Abagabo ku myambarire y`abakobwa ituma batekereza imibonano

Transcription

Abagabo ku myambarire y`abakobwa ituma batekereza imibonano
Abagabo ku myambarire y’abakobwa ituma batekereza imibonano mpuzabitsina
Yanditswe kuya 6-05-2016 na Umutoni Rosine
http://www.igihe.com
Imyambarire ya bamwe mu bagore ngo yaba ituma hari abagabo batekereza gukora
imibonano mpuzabitsina ndetse ngo hari n’abagiye bishora mu busambanyi kubera ko
bashotowe n’imyenda.
“Nta banga ririmo rwose hari abagore bambara imyenda igaragaza ikimero cyabo rimwe na
rimwe ugasanga n’imyanya y’ibanga uko iremye biragaragara wamureba ukumva urashize
neza neza, hari n’igihe iyo ubona ari umuntu wakwigondera uhita umutereta yabyemera nuko
bikaba birabaye.”
Ibi ni ibivugwa na bamwe mu bagabo bo mu bice bitandukanye by’igihugu, bahura kenshi
n’igitsinagore mu kazi kabo ka buri munsi.
Abo twaganiriye nabo twifashishije imbuga nkoranyambaga zitandukanye nka WhatsApp,
Facebook n’izindi bifuje ko amazina yabo adashyirwa muri iyi nkuru.
‘Hari imyenda bambara ikadushotora’
Umwe mu bagabo waganiriye na IGIHE akora akazi ko gutwara abagenzi mu ivatiri, avuga
ko abenshi mu bakiriya be ari igitsinagore, ariko kandi ngo imyambarire yabo ituma agwa mu
bishuko.
Ati “Hari uwo utwara yambaye igisa n’ijipo ukagira ngo ni ikabutura. Nawe se wabonye ijipo
umuntu yambara ikariso ikagaragara? Njye ubu narashize ariko nyine mbirenza amaso
ngakorera amafaranga, gusa sinabura kuvuga ko imyenda bamwe mu bagore ntwara
bambara inshotora.”
Undi na we uvuga ko akora muri Banki imwe mu mujyi wa Muhanga yagize ati “Hari utujipo
bashiki bacu bambara, yakwicara imyanya ye y’ibanga ikajya ku karubanda, hari
n’amapantaro bambara akabahambira ku buryo umubona wese uko yakabaye. Iyo ufite
umutima woroshye ibibazo bitangira kuvuka da!.”
Umwe mu barimu muri kaminuza yigenga i Kigali, yavuze ko abakobwa yigisha bambara mu
buryo butandukanye, ariko ntiyemera ko hari imyenda ishotora umugabo ibaho.
Yagize ati “Njye ibyo ndabihakanye ngo abagabo bashotorwa n’imyenda? None se nta
bwenge bagira, nta mutima nama bagira se? Ni gute wabona umukobwa cyangwa umugore
utazi ukamwifuza ngo ni uko yiyambitse ubusa? Umugabo nyamugabo ni ubasha
kwigenzura.”
Undi unenga abagabo bashotorwa n’imyenda yavuze ko ari umucuruzi uciriritse. Ati “Ku gihe
cya ba sogokuru abagore bambaraga inshabure ibibero byose biri hanze, amabere
agaragara, byari bitwaye iki? Kuvuga ngo ubonye imyambarire y’umugore uhise utekereza
gusambana nawe ni uburwayi.”
Nk’uko bakomeje babivuga ngo ntibashyigikiye ko Abanyarwandakazi bambara imyenda
igaragaza ubwambure bwabo, abandi bakavuga n’abagabo bashotorwa n’imyambarire
y’abagore nabo bakwiye kunengwa.
Hari abagbo bavuga ko imyambarire nk'iyi ibashotora
Nubwo bamwe bavuga ko imyambarire nk'iyi ibashotora, abandi bo bavuga ko uwo ishotora aba asanganywe
ikibazo

Documents pareils

Ministre w`ubuhinzi mu Rwanda ngo ntanzara ihali kuko ntantumbi

Ministre w`ubuhinzi mu Rwanda ngo ntanzara ihali kuko ntantumbi turumva ko n’igihe kigiye gutangira biri bushoboke…Nta nzara yo kwica abantu iriho mu gihugu.” Asobanura ko leta buri mwaka ihora yiteguye kugira ngo hagize ahaba ikibazo cy’amapfa, kubera ikibazo...

Plus en détail