urukiko rukuru ruri i kigali mu ruhame ruhaburanishiriza
Transcription
urukiko rukuru ruri i kigali mu ruhame ruhaburanishiriza
IMIKIRIZE Y’ URUBANZA RPA 0050/05/HC/Kig URUKIKO RUKURU RURI I KIGALI IMANZA Z’INSHINJABYAHA KU RUBANZA RPA 0050/05/HC/Kig URUPAPURO RWA 1 KURI 23 MU RUHAME RUHABURANISHIRIZA RWEGO RW’UBUJURIRE RUCIYE URU MU BURYO BUKURIKIRA NONE KU WA 10/07/2009: HABURANA: UBUSHINJACYAHA NA UWAJURIYE : GATOYA David mwene GATOYA Thimothé na NYIRABAHINDE Loyce, uvuka GISHALI-MWENDO-KIBUNGO Umukozi wa Sosiyete,utuye NYAMIRAMBONYARUGENGE-PVK; GIKONGORO-Umucuruzi kazi, utuye MUHIMA-NYARUGENGE-PVK; ICYAHA BAREGWA : Kuba bari i NYARUGENGE, Perefegitura y’ Umujyi wa KIGALI, Repubulika y’ u RWANDA, ku wa 29/05/1998, ari gatozi bafatanyije cyangwa se bamwe ari ibyitso by’ abandi nk’ uko biteganywa n’ ingingo za 89,90,91 barakoze icyaha cy’ ubuhemu giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 424 y’ igitabo cya kabiri gikubiye mo amategeko ahana; UREGERA INDISHYI: RWIGARA Assinapol mwene GAKUBA Hesron na KIRUSHOKA Esther utuye Akagali ka KIYOVU, Umurenge wa NYARUGENGE, Akarere ka MVK ; ……………………………………………………………………………………………… URUKIKO 1. RUSHINGIYE ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u RWANDA ryo kuwa 04 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, cyane ingingo ya 10, 18, 19, 141 na 150; 2. RUSHINGIYE ku Itegeko Ngenga nº 51/2008 ryo kuwa 09/09/2008 rigena Imiterere,Imikorere n’ Ububasha by’ Inkiko 2,15,23,44,105 , 167, 179 na 183; I.IMITERERE Y’URUBANZA cyane cyane mu ngingo ya 1- IMIKIRIZE Y’ URUBANZA RPA 0050/05/HC/Kig URUPAPURO RWA 2 KURI 23 3. Ku wa 04/06/1999 Urukiko rwa Mbere rw’ Iremezo rwa KIGALI rwaciye urubanza rwari rwaregewe n’ Ubushinjacyaha bwa Parike ya Repubulika ya KIGALI mu ibaruwa yabwo yo ku wa 26/02/1999 yoherereza Perezida w’ urwo Rukiko dosiye RMP2351/S13/RE/NCY kugira ngo iburanishwe, ubwo bushinjacyaha bukaba bwarayiregaga mo abavuzwe haruguru mu kiregerwa kuba bari i NYARUGENGE, Perefegitura y’ Umujyi wa KIGALI, Repubulika y’ u RWANDA, ku wa 29/05/1998, ari gatozi bafatanyije cyangwa se bamwe ari ibyitso by’ abandi nk’ uko biteganywa n’ ingingo za 89,90,91 barakoze icyaha cy’ ubuhemu giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 424 y’ igitabo cya kabiri gikubiye mo amategeko ahana, bakora ubujura(kuri GATOYA David) bakanahishira ibyibano [(ku bandi) amafaranga akomoka ku cyaha ], urubanza ruburanishwa kuri n° RP.38.229/Kig; 4. Mu gukiza urwo rubanza, urwo Rukiko rwa Mbere rw’ Iremezo rwa KIGALI rwasanze icyaha cy’ ubuhemu abaregwa bakurikiranywe ho gihama GATOYA David wenyine naho abandi bashinjwa hamwe na we icyo cyaha gihindura inyito bahamwa n’ icyo kuba barahishiriye ibyibano(amafaranga akomoka ku cyaha) kuko bo batari abakozi na BINTER IMPEX nyiri ayo mafaranga yarigishijwe cyangwa se ngo amafaranga bakurikiranywe ho babe barayahawe hari icyo bagombaga kuyakoresha hanyuma ntigikorwe; 5. Urwo Rukiko kandi rwatanze indi mpamvu kandi ruvuga ko GATOYA David wari Directeur muri Société BINTER IMPEX ya RWIGARA Assinapol ahamwa n’icyo cyaha kuko yasinye kuri sheki ya 47.547.858 Frws yagombaga kwishyurwa muri Douane amakarito 1400 y’ amatabi,iyo sheki kuri souche yayo yandikwa ho ko le bénéficiaire ari receveur des douanes iyo sheki iragaruka GATOYA ayisubiza kuri compte ya BINTER IMPEX muri BACAR amaze kuyisubiza yo akora indi isimbura iya mbere ayishyira ho amafaranga 47.701.245 Frw souche ayandika ho Receveur des douanes akaba ari ho ubuhemu bwatangiriye ayo hereza kuri compte ya UWANTEGE Eugènie muri BANCOR, UWANTEGE amaze kubona 47.701.245 Frws batangira kuyagabana uko bisobanuye mu mpamvu zigaragara muri kopi y’ urwo rubanza; 6. Urukiko rwahereye kuri izo mpamvu n’ izindi zigaragara muri kopi y’ urwo rubanza rukiza ko abaregwa bose batsinzwe, ruhanisha UWANTEGE Eugènie amezi atandatu y’ igifungo, icyo gihano gisubikwa igihe cy’ umwaka,GATOYA David ahanishwa igifungo cy’ umwaka umwe, 7. Urwo Rukiko rwahanishije kandi MUKAMUDENGE Jeanne na MUKANDAMAGE Rose igifungo cy’ amezi atandatu(6), maze rutegeka ko abatarasubikiwe ibihano IMIKIRIZE Y’ URUBANZA RPA 0050/05/HC/Kig URUPAPURO RWA 3 KURI 23 bahira bafatwa bagafungwa urubanza rugisomwa, rutabategeka bose gufatanya gusubiza RWIGARA assinapol amafaranga yarigishingwe uko abasaranganyije ,indishyi,4% y’umusogongero wa Leta n’ bindi bigaragara muri kopi y’ urwo rubanza; 8. MUKANDAMAGE Rose,MUKAMUDENGE Jeanne ntabwo bishimiye imikirize y’ urwo rubanza maze ku wa 10/06/1999 barujuririra mu Rukiko rw’ Ubujurire rwa KIGALI naho GATOYA David akaba yari yajuririwe na Me NYIRANDABARUTA Agnès, ubujurire bwakirwa kuri n°RPA 8662/Kig , urubanza ruza kuburanishwa , rukizwa ku wa 27/03/2002; 9. Urwo rubanza na rwo rwaraburanishijwe maze mu kurukiza, nyuma yo kuburanisha urwo rubanza ababuranyi badahari uko byatangiwe impamvu muri kopi yarwo,Urukiko ruvuga ko rwasanze ku rutonde rw’ abafite ububasha bwo kujurira ruvugwa ku ngingo ya 99 y’ Itegeko ryo ku wa 23/02/1963 rishinga imiburanishirize y’ imanza z’ inshinjabyaha, avoka atari ho, akaba ari yo mpamvu ubujurire bwa GATOYA David butakiriwe NYIRANDABARUTA Agnès ngo mu busuzumwe izina rye kuko bwite, bwatanzwe naho na ubujurire Me bwa MUKANDAMAGE n’ ubwa MUKAMUDENGE rusanga nta bimenyetso bwatangiwe bivuguruza iby’ ubushinjacyaha bwatanze nk’ inyandiko yo ku wa 08/08/1988 basinye ho bemera ko batwaye buri wese amafaranga 11.888.857 Frws ya RWIGARA , bakaba banabishinjwa na UWANTEGE bafatanyije icyaha uretse ko we atajuriye; 10. GATOYA David aho amenyesherejwe imikirize y’ urwo rubanza yarusubirishije mo ,ikirego cye cyakirwa mu Rukiko rw’ ubujurire rwa KIGALI kuri n° RPA 9292/Kig ,rutangira kuburanishwa ndetse hacibwa n’ urubanza rubanziriza urundi ku wa 02/10/2002 ku bijyanye n’ inzitizi no ku kibazo cy’ uko GATOYA David watangiwe ubujurire na Me NYIRANDABARUTA Agnès; 11. Urukiko mu gusuzuma ibyo bibazo, rwasanze ibyo kutakira icyo kirego hashingiwe ku ngingo ya 99 C.P.P, atari byo iyo ngingo yavugaga kuko iyo ngingo yemerera uregwa kujurira kandi iya 75 ya C.P.P na yo ikemerera buri muburanyi kwiyambaza undi muntu akamuha uburenganzira bwo kuvuga mu izina rye, na ho iya 2 n’ iya 50 z’ Itegeko rishyira ho urugaga rw’ Abavoka zikaba zemerera ba Avoka ku buranira mu Nkiko zose byumvikanisha ko igihe uregwa yunganirwa na Avoka ku rwego rwa mbere, avoka ashobora gukomeza kumwunganira mu mihango y’ ubujurire, bityo rusanga ubujurire bwa GATOYA David bwatanzwe na Me NYIRANDABARUTA Agnès bwarakurikije amategeko; IMIKIRIZE Y’ URUBANZA RPA 0050/05/HC/Kig URUPAPURO RWA 4 KURI 23 12. Ku nzitizi yatanzwe na Me RWANGAMPUHWE François urubanza rugitangira y’ uko uwitwa MUNYANDAMUTSA Issacar ataba umuburanyi muri urwo rubanza aburanira murumuna we RWIGARA Assinapol kandi uyu atari we wagombaga kuregera ndishyi kuko atari we wakorewe icyaha , ko uwakorewe icyaha ari Sosiyete BINTER-IMPEX, RWIGARA yari abereye Umuyobozi w’ Ikirenga P.D.G naho GATOYA n’ abo bashinjanwa bari abakozi bayo, rwasanze iyo ukurikiranye urubanza usanga amafaranga yanyerejwe yari aya BINTER-IMPEX , bityo rwemeza ko iyo sosiyete ari yo ishobora kuregera indishyi kubera ko icyaha yakorewe atari RWIGARA Assinapol nk’ umuntu ku giti cye n’ ubwo yari umuyobozi w’ Ikirenga wayo; 13. Urwo Rukiko rwasanze kandi BINTER-IMPEX nta bubasha yahaye MUNYANDAMUTSA Issacar bwo kuyihagararira, na RWIGARA Assinapol akaba atari we wakorewe icyaha, akaba adashobora kuregera indishyi muri uru rubanza nk’ umuntu ku giti cye, bityo rusanga ikirego cy’ indishyi cyatanzwe na RWIGARA Assinapol ku giti cye adahagarariye BINTER–IMPEX kitaragombaga kwakirwa ku rwego rwa mbere , bityo rwemeza ko iyo nzitizi ifite ishingiro, rwemeza ko uwemerewe kuregera indishyi muri uru rubanza ari BINTER-IMPEX,atari RWIGARA assinapol, ko iyo sosiyete nishaka kubiregera izatanga igarama mu Rukiko rubifitiye ububasha ikaziburana, bityo rwemeza ko urubanza rukomeza kuburanishwa mu ngingo zarwo zose; 14. Ku wa 14/11/2003 RWIGARA Assinapol uregera indishyi yasubirishije mo urwo rubanza RPA 9292/Kig, uko gusubirisha mo urubanza maze amategeko amaze kuvugururwa urwo rukomereza mu Rukiko Rukuru rwa Repubulika kuri N°RPA 0050/05/KIG ari na zo rwakomereje ho muri uru Rukiko Rukuru aho Itegeko Ngenga nº 51/2008 ryo ku wa 09/09/2008 rigena Imiterere,Imikorere n’ Ububasha by’ Inkiko ritangarijwe ; II.IMIGENDEKERE Y’ URUBANZA 15. Itegeko rya Perezida ryashyize umunsi w’ iburanisha ry’ urwo rubanza ku wa 14/05/2008 uwo munsi ugeze urubanza ntirwaburanishwa kubera kutitaba kwa bamwe mu baburanyi, rwimurirwa ku munsi utazwi, ku wa 31/10/2008, no ku wa 14/05/2009 ku bw’ izo mpamvu; 16. Ku wa 14/05/2009 MUKANDAMAGE Rose hageze , Urukiko ruhamagaje urubanza rwasanze na GATOYA David bitabye ,MUKAMUDENGE Jeanne atitabye ariko ku nyandiko imuhamagaza bigaragara ko yagejejwe mu rugo iwe ku wa 22/04/2009 bivuga ko yahamagawe mu buryo buhuje n’ amategeko, naho IMIKIRIZE Y’ URUBANZA RPA 0050/05/HC/Kig URUPAPURO RWA 5 KURI 23 UWANTEGE Jeanne urupapuro rumuhamagara rwaragejejwe mu rugo iwe bivuga ko na we yari yahamagajwe mu buryo buhuje n’ amategeko; 17. GATOYA David yahawe ijambo avuga ko yiteguye kuburana avuga ko uwo MUKAMUDENGE amaze igihe kinini atitaba ariko ngo akaba aba mu Bufaransa gusa akaba afite ab’ iwe babimenyeshwa batuye ku MUHIMA ; 18. MUKANDAMAGE na we yahawe ijambo ngo avuge kuri abo batitabye avuga ko we yiteguye kuburana ariko kandi ngo yemeye icyaha anabasha no kwishyura RWIGARA Assinapol , anatanga acte de décharge ibigaragaza; 19. Me RWANGAMPUHWE François wunganira GATOYA David yahise ahagera akomeza yunganira GATOYA David, avuga ko bo basanga hazaba ikibazo kuri iyo transaction yabaye hagati ya RWIGARA Assinapol kuko baburanaga na BINTER IMPEX, iyo ikaba yari société, akavuga ko niba itakiri ho hagombye kugaragara son liquidateur , ngo naho we yaba afite mo imigabane 99% nta bubasha afite bwo gukora iyo transaction dore ko ngo bari kuri 2ème degré, naho ku kutitaba kwa MUKAMUDENGE avuga ko we aba mu Bufaransa kuva urubanza rwasomwa ariko akaba we atarajuriye, naho kuri UWANTEGE we akaba ngo yiyemerera icyaha ngo yabazwa nk’ umutangabuhamya kuko we atajuriye, kandi we atari atuye KIGALI yakoze transaction na RWIGARA Assinapol ; 20. GATOYA David yahawe ijambo ngo agire icyo avuga kuri uko kutitaba kw’ abo bareganwa avuga ko we asaba ko ubuhamya bwakozwe n’ ubushinjacyaha bwahabwa agaciro, ngo bwakozwe na O.M.P GASHIKA Majeur ; 21. Me SHUMBUSHO Philbert uhagarariye RWIGARA Assinapol yahise ahagera hagati aho MUKANDAMAGE ahawe ijambo ngo agire icyo avuga kuri uko kutitaba kwa bagenzi be, we avuga ko ibyo ntacyo abivuga ho ; 22. Uhagarariye ubushinjacyaha Bwana KALIWABO Denis Umushinjacyaha ufite ububasha mu gihugu hose yahawe ijambo avuga ko ku bijyanye n’ amahamagara yakozwe, basanga nyuma y’ uko Urukiko rw’ Ubujurire rwa KIGALI ruca urubanza abitwa MUKANDAMAGE Rose, MUKAMUDENGE Jeanne na UWANTEGE bo batajuriye bityo bakaba batari ababuranyi no kuri RWIGARA Assinapol Urukiko ngo rwemeje ko adafite qualité bityo no guhagararirwa kwe mu Rukiko bikaba bitahabwa agaciro naho kuri acte d’ opposition Urukiko rukaba rwabisuzuma; 23. Me SHUBUSHO Philbert yahawe ijambo agire icyo avuga kuri ibyo asubiza ko nk’ uko uhagarariye ubushinjacyaha abivuze , RWIGARA Assinapol yasimbuwe akaba atarahamagawe mu rubanza ari na yo mpamvu yarusubirishije mo; IMIKIRIZE Y’ URUBANZA RPA 0050/05/HC/Kig URUPAPURO RWA 6 KURI 23 24. GATOYA David yahawe ijambo avuga ko ibyo byasubizwa n’ umwunganira maze Me RWANGAMPUHWE François ahawe ijambo asubiza ko hari principe ya «opposition sur opposition ne vaut»,bivuga ko kugeza ubu RWIGARA Assinapol atakoze opposition, agira ati :«La décision prise est definitive pour lui», avuga ko baburanye tariki ya 05/09/2002 baburanye na MUNYANDAMUTSA mukuru wa RWIGARA Assinapol , ubwo bakaba baraburanaga ku bubasha bwa RWIGARA Assinapol, na MUNYANDAMUTSA défenseur judiciaire utari ufite ububasha bwo kuburana muri Cour d’ Appel bakaburana nanone no kuri acte d’ appel ya Me Agnès NYIRANDABARUTA yari yakoze mu izina rya GATOYA David. Icyo gihe Urukiko rufata icyemezo bityo bakaba nta opposition yakorwa kuri jugement contradictoire; 25. Me RWANGAMPUHWE yakomeje na none avuga ko iyo opposition ivugwa urubanza rwaburanywe cyangwa rwasomwe tariki ya 02/10/2002 akora opposition ku wa 04/11/2003, kuba avuga ko yabyumvise de façon informelle akaba ngo atari byo yari afite umuhagarariye aratsindwa n’ ubu akaba ahagarariwe na avoka akibaza niba natsindwa azongera akarusubirisha mo, bityo bo bakavuga ko adafite qualité bitewe n’ uko umukoresha wa GATOYA David ari BINTER IMPEX atari RWIGARA Assinapol ngo keretse iyo bajya muri cassation; 26. Me SHUMBUSHO Philbert yahawe ijambo ngo agire icyo avuga ku byo Me RWANGAMPUHWE yavuze asubiza ko bo icyo bavuga ari uko muri urwo rubanza RWIGARA Assinapol atari ahagarariwe bitewe n’ uko uwo MUNYANDAMUTSA yari défenseur judiciaire, atari afite qualité yo kuburana muri Cour d’ Appel, kuba yaraburanye nk’ umuvandimwe we nta procuration yamuhaye bikaba binyuranye n’ ibiteganywa n’ ingingo ya 50 y’ Itegeko ku rugaga rw’ Abavoka bityo akaba ngo atari ahagarariwe, naho ku kibazo cyo kumenya niba MUNYANDAMUTSA yaraje kuburana nka mukuru wa RWIGARA Assinapol cyangwa yaraje nka défenseur judiciaire asubiza ko yaje nka mukuru wa RWIGARA ariko atabimutumye kuko iyo aza kumutuma aba yaramuhaye procuration, naho kuri opposition yakozwe na RWIGARA Assinapol, avuga ko urubanza rutangira ngo yararuburanye ariko rumwambura ububasha atahamagawe, ibyo kuba bari kujya muri cassation avuga ko ibyo byasuzumwa n’ Urukiko; 27. Uhagarariye ubushinjacyaha yahawe ijambo avuga ko ahereye kuri qualité ya RWIGARA , mu mikirize y’ urubanza ngo rwavuze ko ububasha kandi MUNYANDAMUTSA yari RWIGARA ahagarariye RWIGARA adafite nk’ umuvandimwe we, ngo niba atari afite ububasha kandi adafite procuration,yaba IMIKIRIZE Y’ URUBANZA RPA 0050/05/HC/Kig URUPAPURO RWA 7 KURI 23 atarabaye umuburanyi, muri urwo rubanza ngo n’ ubwo yabaye umuburanyi mu manza zindi zarubanjirije, icyo gihe hakaba hasuzumwa opposition ya GATOYA David, bityo rero ababuranyi bakaba ari ubushinjacyaha na GATOYA David naho RWIGARA Assinapol utararubaye mo umuburanyi akaba ngo atarukora mo opposition n’ ubwo urwo rubanza RP 8662/Kig iyo opposition irugira mo effet, hakaba hakiri ikibazo cya qualité cy’ uwakoze opposition mu rubanza atabaye mo umuburanyi; 28. Me RWANGAMPUHWE François yahawe ijambo avuga ko kuri 1er degré baburanye na MUNYANDAMUTSA ari kumwe na Me BIRAMVU nk’ aba avoka mu rubanza RP38229/Kig ngo bajuririra icyo cyemezo RWIGARA we ngo ntabwo yajuriye uko bigaragara mu rubanza 8662/Kig muri RUSANZE ya gatatu, bityo MeMUNYANDAMUTSA akaba ngo yarabikoze nka avoka atari nk’ umuvandimwe wa RWIGARA kuko yakomeje urubanza ndetse ni nawe watanze icyifuzo ko ubujurire bwa GATOYA David bwasibwa bikaba ari byo basabiye opposition bagatsindwa, akibaza uko basubirisha mo urubanza kandi rwaraburanywe bahari ; 29. Me RWANGAMPUHWE François yakomeje jambo avuga ko niba ari amakosa ngo yakozwe n’ uhagarariye RWIGARA Me MUNYANDAMUTSA ngo ntabwo bikora kuri Me MUNYANDAMUTSA ahubwo ingaruka ngo ziba kuri RWIGARA Assinapol wari uhagarariwe, na none uwo RWIGARA Assinapol akaba no adafite qualité anagendeye kuri attestation de service rendu ya GATOYA David ko yari umukozi wa BINTER IMPEX atari umukozi wa RWIGARA Assinapol nanone procédure nshyashya ngo iriho kandi ikaba ari d’ application immédiate itajuririrwa ukwayo kuko la partie civile ari accessoire à l’ action principale kuko le principal ari action publique, bityo ngo action civile ikaba itahagarika le déroulement de l’ action publique kuko ngo na none uru rubanza rushobora gucibwa akavuga ko atari ahari mu gihe hari uwo yohereje Me SHUMBUSHO , icyo gihe na none ngo son conseiller juridique ngo yari mu iburanisha akaba ngo yararusubirishije mo atubahirije ibihe biteganywa n’ amategeko atanavuze n’ igihe yabimenyeye kandi yari ahagarariwe ngo ntabwo yari kongera kumenyeshwa; 30. Me SHUMBUSHO RWANGAMPUHWE Philbert yasubijwe ijambo avuga ko nk’ uko Me yagaragaje ko Me MUNYANDAMUTSA yaburanye ari défenseur judiciaire muri Cour d’ Appel akaba ngo atari afite qualité, ngo kuba yarabimenye ku buryo informel ni uko atari ahagarariwe kandi akaba ari ntawe yatumye kuba ari we watanze ikirego akaba ko BINTER IMPEX itari yabona ibyangombwa kandi akaba actionnaire majorotaire cyane ko yari afatanyije n’ IMIKIRIZE Y’ URUBANZA RPA 0050/05/HC/Kig URUPAPURO RWA 8 KURI 23 abana be nk’ uko biteganywa n’ ingingo ya 18 y’ Itegeko kuri société commerciale, kuba BINTER IMPEX yari itarasohoka mu igazeti ya Leta ikaba itari gutanga ikirego idafite qualité na yo ubwayo; 31. Me RWANGAMPUHWE yasubijwe ijambo avuga ko uhagarariye RWIGARA Assinapol yavuze ko igihe urubanza rwatangiriye muri 1998 iyo société BINTER IMPEX yari itarasohoka mu igazeti ya Leta, itari ho bityo ikaba itari no guhabwa indishyi mu gihe itabaga ho ; 32. Nyuma y’ ibyo iburanisha risojwe Urukiko rutangaza ko icyemezo ku iyakirwa ry’ isubirisha mo ry’ urubanza kwa RWIGARA Assinapol kizasomwa ku wa 05/06/2009 saa mbiri za mu gitondo, nanone akaba ko icyagaragaye ari uko usibye GATOYA David, wasubirishije mo urubanza, Ubushinjacyaha na RWIGARA Assinapol uregera insihyi nawe baruhamagarwa mo wasubirishije mo urubanza uko byavuzwe abandi atari ababuranyi kuko batajuriye bityo bakazongera kuruhamagarwa mo nk’ abatangabuhamya ari uko Urukiko rusanze ari ngombwa , maze rubona nta yindi ngingo yasuzumwa kuri izo nzitizi ruriherera rufata umwanzuro ukurikira: « RUBONA nk’ uregera indishyi, RWIGARA Assinapol yaratanze ikirego cyo gusubirisha mo urubanza RPA 9292/Kig rwaciwe ku wa 02/10/2002 RWIGARA Assinapol arusubirisha mo ku wa 14/11/2003 ikirego cyandikwa ku wa 22/11/2003, GATOYA David na Me RWANGAMPUHWE François umwunganira bakaba bavuga ko kitakwakirwa kuko urubanza asubirisha mo rwaburanywe ahagarariwe n’ uwitwa MUNYANDAMUTSA Issacar, ko kandi RWIGARA Assinapol ataburana indishyi muri uru rubanza mu izina rye bwite kuko GATOYA David yakoreraga Société BINTER-IMPEX bavuga ko yarigishirije umutungo; « RUBONA uwitwa MUNYANDAMUTSA ahagarariye Issacar yaraburanye avuga ko RWIGARA Assinapol uko bigaragara mu nyandiko mvugo y’ iburanisha ryo ku wa 24/09/2002, Urukiko rukaba rwaremeye kumuburanisha nka mukuru wa RWIGARA Assinapol, akaba ntaho bigaragara mu rubanza ko icyo gihe yaburanye nka «défenseur judiciaire» uko byari byagenze ku rwego rwa mbere mu rubanza R.P.38.229/Kig; « RUBONA kandi ibyo bishimangirwa n’ uko ku wa 24/09/2002 Me RWANGAMPUHWE François wunganira GATOYA David yaburanye avuga ko MUNYANDAMUTSA Issacar adakwiye kuburanira RWIGARA Assinapol kuko atari IMIKIRIZE Y’ URUBANZA RPA 0050/05/HC/Kig URUPAPURO RWA 9 KURI 23 we GATOYA yakoreye ahubwo GATOYA yagombaga kuburana na société ( BINTER IMPEX) uko bigaragara mu nyandiko mvugo y’ iburanisha ry’ uwo munsi ku rupapuro rwa kabiri(2), ariko icyo kibazo cyo kuba atari ahagarariye RWIGARA Assinapol nka mukuru we cyangwa défenseur judiciaire akaba ntacyo yagaragaje n’ ubwo impamvu zatuma icyo kirego cy’ indishyi kitakirwa zishobora gutangwa aho urubanza rwaba rugeze hose uko biteganywa n’ ingingo ya 95 y’ Itegeko N°18/2004 ryo ku wa 20/06/2004 ryerekeye imiburanishirize y’ imanza z’ imbonezamubano, iz’ ubucuruzi, iz’ umurimo n’ iz’ ubutegetsi uko ryahinduwe kandi ryujujwe kuri bimwe kugeza ubu; « RUBONA na none ubwo MUNYANDAMUTSA Issacar yabazwaga icyo apfana na RWIGARA Assinapol ngo amuhagararire ,uko bigaragara mu nyandiko mvugo y’ iburanisha ryo ku wa 24/09/2002 ku rupapuro rwa kabiri(2), yarasubije ko ari mukuru we, ko « procuration» ibigaragaza, ariko akaba nta ho bigaragara ko iyo procuration yashyikirijwe Urukiko n’ uwo wayivugaga ngo yemerwe binagaragare mu nyandiko mvugo y’ iburanisha kandi nk’ uko byavuzwe nta n’ ikigaragaza ko MUNYANDAMUTSA yitabye nka défenseur judiciaire kabone n’ ubwo bitari byemewe ko aburana mu Rukiko rw’ Ubujurire uko biteganywa n’ ingingo ya 96 y’ Itegeko n°3/97 ryo ku wa 19/03/1997 rishyiraho Urugaga rw’ Abavoka mu Rwanda kuko byo byari kugira uko bikosorwa biramutse biregewe, ibyo rero bikaba binyuranyije n’ ingingo ya 50 y’ Itegeko n°3/97 ryo ku wa 19/03/1997 rivuzwe mu gika cyayo cya kabiri(3) itanga uburenganzira bwo guhagararirwa mu Nkiko n’ abo mufitanye isano hagaragajwe uburenganzira bwihariye bwemewe n’ Urukiko ; « RUBONA n’ impamvu y’ ihame ry’ uko urubanza rwasabiwe gusubirishwa mo rutakongera gusabirwa gusubirishwa mo indi nshuro(opposition sur opposition ne vaut), riteganywa n’ ingingo ya 160 y’ Itegeko N°13/2004 ryo ku wa 17/05/2004 ryerekeye imiburanishirize y’ imanza z’ inshinjabyaha uko ryahinduwe kandi ryujujwe kuri bimwe kugeza ubu, nta shingiro ifite kuko urubanza RPA 9292/Kig rwaciwe ku wa 02/10/2002 nta bundi rwigeze rusubirishwa mo na RWIGARA Assinapol usibye ku wa 14/11/2003 uko byavuze haruguru kuko mbere ari GATOYA David Assinapol yabaye wasubirishije mo urubanza 8662/Kig n’ ubundi RWIGARA mo umuburanyi,akaba rusubirishijwe mo kandi mbere yari umuburanyi ; nta n’ icyari kurumukura mo IMIKIRIZE Y’ URUBANZA RPA 0050/05/HC/Kig URUPAPURO RWA 10 KURI 23 « RUBONA hakurikijwe ibivuzwe haruguru indi mpamvu ijyanye n’ uko ikirego cy’ indishyi kitakwakirwa kubera ko RWIGARA Assinapol yaregeye indishyi mu izina rye kandi GATOYA David yarakoreraga BINTER-IMPEX RWIGARA Assinapol yari abereye Umuyobozi w’ Ikirenga (Président Directeur Général) , rudashobora guhita ruyisuzuma kuko icyemezo cyayifashwe ho mu rubanza RPA 9292/Kig RWIGARA Assinapol yitwa ko ahagarariwe na MUNYANDAMUTSA Issacar nyamara uko byavuzwe nta burenganzira(procuration) yagaragarije Urukiko ngo yemerwe,akaba rero icyo cyemezo cyarafashwe atumviswe ngo yisobanure ; « RUBONA ku bw’ ibyo urubanza rugomba gukomeza kuburanishwa, icyo kibazo kikazagarukwa ho mu guca urubanza RWIGARA Assinapol cyangwa umuhagarariye byemewe n’ amategeko abanje guhabwa ijambo, cyane cyane ko mu rubanza rujuririrwa (RP.38229/Kig) ari RWIGARA Assinapol wagenewe indishyi ibyo rero bikagaragaza ko iyo nzitizi ifite aho ihurira n’ imizi y’ urubanza,ikindi na Me SHUMBUSHO Philbert uhagarariye RWIGARA Assinapol akaba mu iburanisha ryo ku wa 14/05/2009 yaravuze ko BINTER IMPEX itari ifite ubuzima gatozi urubanza rutangira asobanura ko ari yo mpamvu RWIGARA Assinapol ari we waregeye indishyi; 33. Uru Rukiko rumaze gushingira kuri izo mpamvu rwahereye ko rwemeza Ko nta kigaragaza ko MUNYANDAMUTSA Issacar yari ahagarariye RWIGARA Assinapol mu rubanza RPA9292/Kig mu buryo bwemewe n’ amategeko , bityo rukaba rufatwa ko rwaciwe adahagarariwe akaba nta n’ ubundi RWIGARA Assinapol yasubirishije mo urubanza RPA 9292/Kig uko byavuzwe , ko ikibazo cyo kumenya niba RWIGARA Assinapol ashobora kuregera indishyi muri uru rubanza kizagarukwa ho mu guca urubanza mu mizi yarwo kuko gifite aho gihurira na yo uko byasobanuwe maze ku bw’ ibyo rutegeka ko urubanza ruzakomeza ku wa 25/06 /2009 saa mbiri za mu gitondo uko bisobanuye muri kopi y’ urubanza rubanziriza urundi rwo ku wa 05/06/2009 ; 34. Ku wa 25/06/2009 hageze, Urukiko ruhamagaje urubanza rwasanze GATOYA David yitabye yunganirwa na Me RWANGAMPUHWE François naho RWIGARA Assinapol ahagarariwe na Me SHUMBUSHO Philbert naho ubushinjacyaha buhagarariwe na Madame BUNYOYE Grâce, Umushinjacyaha ufite ububasha mu gihugu hose ; IMIKIRIZE Y’ URUBANZA RPA 0050/05/HC/Kig URUPAPURO RWA 11 KURI 23 35. Me RWANGAMPUHWE François yasabye ijambo avuga ko Urukiko rwari rwafashe icyemezo au niveau d’ appel ko RWIGARA nta qualité nyuma Urukiko ruvuga ko qualité ya RWIGARA izagarukwa ho akibaza niba ari ukurusubirisha mo, maze amaze kwibutswa ko ibyo byafashwe ho icyemezo ubushize ko bitagarukwa ho akomeza asaba ko abari bafatanyije na GATOYA bemeye icyaha bajya kumvikana na RWIGARA usibye uwitwa MUKAMUDENGE asaba ko bagarurwa mu rubanza kugira ngo babe confronté maze yibutswa ko Urukiko ibyo rwabifashe ho icyemezo ko nirubona ari ngombwa bazahamagazwa kimwe n’ umushinjacyaha wakoze dosiye ku rwego rwambere GASHIKA Majeur kuko ngo hari inyandiko mvugo yakoreye gereza zitagaragara muri dosiye ; 36. Me RWANGAMPUHWE yakomeje avuga ko impamvu baza ari uko Urukiko rubanza rwategetse ko bafatanya kwishyura indishyi kandi bakoze transaction na RWIGARA , izo nyandiko zikaba zihari bakaza nka partie au procès kubera ko l’ action civile ikiri ho ; 37. GATOYA David yahawe ijambo ngo agire icyo nawe avuga ko abo baza kuko ari bo aburana na bo kandi baremeye icyaha ; 38. Me SHUMBUSHO Philbert uburanira RWIGARA Assinapol na we yahawe ijambo ngo agire icyo avuga kuri icyo kifuzo asubiza ko guhamagara bariya bandi nta shingiro bifite ahubwo ibyo akabona ari ugutinza urubanza , kuko batsinzwe mu rubanza RP38 229/Kig rwo ku wa 04/06/99 n’ ibyatsinze buri wese anavuga ko atari transaction yindi yabaye icyaha bagikoze akavuga ko rero basanga nta mpamvu yo kubahamagara muri uru rubanza,ikindi n’ umushinjacyaha akaba atahamagazwa kuko ari akazi yakoraga bityo agasanga bose nta wahamagazwa nk’ umuburanyi, ikindi ibyo GATOYA avuga ko RWIGARA Assinapol atamureze ahubwo aburana n’ abo badamu avuga ko ari ubushinjacyaha bwari bubakurikiranye ari bane na GATOYA ari mo bose bahamwa n’ icyaha Urukiko rutegeka buri wese ibyo agomba kubahiriza, bagasaba ko urubanza ruburanishwa ; 39. Uhagarariye ubushinjacyaha na we yahawe ijambo avuga ko GATOYA n’ umwunganira bavuze ko bifuza kuburana abo bareganwa bahari ndetse n’ Umushinjacyaha wayiburanaga ngo ahamagazwe ngo kuko bariya bareganwa ari bo bamureze ngo ntabwo ari byo kuko barezwe n’ Ubushinjacyaha bemera icyaha baranamushinja, bakaba basanga kubahamagara ntacyo byamara keretse ngo bahinduye imvugo kandi ngo nabyo ntacyo bimara kubera ko ibyo bavuze ari byo byanditswe ,bakaba rero babona batagomba guhamagazwa k’ ababuranyi naho IMIKIRIZE Y’ URUBANZA RPA 0050/05/HC/Kig URUPAPURO RWA 12 KURI 23 GASHIKA Majeur ku buhamya bwatanzwe n’ umudamu wari ufunganywe na bariya badamu muri brigade, avuga ko nta qualité afite ; 40. Nyuma yo kujya impaka kuri icyo kibazo Urukiko rwafashe icyemezo, rumaze kubona ko abasabwa kuzanwa mu rubanza nk’ bashinjwa ibyo Me RWANGAMPUHWE avuga binyuranije n’ imiburanire ye y’ ubushize inshamake yabyo ikaba igaragara mu gika cya 18 cy’ urubanza rubanziriza urundi rwo kuwa 05/06/2009, ibyo bikaba binyuranye n’ ibyo asaba ubu, ikindi icyo kibazo kikaba cyarafashwe ho icyemezo uwo munsi uko bigaragara mu gika cya 30 ahavugwa ko abo basabwa kuzanwa babazwa nk’ abatangabuhamya rubonye ari ngombwa , Urukiko rukaba rutakwivuguruza kuri iyo ngingo, byongeye kandi urubanza rukaba ari mu bujurire atari ho rugitangira bityo rukaba rutahita rwemeza ko ari ngombwa hatabanje kugaragazwa impamvu z’ ubujurire uko byategetswe, ibyo kandi bigahita binasubiza ikibazo cya kabiri(2) cyo kuzana GASHIKA Majeur , ikindi urubanza akaba atari ho rugitangira kuburanishwa kuko ruri mu bujurire bisobanura ko hakagombye kuburanishwa ku bimenyetso byatanzwe mbere rwashaka ibibyuzuza y’ uko Urukiko bityo urubanza rukaba rugomba gukomeza Urukiko rwazabona ari ngombwa rukazatumiza abo bifujwe uko byari byategetswe mu ubushize ; 41. GATOYA David yahawe ijambo maze asaba ko Me RWANGAMPUHWE François umwunganira ahabwa ijambo ariwe ubanza maze avuga ko ashaka gukora résumé des moyens , avuga ko bavuze ko le premier juge yakoze interprétation de l’ art.324 ya CP ivuga ku buhemu avuga ko gutanga chèque zo guha agence en douane kandi byari mu nshingano ze ; kuko RWIGARA yari yasabye UWANTEGE gukoresha ayo mafaranga ajya ku dedouana 1400 carton de tabacs, we nka Directeur ayataga ku bw’ icyo gikorwa akaba rero yarakoze ibyo ashinzwe ; 42. Me RWANGAMPUHWE François yakomeje avuga ko bavuze ko hari absence de motivation le premier juge yishe art.94 de la constitution na art.200 COFCJ y’ icyo gihe, muri RUSANZE y’ urubanza rujuririrwa, Me KAZUNGU na Me BIRAMVU ngo bavuze ko GATOYA atavuze icyo ayo mafaranga yagombaga gukora kandi Eugénie ubwe yemeza ko yari aya dédouanement des 1400 cartons de tabac ; uwo mucamanza akavuga rero ko GATOYA atavuze icyo yagombaga gukora,ikindi hakaba ngo harabaye ho violation des droits de la défense, kuko umucamanza wa mbere yakingiye ikibaba abareganwa hamwe na GATOYA David bituma batagira byo bababaza ubwo burenganzira rero hakurikijwe Itegeko Nshinga n’ amategeko mpuzamahanga , umucamanza wa mbere ntacyo ashobora kubigira ho na IMIKIRIZE Y’ URUBANZA RPA 0050/05/HC/Kig URUPAPURO RWA 13 KURI 23 appréciation souveraine, ikindi bakaba barasabye réouverture bamaze kumenya ko Majeur yagiye kubaza abo bantu, bakaba barasangaga ngo RWIGARA afite inyungu mu Rukiko bashaka gutumiza abandi bantu uwo mucamanza arabyanga , basaba Urukiko ko rwavana ho qualité ya RWIGARA kuko GATOYA yari umukozi wa BINTER-IMPEX(LTD),Urukiko rurabyanga akavuga ko umuclient we yavukijwe uburenganzira busesuye bwose, umucamanza wa mbere amwambura présomption d’ innocence , akavuga ko ubutabera bwashinja umuntu ukurikiranywe byavuzwe n’ uvuga ko bafatanyije, kereka habaye ho ibindi bimenyetso byunganira imvugo ; 43. Me RWANGAMPUHWE François yakomeje avuga ko nta preuve n’ imwe ayo mafaranga 9.000.000 Frws bayasangiye na GATOYA David, na 18.000.000 Frws yahaye douanier ngo yaba ari mu rwego rwa ruswa, ngo nta n’ubwo le douanier yamenyekanye uwo ari we akavuga ko le principe du contradictoire yishwe, GATOYA akaba nta hantu yemeye icyaha nta na hamwe, anatanga inyandiko igaragaza aho Eugènie yakoreye répartition y’ amafaranga yose hamwe aba 29.176.314 Frws , yakora ikinyuranyo n’ amafaranga ari kuri chèque hagasigara 18.624.931 Frws akavuga ko ayo ari douanier yayahaye, Umucamanza akaba atarashatse ko iyo nyandiko bayivuga ho; 44. GATOYA yahawe ijambo ngo na we agire icyo yongera kuri izo mpamvu asubiza ko yabuze uburenganzira kuko yari yasabye réouverture ntibyitabwa ho, urubanza ruracibwa adahawe ijambo, bimwe mu bimenyetso batanze ntibyitabwa ho ntibyanandikwa kandi bari babivuze, ibindi uko yabisobanuye akaba ariko biri Eugènie akaba yari umukozi wa agence en douane ibyo bakoraganaga nayo akaba ari we ngo babinyuzaga ho byose ; 45. Uhagarariye ubushinjacyaha yahawe ijambo ngo agire icyo avuga kuri izo mpamvu z’ ubujurire asubiza ko, ingingo ya mbere ari uko GATOYA yakurikiranywe ho ubuhemu bo bakavuga ko byari mu nshingano ze , hakaba rero hari aho bigaragara ko UWANTEGE Eugènie atari akuriye iyo agence en douane, ahavuzwe ko GATOYA atigeze avuga icyo iriya chèque yari imaze na bo akaba ngo ariko babibona kuko GATOYA yayitanze ashaka ko n’ undi wese wayigwa ho atamenya icyo yari kumara kuko ibyanditse kuri original binyuranye na souche, ibijyanye na art.14 al.3 ya constitution yaba yarishwe ngo kuko batisanzuye mu miburanire yabo, nyamara umucamanza ababajije aho byanditswe bakaba ngo basubije ko ari ntaho ko bitanditswe, ikindi basaba Urukiko gukura ho qualité ya RWIGARA , akavuga ko usibye n’ iyo hari na photocopie utamenya igihe zagereye IMIKIRIZE Y’ URUBANZA RPA 0050/05/HC/Kig URUPAPURO RWA 14 KURI 23 mo muri dosiye, Urukiko rwasanga ari ngombwa rukaba rwatumiza abo bantu baza bagasobanura iby’ iyo nyandiko, ibyo bavuze ko GATOYA yari umukozi wa société bityo RWIGARA akaba atari kuza mu rubanza ibyo byaravuzwe ko bizasuzumwa kandi umuhagarariye akaba aza kugaragaza qualité ye mu rubanza, ibya présomption d’innocence bavuze ko abantu bashinjwa hamwe bagaruka ngo bashinje ariko mu kwemera icyaha umuntu asabwa gusobanura uko icyaha cyakozwe afatwa nk’ uregwa wemera icyaha agasobanura uko cyagenze ; 46. Me SHUMBUSHO Philbert uhagarariye RWIGARA Assinapol yahawe ijambo avuga ko ahereye ku mpamvu z’ ubujurire avuga ko ngo habaye interprétation de l’ article 424 CP, ariko ngo bo ntibagaragaje uko babyumva niba GATOYA yari afite droit ya signature akayikoresha mu buryo butari bwo bagasanga ibyo ari abus de confiance yakoze , anakomeza avuga ko hari aho bavuze ko Eugénie yagombaga gukora dédouanement de 1400 cartons de tabac, avuga ko byari gukorwa ariko chèque yo ku dédouana ikorwa muri buriya buryo bwo kunyereza amafaranga,indi mpamvu y’ ubujurire ngo habaye ho absence de motivation, avuga ko babisobanurira Urukiko , ingingo ya 200 COFCJ na 94 ya constitution avuga ko batabisobanuye, agasaba ko bagaragaza uburyo ubwo burenganzira bwishwe ko babujijwe koko , ko umwanditsi yabyanditse naho inyandiko ya Eugénie yerekanywe ubu akaba ari ho ngo bakiyibona ngo ntacyo yayivuga ho ; 47. Me SHUMBUSHO Philbert yakomeje anavuga ku bijyanye na qualité ya RWIGARA Assinapol, avuga ko icyo gihe société BINTER-IMPEX yari itaragira ubuzima gatozi akaba ariyo mpamvu hareze RWIGARA Assinapol , BINTER-IMPEX ikaba yari igizwe n’ abantu batatu(3), ngo RWIGARA akaba ari we wari majoritaire de la société ngo n’ abana be icyo gihe bakaba bari bato, RWIGARA akaba yari représentant légal, icyangombwa bagenderaga ho akaba yari registre de commerce, urubanza ruza gucibwa en 1999 babona personnalité juridique muri 2002, uko bigaragazwa na journal officiel n°10 du 15/05/2002 igihe BINTERIMPEX yari itaragashobora kurega nka société, akaba rero nka actionnaire majoritaire yari gutanga ikirego individuellement kugira ngo umutungo wa société ugaruzwe kuba BINTER-IMPEX itarashoboraga kurega bikaba bishimangirwa na article 18 de la loi régissant les sociétés commerciales , naho article ya 202 de la même loi ikagaragaza neza ko RWIGARA Assinapol yari afite ububasha bwo kuba yarega umuntu wese wabangamira inyungu za société, akavuga ko basanga rero RWIGARA afite qualité uko Urukiko rwa mbere rwabyemeje ; IMIKIRIZE Y’ URUBANZA RPA 0050/05/HC/Kig 48. Me RWANGAMPUHWE François URUPAPURO RWA 15 KURI 23 yahawe ijambo ngo agire icyo yongera ku rubanza avuga ko ikirego cya BINTER-IMPEX kitashoboraga kwakirwa bakaba bari gutegereza l’ action publique, art.202 ikaba irebana n’ ibyemezo byafashwe na conseil d’ administration ya société anonyme akaba ntaho bihuriye na représentation en justice ; les actionnaires minoritaires bakaba bashobora kurega les administrateurs iyo bacunze nabi umutungo, akomeza avuga ko les actions en justice sont exércées par les titulaires des droits,ujya kurega adafite ibyangombwa agombakuba déclaré irrécevable, akibaza statut ya BINTER- IMPEX ; 49. Me SHUMBUSHOyahawe ijambo ngo asubize icyo kibazo avuga ko atazi niba kumenya niba ibaho cyangwa itaba ho hari ibyo byungura mu rubanza ; 50. Me RWANGAMPUHWE yasubijwe ijambo avuga ko Urukiko rutafata ibya société ngo rubihe RWIGARA akavuga ati :Nul ne plaide par procoreur, akora imyanzuro kuri page ya 2 ngo yavuze ko ibyo basabye mbere ko hasuzumwa umukono wa Eugénie cyane cyane akandiko yandikiye David ko hasuzumwa historique ya compte y’ UWANTEGE ,abo yayahaye ko hasuzumwa inyandiko ya Eugènie ku wa 08/08/98 akaba ngo yavuga ko David atajya mu bireba NEMA atari umukozi wayo, anavuga ko souche atari ikimenyetso cyemewe n’ amategeko, vérification ikorwa muri comptablité bakareba réçu basabye kuyivuga ho umucamanza aranga, aho bavuze ko UWATEGE atari nyiri campany avuga ko ibyo atari ikibazo akaba atari preuve ya détournement, bo ubwabo barabyemera, amafaranga akaba yaraciye kuri compte ya Eugènie akomeza agira ati c’ est la préeminence de la preuve écrite, agasaba ko harebwa Itegeko rigenga ibimenyetso kuko udashobora gukoresha témognage au-delà de 50.000 Frws ; 51. Me RWANGAMPUHWE yakomeje asobanura impamvu chèque yashyizwe ku izina ry’ umuntu avuga ko pratique ihari ari uko muri douane iyo ibintu biraye bidakozwe bucya byahindutse, akaba ariyo mpamvu bahaye umuntu amafaranga ya dédouanement ahita ajya kuyatanga agakora dédouanement en question ; 52. GATOYA David yahawe ijambo avuga ko icyo yakongera ku byo umwunganira yavugaga ari uko ari we bari bazi hakaba hari hashze imyaka ine(4) bakorana hakaba hari transaction nyinshi zigaragaza ko yari ahagarariye NEMA akaba go nta wundi bashoboraga guha chèque, kuko hari n’ igihe yamuhaga amafaranga cash mu ntoki, kuko bitabaye n’ ubwanyuma kuko ngo bafite ibimenyetso by’ uko n’ ubundi ngo bakomeje gukorana avuga ko yakoze chèque barré kugira ngo yizere ko iri bube versé, kuri souche avuga ko yanditse ho réceveur des douanes kubera ko ari we muntu wa nyuma opération yari kurangirira ho ngo batangaga cash IMIKIRIZE Y’ URUBANZA RPA 0050/05/HC/Kig URUPAPURO RWA 16 KURI 23 cyangwa chèque kubera ko bashakaga kwirinda opérations zagombaga gusa n’ aho zisubirwa mo ; 53. Me SHUMBUSHO Philbert yasubijwe ijambo avuga ko RWIGARA Assinapol yakoze action individuelle uko yabisobanuye, akanavuga ko yibutsa ko umutungo wa société yemewe cyangwa itemewe ari uwa ba actionnaires bagomba kuwukorera protection, anavuga ko agarutse kuri chèque , David atagaragaza ko atasinye mu izina rya UWANTEGE, akomeza avuga ko chèque ya mbere yakozwe neza souche yandikwa ho ko ari réceveur des douanes kuri souche, bigaragaza ko GATOYA chèque yayisinye ho mu manyanga kandi abo bafatanyije bakaba baremeye icyaha basobanura uko icyaha cyakozwe, bagasaba ko icyemejwe mu rubanza RP 38229/Kig cyemezaga ko GATOYA na bagenzi be kiguma ho ariko kubijyanye n’ ibyo Urukiko rwategekaga avuga akoze appel incident ku bireba ibyo bategetswe gutanga , avuga ko hari en 1999, GATOYA ategekwa kwishyura 9.311.765, ayo mafaranga akaba ngo yagombye kuba yarabyaye inyungu, bityo bakayasabira 18% par an soit 1.676.116 Frws, ubu hakaba hashize 10 ans, 16.761.116 Frws, akiyongera ho indishyi z’ akababaro za 1100.000 :4 akaba 275.000 Frws, kuba yarakomeje gukurura RWIGARA mu manza agasaba 1.000.000 Frws, yose hamwe akaba 27.347.925 Frws ; 54. Uhagarariye ubushinjacyaha yahawe ijambo avuga ko GATOYA n’ umwunganira hari byinshi basabye Urukiko ruzasuzuma kuri iriya chèque David yavuze ko ngo yari agamije ko itagira ahandi ijya, ngo yari yanditse kuri UWANTEGE , akavuga ko atabona aho impungenge GATOYA yari afite zari zishingiye, akomeza avuga ko ibimenyetso bihari bihagije bihamya icyaha GATOYA na bagenzi be bagasaba ko urubanza rwajuririwe rudahinduka ; 55. GATOYA David yahawe ijambo avuga ko principes za management iteka impungenge zihora ho ngo nka gestionnaire yayihaye Eugénie ngo akore approvisionnement ya compte ye azabashe gukura ho ku gihe ikindi ngo bari mu bihe bidashanzwe, hari unité ishinzwe kurwanya fraude, avuga ko iyo chèque yakozwe RWIGARA ari mu gihugu chèque ya mbere ya 47.547.885 ngo niyo yakozwe iherekejwe n’ iya MAGERWA , zombi zikorwa ngo camion ikorerwe dédouanement. Icyo gihe ngo GATOYA we yari muri KENYA , aje aramumwoherereza ngo amuhe chèque arayimuha ; 56. Ku kibazo cyo kumenya ibya chèque barré yavuze ko ari pratique kugira ngo yizere ko igera kuri compte, avuga ko yatumwe kuri GOMA, agarutse Eugénie araza amubwira ibibazo bagize basanga chèque de 47.547.887 Frws , bigeze he juru IMIKIRIZE Y’ URUBANZA RPA 0050/05/HC/Kig URUPAPURO RWA 17 KURI 23 basanga hari différence de 100.000 Frws, ubwo akora indi chèque iya mbere arayimugarurira ; 57. Me RWANGAMPUHWE François yahawe ijambo avuga ko appel incident iri muri procédure civile, ikindi avuga ko utabuza le condamné kujurira, umucamanza wa mbere yabivuze ho, avuga ko nta nyungu zitangwa ntibabijuririra, pacte international du droit civil et politique du 19/12/1966, na art.14 n°1 ivuga ko abantu bose bangana imbere y’ amategeko akaba nta mpamvu abona abantu babiri baburana umwe yagira uburenganzira undi akabubura, art.14 n°2 ikavuga présomption d’ innocence, art.14 N°3 ikavuga ko ukurikiranywe ho icyaha afite uburenganzira bwo guhamagaza abatangabuhamya bamushinjura akanababaza, appel igatuma haba ho sanction,ibyo juge wa mbere yishe bigakosorwa agasaba ko hasuzumwa reçu za MUKAMUDENGE ; 58. Me RWANGAMPUHWE yakomeje yongera ku rubanza ko ibyerekeye gestion ya compte GATOYA akabona nta mpamvu GATOYA yari gushaka kugabana na bariya kandi yari afite amafaranga menshi ajera(gérer) kuri iyo konti akomeza atanga urugero avuga ko iyo atumye chèque ayandika ho uwoatumye, agasigarana suoche nka aide mémoire akandika hoicyoayo mafaranga agenewe, mu gihe itegeko rivuga ko juge akora instruction à charge et à décharge akaba yari afite inshingano yo gusuzuma ibimenyetso byose uwiregura atanga na confrontation zikaba ari ngombwa igihe uregwa agaragaje ko byamufasha kwiregura, bityo bagasaba ko David agirwa umwere, akavanwa hoi bihano byamufatiwe Urukiko rukavuga ko RWIGARA adafite uburenganzira bwo kwikubira ibya BINTER IMPEX naho aho Me SHUMBUSHO yavuze ko atari kureka ibye ngo bipfe ubusa avuga ko atari moyen ya droit, kuko hagomba l’ intérêt, , la capacité et la qualité ; 59. Nyuma y’ ibyo iburanisha risojwe isomwa rishyirwa ku wa 10/07/2009 saa mbiri za mu gitondo sa mbiri za mu gitondo, rubona nta yindi ngingoyasuzumwa ruriherera rufata umwanzuro ukurikira ; III.UKO URUKIKO RUBIBONA Ku birebana n’ ububasha bwa RWIGARA assinapol ku bijyanye no kuregera indishyi mu izina rye bwite 60. RUBONA ku wa 05/06/2009 nyuma yo kwemera kwakira ikirego cyo gusubirisha mo urubanza, Urukiko rwarahuje inzitizi n’urubanza mu mizi yarwo ku birebana n’ IMIKIRIZE Y’ URUBANZA RPA 0050/05/HC/Kig URUPAPURO RWA 18 KURI 23 ububasha bwa RWIGARA assinapol mu kuregera indishyi mu izina rye, iyo nzitizi ikaba igomba kubanza kugarukwa ho ; 61. RUBONA ku munsi w’ iburanisha ku wa 25/06/2009 Me SHUMBUSHO Philbert uhagarariye RWIGARA Assinapol yaravuze ko igihe urubanza rwatangiriye mu 1998 société BINTER IMPEX itari yakabonye ubuzima gatozi kuko itari yatangajwe mu igazeti ya Leta bityo akavuga ko ingingo ya 18 y’ Itegeko ryo ku wa 12 GASHYANTARE 1988 ryerekeye itunganya ry’ amasosiyete y’ ubucuruzi itari gutuma harega BINTER-IMPEX kandi nta buzima gatozi, iyo ngingo mu gika cyayo cya mbere ikaba igira :«Ikirego cyose cy’ isosiyete itaratangaje inyandikoshingiro yayo ntigisuzumwa n’ Urukiko kimwe n’ ikirego kiterekana aho iyo nyandiko shingiro yatangajwe,… » ; 62. RUBONA ariko n’ ubwo kugeza mu mwaka wa 2002 BINTER-IMPEX yari itarabona ubuzima gatozi uko binagaragara mu Igazeti ya Leta n° 10 yo ku wa 15/05/2002 ko iyo Société BINTER-IMPEX yaje kubona nyuma ubuzima gatozi inagizwe n’ abantu batatu(3) ari bo RWIGARA assinapol, NSHIMIYIMANA Diane na UWAMAHORO Anne ariko ingingo ya 18 y’ Itegeko rivuzwe nta ho ivuga ko RWIGARA Assinapol yatanga ikirego ku giti cye , wenyine, mu izina rye, ngo ahabwe iby’ abanyamuryango kubera ko nta buzima gatozi BINTER-IMPEX yari yakabonye ; 63. RUBONA kandi Me SHUMBUSHO Philbert uhagarariye RWIGARA Assinapol avuga ko nta kuntu uwo ahagarariye atari gukurikirana umutungo wa BINTERIMPEX nk’ ufite ubwiganze bw’ imigabane ku marishingiro (actionnaire majoritaire) n’ ubwo BINTER-IMPEX yari igizwe n’ abantu batatu(3) uko bivuzwe ibyo akanabishimangira avuga ko ashingira ku ngingo ya 202 y’ iryo Tegeko ryo ku wa 12 GASHYANTARE 1988 ryerekeye itunganya ry’ amasosiyete y’ ubucuruzi ; 64. RUBONA ariko iyo ngingo ya 202 atari cyo ivuga kuko mu gika cyayo cya mbere igira iti :«Abagize isosiyete bayifite mo kimwe cy’ icumi cy’ imari-shingiro, batemeye ubwere bw’ abagize inama y’ ubutegetsi,bashobora na bo mu kigwi cy’ isosiyete kurega abagize inama y’ ubutegetsi n’ iyo byaba byarumvikanywe ho ukundi, cyangwa inama rusange yararetse kubikurikirana,…», ibi rero bikagaragaza ko iyi ngingo yemerera RWIGARA Assinapol kurega abagize inama y’ ubutegetsi niba IMIKIRIZE Y’ URUBANZA RPA 0050/05/HC/Kig URUPAPURO RWA 19 KURI 23 agaragaje ko ibyo iteganya abyujuje, ariko itashingirwa ho atanga ikirego cy’ indishyi muri uru rubanza ; 65. RUBONA rero kuva nta ngingo n’ imwe yagaragajwe n’uhagarariye RWIGARA Assinapol imuha uburenganzira bwo gutanga ikirego cy’ indishyi gikurikirana ibya BINTER-IMPEX mu izina rye hagomba gukurikizwa ingingo ya 1 n’ iya 2 z’ Itegeko nº 18/2004 ryo ku wa 20/06/2004 ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'imbonezamubano,iz' ubucuruzi , iz’ umurimo n 'iz' ubutegetsi, nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe n’Itegeko No 09/ 2006 ryo ku wa 02/03/2006 kuko iya mbere(1) igira iti :«Iri Tegeko rigenga imiburanishirize y’ imanza z’ imbonezamubano, iz’ ubucuruzi, iz’ umurimo n’ iz’ ubutegetsi.Ni na ryo rigenga imiburanishirize y’ izindi manza mu gihe nta yandi mategeko yihariye ayigenga», ibyo bigatuma hakurikizwa ingingo ya 2 ivuzwe kubijyanye no kutakira ikirego cy’ indishyi kuko igira iti :«Ikirego nticyemerwa mu Rukiko iyo urega adafite, inyungu ububasha n’ ubushobozi bwo kurega » aha rero akaba nta bubasha (la qualité)RWIGARA Assinapol afite uko byavuzwe kuko ataburana ku giti cye ibyo ahuriye ho n’ abandi mu izina rye wenyine, kabone n’ ubwo nta buzima gatozi bwaba bwari bwarabonetse ; 66. RUBONA kandi ibyo bishimangirwa n’ uko icyemezo cyo ku wa 19/10/2000 cya «attestation de service rendu» cyahawe GATOYA David kigaragaza ko RWIGARA Assinapol yagisinye nk’ Umuyobozi w’ Ikirenga (Président Directeur Général) wa BINTER-IMPEX(R)LTD» uregera indishyi rero akaba ari uwangirijwe n’icyaha uko biteganywa n’ ingingo ya 160 y’ Itegeko nº 51/2008 ryo ku wa 09/09/2008 rigena Imiterere,Imikorere n’ Ububasha by’ Inkiko igira iti :« Ikirego cy’indishyi zikomoka ku cyaha ni ikigamije kuryoza ibyangiritse biturutse ku cyaha. Ufite uburenganzira bwo kurega ni uwangirijwe n’icyaha cyangwa abandi babifitiye uburenganzira » dore ko uburanira RWIGARA Assinapol adahakana ko yareze ashaka kugaruza umutungo wa BINTER-IMPEX; Ku birebana n’ imizi y’ urubanza 67. RUBONA ingingo z’ ubujurire zigaragazwa na GATOTA David na Me RWANGAMPUHWE François zikubiye muri make mu gika cya [41] kugeza ku cya [44] by’ uru rubanza; IMIKIRIZE Y’ URUBANZA RPA 0050/05/HC/Kig URUPAPURO RWA 20 KURI 23 68. RUBONA impamvu y’ ubujurire irebana no kutubahiriza ihame ryo kwiregura ntaho rwahera rwemeza ko ifite ishingiro ruvuga ko iryo hame ritubahirijwe kandi urubanza RP 38229/Kig ruburanishwa mu Rukiko rwa Mbere rw’ Iremezo rwa KIGALI bigaragara ko GATOYA David yaburanye yunganiwe na Me RWANGAMPUHWE françois,iyo mpamvu rero ikaba itagaragarijwe ikimenyetso ko haba hari aho bigeze basaba ko ubwo burenganzira bwubahirizwa bagira icyo basaba Urukiko ngo babyimwe mu iburanisha, kuko kubaza abatangabuhamya byagarutswe ho byo ari Urukiko rubiha agaciro rudategetswe kubahiriza ibisabwa n’ ababuranyi bose kandi buri gihe nta mpaka ; 69. RUBONA indi ngingo y’ ubujurire ari iy’ uko GATOYA yahamiwe icyaha cy’ ubuhemu kandi chèque yatanze avuga ko yabikoze ari inshingano ze ngo hakorwe ukwishyura amahoro ya gasutamo ( frais de dédouanement) y’ amakarito 1400 y’ amatabi, ikaba inavuguruza impamvu zashingiwe ho n’ Urukiko rwa Mbere rw’ Iremezo rwa KIGALI cyane cyane muri RUSANZE ya kabiri y’ urubanza RP38.229/KIG ku rupapuro rwa cumi na karindwi(17), urwo rubanza ari na rwo rwemejwe n’ Urukiko rw’ Ubujurire rwa KIGALI kuri n° RPA 8662/Kig rwaciwe GATOYA David adahari arusubirisha mo kuri n° RPA 9292/Kig uko bisobanuye haruguru, muri iyo RUSANZE akaba ari ho Urukiko rwa Mbere rw’ Iremezo rwasobanuye uko rusanga GATOYA yakoze icyaha cy’ ubuhemu yanahaniwe ; 70. RUBONA muri iyo RUSANZE urwo Rukiko rwaravuze ko GATOYA David wari Directeur wa société BINTER-IMPEX yasinye kuri chèque ya 47.547.858 Frws yagombaga kwishyura muri douane amakarito 1400 y’ amatabi,ibyo rero byabangikwanywa n’ imiburanire ya GATOYA David GATOYA iyo chèque yayanditse kuri n’ umwunganira y’ uko UWANTEGE Eugènie wakoraga muri NEEMA Clearing Campany, ariko agakora ku buryo iyo chèque nta wundi yakwishyurwa usibye kuri banki( Chèque barré), hakanakubitira ho ikibazo cyo kumenya niba koko GATOYA David yari gutekereza gutwara ayo mafaranga agashaka ko byanga bikunze yishyurwa kuri banki mbere y’ uko hagira uko akurwa ho ngo yishyurwe imisoro, ibyo kandi bikuzuzwa n’ uko souche y’ iyo chèque uko ababuranyi bose babivuga yari yanditse ho ko igenewe réceveur des douanes byakagombye ahubwo kuba ikimenyetso cy’ uko ayo mafaranga yishyuwe mu rwego rw’ imisoro, ugasanga ahubwo byari kuba ikimenyetso gikura ho umugambi IMIKIRIZE Y’ URUBANZA RPA 0050/05/HC/Kig URUPAPURO RWA 21 KURI 23 w’ icyaha cy’ ubuhemu kuko icyo cyari ikimenyetso cy’ uko GATOYA we yashakaga kwishyura imisoro uko yari yabisabwe na RWIGARA Assinapol ; 71. RUBONA kandi ikibazo cyo kuvuga ko iyo chèque yaje kugaruka GATOYA akayisubiza kuri compte ya BINTER-MPEX mbere rw’ Iremezo cyaragombaga nanone rwa KIGALI mu cyanashingiwe ho n’ Urukiko rwa guhamya icyaha GATOYA kuba ikimenyetso ko nta mugambi w’ ubuhemu David uko byasobanuwe na GATOYA David n’ umwunganira ku wa 25/06/2009 ndetse n’ ikibazo cy’ uko nyuma y’ uko ayo mafaranga agarurwa kuri konti ya BINTE-IMPEX hagasinya mbere indi sheki isimbura iya mbere iri ho amafaranga anyuranye n’ aya kikaba na cyo cyarasobanuwe ko byatewe n’ uko aho kuri gasuta mo imisoro yazamukaga ikanamanuka bitewe n’ uko uwishyura atinze kwishyura, akaba ibyo batabivuguruje uhagarariye uregera indishyi n’ uhagarariye ubushinjacyaha kuko n’ Urukiko rwa Mbere rw’ Iremezo rutigeze ruvuga ko hasinywe indi chèque iya mbere ikiri ho cyangwa itabanje gukurwa ho n’ uwayisinye, ibi rero bikagaragaza ko icyari kigenderewe na GATOYA David ari ukwishyura imisoro ; 72. RUBONA ibiteganywa n’ ingingo ya 424 y’ igitabo cya kabiri cy’ amategeko ahana ibyaha bidahura n’ ibivuzwe haruguru kuko GATOYA David yatanze Chèque akayiha UWANTEGE Eugénie nk’ umukozi wa NEEMA Clearing Campany bari basanzwe bakorana , ikanyuzwa kuri banki uko byavuzwe nk’ ikimenyetso cy’ uko yishyuwe , kuba rero UWANTEGE yateshuka ku nshingano ze uko yiyemereye icyaha bikaba bitaba ikimenyetso mu gushinja GATOYA hakurikijwe ibiteganywa n’ iriya ngingo kuko kuba yarishyuye atari icyaha hakurikijwe iyo ya 424 ivuzwe haruguru kubera ko yo ihana umuntu wagize uburiganya bwo kurigisa , cyangwa bwo gutagaguza yangiriza undi, impapuro zifite agaciro k’ amafaranga, amafaranga , ibicuruzwa, inoti, za kitansi, n’ inyandiko z’ amoko yose ziri mo cyangwa zituruka ho umwenda cyangwa ubwishyu kandi yarabiherewe ubukodeshe, ukubibika, uguhagararira, kugwatira, ugutizwa cyangwa umurimo ahemberwa cyangwa adahemberwa, kuko mu gutanga chèque igomba kwishyurwa kuri banki nta wundi iciye mu ntoki bigaragaza uguteganya no ukwitwararika uko byasobanuwe, uburiganya bwa GATOYA David butagaragara uko binahuza n’ inyandiko z’ umuganga mu mategeko nshinjabyaha aho avuga ko ubwo buriganya bugomba kugaragazwa ari ikintu cy’ ingenzi kuri icyo cyaha agira ati :«l’ intention fauduleuse est également un élément constitutif proprement dit mais d’ ordre IMIKIRIZE Y’ URUBANZA RPA 0050/05/HC/Kig URUPAPURO RWA 22 KURI 23 moral.Le dol spécial , élément essentiel de l’ infraction d’ abus de confiance se manifeste par la fraude,…»1,ibyo rero Urukiko rwa Mbere rw’ Iremezo rwa KIGALI rukaba rwarabyirengagije ; 73. RUBONA rero ibi byonyine bituma hakurikizwa ingingo ya 153 y’Itegeko nº13/2004 ryo ku wa 17/05/2004 ryerekeye imiburanishirize y’ imanza z’ inshinjabyaha uko ryahinduwe kandi ryujujwe kuri bimwe kugeza ubu ivuga ko ugushidikanya kugomba kurengera ushinjwa kuko umugambi wa GATOYA David utagaragara, kuko kuba uwahawe amafaranga ari we UWANTEGE Eugénie wakoreraga NEEMA Clearing campany wari unasazwe ukorana na BINTERIMPEX uko byasobanuwe, yakwemera ko ayo mafaranga atayakoresheje icyo yagombaga gukora bitavuga byanga bikunze ko ibyo byaba ikimenyetso cy’ umugambi w’ icyaha gishinjwa GATOYA David ,naho kuvuga ko bayagabanye, nabyo bikaba byakagomye ibimenyetso simusiga kuko GATOYA David we atigeze yemera icyaha ; 74. RUBONA ibivuzwe haruguru bikura ho n’ ikifuzo cyo gutumiza abandi bari bakurikiranywe hamwe na GATOYA David urubanza rugitangira kuko bitakura ho ibivuzwe cyane cyane ko n’ ingingo ya 59 y’ Itegeko nº13/2004 ryo ku wa 17/05/2004 ryerekeye imiburanishirize y’ imanza z’ inshinjabyaha uko ryahinduwe kandi ryujujwe n’ Itegeko nº20/2006 ryo ku wa 22/04/2006 igira iti:« Abantu ubushinjacyaha bufite ho ibimenyetso byo kuba baragize uruhare mu ikorwa ry’ icyaha ntibashobora kumvwa nk’ abatangabuhamya », kimwe no gutumiza umushinjacyaha wize dosiye ku rwego rwa mbere GASHIKA Majeur kuko inyandiko mvugo bavuga ko yakoreye muri Gereza itagaragara muri dosiye nta n’ iyaburanywe ho ku rwego rwa mbere, ibindi akaba yarabikoze ku rwego rw’ akazi; 75. RUBONA ku bw’ ibyo urubanza RPA 8662/Kig rwaciwe n’ Urukiko rw’ Ubujurire rwa KIGALI ku wa 27/03/2002 rugasubirishwa mo kuri n° RPA 9292/Kig na GATOYA David rugomba guhinduka kimwe n’ urubanza rwemejwe n’ urwo ari rwo RP 38.229/Kig rwaciwe n’ Urukiko rwa mbere rw’ Iremezo rwa KIGALI ku wa 04/06/1999, zigahinduka ariko kubireba GATOYA David wenyine haba ku bjyanye n’ ibihano yahawe no ku ndishyi yategetswe kwishyura ku giti cye kuko ari we wenyine wakomeje urubanza uko bisobanuye haruguru ; 1 R.,KINT, Droit pénal spécial, Manuel de droit rwandais, Université Nationale du Rwanda Faculté de Droit, KIGALI P.139 IMIKIRIZE Y’ URUBANZA RPA 0050/05/HC/Kig URUPAPURO RWA 23 KURI 23 KUBERA IZO MPAMVU ZOSE RUBONYE MU RUHAME : IV.ICYEMEZO CY’URUKIKO 76. RWEMEYE kwakira ikirego cya GATOYA David kuko cyatanzwe mu nzira zemewe n’ amategeko, rugisuzumye rusanga gifite ishingiro ; 77. RWEMEYE kutakira ngo rusuzume ikirego cy’ indishyi cya RWIGARA Assinapol kuko kitakurikije amategeko uko byasobanuwe ; 78. RWEMEJE ko nta cyaha gihama GATOYA David uko byatangiwe impamvu ; 79. RUKIJIJE ko GATOYA David atsinze; 80. RUTEGETSE ko urubanza RPA 8662/Kig rwaciwe n’ Urukiko rw’ Ubujurire rwa KIGALI ku wa 27/03/2002 ruhindutse, bityo n’ urubanza rwemejwe n’ urwo ari rwo RP 38.229/Kig rwaciwe n’ Urukiko rwa mbere rw’ Iremezo rwa KIGALI ku wa 04/06/1999 na rwo rugahinduka ku bireba GATOYA David gusa; 81. RUTEGETSE ko igice(½) cy’ amagarama ahwanye n’ ibyakozwe muri uru rubanza 55.950 Frws kingana na 27.975 Frws aherera ku isanduku ya Leta na ho andi 27.975 Frws angana na (½ )cyayo magarama akishyurwa na RWIGARA Assinapol ahereye ku yo yatanze ho ingwate asubirisha mo urubanza RPA 9292/Kig ku wa 22/11/2003 akayishura mu minsi umunani(8) kuva urubanza rubaye ndakuka bitaba ibyo agakurwa mu mutungo we ku ngufu za Leta; RUKIJIJWE GUTYO KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KU WA 10 NYAKANGA 2009 N’URUKIKO RUKURU RURI KIGALI MU NTEKO IGIZWE N’ UMUCAMANZA: NDAGIJIMANA Eugène AFASHIJWE N’ UMWANDITSI WARWO HARELIMANA Emmanuel ; UMUCAMANZA NDAGIJIMANA Eugène Sé / Iyi kopi ihuje n’ inyandiko y’ umwimerere Itanzwe none ku wa…………./………../……….. Umwanditsi w’ Urukiko ……………………………… UMWANDITSI HARELIMANA Emmanuel Sé /