Kigali :Umusore yakoye inka 12 z`inzungu aha umukobwa impano
Transcription
Kigali :Umusore yakoye inka 12 z`inzungu aha umukobwa impano
Kigali :Umusore yakoye inka 12 z’inzungu aha umukobwa impano ya V8 nshya Yanditswe kuya 17-12-2016 na Manzi Rema Jules Mu bukwe bwo gusaba no gukwa busa n’ubudasanzwe bwabereye mu mujyi wa Kigali kuri Kings Garden ku Kicukiro, Umusore bivugwa ko witwa Ntare yakoye umukobwa witwa Mirenge Rose, inka z’inzungu 12 ndetse aha uwo mukobwa imodoka yo mu bwoko bwa V8 ikiri nshya nk’impano. Ni ibintu byatangaje abari aho ubwo babonaga izo nka zije zipakiwe mu modoka ya Fuso ndetse n’indi yari ipakiye V8 itarakora n’ikirometero na kimwe, bukaba bwabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Ukuboza 2016. Umunyamakuru wa IGIHE wageze aho uwo muhango wo gusaba no gukwa wabereye yabwiwe ko aba bageni bakomoka mu Ntara y’Iburasirazuba (mu Mutara). Umwe mu bakurikiranye iby’ubu bukwe utatangaje byinshi yavuze ko nyuma y’iyo mihango inka zajyanywe mu muryango w’umukobwa na ho we agataha mu modoka umukunzi we yamuhayeho impano, yari yanditseho izina rye ahagenewe kuba hari nimero iranga ikinyabiziga imbere. Ba nyir’ubwite ntiturabasha kuvugana na bo kuko ubwo umunyamakuru yageraga aho ubukwe bwabereye bari bamaze gutaha ndetse ntiharaboneka imyirondoro yabo irambuye. Imodoka umusore yahaye umukobwa yasabye yari nshya ndetse yanditseho izina rye imbere ahagenewe nimero iranga ikinyabiziga Abari aho ngo batunguwe babonye inka zo gusaba zije muri FUSO Bamwe bafunguraga imodoka impande zose bareba imiterere yayo