rc 0788/09/tgi/nyge urupapuro rwa 1 urukiko rwisumbuye

Transcription

rc 0788/09/tgi/nyge urupapuro rwa 1 urukiko rwisumbuye
RC 0788/09/TGI/NYGE
URUPAPURO RWA 1
URUKIKO RWISUMBUYE RWA NYARUGENGE RURI I NYARUGENGE
RUHABURANISHRIZA IMANZA Z’IMBONEZAMUBANO RUCIYE MU RUHAME
URUBANZA RC 0788/09/TGI/NYGE KUWA 15/11/2010 MU BURYO BUKURIKIRA:
ABABURANA: -KARANGWA Ndoli mwene Karangwa Bernard na Bazubagira, utuye
Kiyovu-Rugunga-Nyarugenge-V.Kigali yunganiwe na Maitre Rwenga Etienne na Maitre
Mihigo(urega).
-
CORAR s.a ifite icyicaro gikuru mu mujyi wa Kigali, B.P3869 KIGALI
ihagararaiwe na Maitre BUGABO Laurent.
IKIBURANWA: -Kwishyura imodoka RAB 038L yakoze impanuka ifite ubwishingizi muri
CORAR s.a ( 22.000.000frw valeur assure);
- Inyungu zitunguwe bitewe no kutubahiriza amasezerano(manqué à
gagner ingana na 16.800.000frw kuva kuwa 27/05/2009 kugeza kuwa
31/12/2009);
- Indishyi zinyuranye zingana na 20.000.000frw;
- Igihembo cy’avocat kingana na 2.000.000fr;
- Amafaranga yo kwishyuza n’ikurikirana rubanza angana na
1.000.000frw.
I.
IMITERERE Y’URUBANZA
(1) Karangwa Ndoli yafashe ubwishingizi bwa tous risques muri CORAR s.a bw’imodoka
Mercedes Benz yakoze impanuka kuwa 27/05/2009 irangirika bikabije.
(2) Ndoli yasabye CORAR s.a ngo imwishyure n’indishyi zikomoka ku mpanuka,
CORAR s.a iranga ngo icyateye iyo mpanuka ari ugufatwa nabi ntiyitabweho na nyirayo
ikayitera défaut mécanique yateje impanuka nk’uko PV d’accident yabyemeje n’imvugo
z’umu chauffeur w’iyo modoka. Maitre Bugabo asaba ko CORAR s.a yagenerwa inyungu
kubera gushorwa mu manza na Ndoli n’igihembo cya avocat.
II.
ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA
(3) Ku byerekeye na Procès Verbal d’accident
-Maitre Bugabo Laurent yasobanuye ko Procès Verbal yanditseho ko icyateye impanuka
ari défaut mécanique yatewe no gufatwa nabi na nyirayo abishingiye k’uko byemejwe na
PV d’accident yemeje ko icyateye impanuka ari défaut m écanique ya camion Mercedez
Benz RAB 038 L ari nacyo cyatumye ibura imyuka ndetse bigashimangirwa n’imvugo
z’umushoferi wari utwaye icyo kinyabiziga, nyamara impanuka ikaba yarabaye kuwa
27/05/2009, kandi imodoka yari yaragiye muri conntrôle technique ihabwa certificat de
visite technique ifite agaciro kuva 18/02/2009 kugeza kuwa 18/08/2009, bityo kuba rero
hari iyo certificat de visite technique kandi impanuka ikaba yarabaye mu gihe yari ifite
agaciro kuwa 27/05/2009 ibi bigashimangirwa n’imvugo za Nicolas KALISA wabwiye
urukiko ko « ikigaragara aruko iyo iodoaka imaze gukorerwa contrôle technique iba ari
RC 0788/09/TGI/NYGE
URUPAPURO RWA 2
nzima ariko nyuma yaho iba kuri mantenace ya nyirayo kugeza aho igarukira mu yindi
contrôle nyuma y’amezi atandatu. », ntaho urukiko rwahera rwemeza ko impanuka yatewe
na Défaut mécanique nk’uko uhagarariye CORAR abyemeza cyane ko umugenzacyaha
wakoze PV d’accident cyangwa se umushoferi nta buhanga bafite burenze ubwo centre de
contrôle technique y’imodoka ifite yo yasuzumye imodoka yakoze impanuka, bityo rero
ibyavuzwe na Maitre Bugabo Laurent ko ikirego cya Ndoli nta shingiro gifite kubera ko
impanuka yatewe na défaut mécanique bikaba nta shingiro bifite.
(4) Ku byerekeye amasezerano ari hagati ya KARANGWA Ndoli na CORAR s.a:
Karangwa Ndoli yakoranye na CORAR s.a amasezerano y’ubwishingizi bwa « Tous
risques » kuva kuwa 01/09/2008 kugeza kuwa 31/05/2009, ingingo ya 33 CCLIII ikba
iteganya ko : « Amasezerano akozwe ku buryo bukurije amategeko aba itegeko ku
bayagiranye. Ashobora guseswa ari uko babyumvikanyeho cyangwa ku mpamvu zemewe
n’amategeko.Agomba kubahirizwa nta buryarya. », bityo rero CORAR s.a ikaba igomba
kubahiriza ayo masezerano y’ubwishingizi Tous risques y’imodoka Mercedes BENZ
RAB 038 L yakoze impanuka ifite ubwishingizi muri CORAR s.a yangirika bikabije
nk’uko bigaragazwa na attestation de déclassement ya GARAGE EQUATORIAL
MOTOR yo kuwa 10/06/2009, kandi nk’uko byagaragaye muri dosiye ya Karangwa Ndoli
iri muri centre de contrôle technique ko valeur assurée ari 22.000.000fr, CORAR s.a ikaba
igomba kwishyura Ndoli Karangwa agaciro k’iyo modoka ariyo 22.000.000fr.
(5) Ku byerekeye indishyi zikomoka kuri iyo mpanuka :
- Indishyi z’imbonezamusaruro:
Nk’uko byasobanuwe haruguru imodoka Mercedes Benz RAB 038 L yakoze impanuka
irenga umuhanda irahirima irangirika bikabije, KARANGWA Ndoli akaba yaratse
indishyi zinyuranye zikomoka kuri iyo mpanuka harimo inyungu zitungutwe (manque à
gagner) zingana na 16.800.000fr, akaba yarasobanuye ahagarariwe na Maitre Rwenga
Etienne ndetse na Maitre Mihigo ko ari umucuruzi akaba mu kudakoresha imodoka ye
byaramuteje igihombo kinini kuko yari afite amasezerano n’ibigo binyuranye yo gutwara
imizigo aribyo Africaire Rwanda, Fair Constructionn Horizon Construction n’ibindi
nk’uko babigaragarije ibimenyetso by’amasezerano, nyamara amasezerano ari hagati ya
Ndoli Karangwa na OCIR THE akaba yarakozwe kuwa 19/11/2009 nyuma y’impanuka
kandi nk’uko biri mu ngingo ya 2al2 “Les prestations devront s’effectuer dans un esprit de
recherche de solutions fonctionnelles et économiques les meilleures et les mieux adaptées
aux besoins à satisfaire.Le transport devra se faire dans des camions Fuso sans
container. », iyi ngingo n’igihe amasezerano yabereye bikaba bigaragaza ko atari imodoka
ivugwa muri uru rubazna yakoze impanuka yakozweho masezerano kuko itari kuba ariyo
ivugwa muri ayo masezerano kandi yarangiritse bikabije ikindi kandi havugwa Fuso kandi
yo ari Mercedes Benz, ibi bikaba ariko bimeze ku masezerano ari hagati ya Karangwa
Ndoli na FAIR CONSTRACTION yo kuwa 03/05/2010, ayo kuwa 02/09/2009, ayari
hagati ya Paul SEMANA na KARANGWA Ndoli yo kuwa 04/09/2008 yagombaga
kumara iminsi 30, ayabaye hagati ya VEHICLE HIRE AGREEMENT yo kuwa
15/11/2007 yagombaga kumara amezi 15, yombi ari aya mbere y’impanuka nta
kigaragaza ko yasubukuwe cyangwa ngo bigaragare niba imodoaka iyavugwamo ari
RC 0788/09/TGI/NYGE
URUPAPURO RWA 3
MERCEDES BENZ RAB 038 L, ku masezerano ari hagati ya KARNGWA Ndoli na
AFRICARE RWANDA ayo kuwa 22/05/2008 yagombaga gutangira kuwa 01/03/2008
akarangira kuwa 29/01/2009 yabaye impanuka itaraba kandi nta kigaragaza ko
yasubukuwe cyangwa ngo bigaragare ko imodoka iri muri ayo masezerano ari iyivugwa
muri uru rubanza dore ko Karngwa Ndoli ubwe yivugiye mu rukiko ko muri CORAR
ahafite ubwishingizi bw’imodoaka 4, ayo kuwa 30/06/2009 yagombaga gutangira kuwa
01/07/2009 ikarangira kuwa 30/12/2009 nayo akaba yarakozwe nyuma y’impanuka
byumvikana ko atari iyo modoka yakoze impanuka yakoreweho amasezerano dore ko yari
itagikora kuko yangiritse bikabije, bityo rero ibimenyetso by’amasezerano KARANGWA
Ndoli yashyikirije urukiko nta gaciro byahabwa ngo biherweho hatangwa indishyi
z’imbonezamusaruro (manqué à gagner).
- Indishyi zitandukanye (iz’akababaro, iz’ikurikirana rubanza, igihembo cya
avocat):
Maitre Rwenga Etienne na Maitre MIHIGO bahagarariey KARANGWA Ndoli batse
indishyi zitandukanye zingana na 20.000.000fr, igihembo cya avocat kingana na
2.000.000fr n’indishyi z’ikurikirana rubanza zingana na 1.000.000fr, ingingo ya 258
CCLIII ikaba isobanura ko igikorwa cyose cy’umuntu cyangirije undi gitegeka
nyirugukora ikosa rigikomokaho kuriha ibyangiritse, ariko akaba agomba guhabwa izo
agaragariza ibimenyetso izindi akazigenerwa mu bushishozi bw’urukiko, bityo ku zatswe
bise ko zitandukanye zingana na 20.000.000fr z’akababro akagenerwa 2.000.000fr,
igihembo cya avocat akagenerwa 400.000fr ku bamwunganira babiri, iz’ikurikirana
rubanza akagenerwa 200.000fr, zose hamwe zikab ari 2.600.000fr.
(6) Ku byerekeye ikirego kigamije kwiregura cyatanzwe na Maitre BUGABO
Laurent:
Maitre BUGABO Laurent yashoje yaka indishyi kubera gushorwa mu manza nta
mpamvu(action témeraire et vexatoire) yaka izingana na 2.000.000fr harimo n’igihembo
cya avocat, ibi bikaba nta shingiro bifite kubera ko Karangwa Ndoli yaregeye urukiko
kubera ko CORAR yanze kubahiriza masezerano bagiranye, bityo CORAR ikaba
itagomba guhabwa indishyi zatswe na Maitre BUGABO Laurent.
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO
(7) RWEMEJE ko ikirego rwashyikirijwe na KARANGWA Ndoli gifite ishingiro.
(8) RUTEGETSE CORAR s.a kwishyura KARANGWA Ndoli 22.000.000fr angana
n’agaciro k’imodoka MERCEDES BENZ RAB 038 L.
(9) RUTEGETSE CORAR s.a guha KARANGWA Ndoli indishyi zingana na 2.600.000fr
uko zasobanuwe haruguru, mu gihe giteganywa n’amategeko.
(10) RUTEGETSE CORAR s.a gutanga umusogongero wa Leta ungana na 4% ya
24.600.000fr=98.400fr mu gihe giteganywa n’amategeko.
RC 0788/09/TGI/NYGE
URUPAPURO RWA 4
(11) RUTEGETSE CORAR s.a kwishyura 12.700fr y’amagarama y’urubanza, mu gihe
giteganywa n’amategeko.
NI UKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMWE MU RUHAME KUWA 15/11/2010.
UMWANDITSI
UMUCAMANZA
UWIMANA Liberate
Sé
UWANTEGE Yvette
Sé

Documents pareils