Padiri Thomas Nahimana yambitse ubusa abategetsi b`u Rwanda

Transcription

Padiri Thomas Nahimana yambitse ubusa abategetsi b`u Rwanda
Padiri Thomas Nahimana yambitse ubusa abategetsi b’u Rwanda
Perezida Paul Kagame unayobora FPR Inkotanyi (ibumoso) Padiri Thomas Nahimana umuyobozi w'Ishema ry'u
Rwanda, arashaka guhatana na we (iburyo)
Posted By: umunyamakuru 24 novembre 2016
Inkuru ikomeje kuba ku isonga y’izindi nkuru zose mu Rwanda ndetse no mu mahanga
ni uko Padiri Thomas Nahimana yangiwe n’abayobozi bakuru b’u Rwanda kwinjira mu
gihugu. Aho ari i Nairobi ku kibuga k’indege, dipolomasi irimo irakorerwa mu
kinyegero hagati ya Leta y’u Rwanda na Kenya na bimwe mu bihugu by’i Burayi ariko
we akaba adashaka gupfumbatishwa cyangwa ngo abindikiranywe abuzwe
uburenganzira bwe bwo gutaha mu rwamubyaye. Ese bizarangira bite? Umwuka uteye
ute, aho i Nairobi ku kibuga cy’indege Jomo Kenyatta? I Kigali se ho no ku kibuga
cy’indege i Kanombe aho Padiri Thomas Nahimana n’abo arangaje imbere bari
bategererejwe hari mwuka ki? Ikinyamakuru cyanyu »Umunyamakuru.com »
cyarahababereye kandi kirabakurikiranira uburyo uwo mukino wa politiki yo mu rwego
rwo hejuru urimo gukinwa.
Uko byifashe ku kibuga cy’indege Jomo Kenyatta
Ejo i Nairobi Padiri Thomas Nahimana yabujijwe kwinjira mu ndege igana mu Rwanda we na
bagenzi be batatu b’ishyaka « Ishema ry’u Rwanda ». Ubu twandika iyi nkuru, Padiri Thomas
Nahimana n’itsinda rye bari rwagati mu mazu y’ikibuga cy’indege kitiriwe Joma Kenyatta;
akaba ari na ho baraye n’ubu bakambitse.
Padiri Thomas yerekana ko afite impapuro zimuhesha uburenganzira bwo kwinjira mu
Rwanda, bigakubitiraho ko ari na cyo gihugu cye cy’amavuko; ariko kubera impamvu
zitarasobanuka neza Leta y’u Rwanda yo ikabihakana ibinyujije mu kigo cyayo cy’abinjira
n’abasohoka (service de migration). N’ubwo ariko ikomeje kuvuga ko Thomas adafite
ibyangombwa bimwemerera kwinjira mu Rwanda, izi neza ko abifite kandi byongeyeho izi ko
imaranye iminsi ubusabe bwe bwa Visa ku buryo bakomeje kumutinza nkana ngo asubike
urugendo rwe. Ibi bintu bidasanzwe bifite intumbero ya politiki nk’uko nyir’ubwite ubwe Padiri
Thomas abivuga. Mu magambo make twashoboye kuvugana, yatubwiye ko mu gihe yari
yarakoze gahunda ye yo gutaha mu Rwanda muri Mutarama (28.01.2016), yari yarabanje
gusaba ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi visa iramurerega birinda bigera ku itariki
yanyuma atarayihabwa bituma ahindura gahunda ye. Nyuma yaho, yanyarukiye muri
ambasade y’u Rwanda i Paris asaba ko bongera urupapuro rwe rw’inzira bakomeza nanone
ku murerega kugeza igihe ahisemo gusaba visa muri iyo ambasade nk’umuntu ufite
ubwenegihugu cy’Ubufaransa. Ambasade y’u Rwanda i Paris imaze kubyumvikanaho n’i
Kigali, bemeye ko bazaha visa Padiri Thomas Nahimana bamusaba kwishyura na we
arabikora. Reba gihamya aha hasi.
Visa, pasiporo, n’impapuro zigaragaza ubwishyu
Ariko nyuma bamaze gusuzuma bagasanga Padiri Nahimana yaraseseranije abayoboke be
n’abandi banyarwanda ko agomba kuba yasesekaye i Kigali ku ya 23 Ugushyingo, bakomeje
nanone kumurerega bagamije kumutesha agaciro no kwerekana ko ari umunyapolitiki
w’umutekamutwe. Padiri Nahimana we abibonye atyo, yagiye gushaka visa muri ambassade
ya Kenya ariko asaba imwemerera no kuba yajya mu Rwanda kimwe no mu bindi bihugu byo
mu muryango w’ibihugu by’iburasirazuba bw’Afrika; ariko kubera gushaka kwereka Leta y’u
Rwanda ko ashaka kujya koko mu rwamubyaye yakomeje gutegereza no guhamagara
umunsi ku munsi muri ambasade abaza aho bigeze kugeza ku munota wanyuma ubwo
yahagurukaga i Paris yerekeza i Nairobi. Kigali na yo ikoresheje bamaneko bayo
batwihishemo ino iburayi ndetse mo mu gihugu ndani, ntako itagize ngo ishakishe amakuru
yose kuri Nahimana n’abazajyana na we. Njye ubwanjye wandika iyi nkuru mbifitiye gihamya
kuko bamwe mu banyamakuru bagenzi banjye baba i Kigali (ariko ntashatse kuvuga
amazina) bagiye bansaba kenshi na kenshi kubabwira niba Padiri Thomas afite Visa ya Est
Africa cyangwa se niba hari icyo nzi ko azasubika urugendo rwe kubera ikibazo cya visa Leta
y’u Rwanda itaramuha. Byageze no ku munota wanyuma w’uguhaguruka kwa ba Padri
Thomas hari bamwe muri abo bagenzi banjye babanyamakuru bakinyotsa igitutu ngo
mbabonere urutonde rw’abo bahagurukanye n’imyirondoro yabo. Aha twakwibutsa ko
bamwe mubari baravuze ko bazajyana na Padri bo bari barahawe visa na Leta y’u Rwanda
kandi abo bamaneko babizi neza. Muri bo twavuga nka Madame Nadine Kansinge. Kuba
Padiri Nahimana na bagenzi be bangiwe kujya i Kigali bivuze ko Leta y’u Rwanda yabikoze
nkana kugira ngo Padiri Nahimana asebe kandi mu ruhando rwa politiki afatwe
nk’umutekamutwe kuko iyo ataza kuba yabonye visa byarikubera abayoboke be ihurizo
rikomeye bakamwiyongoraho harimo ndetse n’abo bafatanije mu buyobozi.
Uyu mwuka wari kugarukira he iyo Padiri Nahimana ataba inyaryenge ngo ashake ubundi
buryo (plan B) bwo kwereka abarwanashyaka be n’abanyapolitiki bo mu mashyaka atavuga
rumwe na Leta bari bamufitiye amakenga? Aha twakwibutsa ko bamwe bagiye bavuga hirya
no hino ko ashobora kuba yaratamitswe cyangwa se yaraguzwe na FPR; ko agiye
kwiyicarira mu mutaka wayo aka Semushi Karangwa wahoze muri PDP-Imanzi. Kenshi na
kenshi ndetse igihe byari bigeze mu mahina, hari abakwirakwije inkuru ko Padiri Nahimana
afitanye isiri na FPR; ngo imishyikirano hagati yabo ikaba ikorerwa i Burundi ikoresheje
Evode Uwizeyimana. Turetse gato abi binyoma tukigarukira ku mwuka ubu uri i Nairobi,
twababwira ko muri Transit aho Padiri Nahimana na bagenzi be ubu bari, harinzwe cyane
kuburyo n’abanyamakuru bangiwe kuba bagera kuri Padiri Nahimana ngo babe bakorana na
we ibiganiro. N’ubwo ariko babangiye, umurongo wa telefone ye urakora ku buryo bamwe
harimo RFI bashobora gukorana na we ibiganiro uko bashaka. Aha ariko ntituzi neza aho
bishyira kuko Kigali ngo irimo kotsa igitutu abanyakenya ngo bamwime umurongo kugirango
abanyarwanda n’amahanga batamenya uko ibintu biteye. Ikigamijwe aha birumvikana ko ari
ugucubya abatera hejuru ngo babone uko bashimuta izi mpririmbanyi.
Tuvuye i Nairobi tukerekeza mu Rwanda cyane cyane i Kigali na ho izo mpungenge abenshi
ubu barazigaragaza, ariko banibaza uko biza kurangira. Amwe mu mashyaka atavuga
rumwe na FPR abinyujije mu matangazo cyangwa se mu bitangazamakuru yabonye akanya
ko kwereka amahanga uko FPR ifashe bugwate abanyarwanda, bityo bakaba bakomeje
gushingana no gutabariza Padiri Nahimana na bagenzi be ngo badashimutwa cyangwa ngo
ibyabo bishyirwe mu rwihisho. Aha twavuga nka PDP-Imanzi yasohoye itangazo ryamagana
imikorere ya Leta y’u Rwanda, tukanavuga Me Ntaganda w’ishyaka PS-Imberakuri
yumvikaniye kuri radio Ijwi ry’Amerika anenga kandi ashinja FPR guhora yica cyangwa
igacecekesha abatayiyobotse. Reka dusubize amaso inyuma noneho turebe umwuka wari i
Kigali ejo hashize n’uko byari byifashe ku kibuga cy’indege i Kanombe.
Umwuka wari ku kibuga i Kigali n’i Kanombe ejo hashize
Umurwanashyaka wa PDP-Imanzi, Kayumba, twabashije kuvugana yabitubwiye muri aya
magambo: «Ubu hano ku kibuga i Kanombe abanyamakuru bakubise buzuye. Uretse
n’abanyamakuru kandi hari n’abarwanashyaka b’imitwe ya politiki itandukanye bitabiriye
ukuza kwa Padri Nahimana n’ishyaka rye Ishema. Ubu tuvugana (twibutse ko byari ejo)
n’ubwo bamwe mu barwanashyaka ba Padri Nahimana dusanzwe tubazi, ntawe ubasha
kwigaragaza ngo yemere kumugaragaro ko yazanywe no kwakira umukuru w’ishaka rye
Padiri Nahimana; kimwe na bamwe bo mu yandi mashyaka atavuga rumwe na FPR,
urabona bamwenyura banicinya icyara ari na ko bavuga ko urugamba rutangiye. Icyo
nakubwira cyo nahagazeho ni uko abantu bagiye batubwira ko badashaka kwararazwa
nk’uko byari byifashe mu mwaka wa 2003 ubwo Faustin Twagiramungu yazaga
kwiyamamariza kuba perezida. Abenshi ndetse harimo n’abo mu ishyaka ryacu PDP-Imanzi
bahiye ubwoba ku buryo hari abo twari dufitanye gahunda yo kuzana hano i Kanombe
hanyuma babishingukamo ku munota wanyuma. Ibi bintu turimo ni ukwihara, ni ukurwanda
urugamba kandi uzi neza ko ku rugamba hari abahebera urwaje n’abavanamo akabo
karenge rugikubita kubera ubwoba ».
Twegereye na bamwe mu banyamakuru ngo batubwire uko babona byifashe maze nabo
bunga mu ry’uyu murwanashyaka wa PDP-Imanzi; batumwira ko umutekano ari wose ko
ntawuhutazwa n’ubwo batazi ibiri bukurikire.
Agnès Uwimana, Umuyobozi w’ikinyamakuru « Umurabyo », yabitubwiye muri aya
magambo: Ubu hano i Kanombe abanyamakuru ni uruvunganzoka akaba ari ibintu ubundi
bidasanzwe. Mu bitangazamakuru nashoboye kumenya byitabiriye uku kuza k’uyu mupadri
Nahimana wahisemo inzira ya politiki, nakubwira nka: TV1, Rushyashya, Igihe.com, Izuba
rirashe, Umuseke.rw, Umurabyo, Ishema TV, Reuters, Good Rich TV, France 24, BBC,
VOA. Hari abanyamakuru n’abanyamakuru. Ugereranije hari abarasaga 60, ibi bikaba
bigaragaza ko Padiri Nahimana aje nk’umunyapolitiki ufite imbaraga zidasanzwe ku buryo
bamwe badatinya no kuvuga ko ari rurangiranwa; ko ashobora no kwegukana intsinzi yo
kuyobora u Rwanda baramutse bamuretse akiyamamaza n’amatora agakorwa mu
bwisanzure no mu mucyo ».
Ese ubwo burenganzira bwo kwiyamamaza ku mwanya wa perezida wa Repubulika mu
2017 buracyashoboka kuri Padiri Nahimana? Ese uretse no kwiyamamaza kuri uwo mwanya
birashoboka ko bamureka agakandagira ku butaka bw’u Rwanda ngo nyuma y’imyaka
myinshi amaze hanze ngo yumve umwuka n’impumeko byo mu rwa Gasabo? Iri hurizo rya
politiki. Reka turiharire abanyapolitiki n’abasesengura ibya politiki (politologues) ubundi
dukurikiranire bugufi iby’iyi nshobera-mahanga itangijwe na Padiri Nahimana Thomas.
Ikigaragarira amaso gusa ni uko inzira Padiri Thomas atangije ishobora kubyara impinduka
mu mitekerereze y’abanyarwanda n’abanyapolitiki mu gushaka uburyo bushya bwo
kugerageza kunyeganyeza inshundura z’amazamu yabaye akarima k’umuntu umwe
n’ishyaka rye.
Tharcisse Semana

Documents pareils