mu Murenge wa Jali n„amafaranga 1 531 kuri m2 mu Kagari ka Kiyovu Umurenge wa Nyarugenge. 3. Inama y‟Abaminisitiri yemeje imishinga y‟amategeko ikurikira: - Umushinga w‟itegeko rishyiraho kandi rikagena imiterere n‟imikorere bya Komisiyo y‟igihugu y‟Abana; - Umushinga w‟Itegeko rigena imikoreshereze y‟ibiyobyabwenge n‟urusobe rw‟imiti ikoreshwa nkabyo mu Rwanda. 4. Inama y‟Abaminisitiri yemeje amateka akurikira: - Iteka rya Perezida ryimura ba ofisiye bakuru mu ngabo z‟igihugu ribajyana mu yindi mirimo y‟ubutegetsi bwa Leta - Iteka rya Perezida ryimura ba ofisiye bato mu ngabo z‟igihugu ribajyana mu yindi mirimo y‟ubutegetsi bwa Leta 1 - Iteka rya Minisitiri w„Intebe rikuraho abacamanza 16 mu Rukiko rwa Gisirikare - Iteka rya Minisitiri w‟Intebe rishyiraho abacamanza mu Rukiko rwa Gisirikare bakurikira: 1. Capt. Sylvestre SEKARAMBA 2. Capt Francis KIMENYI 3. Lt Jean Pierre RWANDAYE 4. S/Sgt RUBARE Raphael - Iteka rya Minisitiri rishyiraho abagenzacyaha ba Gisirikare 25 bakurikira : - 1. Lt KALISA Ntiyamira 2. 2Lt Marie Chantal UMUHOZA 3. 2Lt Jackson KAYIJAMAHE RUHARAZA 4. 2Lt Gervais MUNYURANGABO 5. 2Lt Hyppolite MUVUNYI 6. 2Lt Sylvestre GAHAMANYI 7. 2Lt Felix ZIRUNGUYE 8. 2Lt John MARIDADI 9. S/Sgt IYAMUREMYE J.Bosco 10. S/Sgt KAYITSINGA Alexandre 11. S/Sgt KARAMBIZI Oscar 12. S/Sgt KAMUZINZI Eugene 13. S/Sgt ZIRUNGUYE Heritier 14. S/Sgt NKURUNZIZA Justin 15. Sgt NIYOYITA Innocent 16. Cpl NZISABIRA Jules 17. Cpl KAYITARE Ismael 2 - 18. Cpl NSHIMIYIMANA Callixte - Iteka rya Minisitiri rigena amafaranga y‟ubukozi bw‟umwuga ahabwa abapolisi 19. Cpl SIBOMANA Nsengiyumva Alain 20. Cpl SHEMAJames 21. Pte UWAYEZU Alfred 22. Pte MUNGWARAKARAMA Vedaste 23. Pte BONANE Boniface 24. Pte WIBABARA Ange 25. Pte MUHAWENIMANA Claudine bakora akazi k‟imicungire y‟umutungo wa Polisi y‟igihugu(Accountant, Budget officer, Internal auditor, na Procurement officer). 5. Inama y‟Abaminisitiri yemeje ko : a) Bwana MEHMET Kadri Sander Gurbuz ahagararira igihugu cya Turkey mu Rwanda nka Ambasaderi ufite icyicaro i Dar-es- Salaam; b) Bwana Darius STERNBECK BUBALA ahagararira igihugu cya Zambia mu Rwanda nka Ambasaderi ufite icyicaro i Dar-es- Salaam; c) Bwana Juan Manuel GONZALEZ DE LINARES ahagararira igihugu cya Spain mu Rwanda nka Ambasaderi ufite icyicaro i Dar-es- Salaam; d) Bwana ZDRAVKO BISIC ahagararira igihugu cya Serbia mu Rwanda nka Ambasaderi ufite icyicaro i Nairobi; e) Bwana Domingo LUCENARIO ahagararira igihugu cya Phillipines mu Rwanda nka Ambasaderi ufite icyicaro i Nairobi; f) Madamu MUTESI Betty ahagararira inyungu za Spain mu Rwanda nka Honorary Consul. 6. Inama y‟Abaminisitiri yahaye ubwenegihugu abanyamahanga bari babusabye kandi bujuje ibyangombwa biteganywa n‟amategeko. 7. Inama y‟Abaminisitiri yashyize Abayobozi mu myanya ku buryo bukurikira: 3 Inama y‟Abaminisitiri yazamuye Lt. Col. GASANA Emmanuel ku ntera ya Brigadier General inamugira Komiseri Mukuru wa Polisi y‟Igihugu. Deputy Commissioner General of Police Mary GAHONZIRE: Komiseri Mukuru w‟Urwego rw‟Igihugu rushinzwe za Gereza. Brigadier General Frank RUSAGARA : Military Defense Attaché mu gihugu cy‟Ubwongereza. Brigadier General Dr. RUTATINA Richard: Umujyanama wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu by‟Umutekano n‟ibya Gisirikare ( Security and Defense Advisor). Mr. GATARE Francis: Umunyamabanga Mukuru Wihariye wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ( Principal Private Secretary) Dr. HIMBARA David : Umujyanama wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu byerekeranye n‟ingamba ( Strategy Advisor). Dr. MUSAFIRI MALIMBA Papias : Academic Vice Rector muri SFB Madamu Sharon HABA: Umunyamabanga Uhoraho muri MINEDUC Bwana MULINDWA Samuel : Umunyamabanga Uhoraho muri MIFOTRA Bwana SESONGA Benjamin: Director General wa General Services muri PRIMATURE Dr. GASINZIGWA Marie Christine : Director General wa Science, Technology and Research muri MINEDUC Dr. RWANAMIZA Erasmus: Director General of Education muri MINEDUC 8. Abayobozi bashyizwe mu nzego isuzumabushobozi ry‟abakozi: I. z‟imirimo ya Leta hashingiwe Advisors mu Nzego Nkuru za Leta Muri SENA Madamu UWONKUNDA Claudette, Advisor to the President of the Senate Mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite Bwana MURAGIJIMANA Emmanuel, Advisor to the Speaker of the Chamber of Deputies Muri PRIMATURE 4 ku Bwana NKURUNZIZA Innocent, Advisor to the Prime Minister II. Principal State Attorney muri MINIJUST: a) Principal State Attorney in Legislative Translation Coordination 1. Bwana MAJYAMBERE Félix 2. Madamu MUTIMURA Christine 3. Bwana RUNIGA P. Claver 4. Bwana MUNYANGABE Frodouard 5. Madamu YANKURIJE Odette. b) Principal State Attorney in Legal Advisory Services 1. Bwana MUKUNZI Alex c) Principal State Attorney in Civil Litigation 1. Bwana MBARUSHIMANA Jean Marie Vianney 2. Bwana BUTARE Emmanuel 3. Bwana MBONERA Théophile 4. Bwana MALAALA Aimable 5. Bwana RUBANGO K. Epimaque 6. Bwana KAREMERA Georges 7. Madamu BATSINDA Aline 8. Madamu UMWALI M. Claire 9. Bwana NTAGANDA Félix 10. Bwana CYUBAHIRO Fiat III. Director Generals mu Nzego Nkuru za Leta na za Minisiteri Muri SENA 1. Madamu NIRERE Madeleine, Deputy Clerk in Charge of Legislation 2. Bwana MWITABANGOMA Yvan, Director General of ICT 5 Mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite 1. Bwana BASHOGA Bernard, Deputy Clerk in Charge of Legislation 2. Madamu SEMANYENZI Furaha Claire, Director General of General Services Muri PRIMATURE Madamu KABERUKA Uwineza Chantal, Director General of ICT Bwana SEBUDANGA Augustin, Cabinet Minutes Taker Muri MINICOM Madamu KALIZA KARURETWA, Director General of Climate Investment IV. Advisors muri Minisiteri no mu zindi nzego 1. Bwana GATERA Franck, Advisor to the Minister in the Office of the President 2. Cpt SEBUDANDI Patrick, Advisor to the Director of Cabinet in the Office of the President 3. Madamu UNEZASE Yvette M. Gisèle, Advisor to the Vice President of the Senate in charge of Finance and Administration 4. Madamu MUJAWIMANA Jeanne d'Arc, Advisor to the Vice President of the Senate in charge of Parliamentary Affairs 5. Bwana BUSHISHI Giovani, Advisor to the Deputy Speaker in charge of Finance and Administration 6. Madamu NZAMBIMANA Jeannette, Advisor to the Deputy Speaker in charge of Parliamentary Affairs 7. Bwana NKURUNZIZA Valens, Advisor to the Vice President of the Supreme Court 8. Major SIMBIZI Adolphe, Advisor to the Minister of Defense 9. Bwana KAMUGISHA Robert, Advisor to the Minister of Justice/ Attorney General 10. Bwana RUTAGWENDA Jean Paul, Advisor to the Minister of Public Service and Labour 11. Bwana MANIRABIZI Ayubu, Advisor to the Minister of Internal Security 12. 13. Bwana NZABONIMANA G. Serge, Advisor to the Minister of Youth Bwana HATEGEKIMANA Cyrille, Advisor to the Minister of Trade & Industry 6 14. Bwana MAKUZA Laureen Thecle, Advisor to the Minister of Sport and Culture 15. Bwana HAKIZIMANA Védaste, Advisor to the of Minister of Local Government 16. Bwana NZARAMBA Emmanuel, Advisor to the Minister of Gender and Family Promotion 17. Bwana NIYITEGEKA Jean Pierre, Advisor to the Minister of East African Community Affairs 18. Bwana TUMWINE James, Advisor to the Minister of Finance and Economic Planning 19. Bwana MANZI Lawrence, Advisor to the Minister of Cabinet Affairs 20. Madamu MUHAYIMANA Sylvie, Advisor to the Minister of Agriculture and Animal Resources 21. Bwana KAVIZIYA Emmanuel, Advisor to the Minister of Education 22. Bwana GASANA Augustin, Advisor to the Minister of Natural Resources 23. Bwana MARARA K. Igor, Advisor to the Minister of Information 24. Bwana RUDASINGWA Emile, Advisor to the Minister of State in charge of Primary and Secondary Education 25. Bwana MUZORA Aimé, Advisor to the Minister of State in Charge of Environment and Mines 26. Bwana KARANI Alexis, Advisor to the Minister of State in Charge of Energy and Water 27. Bwana RWANGABWOBA Olivier, Advisor to the Minister of State in charge of Community Development and Social Affairs 28. Bwana NIYONGANA Gallican, Advisor to the Director of Cabinet in the Office of Prime Minister 29. Bwana MUKESHIMANA Paul, Advisor to the Prosecutor General 30. Bwana MAZIMPAKA Jean Claude, Advisor to the Governor of Southern Province 31. Bwana NSENGIYUMVA Laurent, Advisor to the Governor of Western Province 32. Bwana KARAKE Ferdinand, Advisor to the Governor of Northern Province V. Coordinators na Directors mu nzego nkuru za Leta , muri za Minisiteri no mu Ntara 1. Bwana TWAHIRWA Gervais, Director of administration muri Supreme Court 2. Bwana NSABIMANA Frodouard, Internal Resources Management High Court 7 3. Bwana MUNYEMANA Justin, Internal Resources Management TGI Nyarugenge 4. Bwana NSHIMIYIMANA Joseph, Internal Resources Management TGI RUSIZI 5. Bwana BIZIMANA N. Pacifique, Internal Resources Management TGI Nyagatare 6. Madamu BAZIRAKE Consolée, Internal Resources Management TGI GASABO 7. Madamu MUREKATETE Dorothée, Internal Resources Management TGI Muhanga 8. Madamu NYIRANSENGIYUMVA Floride, Director of Finance & Logistics muri PRIMATURE 9. KALISA Joan, Director of Human Resources Management muri PRIMATURE 10. Major RUTAREMARA Jill, Defense Planning and Cooperation Coordinator muri MINADEF 11. Captaine KALISA Callixte, Director of Finance & Patrimony muri MINADEF 12. Lt KAYITANA Jean Damascène, Director of Administration muri MINADEF 13. Assistant Commissioner NSHIMIYIMANA Vianney, National Coordinator for Small Arms Management muri MININTER 14. CIP RUHUNDA Macleods, Coordinator of Security Analysts muri MININTER 15. Madamu MUKAYIRANGA Pelagie, Director of Finance and Administration muri MINAGRI 16. Madamu MURORA Beth, Coordinator of Planning and Cooperation muri MININTER 17. SEHUKU Elise, Director of Finance & Administration muri MININTER 18. Bwana SAFARI K. Patrick, Coordinator of Policy Formulation and Strategic Planning muri MINERENA 19. Madamu GASHEGU Catherine, Coordinator of Policy and Programs muri MINEAC 20. Madamu GAKWAYA Harriet, Director of Finance & Administration muri MINEAC 21. Madamu MUKAKIGERI Daphrose, Director of Finance and Administration muri MINIJUST 22. Bwana SEBAGABO MUHIRE Barnabé, Coordinator of Public Service Planning, Reform and Capacity Building muri MIFOTRA 23. Bwana NTAGUNGIRA Alexis, Coordinator of Civil Service Management & Development muri MIFOTRA 8 24. Bwana NGOBOKA François, Coordinator of Employment and Entrepreunership Promotion muri MIFOTRA 25. Bwana NKURANGA Alphonse, Coordinator of Sports, Culture Promotion and Development muri MINISPOC 26. Madamu UMWIZERWA Eugénie, Director of Finance and Administration muri MINISPOC 27. Madamu MUKAYISA Marie Claire, Director of Finance & Administration muri MINEDUC 28. Bwana RUTSINGA Balthazar, Director of Europe, America, International Organizations and UN muri MINAFFET 29. Bwana MUCYO RUTISHISHA, Director of Protocol muri MINAFFET 30. Bwana MUNYESHYAKA Vincent, Coordinator of Government Portfolio Management muri MINECOFIN 31. Bwana HABIMANA André, Coordinator of National Planning Development muri MINECOFIN 32. Bwana BAGIRIZINA Emmanuel, Coordinator of ICT muri MINECOFIN 33. Bwana NKUSI David, Director of Finance & Logistics muri MINECOFIN 34. MBABAZI Odette, Director of Human Resources & Administration muri MINECOFIN 35. Bwana MUFURUKYE Fred, Coordinator of Policy, Inspection & Capacity Building for Local Governance & Development muri MINALOC 36. Bwana SEMUKANYA Aimable, Coordinator of Media and Research muri MININFOR 37. Dr NGABO Fidèle, Coordinator of Nursing, Maternal and Child Health muri MINISANTE 38. Bwana MAKOMBE Jean Marie Vianney, Coordinator of District Development Programmes muri EASTERN PROVINCE 39. Madamu MUKANTABANA Aline, Coordinator of Good Governance and Social Affairs muri EASTERN PROVINCE 40. Madamu UMWALI Denyse, Coordinator of Specific Programmes EASTERN PROVINCE 41. Bwana KAREBA Moris Mulisa, Coordinator of District Development Programmes muri NORTHERN PROVINCE 9 42. Bwana NKURUNZIZA David, Coordinator of Good Governance and Social Affairs muri NORTHERN PROVINCE 43. Bwana GASARABA John, Coordinator of Specific Programmes muri NORTHERN PROVINCE 44. Bwana BIKOMO Alfred, Coordinator of District Development Programmes muri SOUTHERN PROVINCE 45. Bwana GAKUMBA Jean Claude, Coordinator of Good Governance and Social Affairs muri SOUTHERN PROVINCE 46. Bwana NYAMASWA R. Emmanuel, Coordinator of Districts Development Programs muri WESTERN PROVINCE 47. Bwana BISENGIMANA Denis, Good Governance and Social Affairs Coordinator muri WESTERN PROVINCE 48. Madamu MBABAZI Jesca, Coordinator of Specific Programmes muri WESTERN PROVINCE. 9. Mu bindi a) Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika yamenyesheje Inama y‟Abaminisitiri ko kuwa 23 Nzeri 2009 Ubuyobozi Bukuru bw‟Abinjira n‟Abasohoka mu Gihugu bwatsindiye igikombe cya zahabu cy‟umwaka wa 2009 cy‟imiyobore n‟imicungire yagaragayemo akarusho “ Innovative Management Gold Award”. Iki kikaba gitangwa buri mwaka n‟umuryango Nyafurika w‟Imiyoborere n‟Imicungire Myiza mu nzego za Leta «African Association for Public Administration and Management (AAPAM) », akaba ari inshuro ya 3 gitanzwe ari n‟inshuro ya mbere u Rwanda rwitabiriye aya marushanwa. b) Minisitiri w‟Imari n‟Igenamigambi yagejeje ku nama y‟Abaminisitiri : - Raporo ku ishyirwa mu bikorwa rya EDPRS yagaragaje ko mu bikorwa (Policy actions) 107 byari biteganyijwe mu ngengo y‟imari (budget) y‟amezi atandatu ya mbere y‟umwaka wa 2009, ibigera kuri 84 (79%) byashyizwe mu bikorwa, 21 (19%) byashyizwe mu bikorwa igice naho 2 (2%) byari bitaratangira gushyirwa mu bikorwa kugeza mu mpera z‟ukwezi kwa kamena 2009. 10 - Raporo ku musaruro rusange wabonetse “GDP” mu Rwanda, igaragaza ko ubukungu bw‟u Rwanda bwiyongereye kurusha uko byari biteganijwe. Igihebwe cya mbere wiyongereye ho 10 % naho wiyongera kuri 8% mu igihebwe cya kabiri. Mwayene yitera ry‟ubukungu ikaba ari 9 % uyu mwaka. - Yamenyesheje inama ya Abaminisitiri ko per capita income mu mpera za 2008 yari amadolari y‟amerika $ 492 kandi ko ishobora kuzamuka ikagera ku madolari y‟Amerika $ 525 mu mpera z‟uyu mwaka wa 2009. - Raporo y‟imikoreshereze y‟umutungo wa Leta “Consolidated Financial Statements” kuva muri Mutarama-Kamena 2009 yamaze gushyikirizwa AG zibishinzwe nk‟uko biteganywa n‟amategeko. - Yamenyesheje kandi inama y‟abaminisitiri ko inflation yavuye kuri 22 % mu mpera z‟umwaka wa 2008 igera kuri 4.8% nyuma ya Kanama 2009. Rapporo igaragaza kandi ko mu mafaranga yose yakoreshejwe ayaturutse imbere mu gihugu ari 63 % ayavuye hanze ni 37%. c) Minisitiri w‟Ububanyi n‟Amahanga n‟Ubutwererane yamenyesheje Inama y‟Abaminisitiri ko : - Ku matariki ya 8 - 9/10/2009 habaye inama yahuje Abaminisitiri b‟Ububanyi n‟Amahanga b‟u Rwanda n‟u Burundi basuzuma raporo yatanzwe n‟impuguke z‟Ibihugu byombi ku kibazo cy‟umupaka uhuza u Rwanda n‟u Burundi. Muri iyo nama y‟Abaminisitiri b‟Ububanyi n‟Amahanga hemejwe ko imbibi zumvikanyweho zigomba guterwa imbago vuba; impuguke zigakomeza gupima n‟ahandi hatari hapimwe nko muri Nyungwe, íbice by‟imipaka 10 ya itaremeranyijweho hagashakwa impuguke mpuzamahanga zigafasha gukkemura izo mpaka mu mezi atatu. - Gahunda ya One Dollar Campaign yitabiriwe n‟abantu b‟ingeri zose ku buryo mu mezi 6 ashize hamaze kuboneka amafaranga yose hamwe agera kuri 1,014,131,180 RWF ahwanye na 67%, harimo 682,858,428 RWF yatanzwe cash naho 331,108,552 RWF ahwanye na 33% akaba ataratangwa 11 n‟abayemeye. Umuhango wo gusoza icyo gikorwa uteganyijwe kuzaba ku wa 15 Ukuboza 2009 bitabujije ko abifuza gukomeza icyo gfikorwa cyo kubonera amacumbi abana b‟imfubyi babikomeza. d) Minisitiri ushinzwe Imirimo y‟Inama y‟Abaminisitiri yamenyesheje Inama y‟Abaminisitiri ko: - Ku wa 15 Ukwakira ari umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka w‟Umugore wo mu cyaro. U Rwanda ruzizihiza uwo munsi ku nshuro ya 12, ku rwego rw‟Igihugu ukazizihirizwa mu Karere ka Kirehe mu Ntara y‟Iburasirazuba. Kuri uwo munsi hazaba ibikorwa byo gufatanya n‟abaturage kubaka ibyumba by‟amashuri no guhanga uturima tw‟igikoni mu rwego rwo guteza imbere imirire myiza; - Ku wa 6 Ugushyingo 2009, i Kigali muri SERENA Hotel hazateranira Inama y‟Igihugu y‟Abana ku nshuro ya gatanu. Insanganyamatsiko y‟uyu mwaka ni “Uruhare rw’abana mu kurwanya ihohoterwa ribakorerwa”. Muri iyi nama ya gatanu y‟igihugu y‟Abana, hatumiwemo n‟abana bo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y‟i Burasirazuba ; buri gihugu kikazahagararirwa n‟abana batanu (babiri bahagarariye abakobwa, babiri bahagarariye abahungu, n‟umwana uhagarariye ababana n‟ubumuga). Iyi nama kandi ihuriranye no kwizihiza isabukuru y‟imyaka makumyabiri y‟amasezerano mpuzamahanga y‟Umuryango w‟Abibumbye ku burenganzira bw‟Umwana. - Yayimenyesheje kandi ko inama izasuzuma intera y‟ishyirwamu bikorwa ry‟ Ibyemezo byafatiwe mu Mwiherero w‟Abayobozi Bakuru b‟Igihugu “Kivu Retreat Priority Actions Implementation meeting review” izaba ku wa 30 Ukwakira 2009. e) Minisitiri w‟Urubyiruko yamenyesheje Inama y‟Abaminisitiri ko : - Kuva taliki ya 15 Ugushyingo kugeza ku ya 05 ukuboza 2009, hateganyijwe Itorero ry‟abari mu nzego z‟Inama y‟Igihugu y‟Urubyiruko kuva ku kagari kugera ku rwego rw‟Igihugu, iz‟Ihuriro ry‟Urubyiruko rw‟abanyeshuli biga mu 12 mashuli makuru na za Kaminuza, iz‟Ihuriro ry‟Urubyiruko rw‟Abanyeshuli biga mu mashuli yisumbuye n‟abanyeshuri barangiza amashuri yisumbuye. - Tariki ya 01 Ugushyingo 2009 u Rwanda ruzifatanya n‟ibindi bihugu bya Afurika kwizihiza umunsi nyafurika w‟Urubyiruko (African Youth day). f) Minisitiri Ushinzwe Umuryango w‟Ibihugu bya Afurika y‟Iburasirazuba yagejeje ku Nama y‟Abaminisitiri ibyavuye mu nama ku mutekano n‟amahoro “Peace and Security” yabereye i Kampala kuva ku itariki ya 5-7 Ukwakira 2009. Ibyiingenzi byavuye muri iyo nama ni : i. Ibihugu bigize East African Community bizashyiraho umutwe wa gisirikare uzajya utabara aho umutekano wahungabanye mu bihugu bigizeuwo muryango; ii. Hazashyirwaho itsinda ry‟abantu b‟inyangamugayo bajya bagenzura imiyoborere na dsemokarasi mu bihugu bigize uwo muryango; iii. Hazumvikanwaho uko ibyo bihugu byajya bifatanya muri gahunda yo kubungabunga no kubumbatira amahoro “Peace keeping operations“ ahari umutekano muke muri Afurika ndetse no ku Isi. Yayimenyesheje kandi ko: - Ibirori byo kwizihiza ku nshuro ya cumi isubukurwa ry‟Umuryango w‟Ubukungu w‟Ibihugu bya Afurika y‟Iburasirazuba bizaba tariki ya 20 Ugushyingo 2009; kuri uwo munsi kandi hateganyijwe ko masezerano yo gushyiraho isoko rusange “Common Market Protocol” azashyirwaho umukono. g) Minisitiri w‟Ubuzima yamenyesheje Inama y‟Abaminisitiri ko : - Indwara y‟ibicurane by‟ingurube (H1N1 influenza ) yageze mu Rwanda. Hamaze kugaragara abantu 29 bamaze kwandura iyo ndwara, ariko akaba ahumuriza Abanyarwanda kuko mu Rwanda hari uburyo bwose bwo gusuzuma iyo ndwara no kuyivura, anasaba abantu kandi kwirinda imico ishobora kubanduza nko guherezanya intoki baramukanya, guhoberana, gusuhuzanya basomana, gusangirira ku bikoresho bimwe n‟ibindi”. 13 - imyiteguro yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA igenda neza. Yamenyesheje kandi ko ku itariki ya 01/12/2009 ari umunsi isi yose izirikana ku cyorezo cya SIDA kandi ko kuva kuri uwo munsi hateganyijwe Campaign izarangira muri Gashyantare 2010 ikaba ifite insanganyamatsiko yitwa “Condoms, a means for dual protection. Let’s talk about it, let’s access it, let’s use it: a fundamental right for all!” - kuva ku matariki ya 18 - 20 Ugushyingo 2009 hateganyijwe inama ngaruka mwaka ya gatanu y‟Igihugu ku Bana banduye cyangwa bahuye n‟ingaruka za SIDA (The 5th Annual National Pedriatic Conference on Children infected and affected on HIV and AIDS 2009); h) Minisitiri w‟Ubuhinzi n‟Ubworozi yamenyesheje Inama y‟abaminisitiri ko umunsi mpuzamahanga w‟imirire uzizihizwa mu Karere ka Nyaruguru ku matariki ya16/10/2009. i) Minisitiri w‟Ubutegetsi bw‟Igihugu yamenyesheje Inama y‟Abaminisitiri ko inama ihuza Abayobozi b‟Inzego z‟Ibanze (Local Government) n‟abo ku rwego rw‟ubutegetsi bw„Igihugu yari iteganyijwe ku matariki ya 15-16/10/2009 yimuriwe ku matariki ya 22-23/10/2009. Yamenyesheje kandi Inama y‟Abaminisitiri ko hari abashyitsi baturutse mu gihugu cya NEPAL barimo Umuministiri n‟Intumwa za rubanda 5 baje kwigira mu gihugu cyacu gahunda yo kwegereza ubushobozi abaturage na gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero. Yayimenyesheje kandi ko mu rwego rwo gutsura umubano n‟ubutwererane hagati y‟u Rwanda na Rhenanie Paratinat , hazaza abashyitsi bayobowe na Bwana ROGER LEWENTZ, Umunyamabanga wa Leta muri MININTER ya Rhenanie Palatinat kuva ku matariki ya 17-24/10/2009. j) Minisitiri w‟Uburezi yamenyesheje Inama y‟abaminisitiri ko hazaba mu kwezi k‟ugushyingo Inama y‟Abaminisitiri 12-13/11/09 bo mu bihugu 14 bya Afurika bihuriye ku Ishuri ry‟Ubuvuzi bw‟Amatungo riba i Dakar muri Senegal. 14 k) Minisitiri w‟Umutungo Kamere yamenyesheje Inama y‟Abaminisitiri ibiganiro yagiranye n‟Umuyobozi w‟Umuryango Mpuzamahanga IUCN ( International Union for the Conservation of Akarere Nature) uhagarariye k‟Afurika y‟Iburengerazuba na Afurika yo Hagati (IUCN Regional Director for West and Central Africa) hemezwa ifungurwa ry‟ibiro bikazahuza imirimo yawo by‟uwo Muryango mu Rwanda mu bihugu by‟ibiyaga bigari ( Rwanda, Burundi, DRC). Yanayimenyesheje ko icyumweru cy‟igiti kizatangira kuva ku itariki ya 16 21 Ugushyingo 2009, bikazizihirizwa mu Karere ka Nyabihu mu rwego rwo gutunganya ahangijwe mu ishyamba rya Gishwati. l) Minisitiri wa Siporo n‟umuco yamenyesheje Inama y‟Abaminisitiri ko mu mikino ya Francophonie yashojwe muri Liban u Rwanda rwitwaye neza rwegukana imidari 3 ya Zahabu n‟ibiri ya Bronze. Muri rusange u Rwanda rwabonye umwanya wa karindwi. Yayimenyesheje kandi ko umunyarwanda Alpha RWIRANGIRA yegukanye umwanya wa mbere n‟igihembo cya miliyoni 5 z‟amashilingi y‟amakenya mu marushanwa ya Tusk Project Frame 3. Yanayimenyesheje ko mu Rwanda hagiye kuba marushanwa yo gutora Nyampinga w‟u Rwanda“ Miss Rwanda Competition“ ateganijwe 19/12/09. m) Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amajyambere Rusange n‟Imibereho Myiza y‟Abaturage muri MINALOC yamenyesheje Inama y‟Abaminisitiri ko Komiseri Mukuru w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) azasura u Rwanda ku matariki ya 19 - 21 Ukwakira 2009. Kimwe mu bizaba bizanye Komiseri Mukuru, ni ukuganira ku nzira izakurikizwa kugira ngo ku itariki ya 31/12/2011 ingingo ijyanye no kuvanaho ubuhunzi ku Banyarwanda “Cessation clause” izashyirwe mu bikorwa kubera ko u Rwanda rwujuje ibyangombwa byose biha amahoro n‟umutekano abanyarwanda mu gihugu cyabo. MUSONI Protais Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri. 15