Masabo Nyangezi yakatiwe na Gacaca

Transcription

Masabo Nyangezi yakatiwe na Gacaca
Masabo Nyangezi yakatiwe na Gacaca
Phocas Ndayizera
BBC-Gahuzamiryango, 11/12/2009
Mu Rwanda mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Huye
urukiko Gacaca rwa Ntyazo rwaraye ruhaye igihano cyo
gufunga burundu Masabo Nyangezi.
Masabo uzwi mu ndirimbo cyane cyane z’inyarwanda zirata
ubwiza bw’ibidukikije n’ahantu, aregwa kugira uruhare muri
genocide yakorewe abatutsi.
Ibyaha aregwa byakorewe mu cyahoze ari Kinyamakara,
hamwe na bagenzi be batanu bafatanyije urubanza, ariko we
yawawe icyo gihano adahari.
Masabo Nyangezi
Nyuma y’igihe kirekire cyarambiranye bamwe ntibashobore
kwihanganira ijoro bagataha, urukiko rw’ubujurire rwaturutse mu murenge wa Ntyazo rwo
mu karere ka Nyanza rwashyize ruva mu mwiherero.
Rwahise rutangaza ko Masabo na bagenzi be bagera kuri 5 bahamwa n’icyaha cya Jenocide.
Urubanza rwa Masabo rwari rumaze igihe kitari gito urukiko Gacaca rukurikirana
ibimenyetso ku byaha aregwa.
Bagenzi be baburanira hamwe barimo n’uwigeze kuyobora Komini Kinyamakara, Nkubito
Erneste, baribagerageje kwirega ku byaha bimwe nabo bahawe igihano nk’icye akaba ari
nacyo gihano gisumbye ibindi gitangwa n’inkiko gacaca.
Inteko ikaba yahamije Masabo ibyaha birimo kuba mu mutwe w’abagizi ba nabi, kugira
uruhare mu bitero byishe abatutsi, gushishikariza abaturage ubwicanyi, gutunga imbunda no
kwambara imyenda ya gisirikare, bityo imukatira igifungo cya burundu y’umwihariko.
Mbere ya 94 ubwo jenocide yabaga, Masabo yakoraga muri Minisiteri y’ibidukikije aza
gufungwa imyaka 7.
Nyuma yo kurekurwa akaba yarakomeje ubuhanzi ku ndirimbo zitandukanye zirimo izivuga
ku bidukikije.
Ntiyashoboye kuboneka mu rubanza rwe ngo yiregure ku byaha aregwa, ariko urukiko ruvuga
ko utanyuzwe n’imyanzuro yarwo afite uburenganzira bwo gusaba ko urubanza rusubirwamo.
Bwana Masabo yavuganye na BBC Gahuzamiryango, avuga ko byamutangaje kuko ibyaha
aregwa byari bimaze gufatirwa imyanzuro agirwa umwere.
Ngo ariko uko bimeze kwose, azakurikiza amategeko ajurire nk'uko abyemerewe.

Documents pareils