ibaruwa y`umwepiskopi wa ruhengeri isoza umwaka wa yubile y

Transcription

ibaruwa y`umwepiskopi wa ruhengeri isoza umwaka wa yubile y
IBARUWA Y’UMWEPISKOPI WA RUHENGERI ISOZA UMWAKA WA YUBILE Y’IMPUHWE Z’IMANA
IBARUWA Y’UMWEPISKOPI WA RUHENGERI
ISOZA UMWAKA WA YUBILE Y’IMPUHWE
Z’IMANA
DUSOZE UMWAKA W’IMPUHWE Z’IMANA
TURUSHAHO KUZIRINGIRA NO KWITABIRA
IBIKORWA BYAZO
Ku wa 20 Ugushyingo 2016
1
2
IBARUWA Y’UMWEPISKOPI WA RUHENGERI ISOZA UMWAKA WA YUBILE Y’IMPUHWE Z’IMANA
IBARUWA Y’UMWEPISKOPI WA RUHENGERI ISOZA
UMWAKA WA YUBILE Y’IMPUHWE Z’IMANA
DUSOZE UMWAKA W’IMPUHWE Z’IMANA
TURUSHAHO KUZIRINGIRA NO KWITABIRA
IBIKORWA BYAZO
Ku wa 20 Ugushyingo 2016
3
IBARUWA Y’UMWEPISKOPI WA RUHENGERI ISOZA UMWAKA WA YUBILE Y’IMPUHWE Z’IMANA
4
IBARUWA Y’UMWEPISKOPI WA RUHENGERI ISOZA UMWAKA WA YUBILE Y’IMPUHWE Z’IMANA
I. Iriburiro
Basaseridoti,
Bihayimana,
Bakristu,
Bavandimwe,
1. Kuri iyi tariki ya 20 Ugushyingo 2016, duhimbazaho Umunsi mukuru wa
Kristu Umwami, ari na wo usoza umwaka wa liturjiya, nibwo Kiliziya isoza
ku mugaragaro Umwaka w’Impuhwe z’Imana watangajwe muri Kiliziya
na Nyirubutungane Papa Fransisko, ugatangira ku mugaragaro ku itariki
ya 8 Ukuboza 2015, ku munsi mukuru wa Bikira Mariya utasamanywe
icyaha. Insanganyamatsiko yawo yagiraga iti: « Nimube abanyampuhwe
nk’uko So ari Umunyampuhwe » (Lk 6, 36). Ashyiraho uwo mwaka,
Nyirubutungane Papa yifuzaga ko haba Yubile idasanzwe y’Impuhwe
z’Imana, abantu bagafata igihe bakarangamira Yezu Kristu, We Shusho
nyakuri y’impuhwe z’Imana, kugira ngo babe ibimenyetso bifatika
by’imigirire yayo. Yifuje kandi ko cyaba igihe gikwiye kuri Kiliziya, aho
ubuhamya bw’abemera burushaho kugira imbaraga kandi bukagaragarira
bose.1 Yasabye ko muri buri Diyosezi umwepiskopi yagena ahafungurwa
Umuryango w’Impuhwe, abakristu bakazawunyuramo baje mu rugendo
nyobokamana mu buryo bufitanye isano no guhimbaza Yubile y’impuhwe
z’Imana, bikaba ikimenyetso cya Kiliziya yunze ubumwe.2 Yifuje kandi
ko muri uwo mwaka abakristu bashishikarira ku buryo bw’umwihariko
ibikorwa by’impuhwe ku mubiri no kuri roho,3 ari na byo bituma ubukristu
buva mu magambo bukajya mu bikorwa.
2. Amasomo matagatifu yo kuri uyu Munsi mukuru wa Kristu Umwami (2
Sam 5, 1-3; Kol 1, 12-20; Lk 23, 35-43) atugaragariza iby’ingoma ya Kristu,
We Shusho ry’Imana itagaragara, We Mutwe w’umubiri ariwo Kiliziya,
akaba ishingiro n’umuvukambere mu bapfuye bose. Ariko ubwami bwa
Kristu, nk’uko Ivanjili ibitubwira, bugaragarira cyane cyane ku Musaraba,
aho yatsindiye inabi akayiganjisha ineza, akaherekanira Impuhwe zihebuje
ababarira igisambo kimwicujijeho akagisezeranya ihirwe ry’iteka. 2
Reba Ibaruwa Misericordiae Vultus (MV) (Ishusho y’Impuhwe) ya Nyirubutungane Papa Fransisko, itangaza ku mugaragaro Yubile idasanzwe y’Impuhwe z’Imana yo ku wa 11 Mata 2015, n. 1-3.
M.V. n. 3.
3
M.V. n. 15.
1
5
IBARUWA Y’UMWEPISKOPI WA RUHENGERI ISOZA UMWAKA WA YUBILE Y’IMPUHWE Z’IMANA
Ku Musaraba, ni ho amarembo y’ubugingo bw’iteka yadukinguriwe,
tubikesha Kristu Umushumba mwiza wemeye guhara ubugingo bwe
agirira intama ze, bityo akagaragaza ku buryo busesuye ko Impuhwe ari
yo sura nyakuri y’Imana yacu, zigahishura iyobera ry’Ubutatu butagatifu.4
Uwo Kristu Umwami w’Impuhwe niwe tumaze umwaka wose turangamiye
ku buryo bw’umwihariko.
II. Ibyagezweho mu mwaka wa yubile y’Impuhwe z’Imana
3. Bakristu bavandimwe, ku itariki ya 13 Ukuboza 2015 nibwo twafunguye
umwaka w’impuhwe i Rwaza nka Paruwasi ya mbere muri Diyosezi yacu,
dutaha na shapeli y’urwibutso rw’iyogezabutumwa yubatswe muri iyo
Paruwasi. Ku itariki ya 20 Ukuboza 2015, twafunguye undi muryango
w’impuhwe ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima mu
Ruhengeri. Byari ukugira ngo abakristu babone ahantu hagenwe nk’uko
Papa wacu yabyifuje maze baharonkere inema n’indulugensiya bibafasha
guhinduka no kwakira impuhwe z’Imana.
4. Uyu mwaka wa yubile dusoje wabereye abakristu igihe gikwiye cyo
kwivugurura no gucengera iyobera ry’urukundo rw’Imana ku buryo
burushijeho. Ibyakozwe ni byinshi, nta wabirondora ngo abirangize. Hari
ibyakozwe ku rwego rwa Diyosezi, mu rwego rwo guhimbaza Umwaka
w’Impuhwe, hari n’ibyakozwe ku rwego rwa paruwasi, santarali, imiryango
y’agisiyo gatolika, imiryangoremezo, amatsinda anyuranye cyangwa
abantu ku giti cyabo. Iby’ingenzi muri byo ni ingendo nyobokamana,
ibikorwa by’impuhwe, kugarukira amasakaramentu, guhugukira isengesho
no kwivugurura mu bukristu. Ndashimira abakristu bose bitanze kugira
ngo uyu mwaka w’Impuhwe dusoje were imbuto nyinshi nziza twishimira.
5. Muri uyu mwaka wa yubile idasanzwe y’impuhwe, abakristu bitabiriye
ibikorwa by’impuhwe ku buryo bushimishije. Mu rwego rwa Diyosezi yacu ya Ruhengeri, twakoze urugendo
nyobokamana i Kibeho, dusanga Umubyeyi w’impuhwe ngo atwigishe
kurangamira Kristu, tunyura mu muryango w’impuhwe, kandi twibutswa
ubutumwa bwo guhinduka no kugarukira Imana uwo Mubyeyi yatuzaniye.
Dufite kandi amahirwe yo kugira muri Diyosezi yacu Paruwasi ya Gahunga
yitiriwe Yezu Nyirimpuhwe. Muri uyu mwaka w’impuhwe, twakoreyeyo
urugendo nyobokamana maze twiyambaza Yezu Nyirimpuhwe. Nifuje
ko iyo Paruwasi yaba ihuriro ry’abiyambaza impuhwe z’Imana ku buryo
4 M.V. n. 3.
6
IBARUWA Y’UMWEPISKOPI WA RUHENGERI ISOZA UMWAKA WA YUBILE Y’IMPUHWE Z’IMANA
buhoraho, maze abakristu bakazajya bahagana kenshi hakabafasha
gutura imitwaro y’ubuzima no gusabana na Yezu Nyirimpuhwe. Uretse
izo ngendo nyobokamana zombi zakozwe ku rwego rwa Diyosezi, izindi
ngendo nkazo zakozwe n’amaparuwasi cyangwa amatsinda y’abakristu
berekeza i Rwaza cyangwa ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa
Fatima, banyura mu Muryango w’Impuhwe kandi bahabwa inyigisho.
Muri izo ngendo ntagatifu, abakristu bahawe inyigisho zijyanye
n’urukundo nyampuhwe ruturuka ku Mana, kandi rugomba kugaragarizwa
abavandimwe bacu, cyane cyane abababaye. Turishimira ko muri uyu
mwaka dusoje, abakristu benshi bari baragiye kure y’Imana bigoroye na
yo, bitabira ku buryo bugaragara Isakaramentu rya Penetensiya, abandi bari
barataye bagarukira amasakaramentu. Ku bijyanye n’isengesho kandi, uyu
mwaka wa yubile y’impuhwe z’Imana udusigiye ibakwe mu kurangamira
Yezu Nyirimpuhwe mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Turishimira ko hirya
no hino mu maparuwasi ya Diyosezi yacu hashyizweho amasaha ndetse
n’iminsi ihoraho abakristu bahuriraho maze bagashengerera Isakaramentu
Ritagatifu. Ni ngombwa kwibutsa ko iyo migenzo myiza mbonezamana
itagomba kurangirana n’umwaka w’impuhwe, ahubwo ko igomba
gukomeza kuko ari yo ifasha abakristu guhamya ibirindiro mu Kwemera
kwabo.
Hari kandi ibikorwa byita ku mubiri ari byo: gufungurira abashonji, guha icyo
kunywa abafite inyota, kwambika abambaye ubusa, gucumbikira abagenzi,
gusura abarwayi, gusura imfungwa no gushyingura abitabye Imana. Hirya
y’ibyo bikorwa byita ku mubiri, hakozwe nanone ibikorwa by’impuhwe
byita kuri roho: kugira inama abashidikanya, kwigisha abatajijukiwe,
kuburira abanyabyaha, guhoza abababaye, kubabarira abaducumuyeho,
kwihanganira abatubangamiye ndetse no gusabira abazima n’abapfuye.5
Muri urwo rwego, abakristu ba Diyosezi ya Ruhengeri bagaragaje
ubwitange mu gutabara abahuye n’ibiza binyuranye akarere kacu
kanyuzemo kubera imvura, bigashegesha cyane cyane abo mu Karere ka
Gakenke, bafasha abakene babashyikiriza ibiribwa, imyambaro, ibikoresho
byo mu rugo n’ibindi. Bamwe muri bo kandi barubakiwe, abandi barihirwa
ubwishingizi mu kwivuza, abandi barihirwa amashuri. Abarwayi bitaweho
ku buryo butandukanye bahabwa amasakaramentu, bagezwaho ibiribwa
n’izindi mfashanyo bari bakeneye. Abagororwa n’imfungwa barasuwe,
bahabwa amasakaramentu n’izindi mfashanyo. Ku buryo bw’umwihariko
muri urwo rwego, Diyosezi yacu yubakiye imfungwa n’abagororwa ba
5 M.V. n. 15.
7
IBARUWA Y’UMWEPISKOPI WA RUHENGERI ISOZA UMWAKA WA YUBILE Y’IMPUHWE Z’IMANA
Gereza ya Musanze ahantu ho gusengera, kugira ngo bagire aho bahurira
n’Imana bisanzuye. Yezu ati “Nari imbohe, muza kundeba” (Mt 25, 36).
Ndabashimira mwese mbikuye ku mutima uruhare mwagize muri ibyo
bikorwa. Ndabifuriza ko byakomeza kubaranga.
6. Muri uyu mwaka w’impuhwe dusoje kandi, nibwo twatashye ku
mugaragaro Kiliziya nshya ya Paruwasi Katedrali Mwamikazi wa Fatima
mu Ruhengeri, twiyubakiye mu gihe gito, tubifashijwemo n’Imana.
Nyagasani Nyirimpuhwe nasingirizwe icyo gikorwa cy’ingirakamaro
yadushoboje, tukabasha kugisoza mu mwaka w’impuhwe, kuko
cyaduhishuriye ubushobozi twifitemo, ariko kinatwibutsa ko abagiye
inama nziza, iteka Imana irabasanga. Iyo Ngoro yubatswe ari urwibutso
rwa yubile y’imyaka 50 Diyosezi yacu imaze ishinzwe, nayo ni ahantu
hatagatifu tuzajya duhurira n’impuhwe z’Imana mu buryo bunyuranye.
Mboneyeho kongera gushimira buri wese witanze kugira ngo icyo gikorwa
twese twishimira kigere ku musozo.
7. Mu rwego rwo gusingira ikenurabushyo rifasha abakristu gushora imizi
muri Kristu, guhuza ingufu no kunoza imikorere n’imikoranire, Imana
yadufashije gutunganya « Centre Pastoral Bon Pasteur » twafunguye
ku mugaragaro ku itariki ya 27 Nzeri 2016. Aho akaba ariho hahurijwe
servisi zose za Diyosezi. Bizorohera buri wese guhabwa ubufasha yifuza
atagombye gushakisha aho serivisi ku rwego rwa Diyosezi zitangirwa.
8. N’ubwo uyu mwaka w’impuhwe dusoje weze imbuto nyinshi nk’uko
tumaze kubibona, ntihabuze ibitaragenze neza nk’uko twabyifuzaga.
Guhindukirira urukundo nyampuhwe rw’Imana itifuza ko umunyabyaha
apfa, ahubwo ko ahinduka akabaho (Reba Ez 18, 23), ntabwo byakiriwe
na bose. Hari abatarumvise iyo Nkuru Nziza, bakomeza kwibera kure
y’Imana ndetse na kure y’abavandimwe babo. Hari abagitsimbaraye ku
migenzereze ya gipagani ivuguruza bikomeye ubuzima bwa gikristu
nyakuri, abajarajara mu Kwemera birukira aho babarangiye umukiro hose,
ahashobotse n’ahadashobotse, bakihakana Batisimu bahawe, ari nako baca
intege abandi mu Kwemera. Muri iki gihe dusoza umwaka w’impuhwe,
bene abo bana ba Kiliziya bayiteye umugongo ntibabura kuduhangayikisha
no kutwibutsa ko dufite inshingano yo kubakoraho ubutumwa bubagarura
mu gikumba cya Kristu, we Mushumba mwiza witangira intama ze (Reba
Yh 10, 11-16). Kuba hakiri benshi mu bana ba Kiliziya batannye, abandi
bakaba bagenda batera umugongo Inkuru Nziza y’umukiro nyakuri,
bitwumvishe ko Ukwemera twakiriye ari isaro ry’agaciro gakomeye
8
IBARUWA Y’UMWEPISKOPI WA RUHENGERI ISOZA UMWAKA WA YUBILE Y’IMPUHWE Z’IMANA
tugomba kwitaho, bityo tukaba tugifite urugendo rurerure rwo gukora
kugira ngo natwe duhamye ibirenge mu Ukwemera, Ukwizera n’Urukundo
twaronkeye muri Kiliziya. Pawulo mutagatifu intumwa ati “Uwibwira ko
ahagaze, aritonde atagwa” (1 Kor 10, 12).
III. Dufashijwe na Kristu Nyirimpuhwe, dukomeze urugendo
9.
Basaseridoti, Bihayimana, Bakristu, Bavandimwe. Dushoje umwaka wa
yubile idasanzwe y’impuhwe z’Imana, ariko urugendo rw’Ukwemera
rurakomeje. Muri Diyosezi yacu, turusheho kwiringira impuhwe z’Imana
no muri gahunda z’ikenurabushyo dushyize imbere muri iyi myaka
itanu iri imbere, ndetse n’izakurikiraho. Imbaraga twavomye mu mwaka
w’impuhwe, zidufashe gukaza umurego mu kwiyubakira Kiliziya,
nk’ingingo nzima zuzuzanya mu miterere n’imikorere y’Umubiri wa
Kristu.
10. Mu gihe dusoza uyu mwaka w’impuhwe, Kiliziya yo mu Rwanda
irahimbaza Yubile y’imyaka 100 ishize habonetse abasaseridoti ba
mbere kavukire aribo : Balitazari GAFUKU na Donati REBERAHO,
baherewe ubusaseridoti i Kabgayi ku wa 7 Ukwakira 1917.
Bakristu bavandimwe, ntimuyobewe uruhare rw’umusaseridoti mu
butumwa bwa Kiliziya. Iyi yubile rero, ni ingabire ikomeye ije ikurikira
iy’umwaka w’impuhwe. Nyagasani nasingirizwe ko ahora atuzigamiye
ibyiza! Ndabashishikariza kwifatanya na Kiliziya yo mu Rwanda muri
iyo yubile, cyane cyane musabira abasaseridoti banyu ngo barusheho
kwitagatifuza bitangira batizigama ubutumwa bahamagariwe na Kristu
muri Kiliziya ye. Ndabashimira kandi ku buryo bw’umwihariko, bakristu
ba Diyosezi ya Ruhengeri, kubera ko hirya no hino mu maparuwasi
mwasobanukiwe n’akamaro abasaseridoti banyu babafitiye mu kubahuza
n’Imana, mukiyemeza kubafasha kurangiza neza ubutumwa bwabo,
mubitaho mu bya ngombwa bakeneye kugira ngo ubwo butumwa bugende
neza. Ibi bigaragaza urukundo mukunda abapadiri banyu ndetse na
Kiliziya muri rusange. Mubishimirwe! Ndabashishikariza rero gukomeza
iyo gahunda nziza mwatangiye, igaragaza ko mwateye intambwe mu
gusobanukirwa n’icyo Kiliziya ari cyo, ndetse munarusheho.
9
IBARUWA Y’UMWEPISKOPI WA RUHENGERI ISOZA UMWAKA WA YUBILE Y’IMPUHWE Z’IMANA
11. Ndifuza ko twese, nk’umuryango umwe w’abemera uri muri Diyosezi
ya Ruhengeri, twakwinjira mu cyerekezo cyaguye cy’imyaka 20
twatangiye duhimbaza yubile y’imyaka 50 ya Diyosezi yacu, tukaba
twaragitangiranye na gahunda y’ibikorwa tuzibandaho mu myaka 5 iri
imbere. Mu kwiyemeza “gushora imizi muri Kristu” (Reba Kol 2, 7),
twasanze ari ngombwa kurushaho kwegera abakristu, uko abasaseridoti
bagenda biyongera. Ibi biradusaba guhuza imbaraga mu mpande zose.
12. Muri uyu mwaka w’ubutumwa twatangiye ku mugaragaro ku itariki ya 27
Nzeri 2016, tuzibanda cyane cyane ku ngingo eshatu: gahunda yo kwegera
abakristu, iy’ikenurabushyo ry’ingo, n’iyo gushyigikira ibikorwa bifitanye
isano n’umuhamagaro wo kwiyegurira Imana. Ndifuza ko ikenurabushyo
ry’ingo ryakwitabwaho ku buryo bw’umwihariko, kuko Umuryango
muri iki gihe wugarijwe n’ibyonnyi byinshi. Ndasaba abasaseridoti mu
maparuwasi gushyiraho gahunda yihariye yo gukurikirana, kwigisha no
kwita ku ngo, kuko urugo rwa gikristu ari yo Kiliziya y’ibanze. Nk’uko
nabitangaje kandi, twatangiye urugendo rwo gushinga amaparuwasi
mashya: Paruwasi ya Busengo izabyarwa na Janja, Paruwasi ya Murama
izabyarwa na Busogo, na Paruwasi Kanaba izabyarwa na Nemba.
Ndasaba abakristu bose n’abasaseridoti muri rusange, by’umwihariko
abarebwa n’iyi gahunda kuko izabera mu turere baherereyemo, kuyigira
iyabo, bakayigiramo uruhare rufatika. Nidushyira hamwe imbaraga,
bizashoboka. Ntidukwiye gushidikanya, kuko ibyo twagezeho mu gihe
gito gishize dufatanyije, byatweretse ko abagiye inama nziza Imana
ibasanga!
13. Dusoje umwaka w’impuhwe mu rwego rwa Kiliziya y’isi yose, ariko
dukomeje urugendo rwo kwiyambaza impuhwe z’Imana mu buzima
bwacu bwa buri munsi. Kristu Umwami w’amahoro, akaba n’Umwami
w’impuhwe, naganze mu mitima yacu. Tumukingurire imiryango
y’ubuzima bwacu bwose, abwinjiremo, abushyiremo urumuri n’ibyishimo
bikomoka ku mutsindo we.
Mbaragije Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima kandi mbahaye
umugisha.
Ruhengeri, ku wa 20 Ugushyingo 2016
XVisenti HAROLIMANA
Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri
10
11
IBARUWA Y’UMWEPISKOPI WA RUHENGERI ISOZA UMWAKA WA YUBILE Y’IMPUHWE Z’IMANA
MWAMIKAZI WA FATIMA
UDUSABIRE!
12

Documents pareils