Minisitiri w`Intebe Habumuremyi yari akwiye kujya yitondera ibyo

Transcription

Minisitiri w`Intebe Habumuremyi yari akwiye kujya yitondera ibyo
Minisitiri w’Intebe Habumuremyi yari akwiye kujya yitondera ibyo avuga.
Publish Date: 10 septembre 2013
Minisitiri w’Intebe Damien Habumuremyi akimara gusimbura Senateri Bernard Makuza
yarabanje afata akanya azenguruka igihugu kandi hose ahura n’abaturage ndetse
bamugezaho ibibazo bafite.
Rubanda ndetse n’itangazamakuru muri rusange batangiye kumushima bemeza ko ari
umukozi ndetse ko imikorere ye itandukanye n’uwo yari asimbuye.
Muri izi ngendo, hose abaturage bagiye bamugezaho ibibazo binyuranye bibangamiye kandi
akabifatira umuti. Gusa imwe mu miti yatanze yatumye ntashira amakenga imbaraga yaba
afite zatuma avuga bikaba.
Ibi ndabyibaza kuko hamwe na hamwe amataliki ntarengwa yagiye ashyiraho ku kibazo
kibangamiye rubanda ko cyaba cyakemutse rubanda yararindiriye iraheba.
Zimwe mu ngero :
1. Ku kimoteri cya Nyanza ya Kicukiro yatanze ukwezi kumwe Minisitiri w’Intebe ubwo
yasuraga Ikimpoteri cyahoze Nyanza ya Kicukiro, umunuko wacyo ukaba wari wibasiye
abagituriye, yahise asaba Umugi wa Kigali ko bitarenze ukwezi baba bimuriye ahandi iki
kimpoteri. Ntibyashobokaga.
Ukwezi kumwe kwari guto cyane ukurikije ibyasabwaga ngo iki kimpoteri kimukire Nduba ya
Gasabo. Ukwezi kwarashize kuranarenga kiza kuzimuka nyuma.
2. Ku uruganda rwa Sima ku Gitikinyoni yatanze ukwezi kumwe ngo abaturage bahumeka
isima y’uruganda babe bimuwe : Ntabyabaye, umwaka urenzeho icyumweru.
Taliki 4 Nzeli 2012, Minisitiri w’Intebe yasuye Uruganda rwa Sima ruli ku Giti cy’Inyoni mu
Karere ka Nyarugenge. Yasanze uru ruganda rwaratangiye mbere y’uko rwimura abaturage
ndetse ivumbi rya sima ribangamiye bikomeye abarrutiye babuze aho bahungira. Yasanze
abaturage baratakambiye ubuyobozi bw’Akarere ariko babura uwabatega amatwi.
Yahise asaba Akarere ka Nyarugenge ndetse n’ubuyobozi bw’uruganda ko mu kwezi kumwe
kwimura abaturage baturanye n’uruganda ndetse babahaye ingurane zabo biba byarangiye.
Ntabyakozwe. Abaturage baturiye uruganda babuze aho bahungira baracyahumeka ivumbi
rya sima riva mu ruganda ndetse n’umutingito w’ibimashini byarwo ubasenyeraho amazu.
Umwaka urashize Minisitiri Damien Habumuremyi asuye uruganda.
3. Minisitiri w’Intebe yemereye abanyarwanda ko ibyiciro by’ubudehe biba byamaze
kuvugururwa muri Kanama uyu mwaka : Ntabyabaye Nzeli igeze hagati.
Minisitiri w’Intebe Habumuremyi Damien rubanda yamugejejeho ikibazo cy’ibyiciro
by’ubudehe bikoze nabi ndetse bidatanga isura nyayo y’ubushobozi bw’umuryango uyu
n’uyu.
Ibi bikaba ari nyuma y’aho Leta ifatiye icyemezo ko aribyo izajya ishingiraho yemeza
abanyeshuli bahabwa inguzanyo zo kwiga muri za kaminuza za Leta.
Minisitiri Habumuremyi yahise yemerera rubanda ko ukwezi kwa munani ( mbere gato
ukwezi kumwe ngo za Kaminuza zitangire) ibyiciro by’ubudehe biba byamaze gusubirwamo
no kunozwa neza. Ntabyabaye.
Abanyeshuli bahawe cyangwa bakimwa inguzanyo hashingiwe ku byiciro bya kera bemeza
ko birimo amahinyu n’akarengane gakomeye. Izi ngero zatumye nibaza ibibazo bikurikira :
• Ese Minisitiri Damien Habumuremyi ntabanza ngo arebe icyo igikorwa iki n’iki gisaba ngo
abone gushyiraho italiki ntarengwa ?
• Ese inzego zishinzwe Ibiro bye zikurikirana ishyirwa mu bikorwa by’ibyemezo bye ?
• Ese nta gitsure yaba afite ku nzego z’ubuyobozi akuriye cyangwa nta ngufu za Politiki
afite ?
Hari zimwe mu ngaruka ku kuba hari ibintu asezeranya rubanda imwiyambaje ntibibe kandi
yari imwiringiye ariko ikomeye cyane ni uko rubanda yamutera ikizere.
Mu gihe yaba ntacyo Minisitiri w’Intebe Damien Habumuremyi yaba akoze ngo imvugo ye ibe
ingiro bizatuma rubanda imutera ikizere. Buri kintu abemereye babone ko ari “nayubu”.
Ikindi ni uko akomeje kwizeza rubanda ibyo adashobora gukora izamureka yatumaho
abaturage ntibaze cyangwa banaza ntibamubone nk’Umuyobozi ufite ibisubizo by’ibibazo
byabo.
Source : umuryango.com

Documents pareils