urubanza r - Judiciary

Transcription

urubanza r - Judiciary
URUBANZA R.COM.AA 0004/4/CS
URUPAPURO RWA MBERE
URUKIKO RW’IKIRENGA RURI I KIGALI, KUWA 8 NYAKANGA
2005 RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’UBUCURUZI RWACIYE
URUBANZA MU BURYO BUKURIKIRA :
ABABURANA
- Uwajuriye : BANQUE COMMERCIALE DU RWANDA (BCR)
- Uregwa
: MUNYANSHONGORE Charles
IKIBURANWA :
Recouvrement d’une créance arrêtée, à la date du
4/2/1998 à :
1) - 50.684.449 frw de garantie fournie à
MUNYANSHONGORE par la BCR;
2) - 23.707.252 Frw de débit en compte
3) - Intérêts, frais et commissions de ces sommes
jusq’au jour du parfait paiement;
4) -Dommages et intérêts de 500.000 Frw
URUKIKO ;
Rushingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ;
Rushingiye ku Itegeko - Ngenga Nº 07/2004 ryo kuwa 25/04/2004
rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’inkiko;
Rushingiye ku Itegeko - Ngenga Nº 01/2004 ryo kuwa 29/1/2004
rigena imitunganyirize, imikorere n’ububasha by’Urukiko rw’Ikirenga;
Rushingiye ku Itegeko Nº 18/2004 ryo kuwa 20/06/2004 ryerekeye
imiburanishirize
y’imanza
z’imbonezamubano,
iz’ubucuruzi
iz’umurimo n’iz’ubutegetsi;
Rumaze kumva raporo y’umucamanza wateguye urubanza ;
URUBANZA R.COM.AA 0004/4/CS
URUPAPURO RWA KABIRI
Rumaze kubona ko uru rubanza rwatangiriye mu Rukiko rwa Mbere
rw’Iremezo
rwa
Kigali,
kuri
NºRC31411/99,
BCR
irega
MUNYANSHONGORE kugira ngo ayishyure ibikurikira :
- Recouvrement d’une créance de 50.684.449 Frw de garantie;
- 23.707.252 Frw de débit en compte;
- Intérêts, frais et commissions de ces sommes jusqu’au jour du
parfait paiement, ariko ko mu myanzuro yayo BCR itabibaruye mu
mafaranga kugera no mu Rukiko rw’Ikirenga;
- Dommages – intérêts de 500.000 Frw
Rumaze
kubona
ko
Urukiko
rwaburanishije
urubanza
MUNYANSHONGORE
adahari,
rugacibwa
kuwa
4/4/2000,
rukamutegeka kwishyura BCR amafaranga 264.180.714 y’umwenda
n’inyungu zawo;
Rumaze kubona ko MUNYANSHONGORE yatambamiye urubanza
kuri NºRC 34203/2000, urubanza rugacibwa kuwa 27/7/2001,
rugategeka MUNYANSHONGORE kwishyura BCR amafaranga
130.408.436 y’umwenda n’inyungu zawo;
Rumaze kubona ko MUNYANSHONGORE yajuriye kuwa 10/8/2001
mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Kigali kuri Nº RCA 13652/Kig, urwo
rukiko rugaca urubanza kuwa 24/12/2003 rukavuga ko ariwe
utsinze, rugategeka BCR kumuha amafaranga 49.365.570 urubanza
rukiba itegeko ndakuka ;
Rumaze kubona ko Avoka wa BCR, mu ibaruwa ye yakiriwe mu
bwanditsi bw’Urukiko Rusesa imanza kuwa 30/12/2003, yasabye
iseswa ry’urwo rubanza, mu gihe dosiye yari itari yaburanishwa,
ikoherezwa kuburanishwa mu Rukiko rw’Ikirenga hakurikijwe
ingingo ya 181(6º) y’itegeko-ngenga Nº07/2004 ryo kuwa 25/04/2004
rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’inkiko, Urukiko rw’Ikirenga
rukaba rufite rero ububasha bwo kuburanisha uru rubanza;
Rumaze kubona iteka Nº 003/2005 R.COM rya Perezida w’Urukiko
rw’Ikirenga ryo kuwa 8/3/2005 rishyira iburanisha ry’urubanza kuwa
12/5/2005;
URUBANZA R.COM.AA 0004/4/CS
URUPAPURO RWA GATATU
Rumaze kubona ko kuri iyo tariki ababuranyi bombi bitabye, BCR
ihagarariwe na Avoka wayo Me MUGEMANA J.M Vianney naho
MUNYANSHONGORE Charles ahagarariwe n’Avoka we, Me
MASUMBUKO NDE Emile ;
Rumaze kubona ko uwo munsi urubanza rwaburanishijwe, maze
Urukiko rugatangaza ko urubanza ruzasomwa kuwa 8/7/2005 saa
cyenda z’amanywa;
Rumaze kubona ko, mu magambo make, imvo n’imvano y’ibibazo
iteye itya :
Binyuze mu masezerano hagati ya BCR na MUNYANSHONGORE,
BCR yamugeneye, tariki ya 9/3/1993 amafaranga 117.351.041
azakoresha ku buryo bukurikira :
- 72.351.041 Frw yiyongeraho inyungu ya Banque ingana na ½ ku
ijana buri mezi atatu, ayo mafaranga agenewe kuba ingwate
y’imyenda MUNYANSHONGORE ashobora kugirira abandi bantu
(caution des tiers), bivuze ko BCR yishingiye kwishyura imyenda
MUNYANSHONGORE abereyemo abo bantu mu gihe adashoboye
kubishyura;
- 45.000.000 Frw BCR izaha MUNYANSHONGORE ishingiye kuri
facture imwe cyangwa nyinshi azayigezaho zerekana amafaranga
abo yakoreye imirimo bamugomba (escompte sur facture), ariko
akagomba kuzishyura BCR inyungu ya 15% z’ayo mafaranga igihe
kigeze;
BCR na MUNYANSHONGORE bumvikanye kandi ko izo nguzanyo za
banque zizagengwa n’amategeko akubiye muri Réglement général
des opérations no muri Réglement général des ouvertures de
credit; ko kandi MUNYANSHONGORE yemeye ko BCR ifite
uburenganzira bwo guhagarika burundu iyo crédit, nta nteguza mu
bihe byose biteganyijwe na Réglement général des ouvertures de
credit (droit de dénoncer le crédit à tout
moment, avec ou sans
préavis, dans les cas prévus au Réglement général des ouvertures de
crédit).
MUNYANSHONGORE yemeye na none ko ayo masezerano yo
kumwishingira narangira, azakora ibyangombwa byose kugira ngo
agarurire BCR inyandiko ikubiyemo ubwo bwishingizi (acte de
garantie);
URUBANZA R.COM.AA 0004/4/CS
URUPAPURO RWA KANE
Rumaze kubona ko ku itariki ya 4/3/1993, BCR yageneye
MUNYANSHONGORE amafaranga 50.684.449 y’ubwishingizi (acte
de garantie) bwo kurangiza neza imirimo y’ubwubatsi bwa ECOLE
TECHNIQUE OFFICIELLE DE CYANGUGU n’iya KIGALI , hakurikijwe
amasezerano yagiranye na MINISTERE DE L’ENSEIGNEMENT
PRIMAIRE ET SECONDAIRE (MINEPRISEC);
Rumaze kubona ko ababuranyi bombi bemera ko ayo masezerano
yabaye, ariko ko MUNYANSHONGORE atashoboye kurangiza imirimo
y’ubwubatsi yagombaga gukorera MINEPRISEC, iyi Minisiteri ikaba
yaramwandikiye, ku itariki ya 19/5/1995, imumenyesha ko isheshe
amasezerano bagiranye;
Rumaze kubona ko MINEPRISEC yandikiye BCR, kuwa 17/5/1995,
iyimenyesha ko MUNYANSHONGORE atarangije imirimo y’ubwubatsi
BCR yari yatangiye ubwishingizi, kubera iyo mpamvu MINEPRISEC
ikishyuza BCR amafaranga yari yishingiye nkuko byari biteganyijwe
muri ayo masezerano ;
Rumaze kubona ko mu ibaruwa yayo yo ku itariki ya 4/2/1998 BCR
yandikiye MUNYANSHONGORE kuri adresse ye B.P 1523, i Kigali,
imumenyesha ko kuva iyo Banque yongera gufungura imirimo yayo,
MUNYANSHONGORE atigeze yerekana ubushake bwo kubahiriza
amasezerano yagiranye nayo, ko kubera izo mpamvu isheshe
amasezerano
bagiranye yerekeye crédit n’ibindi byose bigamije
kumworohereza ibikorwa, facilités financières kandi ko kuri iyo tariki
agomba kuyishyura amafaranga :
- 50.684.449 y’ubwishingizi;
- 23.707.252 y’umwenda ugaragazwa kuri compte ye;
Rumaze kubona ko MUNYANSHONGORE yiregura avuga ko
kutarangiza ubwo bwubatsi byatewe n’intambara yabaye mu
Rwanda muri 1994 yatumye ata ibye byose agahungira mu mahanga;
ko ku itariki ya 19/3/1998 yamenyesheje BCR adresse ye nshya
mu Bufaransa anasaba ko bamumenyesha aho compte ye igeze,
ariko BCR igakomeza kumwandikira kuri adresse ye yo mu Rwanda,
ngo akaba rero ayo mabaruwa ya mise en demeure atarayabonye;
Rumaze kumva asobanura kandi ko kuba MINEPRISEC yarasheshe
amasezerano BCR yatangiye garantie bivuga ko iyo garantie itari
igifite impamvu cyane cyane ko itanishyuwe MINEPRISEC kugeza
ubu, ngo MUNYANSHONGORE akaba rero atagomba kuyishyura;
URUBANZA R.COM.AA 0004/4/CS
URUPAPURO RWA GATANU
Rumaze kumva akomeza gusobanura ko atarahunga, compte ye
yagaragazaga crédit, ariko ko BCR yabumbiye hamwe za comptes ze
zose, aho gukoresha gusa compte yerekeye ubwubatsi, ndetse
ikomeza kumugerekaho inyungu zirimo n’iz’ubukerererwe bwo
kwishyura crédit ku buryo amafaranga BCR imwishyuza yageze ku
mubare ivuga muri uru rubanza;
Rusanze, nkuko bisanzwe bikorwa, kandi biri mu masezerano yabo
BCR yarandikiraga MUNYANSHONGORE kuri adresse ye i Kigali
ariyo yayimenyesheje; ko kuba avuga ko yamenyesheje BCR kuwa
19/3/1998, nyuma y’imyaka itatu intambara irangiye, adresse ye
mu Bufaransa, byerekana ko atakomeje kuzirikana no kwita ku
masezerano yagiranye na BCR kandi afite ingaruka ziremereye ku
mutungo we ;
Rusanze ku bw’umwihariko, ingingo ya 6 ya Réglement général des
ouvertures de crédit bemeye bombi gukurikiza, iteganya ibikurikira :
« Les ouvertures de crédit sont, en principe, utilisables en compte
courant.
Les divers comptes espèces que le crédité entretiendrait dans un ou
plusieurs sièges de la Banque n’étant que les compartiments ou
rubriques d’un compte courant unique, la Banque est en droit de
fusionner à tout moment ces compartiments ou rubriques et peut de
même, à tout moment et sur simple avis, opérer des transferts d’un
compartiment ou rubrique à l’autre, de solde débiteur à solde créditeur
et inversement, et même de solde débiteur à solde débiteur, solde
étant entendu ici dans le sens de situation débitrice ou créditrice».
Rusanze ingingo ya 18 y’iyo Réglement ivuga ko : « L’existence et le
montant de la créance de la Banque seront établis à suffisance par
l’extrait du compte courant.
Au jour de la cessation du crédit, le compte sera arrêté en capital,
augmenté de tous les intérêts, commission, frais et autres accessoires :
l’éventuel solde débiteur de ce compte deviendra, de plein droit et
sans mise en demeure, immédiatement exigible.
A partir de la clôture du compte et jusqu’à parfait remboursement, le
solde débiteur éventuel produira de plein droit et sans mise en
demeure des intérêts au taux conventionnel : de même, sur le montant
de ce solde , les commissions continueront à être dues, calculées et
capitalisées trimestriellement.
URUBANZA R.COM.AA 0004/4/CS URUPAPURO RWA GATANDATU
Tous les frais et honoraires généralement quelconques exposés par la
Banque du chef de l’exécution du crédit ou du recouvrement de sa
créance sont à charge du crédité ».
Rusanze ingingo ya 28 y’iyo Réglement ivuga ko : « Les
cautionnements et garanties fournis par la Banque sont délivrés sous
l’entière responsabilité du crédité, responsabilité qui subsistera, s’il
s’agit d’une garantie à durée illimitée, aussi longtemps que la Banque
n’aura pas obtenu la restitution du document par lequel elle se serait
engagée, ou n’aura pas été libérée expressément par le bénéficiaire, ou
ne lui aura pas notifié sa libération obtenue d’une autre manière.
Il appartient au crédité de faire en temps opportun toutes démarches
nécessaires pour provoquer, le cas échéant, la restitution du document
par lequel la Banque se serait engagée ou la libération expresse de la
Banque par le bénéficiaire. Le crédité est tenu de rembourser sans
délai à la Banque toutes les sommes qu’elle serait amenée à
décaisser s’il était fait appel à son cautionnemnt ou à sa garantie et
cela sans que la Banque doive justifier y avoir été contrainte par justice.
La Banque aura le droit de débiter d’office le compte courant du
crédité des montants payés par elle.
La Banque est autorisée irrévocablement à exécuter son cautionnement
ou sa garantie, dans les conditions prévues, à la première demande
du bénéficiaire, le crédité renonçant à se prévaloir des dispositions
des articles 560 à 566 du Code Civil, Livre III, lorsque l’engagement
de la Banque a le caractère d’un cautionnement »;
Rusanze rero, hakurikijwe amasezerano yose bagiranye yavuzwe
mbere,
nta
mise
en
demeure
BCR
yagombaga
guha
MUNYANSHONGORE ; ko ahubwo garantie yagombaga kwishyurwa
MINEPRISEC « à première demande»; ko atari ngombwa ko BCR
ibanza kwishyura garantie; ko comptes ze zose zashoboraga
gukomatanywa; ko umwenda afitiye BCR ugaragazwa na « extrait du
compte courant »; kandi ko agomba kugarurira BCR acte de garantie;
Rusanze BCR nta mpamvu n’ibimenyetso bihagije itanga isaba
indishyi z’akababaro z’ibihumbi magana atanu (500.000 Frw)
byiyongera ku nyungu n’ibindi isaba ;
Rusanze inyungu MUNYANSHONGORE asaba mu kirego cyuririye ku
bujurire bwa BCR nta shingiro zifite; kuko ariwe wishe amasezerano;
URUBANZA R.COM.AA 0004/4/CS URUPAPURO RWA KARINDWI
KUBERA IYO MPAMVU :
Rwemeye kwakira ubujurire bwa BCR kuko bwakozwe mu gihe no
mu buryo bikurikije amategeko;
Rwemeje ko urubanza Nº RCA 13.652/Kig rwaciwe n’Urukiko
rw’Ubujurire rwa Kigali kuwa 24/12/2003 ruhindutse kuri byose; ko
MUNYANSHONGORE Charles atsinzwe ;
Rutegetse MUNYANSHONGORE Charles kwishyura
COMMERCIALE DU RWANDA (BCR) amafaranga :
BANQUE
1) - 50.684.449 Frw ya garantie
2) - 23.707.252 Frw de débit en compte
3) - Intérêts, frais et commissions by’ayo mafaranga kugeza ku
munsi wo kuyatanga
4) - 4% by’ayo mafaranga yose by’umusogongero wa Leta
Izo ndishyi zose zikishyurwa mu gihe giteganyijwe n’amategeko,
atazishyura zigakurwa mu mutungo we ku ngufu za Leta;
Rumutegetse kwishyura amagarama y’urubanza angana n’ibihumbi
umunani n’ijana by’amafaranga y’u Rwanda ( 8.100 Frw)
RUKIJIJWE RUTYO MU RUHAME NONE KUWA
N’URUKIKO RW’IKIRENGA RUGIZWE NA
PEREZIDA, MUKANYUNDO PATRICIE NA
JULIEN,
ABACAMANZA
BAFASHIJWE
J.BAPTISTE, UMWANDITSI W’URUKIKO.
8 NYAKANGA 2005
MUTSINZI JEAN,
HAVUGIYAREMYE
NA
UWARUGIRA
MUTSINZI Jean
(Perezida)
Sé
MUKANYUNDO Patricie
HAVUGIYAREMYE Julien
(Umucamanza)
(Umucamanza)
Sé
Sé
UWARUGIRA J. Baptiste
Umwanditsi w’Urukiko
Sé

Documents pareils