UMWEPISKOPI WA NYUNDO YASOJE URUZINDUKO

Transcription

UMWEPISKOPI WA NYUNDO YASOJE URUZINDUKO
UMWEPISKOPI WA NYUNDO YASOJE URUZINDUKO YAGIRIRAGA
MURI PARUWASI STELLA MARIS GISENYI
Abakristu bari babukereye baje kureba Umwepiskopi
Nyiricyubahiro Musenyeri Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo mu ruzinduko
rwe muri Paruwasi Stella Maris Gisenyi, kuri uyu wa gatandatu tariki 26/11/2016,
yatanze Isakramentu ry'Ugukomezwa ku bakristu bagera kuri magana abiri na
mirongo itanu. Yabasabye gukoresha neza Ingabire bahawe barangwa n'Ukwemera
aho bari hose.
Umwepiskopi atanga Isakramentu ry’Ugukomezwa
Yababwiye ko ubwo Roho Mutagatifu yamanukiraga ku ntumwa, bose batangiye
kuvuga mu ndimi, urwo rurimi abatuye isi bakumva bamurikiwe na Roho
Mutagatifu ni urukundo.
Yagize ati “Iyo tuvuze amategeko icumi y'Imana ni ukuvuga urukundo rujyana no
kubabarira, kuvugisha ukuri, kurangwa n'Impuhwe. Ijambo ry'Imana riratwibutsa
ko tutahamagariwe kuyoborwa n'umubiri ahubwo duhamagariwe kuyoborwa na
Roho.” Yahamagariye abakristu kubaha amategeko y'Imana bagahora bazirikana
ko Yezu yabemereye kuboherereza Roho Mutagatifu.
Uruzinduko rwe muri iyo paruwasi akaba yarushoje kuri iki cyumweru tariki
27/11/2016, ubwo yaturiraga Igitambo cya Misa abakristu bose, muri Kiliziya ya
Paruwasi. Muri icyo gitambo cya Misa, yigishije abakristu kujya bagendera mu
rumuri bityo bakabera abandi urugero.
Uhagarariye abakristu mu ijambo rye, yeretse Umwepiskopi imiterere ya paruwasi;
yavuze ko yashinzwe mu w’1954, aho igeze ubu, abakristu baharanira ko Paruwasi
yabo yakomeza kujya mbere, ni muri urwo rwego ubu bavuguruye Kiliziya ya
Paruwasi ikaba ifite inyubako ijyanye n’igihe ndetse bakaba bateganya no
kuvugurura inyubako zo muri za Santarali.
Uhagarariye ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu, aragaragaza ibyishimo bagize ubwo
batumiwe mu birori byo kwakira Umwepiskopi.
Arishimira ubufatanye bwa Kiliziya Gatolika mu gufasha akarere kugera ku
iterambere; yavuze ko yifuza ko ubwo bufatanye bwazakomeza. Arashimira
uruhare abakristu bagira bwo kwiyubakira Paruwasi
Mu ijambo yagejeje ku bakristu bahagarariye abandi, Nyiricyubahiro Musenyeri
Anaclet MWUMVANEZA, Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo yavuze ko
uruzinduko yagiriye muri Paruwasi Stella Maris yabonye ko ifite abakristu babera
abandi urugero kuko iyo barebeye ku bikorwa byabo bagira ishyaka ryo
kubyigana. Yavuze ko yabonye ibyiza byinshi paruwasi yagezeho.
Yavuze ko yishimiye impano y'inka abakristu bamuhaye. Yanabijeje ko najya
abona akanya azajya ajya muri za santarali zimwe na zimwe akabaturira Igitambo
cy’Ukaristiya.
Kiliziya ya Paruwasi Stella Maris uyirebeye imbere
Umutambagiro watangije Igitambo cya Misa
Padiri Emmanuel BAMPORINEZA

Documents pareils