REPUBLIQUE CENTRE AFRIQUE: RDF IRENDA KUMARIRA

Transcription

REPUBLIQUE CENTRE AFRIQUE: RDF IRENDA KUMARIRA
REPUBLIQUE CENTRE AFRIQUE: RDF IRENDA KUMARIRA IMPUNZI
Z’ABAHUTU KU ICUMU.
http://ikazeiwacu.fr
31 mai 2014
Ubu bimaze kumenyerwa ko aho ingabo za FPR zigeze hose ziba ziherekejwe n’urupfu,
ubu zisigaye zarahawe akazina k’akabyiniriro « k’abacuruzi b’urupfu« . Amakuru y’uko
ingabo za FPR zoherejwe mu gihugu cya Repubulika ya Centre Afrika zimaze iminsi
zivugana impunzi z’abahutu bahungiye muri icyo gihugu guhera mu myaka ya 1997,
ameze nk’aho abenshi mu banyarwanda bayirengagiza nyamara izi mpunzi ziratabaza,
kubera ko RDF yenda kubamarira ku icumu.
Hano ni ku kibuga cy’indege i Kanombe RDF igiye kwerekeza muri RCA.
Amerika niyo ibakoresha mu nyungu zayo.
Muri izo ngabo z’u Rwanda zagiye muri RCA, mu rwego rwa AFRICAN UNION, harimo
amatsinda yagiye ashinzwe gusa guhiga impunzi z’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu,
ngo zibivugane, cyangwa se zibakwize imishwaro bate utwabo bari bamaze imyaka isaga 15
barundarunda. Ubu amakuru agera ku Ikaze Iwacu aturutse mu ba sango ( abaturage ba
RCA), aravuga ko badaherutse kubona bamwe mu banyarwanda bari basanzwe
bagenderanira, ngo barahunze, abagize amahirwe ngo bashoboye kwambuka imipaka
bahungira mu bindi bihugu bikikije RCA, nka Cameroun.
Amakuru Ikaze Iwacu ikesha umwe mu mpunzi zimaze igihe kinini muri RCA, utarashatse ko
dutangaza amazina ye kubera impamvu z’umutekano, aravuga ko bamaze kumenya umwe
mu bagize ayo matsinda y’abicanyi ba RDF bihishe mu gikorwa cyo kubahiriza amahoro.
Uwo nta wundi n’uwitwa MUNYANEZA ANASTASE, wahoze nawe ari impunzi muri RCA
nyuma akaza gutaha mu Rwanda. Uyu Munyaneza Anastase, akaba yarabarizwaga mu
ngabo z’u Rwanda za cyera, FAR 35ème promotion, akaba yarinjiye muri RDF avuye
mu ngando i Mutobo (ubu ni officier mu ngabo z’u Rwanda RDF).
Ikaze Iwacu yabajije iyo mpunzi niba hari ubutumwa yagenera abandi banyarwanda, maze
asubiza agira ati:« Turasaba ko ushoboye wese (cyane cyane amashyaka ya opposition
arwanya Leta ya Kigali, avugira impunzi), yadufasha gutabaza ONU, African Union,
HCR, Gouvernement ya RCA, n’indi miryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira
bw’ikiremwa muntu,…Mugire umutima utabara ».
Tugarutse kuri uriya mwicanyi witwa Munyaneza Anastase, twashoboye kumenya ko ubu
afite akazina k’akabyiniriro ka Sadamu Prince, akiri muri ESM (Ecole Supérieure Militaire),
nabwo yari afite akandi kazina k’akabyiniriro ka Kigeme Butobudashira. Twamenye
kandi ko akomoka mu cyahoze ari komine Kanzenze muri Kigali ngari.
Uyu Munyaneza kandi niwe ubarwaho kugira uruhare rukomeye mu rupfu rwa famille
y’impunzi iherutse kwicirwa muri Cameroun (turacyashaka umwirondoro wabo).
Lt Col Jean Paul Karangwa, uyoboye abicanyi ba RDF muri RCA
Iyi famille, umugabo n’umugore we bari basanzwe ari impunzi muri RCA, bahunze rugikubita,
igihe iriya bataillon ya RDF iyobowe na Lt Col Jean Paul Karangwa, yari igeze i Bangui,
umurwa mukuru wa RCA. Ngo bakigera muri Cameroun bafunguye akaduka, ni muri ako
kaduka abicanyi ba FPR babasanze babarasa urufaya, bahita bitaba Imana. Kugeza ubu
amaperereza aracyakomeza, ariko ntacyo bizatanga, kubera ko abo ba rukarankaba bahise
bisubirira muri RCA nta nkomyi. Uyu Munyaneza Anastase, kuba yarabaye impunzi muri
RCA bimufasha kuba azi abanyarwanda benshi bahatuye, kandi akaba azi n’igihugu neza ku
buryo anavuga ururimi rwaho rwitwa IGISANGO.
Icyo umuntu yabwira izi mpunzi zikomeza gukwira imishwaro zihunga FPR nuko nta hantu
na hamwe bazabona batura maze ngo FPR ntihagere. Icyiza ahubwo baza bagarukana
FPR, bakayereka ko bashize ubwoba, impunzi zo muri RDC zibabere urugero, zaremeye
zibaho nabi, ariko zihagazeho ku buryo FPR ubu iyo yumvise Congo ihinda umushyitsi.
Ngendahayo Damien
Ikazeiwacu.fr

Documents pareils