BBC Gahuzamiryango yujuje imyaka 20 Kuri uyu wa gatanu itariki

Transcription

BBC Gahuzamiryango yujuje imyaka 20 Kuri uyu wa gatanu itariki
BBC Gahuzamiryango yujuje imyaka 20
BBC Gahuzamiryango itangaza inkuru nyakuri kandi zizewe.
Kuri uyu wa gatanu itariki ya 19 z'ukwezi kwa cyenda, BBC Gahuzamiryango iribuka imyaka
20 imaze ishinzwe.
Dore muri make uko yatangiye:
BBC niyo yabaye Radio ya mbere mpuzamahanga itangaza mu ndimi z'ikinyarwanda
n'ikirundi ku itariki ya 19/09/1994.
Icyo gihe akarere kakaga umuriro, hari hashize amezi make jenoside ibaye mu Rwanda, mu
Burundi hari intambara bamaze kwica Perezida Melchior Ndadaye.
Impunzi nazo zari zashwiragiye hirya no hino mu karere.
BBC, kugirango ifashe izo mpunzi ariko ifashishwe n'imiryango yafashaga izo mpunzi,
itangiza ibiganiro yise Kinyarwanda/Kirundi Life Line project byari bigamije gufasha cyane
cyane abana babuze ababyeyi babo cyangwa ababyeyi babuze abana babo.
Ariko rero hakiyongeraho no gutangaza inkuru nyakuri kandi zizewe.
Mu nyuma BBC Gahuzamiryango yahindutse kimwe mu bisata bigize ishami rya BBC
ritangaza amakuru hanze y'Ubwongereza (BBC World Service).

Documents pareils