Ibyihishe inyuma y`ifungwa lya Général Muhire na Karenzi.

Transcription

Ibyihishe inyuma y`ifungwa lya Général Muhire na Karenzi.
Andikira
Umuvugizi
kuri
IKINYAMAKURU KIVUGIRA
A B A T U R ARWANDA
[email protected]
Ibyihishe inyuma y’ifugwa
rya Gen Muhire na Karenzi
UMUVUGIZI VOL.75, 15 - 20 Gicurasi, 2010
Iminsi 45 irashize Gen
Robert ashimutswe
na maneko za Kagame
nta rengero!
Uburyo FPR
ikomeje
kujujubya
abatavuga
rumwe nabo
Undi nawe
arashimuswe
azira General
Kayumba
na Coronel
Karegeya
Urup. 2
politiki
UMUVUGIZI VOL.75, 15 - 25 Gicurasi, 2010
Ibyihishe inyuma y’ifugwa rya
Gen Muhire na Karenzi
Uburyo Gen Karake na Muhire bagambaniwe
H
ashize iminsi leta y’Urwanda
itaye muri yombi Generali
Muhire na Karenzi, ibi
byaratumye abantu benshi babibona
kuburyo butanduka , bamwe ngo bazize
Kayumba abandi nabo ngo barasambanye
n’ibindi byinshi ariko ibyo bikaba byaraje
nyuma y’iminsi micye perezida Kagame
avugiye mu Nteko ishingamategeko ko
atashobora kwihanganira ibinyamakuru
byandika ibihuha ko yafunze abagenerali
kandi ataribyo, akaba yaranakurikijeho
ijambo ngo “nibishaka bizage gukorera
mu mahanga ariko nta minsi bifite mu
Rwanda”. Ibyo yavuze nyuma y’igihe gito
byahise bishyirwa mu bikorwa, mu gihe
yari atarava mu nteko ibyo binyamakuru
bibiri Umuseso n’Umuvugizi byahise
bifungwa ku mpamvu ziteye urujijo
bikozwe n’ubumenyi bucye cyane
bivanze n’ukwica amategeko nkana
kandi aribo bayashyiraho.
Iminsi ibiri nyuma y’ifungwa
ry’ibinyamakuru ngo bivuga ibihuha ko
aba Generali bafunzwe kandi ataribyo
yakurikiwe n’inkuru y’impamo ko abo
ba generali aribo Muhire na Karenzi
Karake batawe muri yombi, ifungwa
ryabo ryatumye dukora iperereza neza
kugirango tumenye neza ibyihishe
inyuma y’ifungwa ryabo.
Benshi mu bo twavuganye nabo
bemezako Gen Karenzi Karake
yagambaniwe na bagenzi be NZIZA
Jack nabagenzi babakuriye, batavugaga
rumwe kubera kutabahakwaho n’ukugira
imitekerereza itandukanye niyabo,ngo
Generali Karenzi yatangiye kugiriye
mu nama y’abagenerali ubwo General
Kabarebe yaratangiye gusobanurira
cyangwa se kumvisha abajenerali
bagenzi be ishyirwa mu gisirikari rya
Yvan Kagame Cyomoro umuhungu
wa Perezida Kagame asobanurira abo
ba generali impanvu umwana yagiye
kwiga kwiga mwishuri rya gisirikare
muri Amerika, ngo mu gihe Kabarebe
yasobanuraga, ubyuwo mwana wa
Perezida, Karenzi yamuciye mwijambo
amubwirako icyo kibazo batagitindaho
mu nama ya bagenerali ngo kuko
arikibazo kireba umuryango w’umwana,
ko atarikibazo kigendana n’akazi bakora
ahubwo ari uburenganzira bw’umwana
kujya kwiga aho ashaka no gukora akazi
ashaka, ibi bikaba byaratwawe nko
kuninura umwana wa Perezida, bityo
[email protected]
Gen Karake na Muhire baragambaniwe
bitwarwa nk’iturupfu yo kujya gusenya
Karenzi kwa mama Yvan utarabifashe
neza nyuma y’ukubyumvishwa na
Gen Jack nziza ukunze kujyana inkuru
ibukuru aciye kumufasha.
Aho niho maneko zatangiye gukorera
akazi kuri Karake zimushaka ho ikosa
ryatuma akorerwa nk’ibyo yakorewe,
ikirego yaje kuregwa ngo nuko atararaga
kw’ishuri yari ayoboye rya gisirikare,
ngo ko yagombaga kuva kw’ishuri
yatse uburenganzira ku mugaba mukuru
w’ingabo. Uyu mu generali icyo gihe
akaba yarababwiye ko nibashaka
abasubize uniform yabo ariko bamuhe
amahoro ko generali adategekwa nka
sergent.
Ibi byakurikiwe no kubaza uyu
mugenerali aho yakuye imitungo afite,
ahimbirwa n’icyaha cyo gukunda abagore
ba bagenzi be mu rwego rwo kumutesha
agaciro. Ariko igitangaje yaba umugore
wa Karake cyangwa abagabo babo bagore
tutashatse gutangaza amazina yabo muri
yinkuru kubera kwirinda kutagwa mu
mutego wo gusebanya nk’uko byakozwe
nabahimbye icyo cyaha,bavugako
akundana nabo nta numwe wari waza
kuregera Kagame cyangwa inkiko ko
Karake abaca inyuma mu gihe abagabo
nka Kanyamahanga na Valuwa baregeye
ubutegetsi bwa Kagame ko polekireri
Mutangana abasambanyiriza abagore,
kugeza na nubu ntacyo babikozeho
n’abanyamakuru bashatse kurenganura
abo bagabo nabo baciwe amande.
Uretse nibyo baregaga Karake
ikinyoma cy’ukwo yasambanyije
umugore wa mugenzi we doreko byari
bigamije guharabika imiryango yabo
yose yaba uwa Karake cyangwa mu
genzi we, uwo mugenerari ukomeje
kugambanira bagenzi be kwa Kagame
kubera guhakisha amagambo, nawe
ngo yaba icyo cyaha asazwe agikora
ndetse we akagikorana igitugu cya
gisirikari, ngo kuko yigeze gufata
kungufu umuzungu kazi wari uyoboye
iperereza mu Rwanda, tutashatse
gutangaza amazina ye kubera impanvu
zumutekano zuwo mu diplomate, ariko
nti byamushobokera kugira icyo ageraho,
ngo uwo mucyecuru yahise afatiraho pisto
generali wa Kagame acyimara gukuramo
ipantaro ataragira icyo akora , amutwara
imbunda banamurega n’ukwa Kagame
icyo gihe ngo Karegeya akaba ariwe
wamusabiye imbabazi yaba kwa Kagame
cyangwa mu gihingu uwo maneko kazi
aturukagamo, ariko igitangaje nuko ibyo
bintu byagizwe ibanga ku cyaha nkicyo
cyakojeje igihungu isoni.
Ariko kubera yapolitiki yo kwigizayo
abasirikari bakuru cyangwa se
abanyapolitiki badahakwa cyangwa se ngo
batware amagambo ibukuru, we ntabwo
yahanwe kandi we yarashatse kugikora
kungufu akingirwa ikibaba,ahubwo
uwo babigeretseho kubera inyungu za
politiki agahanwa nk’umunyabyaha
nyamara arinzira karengane. Izi ntwaro
zo kwigizayo abo badashaka, yaba iyo
kwigwizayo umutungo cyangwa gutwara
abagore babandi, zimaze kugaragara ko
arizo bakoresha cyane kubantu babuze
ibyaha bahimbirwa kandi badashobora
gushinja jenoside. Nyamara ababikora
ndetse banafite imitungo myishi
y’ikirenga idasobanutse inkomoko
yayo bagakingirwa ikibaba kubera ko
baba bakiri abatoni b’ingoma. Amakuru
dufite ubu aravuga ko Karake arimo
gushakirwa icyaha cyo kumushinja
gusambanya umwana w’umukobwa
muto w’imyaka 15. Amakuru dufite
nanone aragaragaza Karenzi ngo yaba
ikibazo cye atari icyanone kuko ngo
ishuro nyinshi yashatse kwicirwa
Congo, ariko bikananirana kubera ko
Ibyamenyekanaga mbere. Ibi ngo bikaba
byarakoreshejwe mu kumuteranya na
Kayumba, bavuga ko ariwe washakaga
kumwica, nyamara ngo byakozwe
mugushaka kubateranya kuko bari
abagabo bafitiwe ubwoba na system
kubera ubuhanga bwabo.
Naho Generali Muhire yagambaniwe
rugikubita bamusenya ngo hato
atazasimbura Kabarebe ku ntebe
bakaba barakoresheje uwahoze ari
military atarche muri Africa y’epfo Maj
Haguma gukorera idosiye muhire ko
atunze ibya mirenge muri Africa y’epfo
ndetse ko aherutse gufata inguzanyo
murimwe mu Bank yaho akagura amazu
(apartments), ariko ntiyagaragaza iya
bandi bamuyoboye, doreko ariyo myishi
kurusha muhire bashakaga kwirenza
ngo haba harimo n’abatunze indege iyo
Africa yepfo. Ariko amakuru atugeraho
yemezako Gen Muhire yazize kunenga
ijambo Kagame yavugiye mu ruhame
ko Kayumba ntacyo avuze kandi ari
ubusa, bikaba aribyo byamuviriyemo
guhindurirwa akazi nyuma akanatabwa
muri yombi, ngo nigihe igihe yarahiraga
mu nteko nyuma y’ukugenda kwa
Kagame nawe yahise agaragazako
atishimye, ashyira abana be mu modoka
agenda atifotaranyije nabagenzi be
ngo ibi bikaba byaragaragaje igikorwa
cy’ukutishimira ibyo kagame amuhaye.
Ikindi aba bajenerali bafunze ngo
bahuriraho, bari mubafashe iyambere
mu kurwanya igikorwa cy’ugushimuta
Gen Kayumba bityo bakaba baraje
kugaragara nk’ibyitso bye cyangwa
nkabatanze icyuho cyugutoroka kwe.
Gasasira
Urup. 3
UMUVUGIZI VOL.75, 15 - 25 Gicurasi, 2010
Gikondo, Makuza House 2nd Floor, B.P. 2147, Kigali - RWANDA (E.A)
Tel: (+250) 08417942, 08300668 E-mail: [email protected]
Ijambo ry’ibanze
Ikinyamakuru
Umuvugizi mu
buhungiro!
Muri iki gihe Leta ya FPR iragenda ikomeza ishyira
igitugu yari isanzwe ikorara mu ibinga ku mugaragaro.
Ibyo bigaragazwa no kutihanganira abatavuga rumwe
nayo cyangwa abanenga bimwe mubikorwa ikora
bigayitse bibangamira uburenganzira bw’ikiremwa
muntu, Demokarasi, ubwisanzure bw’itangazamakuru
n’ ibindi bigaragaza igihugu kitagendera ku mahame
ya demokarasi.
FPR ntifite isoni zo kwerekana ko ibi bitayireba cyangwa
se ko idahangayikishijwe no kugeza abanyarwanda kuri
demokarasi izira akarengane.
FPR rero ikaba ubu muri ikigihe cyegereje amatora irimo
kwibasira abatavuga rumwe nayo barimo abanyapolitiki
batandukanye, bafungwa buri munsi bahimbirwa
ibyaha, abayobocye b’amashyaka atavuga rumwe nayo
bashimutwa, gufungwa batagira ibyaha, abafungwa
bazizwa ubushuti bafitanye n’abatavugarumwe
bayihunze, kwirukana abaharanira uburenganzira
bw’ikiremwa muntu mu gihugu, n’ibindi bibi byinshi.
Ibyo byose ikinyamakuru Umuvugizi cyatangiye
intambara yo kurwanya ako karengane gishyira
ahagaragara imwe mu migambi mibisha babaga bafiteye
abo bose,harimo no kurwanira ubutabera nyakuri
bw’abafungwa bazira ibitekerezo byabo.
Ibyo byatumye Perezida Kagame adashobora
kwihanganira bene iryo tangazamakuru rivugira
rubanda kandi ribangamira inyungu z’ubutegetsi bwe,
ahitamo kuribuza gukorera mu gihugu ayoboye,ibyo
ubwe yabivugiye imbere y’inteko nshinga mategeko,
isaha imwe mbere yo gusohora itangazo ribuza ibyo
binyamakuru bibiri gukorera mu Rwanda, harimo
n’Umuvugizi, avuga ko “bene iryo tangazamakuru
rigomba guhagarara kuneza cyangwa kunabi ngo
abarishyigikiye bazaritware mu muhanga rikorereyo
ariko ntamwanya rigifite mu Rwanda”
Ikinyamakuru rero kikaba kiyemeje gutangirira
urugamba rwo kuvugira abanyarwanda barengana no
kubagezaho amakuru y’impamo kubibera mu gihugu
cyabo, kibikorera mu buhungiro mu gihe kigisiragizwa
mu butabera bw’u Rwanda.
[email protected]
Iminsi 45 irashize Gen Robert ashimutswe
na maneko za Kagame nta rengero!
H
ashize iminsi 45 Generali wa Congo yarashimuswe
n’u Rwanda bamucyekaho gukorana na Gen Kayumba na col Karegeya. Kugeza ubu nta butabera arabona uhubwo atunzwe n’ikiboko bamubaza iby’intambara
ngo yashakaga gutangiza afatanyije na bagenerali bahoze
ari aba Kagame, baturutse muri Congo.
Twabibutsa ko mu nkuru zacu z’ubushize z’Umuvugizi
nomero 74 twababwiye ko uwo generali Robert yahoze ari
muramu wa generali Jack Nziza , Gen. Nziza akaba yari
atunze mushiki we witwa Agatha Karekezi mbere yuko
yitaba Imana .
Nkuko bikunze kugenda mu miryango uwo mu generali
yari afite ubwumvikane bucye mu muryango bikaba aribyo
byabaye nyirabayazana yo kumutanga ko akorana na col
Karegeya hamwe Gen Kayumba ngo kandi bakaba baragombaga gutangiza umutwe w’inyeshyamba ugamije guhirika
ubutegetsi bwa Kagame .
Mu numero zacu z’ubushize twaberetse uburyo uwo
mu generali afitanye amateka nabo bagabo bose cyane mu
ntambara y’ukubohora igihungu akaba yarakoranye nabo
yaba Gen. Kayumba cyangwa Col Karegeya, Gen kabarebe
n’abandi beshi, doreko banamukoresheje muri byinshi mu
ntambara ya Congo akaba yaraje n’ukwanga gufatanya
naba Gen Ntaganda J Bosco muri CNDP ahubwo anyuramo
gufatanya na Perezida Kabila kugeza ejo bundi ubwo yaje
kugirana ikibazo n’umugaba mukuru w’ingabo za Kabila
amushinja gukorana na bagenzi be bu Rwanda. Aza gusezera
mu gisirikare cya Congo nyuma yo gufungwa’umugaba
mukuru w’ingabo za Congo agafungufurwa na Perzida
Kabila. Amaze gusezera akazi, yatangiye imirimo yo kwikorera kugiti cye, ndetse aza guhabwa akazi ko gukora mu
cyigo gishinzwe gusubiza abasirika mubuzima busanzwe.
Yaje kugeza aho atembereye mu Rwanda aje gusura mukuru
we Karinda Benard nawe waruje gusura abavandimwe be
baba i Kigali avuye muri Uganda aho atuye.
Amakuru atugeraho aturuka ahantu hizewe yemezako
report y’ugufungwa Gen Robert yaturutse kuri generali Jack
Nziza, ubwo yayihaga Kagame kandi amwereka ko abizi
neza ko mu ramu we ariwe Gen. Robert Urayeneza alias
Zuzu Ouraye ko akorana na Gen Kayumba,Col Karegeya,
iyi raport rero ikaba ariyo nyirabayazana y’ifungwa rye.
Akaba rero yaragombaga gushimutwa cyangwa akicwa
nanubu ariko nta we uramenya irengero rye. Twabibutsako Gen Robert Urayeneza avuka ku mubyeyi umwe
w’umunyekongo mama we akaba ari umunyarwanda. Akaba
kandi yari inshuti magara ya Kabila Desire.
Mama we akaba ngo yarashyiraga akizana ibukuru kuko
ari umwe mu bantu bashyigikiye FPR gufata igihungu,
ariko ibyo byose bikaba bitaramubujije gusiragizwa mu
bayobozi abasaba nibura ku muha umurambo w’umwana
ngo nibura bamushyingure bakamuseka.
Kugeza ubu umubyeyi we utuye mu gihungu cy’ Uganda
ariko nta rwego na rumwe mu Rwanda atarageraho abaza
umwana we yaba mu biro bya Kagame, kwa maneko mukuru NSS n’ahandi heshi ariko bose usanga bamufata
nk’umusazi.
Ushizwe ibibazo muri perezidansi ngo yashinyaguriye
uwo mubyeyi mugihe yararimo kumutakambira asaba igisubizo cy’ibaruwa yandikiye Perezida Kagame amusubiza
ko atariwe wambere waba ubuze cyangwa upfushije um-
Gen. Robert na nubu aracyaborera
muri gereza zitazwi
wana mu Rwanda!
Twashoboye kumenyako mu minsi
ishize uwo mubyeyi za maneko
zashatse kumufungira mu Rwanda
zivugako akabije urusaku. Ariko ngo
uwo umubyeyi abasha gukuramo ake
karenge ngo nawe hato bataza kumugira nk’umuhungu we. Doreko nawe
ngo bari bamaze kumubonera ikirego
ko umugore wa Col Karegeya ajya
agenderera uwo mubyeyi n’umukobwa
we.
Amakuru atugeraho yemezako uwo
mugenerali yaba afungiwe mu nzu
zabamaneko bakaba bamuha ifunguro ry’ibiti bamubaza iby’umutwe
w’inyeshyamba bashaka gutangiza.
Ngo akaba afunganywe na shekh Idis
Abas nawe uturuka muri CNDP bose
bakaba bashijwa gufatanya na Gen
Kayumba na Col Karegeya kurwanya
Kagame.
Benshi twavuganye bemeza ko
inzirakarengane zikomeje gutotezwa
zizira amateka yazo, kuburyo abantu
beshi bakomeje kuburirwa irengero
bashimutwa na zamaneko za gisirikare,
bamwe ndetse bakanicwa, iyo batavuzwe ngo bamenyekane.
Bityo, akaba ariyo mpamvu Kagame
atashoboye kwihanganira itangazamakuru ryatangaza bene izo nkuru, kuko
yaribonaga nk’irimutesha imipango
yifitiye; ibyo bikaba aribyo bisobanuro
barega ikinyamakuru Umuvugizi
n’Umuseso gutesha umutwe igisirikare
cye no kugituka kuko byabaga byagaragaje abaturage binzira-karengane
bamaze guhitana bakabyita kubatesha
umutwe no kubatuka.
Iyan
Urup. 4
Politiki
UMUVUGIZI VOL.75, 15 - 25 Gicurasi, 2010
Leta ya MUSEVENI ibaye MOSE w’abanyafurika
bafite ibibazo mu bihugu byabo!
“Niho baza gushakira amahoro
baba baraburiye mu bihu byabo.”
M
ose ni umugabo uvugwa
muri Bibiliya warokoye
abanyeyisirayeli ubwo bari
mu gihugu cya Misiri bari muburetwa
bw’umwami Farawo.
Uyumugabo avugwaho ubwitange
n’urukundo yagiriye abanyeyisirayeli
ubwo bari kungoyi y’umwami wa
Misili Falawo, nubwo byari bigoye
cyane kubera igitugu n’ingufu za
Falawo, ariko yaremeye arakoreshwa
akiza ubwoko bwe.
Museveni rero iyo urebye amateka
ye nukuntu yagiye afasha impunzi
z’abanyafurika bo mu bihugu
bitandukanye abaha ubuhungiro
akabakiza abayobozi babo babaga
babahiga mu bihugu byabo nubwo aba
atirengangije ko abandi baperezida
baba batishimiye ko aha
ubuhungiro abantu bashakaga
kugirira nabi ariko ntibimubuza kwita
kubahungira mu gihugu cye.
Tubihereye kumateka yambere ho
gato, Museveni numwe mubabashije
kugirira neza abanyarwanda bari
barahungiye muri Uganda mu myaka
1957,59,62 ndetse na 1973.
Aba banyarwanda bari mu buhungiro
imyaka myishi cyane bakunzwe
gutotezwa n’abayobozi bagiye
basimburana kuntebe y’ubutegetsi ya
Leta ya Uganda.
Haba Obete ndetse na Amini ntabwo
bigeze baha ubanyarwanda amahoro,
ndetse kugeza ho Museveni yatangira
kujya mu ishyamba abanyarwanda
baricwaga abandi bakabura
uburenganzira bwabo kuburyo
butandukanye. Museveni rero akimara
kugera kubutegetsi bwa Uganda, ikintu
yabanje gutanga n’uburenganzira
kumpunzi z’ abanyarwanda basubizwa
agaciro ndetse ababishaka bahabwa
ubwenegihugu doreko igihe bari
bahamaze ndetse no kuhavukira
byabahaga uburenganzira bwo
guhabwa ubwenegihugu ukurikije
itegekonshinga (constitution) rya
[email protected]
Uganda, nubwo abandi bamubanjirije
bari barabyanze ahubwo bagatangira
gucura umugambi wo kubagirira
nabi.
Ibyo ntibyarangiriye aho kuko
yabafashije gusubira mu guhugu
cyabo.
Bageze mu gihugu kandi abahunze
abatashye nanone bahungiye mu gihugu
cye, ikindi ni abahunga bacyekwaho
gukora Jenoside, n’abahunga
bararokotse Jenoside bose arabakira,
ibyo bigaragaza ko atavangura ko
abantu bose bamuhungiyeho abafata
kimwe, kuriwe icyangobwa ni
ukwitwa impunzi ije imugana yubaha
uburenganzira bwayo.
Ibyo kandi bishimangirwa
n’umubare munini w’impunzi igihugu
cya Uganda cyakira, kandi akakira
impande zombi ziba zihanganye mu
bihugu byaba, aha twavuga nk’impunzi
z’abasomaliya bahunga kumpande
zirebana nabi zose zigahurira
muri Uganda,DRC, abantu bari
kuruhande rw’abanyekongo bavuga
ururimi rw’ikinyarwanda, ndetse
n’ababirukana bo muyandi moko
bose bahurira muri Uganda bahunze
kandi bose bagahabwa uburenganzira
bumwe, abandi ni abanyesudani
baza nabo bavanze haba abari
kugice cya Perezida Bashiri ndetse
n’abintara y’amajyepfo ya Sudani
nabo bahanganye bose ubasanga muri
Uganda bakirwa ntakibazo kuburyo
bungana, abandi ni abarundi nabo
usanga ibice byombi, bababa aba
FNRL Perpe Hutu ndetse na abatutsi
bose batashoboye kumvikanira mu
bihugu byabo nabo ukabasanga muri
Uganda. Ikindi kigaragaza koko ari
Mose w’ Abanyafiurika baburiye
amahoro mu bihu byaba ni umubare
munini w’abantu bakomoka mu
bihugu byinshi usanga bahungira
muri Uganda rimwe narimwe babanje
kurenga n’ibindi bihugu, nka Somalia
na Ethiopia , Erethrea bahungiye muri
Perezada Museveni akwiriye undi mudari wo kuba umubyeyi w’impunzi
Uganda ari benshi cyane kandi barenze
ibihugu byinshi biba bihana imbibi
n’ibyo bakomokamo. Mubyukuri
usanga acumbikiye umubare munini
w’abantu baburiye amahoro iwabo
(Rwanda, Burundi, Sudani,Somaliya,
Etiyopiya, Eretereya, Kenya, n’ibindi
byinshi).
Ikindi kandi ni uko usanga
akangurira ibindi bihugu kwita
kuburenganzira bantu bahungira mu
bihugu byabo,ibyo yabigaraje ubwo
yakiraga inama y’impunzi y’abakuru
b’ibihugu umwaka ushize ubwo
yashishikarizaga abakuru bibihugu
kubaha uburenganzira bw’impunzi
bakazireka zikishyira zikizana mu
bihugu ziba zahawemo ubuhungiro.
Igitangaje ni uko usanga
n’abaperezida basobanukiwe neza
n’ikibazo cy’ubuhunzi cyane ko
babaye zo (Paul Kagame w’u Rwanda,
Pierre NKURUNZIZA w’u Burundi,
Kabira Laurent wa DRC) Usanga
batazitaho kandi bakagobye kumva
ibibazo byazo kuko bazi ingaruka zo
kuba impunzi.
Ikindi kandi ngo baba
baramubonyeho ni uko n’abatari
abanyafurika abakira neza aha twavuga
nka Abahinde bari barirukanywe na
Amini ndetse bakamburwa imitungo
yabo yose bashoboye kugaruka
Museveni amaze gufata ubutegetsi
basubizwa nibyabo bari barambuwe.
Mubyukuri abanyafurika bagiye
bagira umutima wo gukunda ukugana
aguhungiyeho cyangwa se aje mu
bindi nk’uko Uganda ikora,byatuma
Afurika abayituye bayiyumvamo kandi
ikabagirira akamaro ndetse n’umubare
w’antu batoroka Afrika burigihe
bajya gushakira imubereho mubihugu
by’abazungu wagabanuka, kandi
iterambera naryo rya kwiyongera kuko
imbaraga z’abanyafurika zikoreshwa
n’abazungu zabyazwa umusaruro mu
bihugu by’Afrika.
Gasasira
Urup. 5
UMUVUGIZI VOL.75, 15 - 25 Gicurasi, 2010
Politiki
U Rwanda rwashyizeho iterabwoba
umukozi wa UNHCR mukuru muri Uganda
M
u mwaka ushize ,mu kwezi
kwa gatanu 2009, u Rwanda
rwatangiye gukora campagne
yo gucyura impunzi z’abanyarwanda
ziri ku isi hose.
Icyo gikorwa cyari kigamije
gukuraho burundu izina ry’impunzi
y’umunyarwanda kwisi hose. Mubyo
u Rwanda rwashyiraga imbere harimo
gusobanurira amahanga ko U Rwanda ari
amahoro ntakibazo rufite cy’umutekano.
Rusobanura ko amahoro ari yose mu
Rwanda. Ibyo babikoraga bagenda
basobanurira amahanga ko impunzi
zihunga muri iyi minsi ari izifite amakosa,
kandi ko niyozataha ntakibazo zahura
nacyo mu Rwanda.
Muri Uganda ubu igihugu
gihungiramo abanyarwanda benshi
cyane guhera mu myaka 10 ishize,
icyo kibazo cyabaye ingorabahizi
cyane kuko abayobozi batandukanye
bu Rwanda bagiye baza muri icyo
gihugu bashaka gucyura impunzi,
ibiganiro byabaye byinshi kugeza aho
bemeza ko impunzi zitaha zigasubira
mu Rwanda. Icyatangazaga abantu
ariko niko uko u Rwanda rwavugaga
ko ari amahoro ko impunzi zitaha, ari
nako abantu barushagaho guhunga ari
benshi, Umwe mubo twaganiriga kuri
icyi kibazo utarashatse kwivuga izina
kubera impamvu z’umutekano we cyane
ko ari n’impunzi, yatubwiye mu rwenya
rwinshi ati “uko ministiri ufite impunzi
mushingano ze w’u Rwanda icyo gihe
yari (MUSONI Protais) uko yazaga
muri Uganda ashakisha uko impunzi
zataha, inyuma ye hazaga abandi benshi
cyane bahunga bamukurikiye”. Muri
Uganda kuri Police ya Old Kampala
aho bakiririra impunzi zije bwambere,
wasangaga huzuye abantu benshi bava
mu Rwanda baje basaba ubuhungiro.
Inkuru twahawe n’umwe muba police
bakora aho utarashatse kwivuga izina,
yatubwiye ko kuva mu kwezi kwa 5 kwa
2009 kugeza ubu umubare w’impunzi
z’abanyarwanda zihungira muri Uganda
ugenda wiyongera, yatubwiye ko
urihagati ya 20 na 30 ku munsi,baza
basaba ubuhungiro, ndetse hakiyongeraho
n’abaza bagatinya kwiyandikisha
nk’impunzi z’abanyarwanda kubera
ko ibyangobwa babibonaga bibagoye
bagahitamo kwiyandikisha nk’impuzi
z’abanyekongo.
Ikinyamakuru Umuvugizi nacyo
gikorera mu buhungiro muri iki
gihe, cyegereye zimwe mu mpunzi
z’abanyarwanda zihinduye abanyekongo
[email protected]
Antonio akwiriye gutabara impunzi z’abanyarwanda
ariko zitashatse kwivuga amazina byabo mu gihugu cya Uganda ndetse
nkuko byumvikana kubera impamvu na Perezida Museveni, basobanuye
z’umutekano wazo, batubwira ko kwiyita ibibazo byabo bahura mu Rwanda
umunyekongo kuribo babyifuzaga, banagaragaza impungenge zituma
ahubwo arukubura uko babigenza ngo batizeye umutekano wabo mu Rwanda.
babe babasha kubona ibyangobwa Mubyukuri uko byagaragaye iyo baruwa
by’ubuhunzi kuburyo buboroheye cyane yabo yarumvikanye, kuko mu minsi
cyane ko babaga bavuye mu Rwanda bafite micye hatangiye guhita amatangazo
ibibazo byinshi. Bakomeje badutangariza y’imiryango iharanira uburenganzira
ko kandi bibafasha kwizera ko U Rwanda bw’ikiremwa muntu yamagana ibyo
rutazabakurikirana kuko bataba bizeye byemezo. Igitangaje ariko ni uko
ko ibyo bavuga yiyandikisha nk’impunzi byavugwaga arinako umubare w’impunzi
bitagera mu Rwanda. Akomeza atubwira wakomezaga kwiyongera. Ntibyatinze na
ko abanyarwanda guhabwa ibyangobwa UNHCR ishami ry’Uganda ryatangiye
bibagora, kuko ubutegetsi bwa RPF kwita kumpunzi z’abanyarwanda ziri
buzi kwivuga neza mu mahanga, bityo hirya no hino mu gihugu ikoresha
bo nk’impunzi ziba zifite ikibazo kandi amanama atandukanye y’impunzi
giterwa na Leta ya Kigali, izi kubeshya azihumuriza, cyane ko mu nkambi
amahanga n’abandi bantu bose batinjira harimo abasigaye bagendana amacupa
muri system ya politiki y’u Rwanda arimo uburozi bavuga ko aho kujya mu
ngo bayimenye neza, bityo bagahitamo Rwanda bahitamo gupfa!
kwitwa abakongomani kuko babona
Munama yabaye mu kwezi kwa 2
ibyangobwa kuburyo bworoshye.
kwa 2010 ihuje umuyobozi wa UNCHR
Impunzi zikimara kumva amakuru ushinzwe Protection y’impunzi muri
ko zigiye gucyurwa, zatangiye kugira Uganda George Kuchio n’impunzi
ubwoba ndetse no kwirwanaho batabaza z’abanyarwanda, yasobanuriye impunzi
amahanga, ni muri urwo rwogo mu nkuru ko zigomba gutuza ntakibazo gihari,
zacu zo mu mwaka ushize twabandikiye azisobanurira ko hakozwe inama muri
inkuru igaragaza ibaruwa impunzi zo Genava, yahuje abayobozi b’u Rwanda
muri Uganda zandikiye ONU zitabaza, ndetse na UNCHR, avuga ku Rwanda
zisobanura ibibazo zifite mu Rwanda, rwifuzaga gucyura impunzi aho zirihose
ko ziramutse zisubijweyo ntamutekano kwisi, ko rwasabye UNCHR ko ihagarika
wazo zaba zizeye mu Rwanda.Iyo ubuhungiro kubanyarwanda, aho bari
baruwa nini cyane yanditswe ku hose kwisi cyane cyane iziri mu biyagaitariki ya 29/05/2009 yahawe ho kopi bigari.Yakomeje avuga ko ibyo byiganwe
abayobozi benshi cyane baba abaharanira ubushishozi kuko UNCHR yagaragaje
uburenganzira bw’ikiremwa muntu impungenge zikomeye ko na nubu
kwisi ndetse n’abahagarariye ibihugu umubare w’impunzi zihunga u Rwanda
ugenda wiyongera buri munsi, yakomeje
asobanurira impunzi ko mu byukuri
nabo baziko mu Rwanda hakiri ubibazo
by’umutekano kumpunzi, ndetse ko
nibituma abantu bahunga bikiri byinshi
cyane, abizeza ko UNHCR izakomeza
kwita kumpunzi z’abanyarwanda ziri
muri Uganda, ya komeje avuga ko
azi neza cyane ikibazo cy’u Rwanda
n’abanyarwanda bimpunzi, ngo cyane
kuko nawe ubwe Ambasade y’u Rwanda
muri Uganda yaba yaramuteye ubwoba
ariko yirinze kugira icyo abisobanuraho
kirekire, gusa akomeza atsindagira ko
kuba we nk’umukozi wa UN aterwa
ubwoba na Embassade impunzi zo
azumva cyane ko zigomba kuba zifite
ibibazo byinshi cyane, yazijeje ko
azakora ibishoboka akazifasha, kandi
agacunga umutekano wazo, impunzi
zakomeje zimubwira ibibazo zifite
harimo ibyo guterwa ubwoba na Leta ya
Kigali, ibyo byose yabijeje ko azakora
ibishoboka akabafasha, hagati aho ariko
kugeza nanubu kubona ibyangobwa
kumpunzi y’inyarwanda biracyagoranye
cyane. Nubwo bikigoye ariko kubona
ibyangobwa kumpunzi z’abanyarwanda,
ntibizibuza kuza arinyinshi cyane,
abazi kugeraranya bavuga ko kugeza
ubu impunzi z’abanyarwanda zihunga
arinyinshi cyane muri leta ya Kagame
kuruta izindi leta zayibanjije zose. Umwe
mu mpunzi twavuganye yahoze ikora
akazi k’ubunyamakuru yadutangarije
ko leta ya Kagame ari Leta y’igitugu
ikabije, bityo kuyibamo bikaba bisaba
kwemera kubaho nk’imfungwa cyangwa
kutagira uburenganzira bwo kuvuga
bityo kuba mu Rwanda bikaba ari
nkokuba muri prison, akomeza atubwira
ko umuntu wose ushaka kubaho nk’uko
uburenganzira-muntu bibiteganya
adashobora kwemererwa kuba mu
Rwanda. Akomeza atubwira ko kuba
murwanda bisaba kuba ukorera FPR
cyangwa uyibeshya ko uyikorera.
Muri macye abantu bose bibaza niba
u Rwanda abantu bakomeje kuruhunga
nk’uko baruhunga ubu uko bizagenda!
Abantu bibaza niba abahunga bose baba
bafite ibyaha nk’uko Kagame abivuga,
cyangwa se ari igitugu cye baba bahunga,
ariko ntagushidikanya ubu bimaze
kugaragara ko utavuga rumwe na Kagame
wese agomba guhunga, cyangwa se
agafungwa. Umuyobozi umwe wahunze
yavuze ko niba u Rwanda abaruhunga
bose bameze nk’uko Kagame abavuga
rwaba ntahejo hazaza (future) rufite.
Charles I.
Urup. 6
H
UMUVUGIZI VOL.75, 15 - 25 Gicurasi, 2010
Uburenganzira bw’ikiremwa muntu
Kwirukana Carlina wa HRW byerekanye
intege nkeya za Leta ya Kagame
ashize iminsi leta ya kagame
ifashe icyemezo cyigayitse
cyo kwirukana umukozi kazi
wa Human Rights Watch Carlina,
ibiro bishizwe abinjira n’abasohoka
mu gihugu byafashe icyemezo cyo
kunaniza umukozi wa HRW nk’iturufu
yo kugirango babace integer zo
gukuricyiranira hafi ibyo FPR ikora
cyane mu gihe nk’iki cy’amatora na
mbere yaho, kuko baba bazineza ko
bitazashoboka gukora amarorerwa
bashaka yo kunyereza amajwi , gufunga
hamwe n’ipfu zidasobanutse.
Amakuru atugeraho yemeza ko
FPR ishobora kuba yarikanze Carlina
kubera uburyo yagendaga atahura
ibyabo buhoro akana kurikiranira hafi
ibyo bakora harimo n’igihe yatangiye
kubishyuza aho Mushayidi ari
kubasaba kumushyiriza ubutabera.
Sibyo gusa leta y’u Rwanda
yatangiye kugirira HRW ubugome
igihe yatangaga report yerekana
ko FPR nayo yakoze ibyaha
by’intambara , basaba ko bamwe
mu basirikare bayo bashyikirizwa
ubutabera bagahanirwa ibyo bakoze,
iyi report ntiyigeze ishimisha FPR
nagacye doreko aribwo batangiraga
kwiyenza kuri nyakwigendera Arison
des Forge bikurikiraho kumwima visa
y’ukwinjira mu Rwanda icyo gihe
bakaba baramugarukirije ku kibuga
cy’indege nyuma baza no kumubuza
kwinjira mu Rwanda ubwo yavaga
mu Burundi.
Ibi byerekanye intege nke leta ya
Kagame igenda igira nk’ukubuza
harison des forge abantu bose
bubahaga harimo n’abanyarwanda
bamuzi yamagana impfu zabagogwe
cyangwa abanyabugesera
bicwaga uruyongoyongo na Leta
ya Habyalimana akaba yarafashe
iyambere kubyamagana kw’isi yose
ariko ibi nti byatumye FPR idatinya
kumutinyuka kugera aho bamubuza
kwinjira mu gihungu nk’u Rwanda
yafashije byinshi.
Kwiyenza kuri Carlina nyuma
naho y’ukugeregeza kurwanya
nyakwigendera Arison byerekanye
intege nke za FPR bikaba byaranabaye
ubutumwa bukomeye bushimangira
ko perezida Kagame amaze kuba
umunyagitugu weruye kandiko nta
nu muntu uzanabimubuza kuburyo
[email protected]
Carlina wa HRW ararazira gushaka gushyir ahagaragara amafuti
ya RPF
yahise anyarukira mu nteko avugako
azakoresha inyundo kwica isazi ,
abadepite be nabo maze sugukoma
amashyi arinabwo yitaga bagenzi be
basangiye akabisi n’agahiye, acyesha
icyo aricyo uyumunsi amazira ntoki,
bene iyi mvugo Kagame yavugiye
imbere y’inteko yerekanye ko u
Rwanda rurimo kugana ahabi haruta
naha Mugabe wa Zimbambwe doreko
bitatinze aba afunze ibinyamakuru
byigenga byonyine mu Rwanda nyuma
yaho gato, ntiyatinya n’ugufunga
madame Ingabire Victoire mu gihe
gito cyane aba anirukanye umukozi
wa HRW bamushija kutagira ibya
ngobwa ariko abakuricyiranira hafi
bari bamaze kumenyako ayo ari
amayeri ya RPF kwirukana umukozi
wa HRW kugirango biyorehere gukora
ibyo ishaka. Ibi kandi byabaye mu
gihe kimwe DMI (urwego rwa maneko
rwa gisirikari) maze gushimuta abantu
nka Aime Ntabana wacyekwagaho
gukorana na col Karegeya , Shekh
IDis abas nawe washimuswe kugeza
ubu akaba aborera mu magereza
y’agisirikare, tutibagiwe na Gen
Robert Urayeneza
Ibi byatumye u Rwanda rushyirwa
mu myanya yarwo rwari rumaze
Amakuru atugeraho
yemeza ko FPR
ishobora kuba yarikanze
Carlina kubera uburyo
yagendaga atahura
ibyabo buhoro akana
kurikiranira hafi ibyo
bakora harimo n’igihe
yatangiye kubishyuza
aho Mushayidi ari
kubasaba kumushyiriza
ubutabera.
gukorera muri icyo gihe gito cyane
k’umwanya ugayitse kuko rwaje
mu bihugu 4 byanyuma kw’isi mu
kuniga itangazamakuru, Kagame afata
umwanya nawe yaramaze gukorera
wagatatu mu ba perezida baniga
itangazamakuru, akaba agwa mu
ntege perezida w’Ubulusiya (Russia)
n’Ubushinwa (Chine).
Perezida Kagame akaba agwa
mu ntege n’imitwe nka Arishababu,
igisirikare cya Nigeria, Ethiopia
n’abandi nkawe bafitiye urwango
rukomeye itangazamakuru
ribanenga.
Mu minsi ishize u Rwanda nabwo
rwari mu bihungu byanyuma mu kuniga
itangazamakuru n’ukubangamira
uburengazira bwa muntu hamwe
n’ukudatanga ubwisanzure muri
demokarasi, icyo cyegeranyo cyikaba
cyaratanzwe na Freedom House nabo
bakaba bashinzwe gutanga amonota
bakuricyije imyitwarire yabo bakuru
b’ibihugu.
Abeshi mu bo twagiye tuvugana
nabo bemezako perezida Kagame
ashobora kuzaca agahigo kumu
perezida uza kwisonga mu kuniga
itangazamakuru n’uburengazira bwa
muntu no gutukana mu madisikuru.
Noneho ejo bundi aherutse kubatuka
kumugaragaro ko ari abaswa. Abenshi
twaganiriye bagaye ukuntu Perezida
Kagame afata imiryango iharanira
uburenganzira bw’ikiremwa muntu,
kugeraho ayituka kumugaragaro
kandi iba ishishikajwe no kurengera
abantu baba barengana mu bihugu
byabo, barenganywa n’abayobozi.
Aha rero benshi bibaza niba biriya
bitutsi Perezida Kagame atuka
abanyamahanga badufasha kandi
baba bakoze akazi kabo uko bigomba,
niba bitazagira ingaruka kugihugu
ndetse nawe ubwe, kuko abantu benshi
bamaze kumumenya nk’umuperezida
utukana cyane m’uruhame.
Umwe mubo twaganiriye
w’umucyecuru uzi gusetsa cyane
yatubwiye ko akunda Kagame cyane
ngo ariko iyo atangiye gutukana
bimukoza isoni, cyane iyo arikumwe
n’abamurwanya, ngo ahita yumva
ibyo bavugaga bamugaya bibaye
impamo.
Benshi mu ba diplomate babuze icyo
bavuga kubera kwanga kwiteranya
banyuramo inzira y’ukuba ibiragi ngo
hato barangize manda zabo, ahasigaye
batange ama report i wabo akaba
ariyo mpamvu ibibazo by’u Rwanda
bigenda bimenyekana vuba arinako
batanga ubuhamya ko leta y’i Kigali
ibyo bayivugaho by’ugukoresha
igitugu n’ukwigizayo abayinega ari
ukuri, kandi kunenga no kwemera
kunengwa aribyo byakabaye bidufasha
kugera kuri demokasi nyayo.
Kyomugisha
Urup. 7
akarengane
UMUVUGIZI VOL.75, 15 - 25 Gicurasi, 2010
Uwahoze ari umunyamabanga wihariye wa
nyakwigendera Fred Rwigema yarashimuswe
azira General Kayumba na Coronel Karegeya
K
uva Coronel Karegeya
na General Kayumba
bahunga, mu Rwanda
haravugwa akarengane gakabaje
k’abantu bashimutwa abandi
bakaburirwa irengero.
Cpt KANAMUGIRE Emmanuel
wahoze ari umunyamabanga
wihariye wa nyakwigendera Fred
Rwigema. Uyu Cpt Kanamugire
yaburiwe irengero mu byumweru
bibiri bishize. Amakuru
ikinyamakuru Umuvugizi gikesha
bamwe babonye uko yashimuswe
aravuga ko yajyanywe n’abasirikare
bambaye imyenda ya Gisivile
bamushyizeho imbunda bamukuye
ku kazi aho yakoraga kuri KVCS
( ikigo cy’abademobo gikora
kazi ko kurihisha imodoka mu mu
muhanda).
Kugeza ubu umuryango we
nturabasha kumenya aho aherereye,
niba afunze cyangwa yarapfuye, uri
mugiharahiro.
Cpt KANAMUGIRE Emmanuel,
ni muntu ki?
Cpt Kanamugire yabaye
umunyamabanga wihariye wa
nyakwigendera Rwigema Fred,
Rwigema amaze kwitaba Imana
yakomeje akazi ke ko gukora
igisirikari mu cyahoze ari APR
Inkotanyi, nyuma azagufatanya
n’abandi gufata igihugu, ariko
nubwo kubamuzi yari umusirikari
ukora akazi ke neza, kandi
w’umuhanga, ntabwo yazamuwe
muntera kimwe n’abandi, kuko
yasezerewe mu gisirikare agifite
ipeti rya Capitaine, abamuzi
bavuga ko yakongobye nibura
kuba afite ipeti rya Coronel. Ikindi
cyabatangaje ni uko isezererwa rye
mu gisikare ryatunguranye kuko
yari agifite ingufu zo gukora kandi
ari umuhanga mu kazi ke.
Abakurikiranira hafi amakuru y’u
Rwanda bavuga ko ashobora kuba
yaragize ikibazo cyo kutazamurwa
[email protected]
Abacyekwaho kuba inshuti zaba bagabo bari mukaga mu Rwanda
mu gisirikare kubera amateka
yihariye afitanye na nyakwigendera
Rwigema abenshi bemeza
ko kugeza ubu umuryango we
utabanye neza n’abayobozi b’u
Rwanda. Ibi kandi ubwo General
Kayumba yari amaze guhunga
akaba mu bintu yavuze harimo
ko umuryango wa nyakwigendera
Fred Rwigema waba ujujumbya
n’ubutegetsi bwa Kagame,
umudamu wa nyakwigenda yaba
yaratotezwaga na Police y’igihugu
cyane Marie Gahonzire wahoze
ari mu mwanya wa Komiseri
mukuru wa police,amakuru na
none ducyesha bamwe bo mu
nzego z’iperereza aremeza ko ayo
mabwiriza yaba yaravaga ibukuru,
kuko ngo uyu Marie Gahonzire
ntabwo yari guhangara umuryango
wa Nyakwigenda Fred Rwigema
atabitegetswe n’abayobozi boheju.
Hagati aho amakuru ducyesha
inzego z’iperereza rya gisirikare
aratubwira ko ubu abantu bafite
ubumwe cyangwa ubushuti na General
Kayumba cyangwa Coronel Karegeya
bagomba gufatwa ndetse bamwe
bagashimutwa bakicwa, akomeza
atubwira ko ubu bafitiwe ubwoba na
leta ya perezida Kagame ko bashobora
kuba barimo gukorana nabo ( Kayumba
na Karegeya). Ibi bigashimangirwa
nuko Leta ya Kagame ishinja
kudurumbanya umutekano bariya
basirikare bakuru bahunze.
Ababa bamaze kubura abandi
bagafungirwa mu mazu ya gisirikare
cyangwa amagereza atazwi (safe
houses) ari muri Kigali bamaze
kuba benshi aha twavuga nka :
General Robert URAYENEZA
yahoze ari umusirikare muri Congo,
akaba yarafashwe aje gusura
abavandimwe be avuye i Goma aho
yakoreraga akazi ke kagisirikare,
uyu ariko akaba yarigeze no kuba
umusirikare wa APR Ikotanyi
nyuma akaza gutaha akajya muri
Congo iwabo kuko yari afite
ubwonegihugu bwa Congo, ibye
twabivuzeho kuburyo burambuye
mu numero z’Umuvugizi
zatambutse. Iyi nkuru ikaba iri
muri zimwe zatumye ikinyamakuru
Umuvugizi gifungwa.
Undi Aime NTABANA, nawe
wafunzwe azira Coronel Karegeya,
akaba yarakoraga akazi k’ubucuruzi
mu mugi wa Kigali, nawe nkuko
twabivuze mu nkuru zacu zubushize,
yafungiwe mu mazu y’imbohe
ya DMI (Safe houses) agirirwa
nabi cyane kuburyo yavuyeyo
yarakubiswe kuburyo yihagarikaga
amaraso.
GAHIMA Yvan nawe yaburiwe
arengero aza gusangwa yari
afungiye nawe mu mazu atazwi ya
Safe hauses yagisirikari.
Shehe Idi Abasi uyu nawe akaba
yari umunyamuryango ukomeye
wa CNDP ya Laurent nkunda
nawe ufungiye mu Rwanda, akaba
yarazize gucyekwaho gukorana
na General Kayumba na Coronel
Karegeya.
N’abandi benshi baburiwe
irengero tutarondora ngo
turangize.
Hagati aho abantu baribaza
niba koko abafatwa bose baba
bakorana na General Kayumba
na Coronel Karegeya cyangwa ni
ubutegetsi bwa Kagame butangiye
kumera nk’ubwa HABYALIMANA
mugihe cy’ibyitso by’Inkotanyi mu
myaka ya za 1990, aho bafataga
umucyecuru wo mucyaro utazi
ibibera mu gihugu cyangwa umuntu
wese w’umututsi bashakaga
kwigizayo, bamushinjaga gukorana
n’ibyo bitaga icyogihe Inyenzi
Inkotanyi! Tubitege amaso!
Ingabire
Urup. 8
Politiki
UMUVUGIZI VOL.75, 15 - 25 Gicurasi, 2010
Igitugu n’Ubusambo bwa FPR Vs MRND
F
PR n’ishyaka rimaze imyaka hafi 16
riyobora igihugu, ryaje risimbuye
MRND yari yarazengereje abantu
ariko ikoreshaje system yo guhisha
ibikorwa byayo bibi n’uburyo bwo
gushuka abaturage n’amahanga berekana
agasura keza ariko imbere ari amasega
aryana. Bimwe mubyo yakoreshaga
ni ukwita HABYALIMA umubyeyi.
Ndetse igakoresha uburyo bwo ku
yisingiza ikoresheje z’animasiyo cyangwa
indirimbo ziyisingiza hirye no hino mu
bice bitandukanye by’abaturage, mu
mashuri, mu bakozi ba leta, mu bigo
bitandukanye byaba abikorera kugiti
cyabo cyangwa abakorera leta, n’ibindi
byiciro bitandukanye by’abanyarwanda
byariho muri icyo gihe. Ibyo byose
byategekwaga kwinjira muri MRND
kungufu.
Mu muco mwiza w’abanyarwanda
udahutiraho kugaragaza aho umuntu
abogamiye, cyangwa guhakanira umuntu,
ba shukaga MRND, bemeye ibyo ibakorera
cyangwa ibabwira ariko mu byukuri
atariko biri, ahubwo biterwa n’imico yabo.
Ibyo byagaragazwaga nuko benshi kugera
hafi mu myaka ya 1990, nta munyarwanda
wagaragazaga ko atari muri MRND,
ibyo byagaragazwaga nuko bose babaga
baraguze amakarita ya MRND, ndetse
bagatanga n’imisanzu, ariwo bitaga
umusanzu wa muvoma.
Kugera mu myaka ya 1992 amashyaka
atangiye kuba menshi, abenshi babaga ba
rabeshye MRND ko bayishyigikiye. Hari
n’ababaga bashyigikiye FPR inkotanyi
ikiri mwishyamba, baroherejeyo abana
babo ku rugamba ariko bakagumana
amakarita ya MRND, ndetse no mu bishwe
na Jenoside benshi bapfanye udukarita twa
MRND mu mifuka yabo.
Ibi byose bitwereka amateka ya MRND
n’abanyamuryango bayo, ndetse n’abamwe
mubasoma inkuru z’ikinyamakuru
Umuvugizi bagiye batwandikira, abandi
twaganira bakatubwira ko FPR ikora nka
MRND, mu gushaka abanyamuryango
cyangwa kubashuka, nabo bakayishuka
mbese bagashukana bigacika!
Byatumye twegera bamwe mu byiciro
bitandukanye by’abanyarwanda kugirango
twumve mu byukuri ko aya mateka
atarabaye meza uko bayagereranya
n’amateka ya FPR y’iki gihe, dore ko
bamwe mu batwandikiye bagaragaza
ko mu byukuri ibikorwa bya FPR muri
ikigihe bidatandukanye cyane n’amateka
ya MRND, mu miyoborere.
Muraza kutubabarira kuko abantu
bose twagiye tuganira bagiye badusaba
ko tutagaragaza amazina yabo kubera
impamvu z’umutekano wabo cyane
[email protected]
ko benshi batinya
ko FPR itihanganira
abatavugarumwe nayo
cyangwa abayivuga ibibi
ikora, nubwo twe tuba
tubyifuza ko abantu bagira
ubutwari bwo kuvuga
ikintu bakaniyerekana
bakagihagararaho ariko bo
batubwira ko bidashoboka
ko uvuze ikinyuranye nicyo
FPR ishaka bitamungwa
amahoro, ndetse hari
uweruye, avuga ko ngo
FPR, isa n’Imana mu
byerekeye kwikubira no
kudatanga icyubahiro
cyayo, yabivuze mu
rwenya rwishi, atubwira
umurongo wo muri
Bibiriya: “Ndi uwiteka
Imana ifuha, sinemera
ko mbanyikanywa
nizindi mana” we ati ndi
“FPR umutwe wa politiki
kandi w’umuryango, si
nihanganira indi mitwe
ya Politiki imvuguruza,
cyangwa undi muntu
ushaka kuvuga ibyo
ntemera bibangamiye
inyungu zanjye!”. Ibyo
yabivuze aseka ariko
agaragaza agahinda mu
maso!
Uyu ni umwe mubo twaganiraga
w’umunyapolitiki ariko wahagaritswe
nayo (FPR), we avuga ko yahagaritswe
kubera kutumvikana nayo, kuko we
yashakaga gukora ibyo amahame ya
demokarasi avuga.
Undi twaganiriye ni umuntu uzi neza
amateka y’ingoma ya Habyalimana, akaba
ndetse yarayikoreye akabona byinshi, we
ya koresheje ijambo risesengura ko ayizi
neza avuga ko ayizi no munda yayo!
Yatangiye atubwira amateka yayo,
atubwira ko mu byukuri Habyalimana
akimara guhirika Kayibanda , yaba
yarategetse u Rwanda ariwe ufite ubuyobozi
wonyine ari byose mu gihugu, atubwira ko
ariko abantu bamwe batari bamushyigikiye
ariko ntibabimwereke kubera ko batinyaga
kugirirwa nabi, kandi muri abo harimo
abo bakoranaga, nka Alex Kanyarengwe
wari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu,
mu myaka 1979 igihe habaga amatora
y’itegekonshinga aho yanyuze inyuma
agatangira gushishikariza abaturage
kudatora itegeko shinga ryashyizwe ho
na Habyalimana mu nyunguze, koko
nti baritoye bararyanze, ariko kubera ko
yari ingoma y’igitugu byabaye ngobwa
ko biba amajwi kugirango baritore, ngo
ibyo yabikoraga na Rizinde warushinzwe
iperereza mu gihugu, we ngo yakoreshaga
uburyo bwinshi butandukanye bwo gutesha
umutwe ubutegetsi bwa Habyalimana. Icyo
yakoraga ngo yari umuhanga muguteza
akaduruvayo. Yatubwiye ko icyo gihe hari
ubujura budasanzwe abantu ntamahoro
ahari, icyo gihe ubujura bwari bukomeye
kuburyo no mu bigo bya gisikare bwari
buhari. Mu rwenya rwishi ati “Biseruka
icyo gihe yabaga mu kigo cya Kanombe,
yabyutse mu gitondo asanga inzu bayejeje
kandi yari aryamye mo, byongeye ari
mu kigo cya gisirikare kandi nawe afite
imbunda!” Yakomeje atubwira ati nibi
FPR yibeshya ko abaturage bayikunda
ntabwo aribyo, ati ahubwo barayitinya
bakayishuka ko bayikunda, ati kuko
utayigiyemo ashakirwa andi mazina
amugira mubi Igipinga, gukoana na FDRL,
gutera ibisasu, gukoraba na General
Kayumba ndetse na Coloneli Karegeye,
ndetse rimwe akagerekwaho kunyereza
umutungo w’igihu, ruswa n’ibindi bituma
acibwa muri sosiyeti akagirwa mubi
akangizwa. Yakomeje atubwira ko ndetse
niyo uganiriye n’abayikorera bakomeye
mu myanya y’ubuyobozi bakubwira ko
bakora kugirango barebeko babaho ariko
badakora ibyo bemera!
Ibi bigaragazwa nuko ibyo bavuga
mu madisikuru ataribyo bavuga mu
masalo yabo! We nawe mu rwenya rwe
rwa kinyarwanda ati “Iyo bakugiriye
icyizere bisaba gusenga cyane ngo
umere ururimi rwa kabiri, urwo mu
madisikuru ya Leta, nurwo mu rugo
arirwo original!”
Twa mu bajije itandukanyirizo ry’izo
ndimi ebyiri, ati urwo bakoresha mu
madisikuru ya politiki ya FPR ni pilate
(Urumerano), naho urwe muri salo ni
original (ni urusanzwe Imana yaduhaye)!
Atubwira ko we abona ibyo FPR, irimo
gukora igenda igera ikirenge mu cya
MRND, yaduhaye urugero rw’itorero
rikora rigamije inyungu za FPR. Ati
“Wakabonye aho itorero ry’igihugu
ritegeka umuntu kurahira muri
FPR!”yabivuze yifashe kumunwe arimo
ahaguruka afashe agatebe adusezera.
Tuhavuye twaganiriye n’umucuruzi
usanzwe akorera mu mujyi wa Kigali,
tumubaza ukuntu abona ibyiyi politiki
Komeza kurup. 9
Urup. 9
Politiki
UMUVUGIZI VOL.75, 15 - 25 Gicurasi, 2010
Igitugu n’Ubusambo bwa FPR Vs MRND
Bivuye kurup 8
ya FPR atubwira ko mu byukuri abona
ibintu bikomeje gutya bose bashobora
kuzahinduka abakozi ba FPR, kuko
bo ntacyo bagikora, atubwira ko we
abona Politiki ya FPR isa naho ishaka
gufata ubuzima bwose buri mu gihugu
ikabushyira muri biro yayo. Yabivuze mu
magambo atanganje cyane ariko afite icyo
avuga gikomeye agira ati mu bigaragara
ntakintu nakimwe FPR itagifiteho ukuboko
kurekure cyereka ikitari mu gihugu
iyobora! Atubwira ko kuriwe kubura
demokarasi nk’iyo abanyapoliki bashaka
ntacyo byari bimutwaye, ariko ngo
kubura demokarasi hanyuma bakanashaka
kumenya icyo warariye byo abibona nko
kwivanga mu buzima bw’umuntu cyane,
ati ibyo dukora byose tubikora kuko ntawa
kwihisha ijisho ryayo (FPR) rityaye kuko
iyo uri mu Rwanda aho waba uri hose
riba rikureba; mu rwenya ati ijisho ryayo
rimeze nka cya cyuma bakoresha basuzuma
abantu kireba hose cyo kwa Muganga bita
Scaner(Sikaneri)! Tukirangiza kuvugana
nawe aba aradusezeye ati nubu bashobora
kuba banyumvise reka ngende! Aba
yinjiye mu modoka ye aragenda.
Undi muntu twashoboye kuganira
[email protected]
n’impunzi iba muri Uganda, we atubwira
ko yahunze mumpera z’umwaka 2006 ,
twashatse kumenya impamvu yahunze,
atubwira ko yahunze FPR, tumubajije
uburyo yahunze FPR, atubwira ko
yahunze abayobocye bayo bafite ububasha
bwakoreshejwe mu ihunga rye! Twa
mubajije niba yarahunze Kagame kuko
ariwe Perezida wa FPR kandi akaba ari
nawe uyoboye igihugu, atubwira ko rwose
atabeshya, ati “usibye no kumumenya
sindana mwegera nibura muri metero
ijana!”
Twamubajije impamvu avuga ko
yahunze FPR, atubwira ko mu byukuri
atazi FPR ahubwo azi neza abo yahaye
ingufu zirenze zitagira umupaka akaba ari
nabo yazize, yakomeje atubwira ko yari
umuntu usanzwe wikorera business mu
Rwanda, yunguka ndetse afite ikizere ko
ashobora gutera imbere mu gihe gito, ariko
kubera ko hari undi bakoraga akazi kamwe
kandi bahuriraga ku soko (dore ko iryo
mu Rwanda ari rito),wari ukomeye muri
FPR, byabaye ngobwa ko amuhamagara
amubwira ko natareka ubucuruzi arimo
gukora bubangamiye inyungu ze n’izu
muryango (Icyama cyangwa se FPR)
azabizira yamubwiye ngo “Uzamenye
ko ntacyo ndicyo mu mu muryango
(FPR). Umugabo ntabwo yabyumvise,
ngo yumvaga ari ukwiyemera, amaze
igihe kiragera ku mezi munani, agiye
kumva yumva Urukiko gacaca rwiwabo
ruramuhamagaye, atangira ubwo kuburana
ndetse bamukatira imyaka 15, akimara
gukatirwa yahise ahamagarwa nawa
muntu bakoraga ibintu bimwe aramubwira ngo “wambonye”! Yahise yibuka ibyo
yabwiwe ahitamo gufata iyo ubuhungiro,
twa mubajije impamvu atagumye mu
gihugu kuko yari azi ko arengana atubwira
ko umuntu wabashije kumushyira kuri lisiti
yagacaca, agakatirwa imyaka 15, ntacyo
azi yakoze, ati “ nabonaga no muzindi
nzego ntacyo navuga”, adusezeraho we
avuga ko atarwanya gahunda ya Leta ya
Kagame kuko abona arinziza, ariko ngo
ikibazo ni uko gahunda nziza iza hanyuma
igahindurwa uburyo bwo kwigizayo abo
bishakiye mu nyungu z’abanyembaraga
bamwe bahawe ingufu na FPR! Tumukora
muntoki tumusezera tumubwira ijambo
Pole sana ndugu!
Undi twaganiriye we ni umunyapolitiki
wahoze ari umuyoboke wa FPR, ndetse
yanahoze mu nteko ishinga amategeko,
we yavuganye umujinya mwishi atangira
atubwira indirimbo ya Michael Jackson,
aho agira ati “You can fool some people
some time, but you cannot fool all
people all times”. Ugenekereje mu rurimi
rw’ikinyarwanda “Ushobora guhindura
abantu bake injiji mu gihe runaka,
ariko ntabwo wahindura abantu bose
injiji mu bihe byose”
Mu magambo ye yuzuye uburakari ati
“FPR yibeshya ko ishobora kuzarama
kubutegetsi ikoresheje igitugu, no kubeshya
abantu amateka”, ati “kuri jye ibyo ni bintu
bitakigezweho, nta twari y’ikinyoma, isi
igicyeneye kandi ikinyoma ntikiramba”,
akomeza atubwira ko ntawe ngo uhisha
amateka, yabivuze mu busobanuro
bwishi agira ati “Icyo nkundira amateka
ntahishwa, mu gihe cyitarambiranye ibyo
FPR ibeshya abantu byose bizajya hanze,
kuko amateka adahishwa”, yo ngeraho
iri ndi jambo ati “Iminsi ikubaza ibyo
wahishe itagusabye imbabazi kuko
ariko Isi iteye” ati niyo byagenda gute
ntubihisha, cyangwa ngo wange kubivuga,
kuko ubwabyo byishyira hanze! Tubonye
arakaye cyane tumusaba kuvuga muri
macye uko abona politiki ya FPR n’u
Rwanda, atubwira ngo tuzasome igitabo
cya Makiyaveri (Machiavel) umwanditsi
w’umunyapolitiki ati ibyo nibyo bizaduha
isura y’imiyoborere ya FPR, acyivuga
atyo ahita ahaguruka tumukurikira ngo
nibura tu mubaza izina ryicyo gitabo ati
“mugende mushake muzakibona nimwe
banyamakuru” yongeraho akajambo
ngo cyangwa namwe baba babantumwe!
Turaseka nawe araseka tuva aho twari
twicaye turagenda avuga ati amateka ya
Habyarimana yakagombye kuba isomo
ryiza kuri FPR!
Ibi byatumye nibaza ibintu byinshi, Ese
koko FPR ira kunzwe, iranzwe , cyangwa
iratinyitse?
Ese aho koko yaba irenganya abantu
biciye mu mu banyamuryango bayo
bashaka kwishyirira mu nda zabo
bagakoresha ingufu bahabwa no kuba mu
riyo (FPR)?
Ese koko system zayo zigamije
gutegeka iminsi myishi ntizigamije
demokarasi cyangwa imibereho myiza
y’abaturage?
Ese koko amateka ya Habyalimana
ntacyo yaba yigisha FPR ? Yaba se koko
igenda itera ikirenge mu cya MRND?
Reka tubitege amaso. Ubwo n’aho
ubutaha tubagezaho ibyicyo gitabo cya
Makiyaveri (Machiavelli) batwemereye
kudusobanurira aho gihuriye n’ubutegetse
bwa Perezida Kagame.
Ingabire
Politiki
Urup. 10 UMUVUGIZI VOL.75, 15 - 25 Gicurasi, 2010
Ese koko Rusesabagina yaba akorana na
FDRL cyangwa n’amayeri y’inkotanyi?
M
uri iyi iminsi hamaze igihe mu
Rwanda havugwa abayobozi
bahunga abandi bagafungwa,
ndetse ibyo byiyongeraho n’abantu bose
bafite icyo bapfa na leta ya Kagame
bashijwa ibintu byishi bitandukanye,
hakurikijwe igice babarizwamo.
Bamwe babashinja kuba bafite
ingengabitekerezo ya Jonoside abandi
bagashijwa gukorana na FDRL, ikindi
gice kigashijwa ubujura (kunyereza
umutungo wa leta) gusuzugura akazi,
kumena amabanga y’igihugu, ndetse hari
n’ibyaha bishya birimo kurema umutwe
w’iterabwoba ishizwe guhungabanya
umutekano w’gihugu, icyo cyaha
gitangiriye aho inkuru z’ibisasu zitangiye
kuvugwa mu Rwanda.
Rusesabagina rero nawe akaba ari
umwe mu banyarwanda batabashije
kugira amahirwe yo gukorana na FPR
neza bitewe ahanini na Filime yakinnye
yerekanye uburyo yarokoye abantu muri
hotel ya mille colline i Kigali.
Iyi filme yamenyekanye hose kwisi
ndetse igatuma Rusesabagina amenyekana
nk’umunyarwanda warokoye abatutsi
benshi bicwaga mu gihe cya jonoside,
ibyo ariko ntibyamuguye neza kuko
FPR idashaka undi muntu wese wavuga
ko yaba haricyo yakoze mu kurokora
abantu, ishaka kubigira umwihariko
wayo kuko niho ihera yiyamamaza
cyangwa se yivuga ibigwi hirya nohino
mu mahanga nubwo itashoboye nibura
kurokora na 10% byabagomba gupfa,
(ni ukuvuga ko mu byukuri abateguye
jonoside bayigezeho kukigeraranyo cya
90% ntankomyi) iri niryo turufu FPR
ishyira imbere cyane.
Umwe mubo twaganiraga kuri iyi nkuru
wahoze ari umunyamuryango watangiye
FPR ndetse akanayikorera, ariko utinya
kuvuga amazina ye kugirango atabizira,
yatubwiye ko mubyukuri bitakabaye
ngobwa ko FPR ifata Rusesabagina
nk’umwanzi wayo cyangwa umuntu
ushaka gukora concurrence na FPR
cyangwa kurwanira ishema ryo
kurokora abatutsi muri jonoside, ngo
kuko ibyo Rusesabagina yerekanya
bifite ababihamya bari mubo yafashije
bari muri mille colline, kandi bakiriho
bemeza ibyo Rusesabagina yavuze,
yakomeje atubwira kandi ko muri filme
ye yagaragaje neza ukuntu abatutsi
bagambaniwe ndetse bakicwa n’abamwe
muba extremists babahutu bafashijwe
[email protected]
Uyumudari umenya ariwo wababaje FPR
n’igisirikari cya Habyalimana, ndetse
agaragaza ko abasirikare ba ONU ntacyo
bashoboye gukora ngo bakize abatutsi
bicwaga muri icyo gihe, ibyo byose
kandi wasubira inyuma ugasanga ari
nabyo FPR igaragaza ntatandukanyirizo
rihari, wakongera ukibaza impamvu FPR
yamufashe nk’umuntu uyi rwanya kubera
Filme igaragaza ukuri nayo (FPR) yemera
ibyo byose bigahamya ko FPR idahakana
ibyo Rusesabagina yakinnye muri filme
ye ahubwo yanga ko ayibera mucyeba
mukuvuga ko nawe yaba yararokoye
abatutsi.
Ibyo rero mu kumusenya nk’uko
twatangiye tubivuga buri muntu wese
utumvikanye na Leta ya Kagame
ashakirwa igice ashyirwamo mubyo
twavuze haruguru. Rusesabagina rero
nk’umuntu utarahigwaga mu gihe cya
jonoside, kandi uba mu mahanga akaba
anafite influence mu bihugu byohanze
ndetse no mu banyarwanda barihanze
no mu gihugu, kandi utarishe wamaze
kubaka amatekaye kuburyo utabona
uko umushinja jonoside, ntakindi FPR
yari yarikubona cyo kumushinja uretse
gukorana na FDRL.
Aha umuntu yakwibaza niba koko
Rusesabagina yakorana na FDRL.
Dusubiye inyuma tugatera ijosho kumateka
ye, uyu mugabo uzwiho kuba atarabashije
gukorana na Leta ya Habyalimana,
ndetse agashinja ubwicanyi abahoze
ari abasirikare be, ubu aribo bagize
ahanini FDRL gukorana nayo byagorana.
Ikindi kandi ubwo umunyamakuru
w’Umuvugizi yahuriraga nawe mu
Bubiligi yaganiriye nawe kubumwe
n’ubwiyunge agaragaza ko nkumwe
mu bantu baharanira uburenganzira
bw’ikiremwa muntu ashakira amahoro u
Rwanda ndetse n’ubwiyunge, agaragaza
cyane ko we ashyigikiye ukuri kuko
ariko gushobora gutuma abanyarwanda
biyunga bakagera kubwiyunge butavanze,
cyangwa butari ukubeshyana, mu
byukuri rero iyo wumvise ibitekerezo
bye usanga bitandukanye cyane n’ibyo
FPR imuvugaho, bityo umuntu akaba
yakwibaza niba kutavuga rumwe na FPR
byaba ari ukwiyemeza gushyirwaho
ibyaha bikomeye hagamijwe gutesha
umuntu agaciro. Haracya cyenewe
ko abanyarwanda bagira amaso yo
kureba ukuri bakareka kumva cyangwa
se kwemera amagambo ya politiki
agamije gusiga abatavuga rumwe nabari
kubutegetsi ibyaha.
Gasasira
Politiki
Urup. 11 UMUVUGIZI VOL.75, 15 - 25 Gicurasi, 2010
B
Uburyo FPR ikomeje kujujubya
abatavuga rumwe nabo
imwe mu biranga intego
z’ishyaka riri kubutegetsi
rwa Kagame n’uguharanira
demokrasi,amajyambere n’ubumwek,
ariko ikibabaje nuko iryo shyaka mu
gihe kitarenze imyaka 16 iryo shyaka
riri kubutegetsi ritangiye kudakozwa
ibyo ryavugagako rirwanira ku buryo
iyo bwiye FPR gutanga demokarasi
igusubiza ko yahagaritse genoside,
kuburyo nta muntu n’umwe ukwiriye
kuyigisha gutanga demokarasi!
Keshi kubanyamahanga birayorohera
gusobanura impamvu z’igitugu zayo
doreko iyo bakomeje kuyinenga ibibutsa
ko batigeze batabara abanyarwanda,
bagarutse ari uko intambara irangiye,
naho kubanyarwanda ifite intwaro ebyiri
ikoresha mu gucecyecyesha ushatse
kugira icyo avuga kubigendanye na
Demokarasi, kuri bamwe ibarega
ubusambo, kwigwizaho umutungo
udasobanutse, ubusambanyi,gukoreshwa
n’amahanga n’ibindi ibahimbira, ku kindi
kipanda cy’abanyarwanda ikabarega
genoside cyangwa igengabitekerezo ya
genoside ngizo imbunda FPR irashisha
abasaba demokarasi mu Rwanda.
Mu minsi yavuba FPR yatunguwe
n’amashyaka yahise avuka mu gihe
gito mbere y’amatora aribwo madame
Ingabire Victoire n’abagenzi be yaba abari
mu mahanga cyangwa imbere batangizaga
ishyaka FDU-INKINGI rishingirwa
mu mahanga bafite umugambi wo kuza
gukora politiki mu Rwanda kimwe na
bagenzi babo ba FPR inkotanyi .
Itangazamakuru nk’Umuseso
n’Umuvugizi ryafashe iyambere kwegera
ubuyobozi bwa FDU-INKINGI gahunda
bazanye mu gihungu aho madame
Ingabire yaritangarije ko baje gufata
ubutegetsi binyuze muri demokarasi,
ariko ayo magambo ya madame Ingabire
yari ameze nkugukoza agati mu ntozi
doreko bahise bamushyira insoresore
zo kumuhimbira ibyaha n’ukumugenza
kuburyo ibyo yavugaga ko ari umukobwa
utashye iwabo byahindutse umukobwa
wigemuye muri gereza.
Ibinyamakuru bikoreswa na leta
biramwanjama ko afite ingengabitekerezo
ya genoside abandi maze batangiye gutuka
umubyeyi we , n’ibindi bibi byinshi. Mu
minsi micye uyu munyepolitiki yagize
ibyago umwe mu bari bamwungirije yatewe
muri yombi aregwa Gacaca nuko yaba
itangazamakuru cyangwa abanyepolitiki
[email protected]
FPR yashize isoni mugukoresha igitugu
bazi neza ko icyaha ari gatozi ariko kubera
ubwoba bafitiye umugore byatumye nawe
bashaka kumwanduza bamutwerera
ibyaha atakoze, ibyo bikuricyira no
kumusiragaiza ku polisi bamubaza ibyaha
bitandukanye harimo no kumugaraguza
agati nk’ukumwicaza kuri polisi igihe
kinini nyuma ndetse bamushyira mu
munyururu,baza ku murekura ariko
bitwaza kugagaza ko utabera bwo mu
Rwanda bukora neza.
Sibyo gusa banafashe n’indi nzira
yukumegerekaho gukorana na FDLR
kandi nkuko Ingabire abyivugira we
yahisemo inzira y’uguhindura ibintu
cyangwa guhirika ubutegetsi bwa FPR
banyuze mu mahoro na demokarasi nkuko
yabivuze ku nshuro nyishi ko atemera
abantu bafata ubutegetsi binyuze mu
kumena amaraso.
Ikibabaje muri iyi minsi n’abaturage
bakomeje gufungwa n’umuvuduko mwishi
kandi abeshi bakaba ari abayoboke ba
FDU-INKINGI cyangwa abacyekwa kuba
cyane barahoze ari abayoboke ba MDR,
abo bose bafungiwe hirya no hino baregwa
ingengabitekerezo ya genoside, hari umwe
mu baturage twashoboye kumenya wigeze
gufungwa igihe cya Twagaramungu ejo
ubundi bongera kumufungira mu cyahoze
ari Gisenyi bamurega ingengabitekerezo
akatirwa imyaka makumyabiri (20) ariko
ukuri ku kukaba ari uko ari umuyobocye
wa FDU INKINGI.
Benshi bari muri Imberakuri, Green
party bacyetsweho gukorana na FDUInking cyangwa andi mashyaka nka
PS nabo birukanwa ku kazi nyuma
bakanafungwa. Ibi byose biri mubituma
u Rwanda ruhabwa amanota mabi cyane
murin Demokarasi, ariko Leta ya Kagame
ikabihakana ivuga irengana abatanga
amanota baba babogamye.
Nta wavugako FPR imyaka imaze
kubutegetsi ko ntacyo yakoze, ariko iryo
terambere bagezeho kenshi ni kubufatanye
n’abaturage bikaba bitakabaye urwitwazo
rwo kuniga opposition bitwaje amateka ya
genoside cyangwa iterambere ngo bibe
igisobanuro cy’igitugu no kuniga buri
wese ushatse kwerekana ukuri.
Leta yakagombye kureka amashyaka
akaza kumagaragaro akerekane ibikorwa
byiza byayo, abaturage nabo bakihitiramo
bakurikije uko babyumva ariko si
nibaza ko gufunga abayoboke cyangwa
abanyepolitiki b’andi mashyaka ko ariyo
nzira yo gukoresha mu gucyecyesha
abantu burundu.
Ingufu bashyira mu guhohotera
abatavuga rumwe na Leta nizo
bakagombye mu kwiyamamaza berekana
ibyiza bakoze n’impanvu bagomba
kubatora.
Tukaba dusanga inzira FPR n’abayobozi
bayo banyuzemo y’ugucecekesha abantu
yakagobye kumenya ko ifunganye, kuko
iteka bigira ingaruka zitari nziza ku
misazire yabo n’imiryango yabo kandi
ntabwo igihe cyose abaturage bakagombye
guhora ku ngoyi y’ubwoba ahubwo
bakagamyi gufata inzira bagashora ya
misoro y’abaturage mu kubakorera
ibyiza bibashimisha kugirango nabo
babiture ineza y’ukubatora. Ngirango FPR
yakagombye kwigira kubanyagitugu bandi
bayibanjirije bo mubihugu duturanye, ba
Mubutu,Habyalimana, Idi Amini n’abandi
bagiye bagira igitugu kubaturage babo
ariko bagasoza nabi.
Johnson
Urup. 12 UMUVUGIZI VOL.75, 15 - 25 Gicurasi, 2010
Uburenganzira bw’ikiremwa muntu
Imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira
bw’ikiremwa –muntu irasaba perezida NKURUNZIZA
gushyigikiriza ubutabera uwishe Ernest MANIRUMVA
U
mwaka urashize Ernest
MANIRUMVA yishwe mu
kwezi 4/9/2009 kubera akazi
ke yakoraga ko guharanira ukuri no ku
rwanya ruswa mu Burundi.
Urupfu rwe rwavuzweho byinshi, ariko
mu byagaragaye harimo kuba azizwa akazi
yakoraga kabangamiye inyungu zabamwe
mubayobozi.
Imiryango iharanira uburenganzira
bw’ikiremwa-muntu, Amnesty
International, Human rights wacht, East and
Horn of Africa Human Rights Defenders
Project, mu rwandiko yakiye Perezida
Pierre NKURUNZIZA yamusabye ko
bye yasaba umushinjacyaha mukuru
w’u Burundi gukora iperereza ku rupfu
rwa Ernest MANIRUMVA, no kurinda
abatangabuhamya babonye urupfu rwe
cyane ko batinya kuba batanga ubuhamya
kubera gutinya kwicwa, cyane ko
hacyekwa abari mu nzego z’umutekano.
Kugeza ubu nyuma y’umwaka
hamaze gufungwa abantu 9 bacyekwaho
kugira uruhare mu rupfu rwa Ernest
MANIRUMVA, muri abo harimo
n’abapolice ba Leta.
Aubert Volonic guhera mu kwezi
kwa 10/2009 Leta yu Burundi yatangiye
[email protected]
Umuyobozi wa Human Rights Watch kwisi na Perezida NKUNZIZA
gukurikirana urubanza, ariko ibiva mu
miryango ya sosiyete sivili ( civil society
organization) yu Burundi, baravuga ko
leta nubwo yagerageje gukurikirana
ibyorwo rupfu ariko ntangufu zugaragara
ibishyiramo kuko Leta yu Burundi ntaburyo
ifite bwo kurida abatangabuhamya bityo
n’abahari bakaba bafite ubwoba ko
baramutse batanze ubuhamya bashobora
guhura n’ikibazo cy’umutekano.
Veronique Aubert umuyobozi wungirije
wa Amnesty International muri Africa,
yaviuze ko Leta y’u Burundi uakagobye
gushyiraho ingamba zihamye zo
gushyiraho ubutabera kuri iyi yicwa rya
Ernest MANIRUMVA.
Yabivuze muri aya magambo “ Perezida
NKURUNZIZA yakagombye gusaba
umushinjacyaha mukuru gukora iperereza
kubishe Ernest MANIKIZA, gushyiraho
ingamba zo kurinda abatangabuhamya
no gushyikiriza ubutabera abacyekwaho
icyaha nabo bo munzego zohejuru
z’umutekano”
Manikiza yari umuyobozi wungirije
w’ishyirahamwe rya sosiyeti sivili
rishinzwe kurwanya ruswa no gukurikirana
itangwa ry’amasoko mu Burundi.
Umurambo we watowe inyuma y’urugo
rwe, hatowe kandi akantu yabikagamo
documents ze (blood-stained file folder)
kuburiri bwe karimo ubusa.Umuntu
umwe ukora muri ministeri y’ubuhinzi
yavuze ko yaba yishwe azira impapuro
zikomeye yaba yarafite. Amakuru ava
kuri bagenzi be bo mukazi aremeza ko
yaba azira iperereza yari arimo gukora
kwinyerezwa ry’umutungo ryakozwe
nabamwe mu bapolice bakuru b’igihugu
ku igurwa ry’intwaro kuburyo butemewe
muri Malaysia.
Hassan Shire Sheikh, executive
director of the East and Horn of Africa
Human Rights Defenders Project
yavuze koko niba u Burundi bushaka
kurwanya ruswa rwakagombye gushiraho
ubutabera ikagaragaza uwishe Manirumva
warwaniraye kurwanya ruswa kuburyo
bwihutirwa.Guverinoma yu Burundi
yakagobye kugaragaza ubushake
kubaha uburenganzira bw’ abaharanira
uburenganzira bwamuntu muri sosiyeti
civili baticwa.
G e o rg e t t e G a g n o u h a g a r a r i y e
Human Rights Watch muri Africa
yasabye ko perezida yakogobye gukora
ibishoboka byose hakabaho ubutabera
kubishe Manirakiza kandi akarwanira
uburenganzira bwa Sosiyeti sivili.
Bimaze kugaragara ko ahari abantu muri
leta babangamiye abashaka kwigaragambya
basaba kurwanya akarengane no
gushyikiriza inzego z’ubutabera abishe
Ernest MANIRAKIZA.
Imiryano iharanira uburenganzira
bw’ikiremwa-muntu irasaba Perzida
Nkurunziza :
- Gushyiraho uburyo bwo kurinda
abatanga buhamya ba bishe Manirakiza
Ernest no kubafasha gutanga ubuhamya
mwibanga.
- Kureba ko komisiyo ishinzwe ako
kazi igakora vuba kandi ikagaragaza
abicanyi ba Ernest.
- G u h a u b u t a b e r a a b a f u n z e
bacyekwaho kwica Manirumva Ernest
bidahangabanyije abatangabuhamya.
- Guha uburenganzira sosiyete civile
cyane abaharanira kubona ubutabera
bwa Ernest Manirumva, bwo
kwamagana ababangamiye itohoza
kurupfu rwe.
Gukora iperereza kubantu bigeze
gukora iterabwoba kuri sosiyete civili
bagashyirizwa ubutabera.
Gasasira
Politiki
Urup. 13 UMUVUGIZI VOL.75, 15 - 25 Gicurasi, 2010
Ururimi rwa benshi rwaragobwe
kubera amata yuzuye akanwa
Demokarasi bayisimbuje imbehe!
I
bikorerwa mu Rwanda byose
ntawe
utabizi,
cyeretse
utabyegereye
cyangwa
utabona. Byaba ibyiza cyangwa
ibibi bikorwa n’abantu bamwe
kandi usanga ari bo bafite ingufu
nyinshi muri iki gihugu, bose
barabireba abandi bakabyumva,
kandi ingaruka zabyo, zaba nziza
cyangwa mbi hari abo zigeraho.
Amategeko
arahari
menshi
yanditse neza, ariko abantu banga
kuyakurikiza bigira nk’umwana
wigizayo umusaya yanga kunywa
ibini, nubwo byaba birura,
iyo muganga yabikwandikiye
nibyo biba bivura iyo ndwara.
Abantu barabona ibibera mu matora bagaceceka ngo, niko gahunda
y’amatora yabigennye nk’aho ari
ivanjiri ya Yezu Kristo idahinduka, abantu bakabyemera, amatora
akayoborwa n’abantu bafite aho
[email protected]
babogamiye bavuga bakagusha
iwabo, uvuze ibinyuranye n’ibyo
bashaka akabonwamo ingengabitekerezo ya jenoside, kandi
nawe ari uburenganzira bwe kubibona ukundi igihe nta kibi agamije.
Sosiyete sivile bamwe bakunze kwita
abavuga rikijyana, yatangiye babona
bakavuga baranguruye, barebwa
igitsure batangira kureba hirya y’aho
ibintu bikorerwa, babihunza amaso
bajya iyo bigiye, bakajya basubira
mu byo abandi bavuze bashinga
ikirenge aho Guverinoma igishinguye, abo binaniye bajya kuvuga
ururimi rugasa n’urwagobwe, kuko
baba basa n’abareba Intare aho bari
hose ! Ibi bikaba byarabyaye ikibazo
gikomeye aho abantu bibaza niba
hari Sosiyete sivile iri mu Rwanda?
Hari abavuga ko babona imikorere
ya Sosiyete sivile mu Rwanda ari
nko kwiruka inyuma ya Bus yuzuye.
Ni nde uzaba nka Rwubusisi watinyutse kubwira umuzungu wari
ugiye kumubatiza, yamubaza izina
ashaka kwitwa, akabanza guceceka
akanya areba uwo muzungu mu
maso, aho kumubwira izina ahisemo,
nawe akamubaza ati : “ se wowe
urashaka ko nitwa nde”?Umupadiri
ati : “reka nkubatize Petero”, undi
ati oya kabuno ka nyoko, uba uroga
Musinga iryo zina sinaryemera.
Petero yahemukiye Shebuja Yezu,
kandi njye sindahemukira umwami,
sinakwitiranwa n’uwo muhemu.
Ahubwo nyita Yozefu, ka gahungu kegereye (kubahutse) nyina
w’Imana kakamurongora”!Padiri
yajya kumusuka amazi ku gahanga
ati : “oya sigaho urwo ni uruhanga
rw’imfura ntirugira amakemwa”,
ahubwo amutungira urutoki ahakoze ibyaha ngo abe ariho atera
ayo mazi y’umugisha !
Sosiyete sivile rero, bitewe
n’abayiri ku isonga, ifatanyije
n’itangazamakuru ridatinya kuvuga
ukuri, bakwiye gusubiza amaso
inyuma bakareba aho abajya, bagashyira ijwi hejuru mu gutabaza,
bakamera nka wa mugabo ku ngoma
ya Musinga wari wikoreye umunyu
awubunza bukaza kumwiriraho,
maze ageze ahantu hadatuwe yumva
impyisi imbere ye, atabaje abura
umutabara kandi bumvise, abonye
bikomeye avuza induru avuga ko
kumutabara ari ukwitabara nabo,
kuko nibareka zikamurisha umunyu
nabo zibamara, zibwira ko
Abanyarwanda bose ari uko
baryoha kuko ziba zamurishije
n’umunyu we. Abari mo kurya
igihugu bararyohewe,ariko nibategure aho bazabirira.
Habiyambere Valens
Politiki
Urup. 14 UMUVUGIZI VOL.75, 15 - 25 Gicurasi, 2010
Kagame nyuma yo kwishongora kuri Kayumba
na Karegeya noneho asigaye atukana
Perezida Kagame atuka abo bafatanyije kubohora igihugu amazirantoki imbere y’inteko nhinga-mategeko!!!
Azafatanya na nde kwicisha isazi
inyundo?
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku itariki
ya 03/03/2010, mu byo yavuze harimo
ko abavuga ko hari urwangano afitanye
nabo basirikare atari byo.
“Ntacyo mfa nabo sindi muri bo
sinsangira nabo ndi hejuru yabo byaba
ari agasuzuguro kuvuga ko hari aho nari
mpuriye nabo.Byaba ari ukumanura mu
rwego sindi umwe nabo.
Ibyo ni ibyabo n’ibyo
bahagarariye”. Ku byerekeranye na
kudeta abo basirikare baba barashatse
gukora, Paul Kagame yavuze ko abo
ari zero ko bibeshya mu byo barota.
Avugana na BBC Gahuzamiryango, Lt.
Gen. Kayumba yisobanuye ku magrenades bavugaga ko yateye mu mujyi wa Kigali,
ati: ”ubwo murumva naraje mu Rwanda
gushyingura umubyeyi wanjye nkaza
nikoreye amagrenades atatu? Ababivuga
ni abasazi. Iyo nshaka kurwana nabo mba
narabikoze kuva kera.
Ababitera banabikoze nibereye
Gisenyi mu mwiherero, bari muri abo
babivuga. Ababitubwiye twari kumwe
n’abandi, ndetse n’Umushinjacyaha twari
twicaranye ntacyo babivuzeho, bigaragare
ko ari nabo babikoze, ariko Ministre Fasil
yabivuze ubu atanabitindaho babisubiramo
bukeye. Kuki babivuze ari uko maze
kugenda? Ubwo se iperereza rikorwa ari
uko ngiye? Ko bambajije ku bindi
bintu by’amatiku ibyo ntibagire icyo
babivugaho”.
Ku byerekeranye n’aho yahungiye,
nk’uko nawe yabyivugiye ntiyashatse
kuhahisha yavuze ko ko ari muri Afurika
y’epfo. “Ndi impunzi, nari naragerageje
kwihangana ariko byarananiranye. Naje
aha mbizi, sinshaka kuburanira mu Rwanda
ubwo ibyo birego byabo nibiza nzitaba
mburane, inkiko za hano ntizimeze nk’izo
[email protected]
mu Rwanda. Karegeya bavuga ko twaba
dukorana, arakora iki muri Afurika
y’epfo uretse kuba yarahunze ubutegetsi
bwamufunze bushaka kumurenganya”?
Avugana na radio Ijwi rya Amerika, yavuze
ko Perezida Kagame yamwishyizemo mu
bintu by’amatiku. “Nta wundi mfitanye
nawe ikibazo usibye we.
Nari maze imyaka 7 mbyihanganira
mbona nta gihinduka. Nagiye
mbazwa amatiku. Ejo bundi nari mu
Bunyamabanga bwa FPR nahamagajwe
mpasanga abantu, barambwira ngo
nimbyemere nsabe imbabazi Polisi, abasirikare, FPR nandike. Icyo bashakaga
kubikoresha narakibonaga, kandi nta
cyaha nakoze nasabira imbabazi.
Ikigaragara ni uko iryo hunga
ry’abobasirikare ryavugishije Kagame
menshi.
Ku byerekeranye n’umutekano
muke byari bisanzwe bivugwa
n’abayobozi banyuranye bo muri
Guverinoma ko ari FDLR iwutera,
none haje indi mvugo igaragaza ko
Kayumba na Karegeya ari bo bari
babyihishe inyuma. Izo mvugo ebyiri
z’abayobozi nubu ntawe urashobora
kuzihuza ngo bisobanuke neza.
Icyo Perezida Kagame yavuze, ni
uko byose byaba barimo ukuri. Yirinze
kubihuza ngo abivugeho byinshi ngo
kuko ari akazi k’ubucamanza. Gusa icyo
yashimangiye ngo ni uko hari bamwe
bajya bahura n’abo baregwa muri ibi, ari
Karegeya na Kayumba.
Bamwe muri bo bigambye ko
babasanga muri Afurika y’epfo. « Niba
abanyamakuru mwibuka ibyo mwandika,
mwagombye kuba mubifitite mubibitse.
Muribuka hari umunyamakuru
w i g e z e
g u f a t a n w a
inyandiko zabyo bandikirana, ngira ngo
n’ubu biracyakurikiranwa. Hari uwigeze
kujya kumushaka bimujyanye baraganira.
Hari n’abagiye kuganira nawe ntibagaruka
baguma hanze.
Kayumba mu ijoro ribanziriza iryo
yagiyemo yari yahuye n’ababimubazaga,
babishyizemo ikivandimwe bamuha
umwanya wo kugenda ngo azagaruke,
kandi bari bafite ibimenyetso byinshi
atashoboraga kwisobanuraho ngo
abibonere ibisubizo. Ubwa kabiri bari
kubimubazaho ngira ngo nibwo yahunze.
Itangazo ry’Umushinjacyaha Mukuru
rijyanye n’ibyo abantu bakwiriye kuba
bamenya, ibindi bizagira igihe cyabyo
». Ikigaragara ni uko ushatse kubaza
niba kudeta zavugwaga ko zari zigiye
kuba byaba bifite inkomoko cyangwa
ireme, Paul Kagame ahita arakara
cyane Dore uko yasubije umwe mu
banyamakuru wari ushatse kubibaza. « Wikwirirwa uta umutwe ubibaza,
ntawe uzasanga ashobora gukora kudeta
hano. Ibyo n’iby’igihe cya Habyarimana
n’abandi bose…
Mu myaka 16 tumaze hano,
Abanyarwanda nibaryame basinzire,
hano mu Rwanda ntawabishobora,
ndabikubwira kandi ndabizi
nibyo.
Iki gihugu si nka Niger, aho ingabo
z’igihugu zirirwa zitobanga igihugu.
Ntabwo byakorwa hano »( Ikintu abantu
bahise bibaza cyane nyuma y’iri jambo,
ni uburyo muri Afurika n’u Rwanda
rurimo bizwi ko n’abana umuntu
yibyariye adashobora kubizera ijana
ku rindi, kandi abona abo batangiranye
igisirikare bayoboye n’ingabo, haba
mu buryo bw’iperereza ryo hanze no
mu gihugu imbere barimo kumuvaho
bakamuca mu myanya y’intoki, azi
neza ko bafite imiryango, ndetse nawe
yarageze ku butegetsi mu nzira zigoye
bigashoboka, akaba avuga ko nta wundi
wabishobora).
Iri jambo rye ritanga icyizere mu
Banyarwanda igihe cyose rirakomeye
rikwiye kwandikwa rikazajya mu mateka
atazibagirana ibihe byose.
Nyamara ku byerekeranye n’ihunga rya
Ambasaderi Bizimana yavuze ko atamenya
ibiri mu mutima w’umuntu kuko yakoraga
akazi neza, akaba atazi icyabiteye.
Aha umuntu akaba yakwibaza niba
Abanyarwanda bose basigaye ibyo
batekereza bizwi ?
Abajijwe uko yafata itangazo rya
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga
n’Ubutwererane bw’Akarere ryavugaga
ko Kayumba atagihagarariye u Rwanda
mu Buhinde n’ahandi hose, ko ashakishwa,
kandi akaba yaranyuze muri Uganda
no muri Kenya, uko yabigereranya
n’ibyo Minisitiri w’Ububanyi
n’amahanga wa Uganda yatangaje ;
niba byaba ari ubushake buke bwo
gukingira ikibaba abo bantu bakagenda,
cyangwa niba ari uko ibyo bihugu
bitari bifite amakuru kuri abo
basirikare(Karegeya na Kayumba).
Umukuru w’igihugu si umushumba
wo gutukana
Ku itariki ya 25/03/2010 ubwo yari
mu Nteko
Ishingamategeko yakira indahiro
z’Abadepite bo mu Muryango we FPR
n’Umuvunyi Mukuru wungirije, Paul
Kagame yasubiye kuri abo bantu babuza
amahoro n’umutekano, maze avuga
ko bizaba ngombwa ko bazicisha isazi
inyundo.
Ni aha abantu bongeye kwibuka
magambo ye akarishye ataherukaga
kuvuga yavugishijwe n’ihunga rya Lt. Gen.Kayumba Nyamwasa, maze
bituma abantu bibaza izo sazi zizicishwa
inyundo izo ari zo, abo azafatanya nabo
kuzica n’igihe azazicira? Kugira ngo
abaturage basanzwe basobanukirwe,
barifuza ko yasobanura ayo magambo
kuko ateye ubwoba, mu gihe bari bizeye
ko ubwicanyi buyobowe n’ubutegetsi butazagaruka.
Ahandi yagererenyije ba Kayumba
n’imyanda cyangwa ibiryo umubiri
utakiriye neza bigasohokera aho imyanda
isohokera.
Bitewe nuko muri iryo jambo
yanivugiye ko guhera kuri Perezida
kugeza ku bandi bayobozi bose buri
wese agomba gusobanura no kubazwa
uko arangiza inshingano ze afitiye
Abanyarwanda, ni muri urwo rwego
n’iryo jambo yavugiye mu Nteko ritangaza
ubwicanyi rikwiye gusobanuka? Niba ari
ugushaka kuzasubizaho igihano cy’urupfu,
niba ari ukuzabikora nta n’urukiko rwaciye
urubanza, byose bikwiye gusobanuka
kuko ijambo ry’umukuru w’igihugu riba ari itegeko, cyane ko yarivugiye n’ahantu
hakomeye imbere y’abashinga amategeko. Ubwanditsi